Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge. Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri ikigeragezo cya Satani. Yagerageje kwikuramo uko gushidikanya akoresheje gusenga no kwicuza ariko biba iby’ubusa. Yagerageje gucecekesha ijwi ry’umutima uhana ryamushinjaga akoresheje kujya mu bimurangaza, nyamara ntibyagira icyo bimara. Hashize igihe runaka, yaje gusoma Isezerano Rishya arifatanyije n’inyandiko za Luteri maze bimutera kwemera imyizerere y’Ubugorozi. Hashize igihe gito, mu mudugudu wari hafi ye, yaje kuhibonera umuntu wicwaga bakoresheje kumuca azize ko yabatijwe bundi bushya. Ibyo byateye Menno Simons kwiga Bibiliya ngo arebe ibyerekeye umubatizo w’abana bato. Ntiyashoboye kubona igihamya kibishyigikira kiri mu Byanditswe, ahubwo yasanze ko ahantu hose kwihana no kwizera ari byo byangombwa bisabwa kugira ngo umuntu abatizwe. Menno yavuye mu itorero ry’i Roma maze yegurira imibereho ye umurimo wo kwigisha ukuri yari yarakiriye. Mu Budage no mu Buholandi hari haradutse itsinda ry’abaka bigishaga inyigisho zitumvikana kandi ziyobya, zibasiye gahunda no kugira imyitwarire iboneye kandi bagateza kwivumbagatanya n’ubwigomeke. Menno yabonye hakiri kare amahano ibyo bikorwa bizateza maze yamagana byimazeyo izo nyigisho ziyobya ndetse n’imikorere ya kinyamaswa y’abo baka. Nyamara hari abantu benshi bari baramaze kuyobywa n’abo baka ariko bari bararetse inyigisho zabo mbi. Hari hakiriho kandi n’abandi benshi bakomoka ku Bakristo ba kera, ari bo bari imbuto zavuye ku nyigisho z’Abawalidensi. Menno yakoreye muri ayo matsinda afite ishyaka ryinshi kandi agera ku nsinzi ikomeye. Menno yamaze imyaka makumyabiri n’itanu akora ingendo ari kumwe n’umugore we n’abana babo, akihanganira imirimo iruhije no kwigomwa ndetse akenshi yabaga ari mu kaga gashobora guhitana ubuzima bwe. Yambukiranyije Ubuholandi n’amajyaruguru y’Ubudage, akibanda gukorera mu matsinda y’abantu bacishije bugufi, ariko abasha kuhamamara. Ubusanzwe yari intyoza mu kuvuga ariko nubwo atari yarize cyane, yari umuntu ufite ubupfura budacogora, yicisha bugufi kandi yoroheje mu myifatire ye, arangwa n’ubutungane buvuye ku mutima, mu mibereho ye agashyira mu bikorwa ibyo yigisha bityo bigatuma abantu bamugirira icyizere. Abayoboke be baje gutatanywa kandi barakandamizwa. Barababajwe cyane bitewe no kubitiranya n’abaka bayoborwaga na Munster. Ariko kubw’imirimo ya Menno abantu benshi barahindutse. Nta handi hantu inyigisho z’Ubugorozi zakiriwe neza kuruta mu Buholandi. Mu bihugu bike cyane niho abayoboke babo bahuye n’itotezwa rikomeye cyane. Umwami Karoli wa V (Charles V) yari yarabuzanyije Ubugorozi mu Budage kandi yumvaga agomba gutwika abantu bose babuyobotse, ariko ibikomangoma birahaguruka bibera inkomyi icyo iryo terabwoba yategekeshaga. Ingoma ye yari ifite ububasha bukomeye mu Buholandi bityo atanga amategeko yikurikiranyije yo gutoteza abagorozi. Gusoma Bibiliya, kutega amatwi abayisoma cyangwa kubwiriza ibyayo, ndetse no kuvuga ibiyerekeye, byari ukwihamagarira igihano cyo kwicwa utwitswe. Gusengera Imana mu rwiherero, kudapfukamira ishusho, cyangwa kuririmba Zaburi nabyo byahanishwaga urupfu. Ndetse n’abantu barahiraga bakatura ko baretse ubuyobe bwabo nabo bacirirwagaho iteka ryo kwicishwa inkota iyo 170

Umwuka W'Imijyi Ibiri babaga ari abagabo; naho baba abagore bagahambwa bakiri bazima. Abantu ibihumbi byinshi bashiriye ku icumu mu gihe cy’ingoma ya Charles n’iya Filipo wa II. Umunsi umwe, abagize umuryango umwe bose bazanwe imbere y’abacamanza, maze babarega ko utajya mu misa ahubwo usengera mu rugo. Ubwo umwana muto muri bo yabazwaga ibyo bakorera mu rwiherero, uwo mwana w’umuhungu yarasubije ati: “Turapfukama, maze tugasenga Imana ngo imurikire intekerezo zacu kandi itubabarire ibyaha byacu. Dusengera umwami wacu kugira ngo ubwami bwe bugire amahoro n’uburumbuke kandi imuhe n’ubuzima bwiza. Dusabira abacamanza bacu ngo Imana ibarinde.” 253 Iryo jambo ryakoze ku mitima ya bamwe mu bacamanza, nyamara ntibyabujije ko se w’uwo mwana n’umwe mu bahungu be bacirwa urubanza rwo gutwikwa. Uburakari bukaze bw’abatotezaga bwanganaga n’ukwizera kw’abahorwaga ukwizera kwabo. Si abagabo gusa ahubwo abagore n’abakobwa nabo berekanaga ubutwari budasubira inyuma. “Abagore bahagararaga iruhande rw’inkingi ihambiriyeho abagabo babo, kandi igihe umugabo yabaga ari gushya yihanganira umuriro, umugore we yamwongoreraga amagambo yo kumuhumuriza cyangwa akamuririmbira Zaburi yo kumukomeza.” “Abakobwa b’inkumi baryamaga mu mva bagiye guhambwamo ari bazima nk’abari kwinjira mucyumba basanzwe bararamo; cyangwa bakajyanwa ku mambo no gutwikwa bambaye imyambaro yabo myiza cyane nk’abagiye mu birori by’ubukwe bwabo.” 254 Nk’uko byagenze mu gihe ubupagani bwashakaga kurimbura ubutumwa bwiza, amaraso y’Abakristo yari imbuto. Itotezwa ryatumye umubare w’abahamya b’ukuri wiyongera. Uko umwaka utashye, umwami yarushagaho kurakazwa no kutava ku izima kw’abantu maze akomeza umurimo we wo kubica urupfu rubi, ariko biba iby’ubusa. Biyobowe na William wakomokaga ahitwaga Orange, amaherezo Impinduramatwara yaje kugeza Ubuholandi ku kugira umudendezo wo gusenga Imana. Mu misozi y’i Piyemo (Piedmond), mu bibaya byo mu Bufaransa no ku nkengero z’Ubuholandi, iterambere ry’ubutumwa bwiza ryatewe n’imivu y’amaraso y’abigishwa babwo. Ariko mu bihugu by’amajyaruguru ho, ubutumwa bwiza bwahinjiye nta nkomyi. Abanyeshuri bigaga i Wittenberg bari baragarutse mu gihugu cyabo, bazanye ukwizera kuvuguruwe mu bihugu bya Sikandinaviya. Icapishwa ry’inyandiko za Luteri naryo ryakwirakwije umucyo. Abaturage bo mu majyaruguru, bari abantu boroheje kandi b’intwari bazibukiriye gusaya mu bibi, ubwibone n’imigenzo y‘i Roma maze bakira ubutungane, kwiyoroshya ndetse n’ukuri kwa Bibiliya guheshya ubugingo. Uwitwa Tausen, wari umugorozi wo muri Denmark, yari umuhungu wabyawe n’umuturage woroheje. Ubwo yari akiri muto, uwo mwana yagaragaweho kuzaba umuhanga. Yagiraga inyota yo kwiga ariko ibyo ntibyamushobokera bitewe n’imibereho y’ababyeyi be, maze yinjira mu kigo cy’abihaye Imana. Ari muri icyo kigo, imibereho ye iboneye ifatanyije n’umwete we no kuba indahemuka kwe byatumye abayobozi be bamukunda cyane. Igenzura yakorewe ryagaragaje ko afite impano zizamuhesha gukorera itorero neza mu gihe kizaza. 171

Umwuka W'Imijyi Ibiri

ikigeragezo cya Satani. Yagerageje kwikuramo uko gushidikanya akoresheje gusenga no

kwicuza ariko biba iby’ubusa. Yagerageje gucecekesha ijwi ry’umutima uhana

ryamushinjaga akoresheje kujya mu bimurangaza, nyamara ntibyagira icyo bimara. Hashize

igihe runaka, yaje gusoma Isezerano Rishya arifatanyije n’inyandiko za Luteri maze bimutera

kwemera imyizerere y’Ubugorozi. Hashize igihe gito, mu mudugudu wari hafi ye, yaje

kuhibonera umuntu wicwaga bakoresheje kumuca azize ko yabatijwe bundi bushya. Ibyo

byateye Menno Simons kwiga Bibiliya ngo arebe ibyerekeye umubatizo w’abana bato.

Ntiyashoboye kubona igihamya kibishyigikira kiri mu Byanditswe, ahubwo yasanze ko

ahantu hose kwihana no kwizera ari byo byangombwa bisabwa kugira ngo umuntu abatizwe.

Menno yavuye mu itorero ry’i Roma maze yegurira imibereho ye umurimo wo kwigisha

ukuri yari yarakiriye. Mu Budage no mu Buholandi hari haradutse itsinda ry’abaka bigishaga

inyigisho zitumvikana kandi ziyobya, zibasiye gahunda no kugira imyitwarire iboneye kandi

bagateza kwivumbagatanya n’ubwigomeke. Menno yabonye hakiri kare amahano ibyo

bikorwa bizateza maze yamagana byimazeyo izo nyigisho ziyobya ndetse n’imikorere ya

kinyamaswa y’abo baka. Nyamara hari abantu benshi bari baramaze kuyobywa n’abo baka

ariko bari bararetse inyigisho zabo mbi. Hari hakiriho kandi n’abandi benshi bakomoka ku

Bakristo ba kera, ari bo bari imbuto zavuye ku nyigisho z’Abawalidensi. Menno yakoreye

muri ayo matsinda afite ishyaka ryinshi kandi agera ku nsinzi ikomeye.

Menno yamaze imyaka makumyabiri n’itanu akora ingendo ari kumwe n’umugore we

n’abana babo, akihanganira imirimo iruhije no kwigomwa ndetse akenshi yabaga ari mu kaga

gashobora guhitana ubuzima bwe. Yambukiranyije Ubuholandi n’amajyaruguru y’Ubudage,

akibanda gukorera mu matsinda y’abantu bacishije bugufi, ariko abasha kuhamamara.

Ubusanzwe yari intyoza mu kuvuga ariko nubwo atari yarize cyane, yari umuntu ufite

ubupfura budacogora, yicisha bugufi kandi yoroheje mu myifatire ye, arangwa n’ubutungane

buvuye ku mutima, mu mibereho ye agashyira mu bikorwa ibyo yigisha bityo bigatuma

abantu bamugirira icyizere. Abayoboke be baje gutatanywa kandi barakandamizwa.

Barababajwe cyane bitewe no kubitiranya n’abaka bayoborwaga na Munster. Ariko

kubw’imirimo ya Menno abantu benshi barahindutse.

Nta handi hantu inyigisho z’Ubugorozi zakiriwe neza kuruta mu Buholandi. Mu bihugu

bike cyane niho abayoboke babo bahuye n’itotezwa rikomeye cyane. Umwami Karoli wa V

(Charles V) yari yarabuzanyije Ubugorozi mu Budage kandi yumvaga agomba gutwika

abantu bose babuyobotse, ariko ibikomangoma birahaguruka bibera inkomyi icyo iryo

terabwoba yategekeshaga. Ingoma ye yari ifite ububasha bukomeye mu Buholandi bityo

atanga amategeko yikurikiranyije yo gutoteza abagorozi. Gusoma Bibiliya, kutega amatwi

abayisoma cyangwa kubwiriza ibyayo, ndetse no kuvuga ibiyerekeye, byari ukwihamagarira

igihano cyo kwicwa utwitswe. Gusengera Imana mu rwiherero, kudapfukamira ishusho,

cyangwa kuririmba Zaburi nabyo byahanishwaga urupfu. Ndetse n’abantu barahiraga

bakatura ko baretse ubuyobe bwabo nabo bacirirwagaho iteka ryo kwicishwa inkota iyo

170

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!