15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

y’iterabwoba, byashoje intambara irwanya Imana n’ijambo ryayo ryera mu buryo bukomeye

abatuye isi batigeze babona. Inama Nkuru y’igihugu yakuyeho gusenga Imana. Ibitabo bya

Bibiliya byarakusanyijwe maze bitwikirwa mu ruhame kandi hakagaragazwa kubisuzugura

mu buryo bwose bushoboka. Amategeko y’Imana yararibaswe. Ibigo byacapaga za Bibiliya

birafungwa. Ikiruhuko cya buri cyumweru cyashyizwe ku ruhande, gisimburwa no kwinezeza

no gutuka Imana buri munsi wa cumi. Umubatizo no guhabwa ukarisitiya byarahagaritswe

kandi ku marimbi hamanikwa amatangazo avuga ko urupfu ari ibitotsi by’iteka ryose.

Byavuzwe ko kubaha Imana atari itangiriro ry’ubwenge rwose ko ahubwo ari itangiriro

ry’ubupfapfa. Gusenga kose mu by’idini kwarabuzanyijwe, hasigara kuramya umudendezo

n’igihugu. “Umwepisikopi w’i Paris ushinzwe itegeko-nshinga yararikiwe kujya imbere

agakora ikintu gikomeye kitigeze gikorerwa imbere y’abayobozi bakuru bo mu gihugu cyose.

. . . Bamuzanye imbere agenda yiyereka abari aho bose kugira ngo atangarize abari muri

iyo nama ko iby’idini yari yarigishije imyaka myinshi, mu ngingo zabyo byose, byari amayere

y’abapadiri atari afite ishingiro haba mu mateka cyangwa mu kuri kwera. Mu magambo

aranguruye kandi asobanutse neza, yareruye avuga ko Imana yari yariyeguriye gusenga ntayo

ibaho, maze mu gihe cyakurikiyeho yirundurira kuramya umudendezo, uburinganire,

n’umuco mbonera. Amaze kuvuga atyo yarambitse ku meza ibimenyetso yari yambaye

biranga Abepisikopi maze uwari uyoboye iyo nama nkuru amuhobera nk’umuvandimwe.

Abapadiri benshi b’abahakanyi nabo bahise bakurikiza urugero rw’uwo muyobozi mukuru.”

303

“Abari mu isi bazazishima hejuru, bazikina ku mubyimba, banezerwe, bohererezanye

impano, kuko abo bahanuzi bombi bababazaga abari mu isi.” (Ibyah. 11:10) Ubufaransa

bwimuye Imana bwari bwaracecekesheje ijwi ricyaha ry’abahamya bombi boherejwe

n’Imana. Ijambo ry’ukuri ryari rirambaraye nk’intumbi mu nzira z’uwo mudugudu, kandi

abantu bangaga ibyo amategeko y’Imana ababuza n’ibyo abasaba bari bishimye. Abantu

batukaga Umwami w’ijuru ku mugaragaro. Nk’uko abanyabyaha bo mu gihe cya kera

babigenzaga, basakuza bavuga bati: “Imana ntizi ibyo dukora! Ese ubundi Usumbabyose hari

icyo yiyiziye?” 304

Afite gushira amanga kuzuye gutuka Imana birenze ibyatekerezwa, umwe mu bapadiri

bari bayobotse gahunda nshya yaravuze ati: “Mana niba ubaho, horera izina ryawe ritutswe.

Ndagusuzuguye! Dore uricecekeye; Ntabwo unatinyutse kohereza inkuba zawe! Ni nde

nyuma y’ibi uzizera ko ubaho?” 305 Mbega uburyo ibi bisa n’ibyo Farawo yavuze ati:

“Yehova ni nde ngo numvire ibyo avuze?” “Yehova simuzi!”

“Umupfapfa ajya yibwira ati: ‘Nta Mana iriho.” 306 Kandi Uhoraho avuga iby’abagoreka

ukuri ati: “ubupfu bwabo buzagaragarira abantu bose.” 307 Ubufaransa bumaze kwanga

kuramya Imana nzima, “Uhoraho uri hejuru mu ijuru, Umuziranenge ubaho iteka ryose,”

ntibyatinze maze buza kumanuka bugera ku gusenga ibigirwamana, maze bagasenga

ikigirwamanakazi cy’Ubwenge mu ishusho y’umugore w’inkozi y’ibibi. Iki kigirwamana

196

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!