15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Igice Cya 13 – Ubuholandi na Sikandinaviya

Mu mizo ya mbere, ubutegetsi bw’igitugu bwa papa bwateje kwivumbagatanya gukomeye

mu Buholandi. Mu myaka magana arindwi mbere y’igihe cya Luteri, abepisikopi babiri bari

baroherejwe i Roma maze bakabasha kumenya imico nyakuri y’”Umurwa Utunganye,” bari

barashyize Papa ku karubanda bagira bati: “Itorero, Imana yarigize umwamikazi n’umugeni

wayo, yarihaye ubukungu bukomeye kandi buhoraho bugenewe umuryango waryo,

yaritanzeho inkwano itangirika, ndetse yarihaye ikamba n’inkoni y’ubutware bihoraho; . . .

nyamara ibyo byiza byose wabyitambitse imbere ubyiyerekezaho nk’umujura. Wiyicaje mu

ngoro y’Imana, kandi aho kuba umushumba, wahindutse nk’ikirura ku ntama; . . . ushaka ko

twizera ko uri umwepisikopi w’ikirenga nyamara witwara nk’umunyagitugu . . . Aho

kwemera kuba umugaragu w’abagaragu, nk’uko wiyita, uharanira kuba umwami w’abami. .

. . Ibyo bisuzuguza amabwiriza y’Imana. . . . Mwuka Muziranenge ni we wubaka amatorero

yose kugeza ku mpera z’isi. . . Umurwa w’Imana yacu, ari nawo dutuyemo, ugera ku mpande

zose z’ijuru; ndetse uruta umujyi abahanuzi bazira inenge bise Babuloni yiyitirira Imana,

wikuza ukagera ku ijuru, ndetse wirata ko ubwenge bwawo budapfa, kandi amaherezo nubwo

nta shingiro ufite, uvuga ko utigeze uyoba ngo ukore amakosa kandi ko ibyo bitanashoboka.”

250

Uko ibinyejana byakurikiranaga, hagiye hahaguruka abandi bagasubiramo aya magambo

yo kwamagana imikorere ya Papa. Kandi abo bigisha ba mbere bambukiranyaga ibihugu

bitandukanye bakamenywa n’abantu benshi maze bakaza kwinjira mu Buholandi, bari bafite

imico nk’iy’abavugabutumwa b’Abavoduwa, ndetse bamamaje ubutumwa bwiza ahantu

hose. Inyigisho zabo zakwirakwiye bwangu. Bibiliya yari mu rurimi rw’Abawalidense

bayisobanuye mu Kidage. Baravuze bati : “Ifite akamaro kanini, nta magambo y’ubupfapfa

arimo, nta migani y’imihimbano, nta bitagira umumaro cyangwa ibinyoma birangwamo

uretse amagambo y’ukuri gusa. Bavuze ko ikomeye mu bice byayo byose ko ariko ushobora

gusangamo umusokoro n’uburyohe by’ibyiza n’ibitunganye.” 251 Uko ni ko mu kinyejana

cya cumi na kabiri incuti z’ukwizera kwa mbere zanditse.

Noneho hatangiye itotezwa rikozwe na Roma; ariko mu gihe cyo gutwikwa no kwicwa

urw’agashinyaguro, abizera barushagaho kwiyongera kandi bagahamya byimazeyo ko

Bibiliya ariyo muyobozi mu by’idini utibeshya, kandi ko ” nta muntu wagombye guhatirwa

kwizera, ko ahubwo akwiriye kubyemezwa n’inyigisho.” 252

Inyigisho za Luteri zakiranywe ubwuzu mu Buholandi, maze abantu b’abanyamurava

kandi b’indahemuka bahagurukira kubwiriza ubutumwa bwiza. Mu ntara imwe mu zigize

Ubuholandi hakomotsemo uwitwa Menno Simons. Uyu yakuze ari umugatolika w’i Roma

aza kurobanurirwa kuba umupadiri. Ntabwo yari asobanukiwe na Bibiliya kandi ntiyabashaga

kuyisoma bitewe no gutinya ko yamuyobya akagwa mu buhakanyi. Umunsi umwe, yaje

kugira gushidikanya ku nyigisho ivuga ibyo guhinduka kwa divayi n’umutsima mu maraso

nyayo n’umubiri nyawo bya Kristo mu gihe cy’igitambo cya ukarisitiya, maze abifata ko ari

169

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!