15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Ubwo Wesley yavugaga iby’igihe kimwe yarokowe mu maboko y’imbaga y’abantu bari

bafite uburakari bukaze bashaka kumugirira nabi yaravuze ati : “Ubwo twamanukaga umusozi

tugenda mu nzira inyerera twerekeje mu mujyi, abantu benshi bakoraga uko bashoboye ngo

bangushe hasi, bibwira ko nindamuka nguye hasi ntarabasha kongera guhaguruka ukundi.

Nyamara sinigeze ngwaguza, ndetse habe no kunyerera gato kugeza ubwo nashoboye kubava

mu nzara. . . Nubwo benshi bageragezaga kumfata ikora ry’ishati cyangwa imyenda kugira

ngo bampirike, ntibashoboye kugira icyo bafata: umwe gusa ni we washoboye kumfata

agakomeza agapfundikizo k’umufuka w’agakote kanjye gato, ariko mu kanya gato kaje

gucika gasigara mu ntoke ze; naho akandi gapfundikizo k’umufuka warimo inoti

y’amafaranga kacitse uruhande rumwe. Umugabo munini wari inyuma yanjye yampondaguye

kenshi akoresheje inkoni y’icyuma. Iyo ayinkubita incuro imwe ku gatwe k’inyuma, byari

kumugabaniriza umuruho wo gukomeza kunkubita. Nyamara uko yabanguraga inkoni ngo

ankubite niko yahinduraga icyerekezo mu buryo ntamenya uko byagendaga kuko

ntashoboraga guhindurira iburyo cyangwa ibumoso. . . Undi yaje yatanya mu bantu maze

azamura ukuboko ngo kwe ngo ankubite ariko mu buryo butunguranye inkoni iragwa maze

ankora ku mutwe avuga ngo: “Mbega imisatsi yoroshye inyerera afite!”. . . Abantu babaye

aba mbere mu kugira imitima ihindutse ni ibihanda byo mu mujyi, ababaga ku ruhembe

rw’imbere rw’abagome mu byabagaho byose, kandi umwe muri bo yari umurwanyi wubahwa

warwaniraga ku rubuga rw’abakirana.

“Mbega kwitabwaho gutangaje Imana ikoresha kugira ngo idutegurire gukora ibyo ishaka!

Hashize imyaka ibiri banteye igice cy’itafari kimpusha urutugu. Ubwo kandi hari hashize

umwaka ntewe ibuye hagati y’amaso. Mu kwezi gushize narakubiswe ndetse n’uyu mugoroba

nakubiswe kabiri; ubwa mbere nari ntaragera mu mujyi, ubwa kabiri ni igihe

nawusohokagamo; nyamara byose ntacyo byantwaye kubera ko nubwo umuntu yankubita mu

gituza n’imbaraga ze zose, undi akankubita ku munwa n’imbaraga nyinshi ku buryo amaraso

yahita ava, nababara nk’aho yankubise igikenyeri.” 278

Abametodisite b’icyo gihe - baba abizera basanzwe kimwe n’ababwiriza — bihanganiye

gusuzugurwa no gutotezwa biturutse mu bagize itorero kimwe no mu n’abahakana ku

mugaragaro ko atari abanyadini babaga barakajwe n’ibinyoma byavugwaga kuri abo

Bametodisiti. Bajyanwaga imbere y’inkiko z’ubutabera. Izo nkiko zitwaga zityo ku izina gusa

kuko ubutabera nyabwo bwari ingume mu nkiko z’icyo gihe. Akenshi bahohoterwaga

n’ababatotezaga. Imbaga y’abantu b’abagome yavaga mu inzu ijya mu yindi, bangiza ibintu,

bamenagura ibikoresho byo mu mazu, basahura ibyo bashaka byose kandi bagahutaza

abagabo, abagore n’abana. Rimwe na rimwe, inyandiko zashyirwaga ku karubanda

zikararikira abashaka kuza kumena amadirishya no gusahura amazu y’Abametodisiti bakagira

aho bateranira mu gihe runaka. Uko kurenga ku burenganzira bwa muntu no kwica itegeko

ry’Imana byaremerwaga bigakorwa nta muntu ubicyashye. Hakomeje gukorwa itoteza

riteguwe neza ryibasiye abantu baregwaga ikosa rimwe gusa ryo guharanira kugarura

abanyabyaha bari mu nzira y’irimbukiro bakaberekeza mu nzira y’ubutungane.

185

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!