15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

zabo, bishingikirije ku ndahiro y’umwami, baje gutungurwa basohorwa mu ngo zabo maze

bose babamarira ku icumu.

Nk’uko Kristo ari we wari umuyobozi utagaragara w’ubwoko bwe igihe bwavaga mu

bubata bwa Egiputa, ni ko na Satani yari umuyobozi utagaragara w’abakozi be muri ibyo

bikorwa biteye ubwoba byo kurimbura abantu kandi bazira ukwizera kwabo. Mu mujyi wa

Paris, ubwicanyi bwamaze iminsi irindwi, iminsi itatu ibanza yarimo uburakari bukomeye

cyane. Ntibyagarukiye mu murwa mukuru gusa; ahubwo ku bwo itegeko ridasanzwe

ry’umwami, byakomeje kwiyongera bigera mu turere twose no mu mijyi yose aharangwaga

abaporotesitanti. Ntibitaga ku myaka y’ubukuru cyangwa ku gitsina. Ntibagiriraga impuhwe

uruhinja rw’inzirakarengane cyangwa umuntu wameze imvi. Abanyacyubahiro na rubanda

rwa giseseka, abasore n’abakuze, abagore n’abana bose basogotwaga kimwe. Uko kwicisha

abantu inkota kwamaze amezi abiri gukorwa mu Bufaransa. Abantu ibihumbi mirongo

irindwi b’indakemwa zo mu gihugu barapfuye.

“Ubwo inkuru z’ubwo bwicanyi zageraga i Roma, abayobozi bakuru b’itorero bagize

ibyishimo byinshi. Umukaridinali w’i Lorraine yahembye intumwa yari izanye ubwo

butumwa maze ayiha amakamba igihumbi. Imbunda yo mu ngoro ya Mutagatifu Ange (St.

Angelo) yarumvikanye mu rwego rwo kubyishimira; kandi inzogera zumvikanira mu minara

yose ya za kiriziya. Amatara yo hanze aracanwa maze ijoro rihinduka amanywa. Papa

Gerigori wa 13 (Gregory XIII) akurikiwe n’abakaridinali n’abandi banyacyubahiro bo mu

itorero, bakoze urugendo rw’umwiyerekano berekeza kuri kiriziya yitiriwe Mutagatifu

Ludoviko (St. Louis) aho umukaridinali w’i Lorraine yaririmbiye Te Deum301 . . . .

Hacurishijwe umudari wo kwibukiraho ubwo bwicanyi, kandi i Vatikani hashyirwa

ibishushanyo bitatu bikiharangwa n’ubu byerekena ubwo bwicanyi, aho umwami ari mu nama

yo gukora ubwo bwicanyi, ndetse n’ubwo bwicanyi ubwabwo. Papa Geregori wa XIII

yoherereje umwami Charles ururabo rwa Roza rukozwe mu izahabu; kandi hashize amezi ane

nyuma y’ubwo bwicanyi, . . . yaje gutega amatwi ikibwirizwa cyabwirijwe n’umupadiri

w’Umufaransa, . . . wavuganye umunezero mwinshi n’ibyishimo avuga kubya ‘wa munsi,

igihe Papa yamenyeshwaga ya nkuru maze akagenda ashagawe agiye gushima Imana na

kiriziya ya Mutagatifu Ludoviko.” 302

Umwuka wa Satani wakoresheje ubwicanyi bwabereye muri katederali yitiriwe

mutagatifu-Bartholomew ni nawo soko y’ibyaranze Impinduramatwara. Bageze ubwo

bemeza ko Yesu-Kristo ari umubeshyi, kandi intero y’Abafaransa batemera Yesu yari iri ngo,

“Honyora Ishyano,” berekeje kuri Kristo. Ibitutsi bihangara ijuru ndetse n’ubugome

bw’indengakamere byarajyaniranaga, kandi abagome bakomeye kuruta abandi, abicanyi

ruharwa bahabwaga icyubahiro kuruta abandi. Muri ibi byose, Satani ni we wahawe ikuzo mu

gihe Kristo urangwa n’ukuri, ubutungane n’urukundo rutikanyiza we yabambwe.

“Inyamaswa izazamuka ivuye ikuzimu, izarwana na bo, ibaneshe, ibice.” Ubutegetsi

butemera Imana bwatwaraga Ubufaransa mu gihe cy’Impinduramatwara ndetse n’ingoma

195

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!