15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

“n’imbaraga ntakumirwa y’ubuntu bw’Imana, bagakora ibitunganye kandi biboneye”, mu

gihe abagenewe kurimbuka bo, “badafite imbaraga ibabashisha kumvira amategeko

y’Imana.”

Abandi nabo bizeraga ko “intore zidashobora kwigera zigwa ngo zive mu buntu cyangwa

ngo zibure kwemerwa n’Imana.” Byabagejeje ku mwanzuro uteye ubwoba wavugaga ko “mu

by’ukuri ibikorwa bibi bakora, atari ibikorwa by’ibyaha, kandi ko bidakwiriye gufatwa ko

bishe amategeko y’Imana, ndetse ko kubw’ibyo, badafite impamvu ibatera kwicuza ibyaha

byabo cyangwa ngo babireke kubwo kwihana.” 284

Kubw’ibyo, ba bandi bashyigikiraga ukwizera gusa bakarwanya amategeko, bavuze ko na

kimwe mu byaha bikomeye cyane, “gifatwa muri rusange ko ari ukugomera amategeko

y’Imana, ko atari icyaha imbere y’Imana,” igihe gikozwe n’umwe mu batowe, “kubera ko

ibyo ari kimwe mu byangombwa kandi biranga abatowe, ko badashobora kugira icyo bakora

kidashimishije Imana cyangwa se icyo amategeko abuzanya.”

Ayo mahame ateye ubwoba ahuje rwose n’inyigisho zaje gukurikiraho z’abigisha bari

ibirangirire ndetse n’abize iby’iyobokamana, zavugaga ko nta mategeko adahinduka ariho

y’Imana, yo kuba urugero rw’ubutungane, ko ahubwo urugero rw’imico mbonera

rugaragazwa n’umuryango mugari w’abantu ubwawo, kandi ko urwo rugero ruhora

ruhinduka. Ibyo bitekerezo byose bikomoka kuri wa mwuka ukomeye — umwuka wa wa

wundi, nubwo yari mu batuye ijuru batarangwagamo icyaha, yatangiye umurimo we wo

gushaka gukuraho amategeko atunganye y’Imana.

Inyigisho zavugaga ko Imana ari yo igenera umuntu mu buryo budahinduka imico agomba

kugira, zateye abantu benshi gutera umugongo amategeko y’Imana. Wesley yarwanyije

byimazeyo ibinyoma by’abo bigisha barwanyaga amategeko y’Imana kandi yerekana ko

amahame yabyaye izo nyigisho ahabanye n’ukuri kw’Ibyanditswe Byera. ” Ubuntu bw’Imana

buzanira abantu bose agakiza bwarabonetse.” “Ngibyo ibyiza bishimisha Imana Umukiza

wacu, ishaka ko abantu bose bakizwa kugira ngo babashe kumenya ukuri kuzuye. Hariho

Imana imwe rukumbi kandi umuhuza wayo n’abantu ni umwe, na we ni umuntu, ni Kristo

Yesu witanze agapfa ngo abere incungu abantu bose.” 285 Mwuka w’Imana atangirwa ubuntu

kugira ngo abashishe umuntu wese gushyikira uburyo bwose bumugeza ku gakiza. Bityo

Kristo, we “Mucyo nyakuri,” “yaje mu isi maze amurikira abantu bose.” Abantu bananirwa

kwakira agakiza bitewe no kwanga impano y’ubugingo buhoraho babyihitiyemo.” 286

Ubwo yasubizaga ku byavugwaga ko urupfu rwa Kristo rwakuyeho amategeko cumi

y’Imana ndetse n’amategeko y’imihango, Wesley yaravuze ati: “Ntabwo Yesu yakuyeho

amategeko yo mu mategeko cumi, kandi yashimangiwe n’abahanuzi. Ntabwo umugambi

wamuzanye wari uwo kugira ngo akureho umugabane n’umwe w’ayo mategeko. Iri ni itegeko

ridashobora guhinduka, iri tegeko ni umuhamya nyakuri ‘ukomeye mu ijuru’ . . .Aya

mategeko yabayeho kuva isi ikiremwa, kandi ntiyari “yanditswe ku bisate by’amabuye,”

ahubwo yari yanditswe mu mitima y’abana b’abantu igihe bavaga mu biganza by’Umuremyi.

187

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!