15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

yari yarateguye zashoboje izindi ngabo kurwana urugamba mu myaka amagana menshi

yakurikiyeho kugeza na n’ubu.

Ubwo Latimer yari ahagaze ku ruhimbi, yashyigikiye ko Bibiliya ikwiriye gusomwa mu

rurimi rwumvwa n’abaturage. Yaravuze ati : “Uwandikishije Ibyanditswe Byera ni Imana

ubwayo. . .kandi ibyo Byanditswe bifatanyije ubushobozi no kubaho by’iteka ryose

by’Uwabyandikishije. Yaba umwami, umwami w’abami, umucamanza ndetse n’umutware,

nta n’umwe utagomba kumvira Ijambo ryera ry’Imana.” Nimutyo twe kugendera mu nzira

itemewe, ahubwo mureke Ijambo ry’Imana abe ari ryo rituyobora: nimutyo twe kugera

ikirenge mu cy’abakurambere bacu, cyangwa ngo dushake gukora ibyo bakoze, ahubwo

dushake ibyo bagombaga gukora.” 263

Incuti z’indahemuka za Tyndale ari zo Barnes na Frith, zarahagurutse kugira ngo

zihagararire ukuri. Hakurikiyeho Ridley na Cranmer. Abo bakuru b’Ubugorozi b’Abongereza

bari abantu baminuje, kandi abenshi muri bo, bari barigeze kubahwa kubw’ishyaka

n’imibereho itunganye bagiriye mu itorero ry’i Roma. Kwitandukanya n’ubupapa kwabo

byatewe cyane no kumenya amafuti yakorerwaga “mu murwa wera.” Gusobanukirwa

n’amabanga Ya Babuloni kwashyigikiye cyane ubuhamya batangaga bayirwanya.

Latimer yaravuze ati : “Ubu ndifuza kubaza ikibazo kidasanzwe.” “Ni nde mwepisikopi

ushishikaye cyane kandi akaba n’umuyobozi mukuru mu Bwongeraza bwose? . . . Ndabona

mwese munteze amatwi ngo mwumve uko mwita. . . None mureke mubabwire: ni Satani.

Ntabwo yigera asiba kuba muri diyosezi ye. Igihe cyose mumushaka, ntimuzamubura. Ahora

ku murimo we. Mbarahiye ko mutazigera musanga yicaye ubusa adakora. . . Aho sekibi atuye

hose, nta bitabo biharangwa, ahubwo usanga hacanywe amatara; nta Bibiliya ziharagera,

ahubwo uhasanga ishapule! Nta mucyo w’ubutumwa bwiza uhasanga, ahubwo haba hari

umucyo wa za buji ndetse no ku manywa y’ihangu! Apfobya umusaraba wa Kristo, akerereza

purigatori imara amafaranga mu mifuka y’abantu. Kwambika abambaye ubusa, abakene

n’abamugaye birirengagizwa, hakitabwaho gutaka amashusho no kurimbisha amabuye!

Imigenzo y’abantu n’amategeko yabo ni byo bihabwa intebe, naho iby’Imana n’Ijambo ryayo

ryera bigashyirwa hasi. Iyaba abayobozi bacu bakuru bashishikariraga kubiba imbuto

y’amahame atunganye nk’uko Satani ashishikarira kubiba urukungu!” 264

Ihame rikuru abo bagorozi bagenderagaho - ari na ryo ryari ryarashyigikiwe

n’Abawalidense, Yohani Huss, Wycliffe, Luteri, Zwingli n’abandi bifatanyije na bo- ryari

ububasha butibeshya bw’Ibyanditswe Byera, byo mugenga wo kwizera n’imikorere.

Bahakanye uburenganzira bwa papa, inama z’idini, abapadiri ndetse n’umwami ubwe,

kubyerekeye kugenga umutimanama mu bijyanye n’idini. Bibiliya ni yo yari umugenga wabo

kandi ibyo yigisha ni byo basuzumishaga inyigisho zose n’ibivugwa byose. Kwizera Imana

n’Ijambo ryayo byakomezaga abo bantu b’imbonera, igihe batangaga ubuzima bwabo bapfira

ku nkingi z’umuriro. Ubwo ibirimi by’umuriro byari biri hafi gucecekesha amajwi yabo,

bagatwikwa, Latimer yabwiye bagenzi be baziraga ukwizera kwabo ati: “Nimukomere, ku

177

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!