15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Urwo rugamba bariho nirwo Luteri yarwanye igihe yari mu kumba ke ahitwa Erfurt. Ni nacyo

kibazo cyari cyarashenguye umutima maze akibaza ati: “Umuntu yashobora ate gutunganira

Imana?” 272

Umuriro w’ukuri kw’ijuru wari uri hafi kuzima ku bicaniro cy’Ubuporotesitanti,

wagombaga kongera gukongezwa n’itara rya kera ryakongejwe n’Abakristo b’i Boheme

ryamuritse mu gihe cy’imyaka myinshi. Nyuma y’Ubugorozi muri Boheme, Ubuporotesitanti

bwari bwararibaswe na Roma. Abantu bose banze kureka ukuri byabaye ngombwa ko

bahunga. Bamwe muri bo babonye ubuhungiro i Saxony, maze bahageze bakomera ku

kwizera kwa kera. Mu rubyaro rw’abo bakristo niho haturutse umucyo wageze kuri Wesley

na bagenzi be.

Yohani na Karoli Wesley bamaze kurobanurirwa kuba ababwirizabutumwa, boherejwe

muri Amerika. Mu bwato bwari bubatwaye, harimo itsinda ry’abantu bakomoka ku bakristo

b’i Boheme bahungiye i Saxony bitwaga aba “Moravians”. Mu rugendo, ubwato bwahuye

n’umuraba ukaze, maze Yohani Wesley abonye agiye gupfa, yumva nta byiringiro

by’amahoro afitanye n’Imana. Ariko ibihabanye n’ibyo, Abadage barimo bo bagaragaje

gutuza n’ibyiringiro Wesley atari afite.

Aravuga ati :“Mbere y’aho, nari nitegereje imyitwarire yabo idakebakeba. Kubwo

kwicisha bugufi kwabo, bari bakomeje gutanga igihamya gihoraho, bakorera abandi bagenzi

imirimo igenewe abagaragu itarabashaga gukorwa n’Umwongereza uwo ari we wese.

Bayikoraga babyishimiye kandi nta gihembo, bavuga ko ari byiza ku mitima yabo irangwa

n’ubwibone kandi ko Umukiza wabo ubakunda yabakoreye ibisumba ibyo. Buri munsi wose

wabahaga amahirwe yo kugaragaza ubugwaneza butabashaga gukomwa mu nkokora no

kubwirwa nabi. Iyo babaga basuzuguwe, bakubiswe cyangwa bateraganwe, bongeraga

kubyuka maze bakigendera; ariko nta magambo yo kwinuba yarangwaga mu kanwa kabo.

Noneho igihe cyari kigeze cyo kubagerageza ngo bigaragare ko batakigira ubwoba, ubwibone,

umujinya n’umutima wo kwihorera. Ubwo bari bageze hagati batondagura indirimbo ya

zaburi batangizaga umurimo wabo, inyanja yarazikutse umuraba ukaze uraza, umena igice

cy’imbere cy’ubwato, uraburengera, amazi yisuka mu bwato biba nk’aho bwaguye

imuhengeri. Abongereza batangiye kuvuza induru. Abadage bo bikomereje indirimbo mu

mutuzo. Nyuma y’aho, naje kubaza umwe muri bo nti, ‘Mbese nta bwoba mwari mufite?’

Yaransubije ati, ‘Oya. Ndashima Imana.’ Nongeye kumubaza nti, ‘Ariko se umugore wawe

n’abana bawe ntibigeze bagira ubwoba?’ Yansubije yitonze ati, ‘Oya, abana n’abagore bacu

ntibagira ubwoba bwo gupfa.’” 273

Ubwo twari tugeze i Savannah, Wesley yamaze akanya avugana n’aba bakristo b’aba

Moravians, maze atangazwa cyane n’imyitwarire yabo ya gikristo. Igihe yandikaga avuga

ibyabaye muri rimwe mu materaniro yabo y’iyobokamana yari ahabanye cyane n’imihango

y’itorero ry’Ubwongereza itarangwamo ubushyuhe, yaravuze ati :“Kwiyoroshya gukomeye

ndetse n’uburyo bifata mu masengesho byanteye gutekereza mbere y’imyaka igihumbi na

182

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!