15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

bw’ubuntu bw’Imana, uyu munsi turakongeza itara mu Bwongereza, kandi nk’uko

mbyiringira, ntirizigera rizima.” 265

Muri Sikotilandi, imbuto z’ukuri zabibwe na Columba na bagenzi be zari

zitarahubanganye rwose. Kubera ko mu gihe cy’imyaka amagana menshi nyuma y’uko

amatorero yo mu Bwongereza yemera kugengwa na Roma, amatorero yo muri Sikotilandi yo

yakomeje kugira umudendezo wayo. Nyamara mu kinyejana cya cumi na kabiri, ubupapa

bwahashinze imizi kandi nta kindi gihugu bwagaragajemo ubutware bukomeye nk’iki. Nta

handi hari umwijima mwinshi nkaho. Nyamara hari hakigera imyambi y’umucyo

yahuranyaga mu mwijima kandi igatanga icyizere cy’umunsi ugiye kuza. Aba Lollards

baturukaga mu Bwongereza bazanye Bibiliya n’inyigisho za Wycliffe, bakoze byinshi mu

gutuma abantu bamenya ubutumwa bwiza, kandi buri kinyejana cyagiye kigira abahamya

bacyo n’abapfa bazize ukwizera kwabo.

Mu itangira ry’Ubugorozi bukomeye, nibwo habonetse inyandiko za Luteri maze

hakurikiraho Isezerano Rishya ryasobanuwe na Tyndale mu Cyongereza. Inzego z’ubutegetsi

bw’itorero zitigeze zibimenya, izo ntumwa zambukiranyaga imisozi n’ibibaya bucece,

zigacana mu bantu amatara y’ukuri yari hafi kuzima muri Sikotilandi, kandi uwo mucyo

ugasenya umurimo Roma yari yarakoze mu gihe cy’ibinyejana bine yayoboresheje igitugu.

Bityo imivu y’amaraso y’abarenganyirizwaga kwizera kwabo iha imbaraga nshya

ubugorozi. Abakuru b’ubuyobozi bwa Roma bakangukiye hejuru kubw’akaga kari kugarije

umurimo wabo, maze bafata bamwe mu bakomeye n’abubahwaga cyane muri Sikotilandi,

baburiza inkingi z’umuriro barabatwika. Nyamara mu kugenza batyo, icyo babaga bakoze

cyari ukubaka uruhimbi aho abo bahamya babaga bicwa bavugiraga amagambo yumvikanaga

mu gihugu cyose, agatuma abantu bagira umugambi udatezuka wo kwiganzura ingoyi ya

Roma.

Hamilton na Wishart, bavutse ari ibikomangoma kandi bikanagaragarira mu mico yabo,

hamwe n’abandi bigishwa benshi bicishaga bugufi, batanze ubuzima bwabo batwikirwa ku

mambo. Ariko aho Wishart yatwikiwe, havuye umuntu utarabashaga gucecekeshwa n’ibirimi

by’umuriro, uwari gukoreshwa n’Imana maze akarwanya ubwicanyi bwakorwaga n’ubupapa

muri Sikotilandi.

Yohani Knox yari yaritandukanyije n’imigenzo n’ibihimbano by’itorero kugira ngo abone

uko ahazwa n’ukuri kw’Ijambo ry’Imana; kandi inyigisho za Wishart zari zarashimangiye

icyemezo cye cyo guca umubano hagati ye na Roma ,maze yifatanya n’abagorozi

batotezwaga.

Ubwo yasabwaga na bagenzi be gufata inshingano yo kubwiriza, yarabitinye ahinda

umushyitsi. Yaje kubyemera nyuma yo kumara iminsi yiherereye wenyine kandi

bimuremereye mu mutima we. Ariko ubwo yari amaze kubyemera, yakoranye umurava

udasanzwe, afite kumasha kutadohoka ndetse n’ubutwari budacogora mu gihe cyose

178

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!