15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

guhindura ubusa itegeko ryoroheje ryo mu mategeko y’Imana , bene uwo ntashobora

gusimbuka icyo kirego.”

Wesley yasubije abavugaga ko “kubwiriza ubutumwa bwiza bisimbura amategeko agira

ati: ” Ibyo turabihakana rwose. Ibyo ntibisimbura rwose umugambi wa mbere w’amategeko

ari wo wo kwemeza umuntu icyaha, gukangura abasinziriye mu mwijima wa gihenomu.”

Intumwa Pawulo avuga ko, ” itegeko rimenyekanisha icyaha,” “kandi igihe cyose umuntu

atari yemezwa icyaha, ntabwo azumva mu by’ukuri uko akeneye amaraso ya Kristo yeza

ibyaha. . . Nk’uko Umukiza ubwe abibona ‘abazima sibo bakeneye umuvuzi, keretse

abarwaye.’ Kubw’ibyo rero, ntibyumvikana guha umuganga abazima, cyangwa abibwira

nibura ko ari bazima. Icyangombwa ni ukubanza ukabemeza ko barwaye; naho ubundi

nibitaba bityo, ntibazigera bagushimira icyo wabakoreye. Mu buryo nk’ubwo rero,

ntibyumvikana kuzanira Kristo abafite imitima mizima, itarigeze imeneka.” 288

Bityo, ubwo yabwirizaga ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana, Wesley akurikije

urugero rw’Umwami we, yaharaniraga “kwerereza amategeko ndetse no kuyubahisha.” Mu

budahemuka, yashohoje umurimo yahawe n’Imana, maze ahabwa amahirwe yo kwibonera

imbuto zawo zishimishije. Ku iherezo ry’ubuzima bwe bwarambye bukageza mu myaka

mirongo inani — yamaze imyaka isaga mirongo itanu mu murimo agenda hirya no hino, --

abayobotse inyigisho ze bakabishyira ku mugaragaro babarirwaga mu gice cya miliyoni.

Ariko binyuze mu mirimo yakoze, abantu benshi bari barazahuwe, bakurwa mu irimbukiro

no guheneberezwa n’icyaha, maze bagera ku buzima burushijeho gutungana, ndetse n’abantu

benshi bagize imibereho yimbitse kandi ikungahaye biturutse ku nyigisho ze, ntabwo abo

bantu bose bazamenyekana kugeza igihe umuryango wose w’abacunguwe uzaba uteraniye

mu bwami bw’Imana. Imibereho ye itanga icyigisho gifite agaciro katagerwa kuri buri

Mukristo wese. Iyaba uko kwizera no kwicisha bugufi, ishyaka ridacogora ndetse

n’ubwitange no kutizigama byaranze uyu mugaragu wa Kristo byagaragariraga mu matorero

yo muri iki gihe.

189

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!