Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge. Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri ubutware bw’ikirenga bwa Papa, ariko mu mwanya we bahashyira umwami ngo abe umuyobozi mukuru w’itorero. Mu mihango y’itorero hari hakiri uguhabana gukomeye n’ubutungane ndetse no kwicisha bugufi biranga ubutumwa bwiza. Ihame ry’ingezi rishyigikira umudendezo mu myizerere ryari ritarabacengera. Nubwo abayobozi b’Abaporotesitanti batigeze bitabaza kenshi gukora ubugome buteye ubwoba bwakoreshwaga na Roma mu kurwanya ubuhakanyi, uburenganzira bwa buri muntu bwo kuramya Imana nk’uko umutimanama we umutegeka ntibwitabwagaho. Abantu bose basabwaga kwemera amahame no kubahiriza uburyo bwo gusenga byategetswe n’itorero ryariho. Mu gihe cy’imyaka amagana menshi, abitandukanyaga n’itorero batotezwaga ku rwego rwo hejuru cyangwa urworoheje. Mu kinyejana cya cumi na karindwi, abapasitoro benshi birukanywe mu myanya yabo. Abantu bari babujijwe kujya mu biterane by’amadini ayo ari yo yose uretse ibyemewe n’itorero, maze ubirenzeho agahanishwa ibihano bikomeye; gufungwa cyangwa kuba igicibwa. Abo bantu b’indakemwa batashoboraga kureka guterana ngo baramye Imana, byabaye ngombwa ko bashaka ahantu hihishe bateranira, mu nzu zicuze umwijima, ndetse mu bihe runaka by’umwaka bakajya mu mashyamba mu gihe cy’amasaha y’igicuku. Mu bwihisho bubatwikiriye bwo mu mashyamba, aho Imana ubwayo yabubakiye urusengero, abo bana bayo babaga baratatanye kandi batotezwa, niho bateraniraga kugira ngo bagaragaze ibiri mu mitima yabo basenga kandi baririmba. Nyamara nubwo bari bafite uko kwigengesera kose, abenshi muri bo bagiriwe nabi cyane bazira kwizera kwabo. Inzu z’imbohe zuzujwemo abantu. Imiryango yagiye itatana. Abantu benshi birukanwa mu bihugu byabo, bahungira mu mahanga. Nyamara Imana ntiyigeze ihana abantu bayo, kandi itoteza ntiryari gushobora gucecekesha ubuhamya bwabo. Benshi bambukijwe inyanja bajya muri Amerika, aho bashinze imfatiro z’umudendezo mu miyoborere y’ubutegetsi no mu by’idini, ari wo wabaye ishema n’urukuta rukingira iki gihugu. Nanone nk’uko byagenze mu bihe by’intumwa, itoteza ryatumye ubutumwa bwiza bwamamara. Ubwo Yohana Bunyan yari afungiwe muri gereza mbi cyane yari yuzuwemo n’abantu bakoze amarorerwa y’ubwicanyi, yahumekaga umwuka w’ijuru, kandi aho hantu ni ho yandikiye igitabo cye cyuzuye ishushanyamvugo, kivuga iby’umugenzi wagendaga ava mu gihugu cy’irimbukiro agana mu murwa wo mu ijuru. Mu gihe gisaga imyaka magana abiri, iryo jwi ryavuye muri kasho y’i Bedford ryagiye rivugana imbaraga ikora ku mitima y’abantu. Ibitabo bya Bunyan ari byo: “Urugendo rw’Umukristo” n’ikindi cyitwa, “Ubuntu busaze ku Munyabyaha Ruharwa” 267 , byayoboye abantu benshi mu nzira y’ubugingo. Baxter, Flavel, Alleine, n’abandi bantu bafite impano kandi bize, ndeste b’inararibonye mu Bukristo bahagurukanye imbaraga nyinshi, barwanira ukwizera kwahawe abera. Umurimo wakozwe n’abantu bagizwe ibicibwa kandi batarengerwaga n’amategeko y’abategetsi b’iyi isi, ntuzigera uhagarara. Ibitabo byanditswe na Flavel ari byo; “Isoko y’Ubugingo” na “Uburyo bw’Ubuntu” 268 byigishije abantu benshi uburyo bwo kuragiza ubugingo bwabo Kristo. Igitabo cyanditswe na Baxter cyitwa: “Umupasitoro Uvuguruwe” 180

Umwuka W'Imijyi Ibiri 269 cyabereye umugisha abantu benshi bifuzaga ububyutse mu murimo w’Imana; ndetse n’ikindi gitabo cye cyitwa: “Ikiruhuko cy’Abera Kitazashira,” 270 cyakoze umurimo wacyo mu kuyobora abantu benshi ku “kiruhuko” kibikiwe ubwoko bw’Imana. Hashize imyaka ijana, mu gihe cy’umwijima ukomeye mu by’umwuka, nibwo hadutse Whitefield na Wesleys bari abatwaramucyo bakorera Imana. Mu gihe cy’ubutegetsi bw’itorero, abaturage bo mu Bwongereza bari barasubiye inyuma cyane mu by’idini, ku buryo byari biruhije cyane kubatandukanya n’abapagani. Abayobozi mu by’idini bari baratwawe n’inyigisho y’iby’iyobokamana ryubakiye ku byaremwe, kandi izo nyigisho ni zo zari ziganje mu iyobokamana ryabo. Abo mu rwego rwo hejuru basuzuguraga iby’ubutungane, kandi bakirata ko bari hejuru y’icyo bitaga ubwaka mu by’ubutungane. Abo mu rwego rwo hasi bari bari mu bujiji bukabije kandi barirunduriye mu gukora ibibi mu gihe itorero nta butwari ryari rifite, cyangwa ukwizera byashyigikira umurimo wo kuvuga ukuri wari warasubiye inyuma. Inyigisho y’ingenzi ivuga ibyo kugirwa intungane kubwo kwizera, yigishijwe na Luteri mu buryo bwumvikana, yari iri hafi kwibagirana burundu; kandi ihame rya Roma ryo kwiringira ko imirimo myiza ihesha agakiza ryari ryarahawe intebe. Whitefield n’abayoboke ba Wesley, bari bamwe mu bagize itorero ryariho, bo bashakaga kwemerwa n’Imana babikuye ku mutima, kandi bari barigishijwe ko bakwemerwa na Yo babikesheje imibereho izira amakemwa ndetse no kubahiriza amategeko y’idini. Umunsi umwe, ubwo Charles Wesley yari arwaye kandi yumva ko ari hafi gupfa, yabajijwe ishingiro ry’ ibyiringiro bye by’ubugingo buhoraho. Igisubizo cye cyabaye iki ngo :“Nakoresheje umuhati wose nshoboye nkorera Imana.” Ubwo incuti ye yari yamubajije icyo kibazo yasaga n’itanyuzwe n’icyo gisubizo, Wesley yaribwiye ati: “Bite! Nonese imihati yanjye ntihagije kumpesha ibyiringiro? Urashaka guhindura ubusa imihati yanjye? Nta kindi kintu mfite nshobora kwiringira.” 271 Ngiryo icuraburindi itorero ryarimo, rigahisha impongano y’ibyaha, rikambura Kristo ikuzo rye, kandi rigakura intekerezo z’abantu ku byiringiro rukumbi by’agakiza, ari byo maraso y’Umucunguzi wabambwe. Wesley na bagenzi be bari barageze ubwo basobanukirwa ko idini nyakuri rifite icyicaro mu mutima, kandi ko amategeko y’Imana akomatanya intekerezo, amagambo ndetse n’ibikorwa. Bamaze kwemera ko ubutungane bw’umutima ari bwo ngombwa, kimwe n’inyifato iboneye mu mibereho y’umuntu igaragara inyuma, batangira kugendera mu mibereho mishya. Kubw’umuhati udakebakeba kandi basenga, bashishikariye gutsinda ibibi biranga umutima wa kamere. Babayeho ubuzima bwo kwiyanga, burangwa n’urukundo no kwicisha bugufi, bakubahiriza badakebakeba uburyo bwose batekerezaga ko bushobora kubafasha, kugira ngo babone icyo bifuzaga cyane ari cyo: bwa butungane bubahesha kwemerwa n’Imana. Ariko ntibabashije kubona icyo bashakaga. Umuhati wose bagiraga ntiwabashije kubakiza iteka bacirwagaho n’icyaha cyangwa ngo utsinde imbaraga zacyo. 181

Umwuka W'Imijyi Ibiri

269 cyabereye umugisha abantu benshi bifuzaga ububyutse mu murimo w’Imana; ndetse

n’ikindi gitabo cye cyitwa: “Ikiruhuko cy’Abera Kitazashira,” 270 cyakoze umurimo wacyo

mu kuyobora abantu benshi ku “kiruhuko” kibikiwe ubwoko bw’Imana.

Hashize imyaka ijana, mu gihe cy’umwijima ukomeye mu by’umwuka, nibwo hadutse

Whitefield na Wesleys bari abatwaramucyo bakorera Imana. Mu gihe cy’ubutegetsi

bw’itorero, abaturage bo mu Bwongereza bari barasubiye inyuma cyane mu by’idini, ku

buryo byari biruhije cyane kubatandukanya n’abapagani. Abayobozi mu by’idini bari

baratwawe n’inyigisho y’iby’iyobokamana ryubakiye ku byaremwe, kandi izo nyigisho ni zo

zari ziganje mu iyobokamana ryabo. Abo mu rwego rwo hejuru basuzuguraga

iby’ubutungane, kandi bakirata ko bari hejuru y’icyo bitaga ubwaka mu by’ubutungane. Abo

mu rwego rwo hasi bari bari mu bujiji bukabije kandi barirunduriye mu gukora ibibi mu gihe

itorero nta butwari ryari rifite, cyangwa ukwizera byashyigikira umurimo wo kuvuga ukuri

wari warasubiye inyuma.

Inyigisho y’ingenzi ivuga ibyo kugirwa intungane kubwo kwizera, yigishijwe na Luteri

mu buryo bwumvikana, yari iri hafi kwibagirana burundu; kandi ihame rya Roma ryo

kwiringira ko imirimo myiza ihesha agakiza ryari ryarahawe intebe. Whitefield n’abayoboke

ba Wesley, bari bamwe mu bagize itorero ryariho, bo bashakaga kwemerwa n’Imana

babikuye ku mutima, kandi bari barigishijwe ko bakwemerwa na Yo babikesheje imibereho

izira amakemwa ndetse no kubahiriza amategeko y’idini.

Umunsi umwe, ubwo Charles Wesley yari arwaye kandi yumva ko ari hafi gupfa,

yabajijwe ishingiro ry’ ibyiringiro bye by’ubugingo buhoraho. Igisubizo cye cyabaye iki ngo

:“Nakoresheje umuhati wose nshoboye nkorera Imana.” Ubwo incuti ye yari yamubajije icyo

kibazo yasaga n’itanyuzwe n’icyo gisubizo, Wesley yaribwiye ati: “Bite! Nonese imihati

yanjye ntihagije kumpesha ibyiringiro? Urashaka guhindura ubusa imihati yanjye? Nta kindi

kintu mfite nshobora kwiringira.” 271

Ngiryo icuraburindi itorero ryarimo, rigahisha impongano y’ibyaha, rikambura Kristo

ikuzo rye, kandi rigakura intekerezo z’abantu ku byiringiro rukumbi by’agakiza, ari byo

maraso y’Umucunguzi wabambwe.

Wesley na bagenzi be bari barageze ubwo basobanukirwa ko idini nyakuri rifite icyicaro

mu mutima, kandi ko amategeko y’Imana akomatanya intekerezo, amagambo ndetse

n’ibikorwa. Bamaze kwemera ko ubutungane bw’umutima ari bwo ngombwa, kimwe

n’inyifato iboneye mu mibereho y’umuntu igaragara inyuma, batangira kugendera mu

mibereho mishya. Kubw’umuhati udakebakeba kandi basenga, bashishikariye gutsinda ibibi

biranga umutima wa kamere. Babayeho ubuzima bwo kwiyanga, burangwa n’urukundo no

kwicisha bugufi, bakubahiriza badakebakeba uburyo bwose batekerezaga ko bushobora

kubafasha, kugira ngo babone icyo bifuzaga cyane ari cyo: bwa butungane bubahesha

kwemerwa n’Imana. Ariko ntibabashije kubona icyo bashakaga. Umuhati wose bagiraga

ntiwabashije kubakiza iteka bacirwagaho n’icyaha cyangwa ngo utsinde imbaraga zacyo.

181

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!