15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

ubutware bw’ikirenga bwa Papa, ariko mu mwanya we bahashyira umwami ngo abe

umuyobozi mukuru w’itorero. Mu mihango y’itorero hari hakiri uguhabana gukomeye

n’ubutungane ndetse no kwicisha bugufi biranga ubutumwa bwiza. Ihame ry’ingezi

rishyigikira umudendezo mu myizerere ryari ritarabacengera. Nubwo abayobozi

b’Abaporotesitanti batigeze bitabaza kenshi gukora ubugome buteye ubwoba bwakoreshwaga

na Roma mu kurwanya ubuhakanyi, uburenganzira bwa buri muntu bwo kuramya Imana

nk’uko umutimanama we umutegeka ntibwitabwagaho. Abantu bose basabwaga kwemera

amahame no kubahiriza uburyo bwo gusenga byategetswe n’itorero ryariho. Mu gihe

cy’imyaka amagana menshi, abitandukanyaga n’itorero batotezwaga ku rwego rwo hejuru

cyangwa urworoheje.

Mu kinyejana cya cumi na karindwi, abapasitoro benshi birukanywe mu myanya yabo.

Abantu bari babujijwe kujya mu biterane by’amadini ayo ari yo yose uretse ibyemewe

n’itorero, maze ubirenzeho agahanishwa ibihano bikomeye; gufungwa cyangwa kuba

igicibwa. Abo bantu b’indakemwa batashoboraga kureka guterana ngo baramye Imana,

byabaye ngombwa ko bashaka ahantu hihishe bateranira, mu nzu zicuze umwijima, ndetse

mu bihe runaka by’umwaka bakajya mu mashyamba mu gihe cy’amasaha y’igicuku. Mu

bwihisho bubatwikiriye bwo mu mashyamba, aho Imana ubwayo yabubakiye urusengero, abo

bana bayo babaga baratatanye kandi batotezwa, niho bateraniraga kugira ngo bagaragaze ibiri

mu mitima yabo basenga kandi baririmba. Nyamara nubwo bari bafite uko kwigengesera

kose, abenshi muri bo bagiriwe nabi cyane bazira kwizera kwabo. Inzu z’imbohe zuzujwemo

abantu. Imiryango yagiye itatana. Abantu benshi birukanwa mu bihugu byabo, bahungira mu

mahanga. Nyamara Imana ntiyigeze ihana abantu bayo, kandi itoteza ntiryari gushobora

gucecekesha ubuhamya bwabo. Benshi bambukijwe inyanja bajya muri Amerika, aho

bashinze imfatiro z’umudendezo mu miyoborere y’ubutegetsi no mu by’idini, ari wo wabaye

ishema n’urukuta rukingira iki gihugu.

Nanone nk’uko byagenze mu bihe by’intumwa, itoteza ryatumye ubutumwa bwiza

bwamamara. Ubwo Yohana Bunyan yari afungiwe muri gereza mbi cyane yari yuzuwemo

n’abantu bakoze amarorerwa y’ubwicanyi, yahumekaga umwuka w’ijuru, kandi aho hantu ni

ho yandikiye igitabo cye cyuzuye ishushanyamvugo, kivuga iby’umugenzi wagendaga ava

mu gihugu cy’irimbukiro agana mu murwa wo mu ijuru. Mu gihe gisaga imyaka magana

abiri, iryo jwi ryavuye muri kasho y’i Bedford ryagiye rivugana imbaraga ikora ku mitima

y’abantu. Ibitabo bya Bunyan ari byo: “Urugendo rw’Umukristo” n’ikindi cyitwa, “Ubuntu

busaze ku Munyabyaha Ruharwa” 267 , byayoboye abantu benshi mu nzira y’ubugingo.

Baxter, Flavel, Alleine, n’abandi bantu bafite impano kandi bize, ndeste b’inararibonye

mu Bukristo bahagurukanye imbaraga nyinshi, barwanira ukwizera kwahawe abera.

Umurimo wakozwe n’abantu bagizwe ibicibwa kandi batarengerwaga n’amategeko

y’abategetsi b’iyi isi, ntuzigera uhagarara. Ibitabo byanditswe na Flavel ari byo; “Isoko

y’Ubugingo” na “Uburyo bw’Ubuntu” 268 byigishije abantu benshi uburyo bwo kuragiza

ubugingo bwabo Kristo. Igitabo cyanditswe na Baxter cyitwa: “Umupasitoro Uvuguruwe”

180

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!