15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Geneve kandi akaba ari ho akorera. Kaluvini byamuteye ubwoba asubira inyuma. Yari

umuntu uvuga make kandi ukunda amahoro, bityo rero ahindishwa umushyitsi no gutinya

gukorana n’umwuka wo kwiyemera, kuba ibyigenge ndetse w’amahane warangaga abaturage

b’i Geneve. Intege nke z’ubuzima bwe ndetse n’akamenyero ko gushishoza byamuteye

gushaka aho yaruhukira. Kubera ko yiringiraga ko azashobora gufasha umurimo w’ubugorozi

akoresheje inyandiko, yifuzaga kubona ahantu hatuje kugira ngo yige maze ajye akoresha

inyandiko bityo yigishe kandi akomeze amatorero. Ariko amagambo meza yavuzwe na Farel

yayumvise nk’umuhamagaro uturutse ku Mana, maze ntiyatinyuka guhakana. Nk’uko

yabivuze byasaga n’aho “ukuboko kw’Imana kurambuwe guturutse mu ijuru, kuramufata,

kandi kumukomereza aho hantu yashakaga kuva adatindiganyije.” 249

Muri icyo gihe akaga gakomeye kari kagose umurimo w’abaporotesitanti. Imivumo ya

Papa yari yibasiye umujyi wa Geneve kandi ibihugu by’ibihangange byari byiteguye gusenya

uwo mujyi. Byajyaga gushoboka bite ko uyu mujyi muto wahangana n’ubushobozi bukomeye

akenshi bwari bwarahatiye abami n’abami b’abami kubwumvira? Ni mu buhe buryo uyu

mujyi wari kubasha gutsinda ingabo z’ibihangange ku rugamba byo ku isi yose?

Aho ubukristo bwarangwaga hose, abaporotesitanti bari bibasiwe n’abanzi bakomeye.

Intambwe za mbere zo gutsinda Ubugorozi zari zaratewe maze Roma ihamagaza ingabo

nshya yiringiye kurimbura Ubugorozi burundu. Muri icyo gihe hashyizweho umuryango

w’Abayezuwiti (jesuits) bari abicanyi ruharwa, ntibagiraga icyo batinya, kandi nibo bari

bakomeye mu bambari bose ba Papa. Abayezuwiti bari baratandukanye n’inzira yose ibahuza

n’abandi bantu ndetse n’ibigirira umuntu akamaro, nta rukundo kamere rwabarangwagamo,

imitekerereze myiza ndetse n’umutimanama byari byaracecekeshejwe burundu, nta tegeko na

rimwe bubahaga cyangwa ngo bagirane isano iyo ariyo yose n’abandi usibye abo mu

muryango wabo, kandi nta yindi nshingano bari bafite uretse iyo kwagura imbaraga zawo.

Ubutumwa bwiza bwa Kristo bwari bwarashoboje ababuyobotse guhangana n’akaga no

kwihanganira umubabaro, imbeho, inzara, umunaniro n’ubukene ndetse no kuzamura

ibendera ry’ukuri igihe bari imbere y’imbago zo kubakandiramo kugeza bapfuye, imbere ya

gereza ndetse n’imbere y’imambo zo gutwikirwaho. Kugira ngo Abayezuwiti barwanye abo

bayobotse ubutumwa, bacengeje mu bayoboke babo umwuka wo gukabya (ubwaka)

wabashobozaga kwihanganira ibyago byose ndetse no kurwanya imbaraga y’ukuri

bifashishije intwaro zose z’ibinyoma. Kuri bo, bwari ubugome bukomeye cyane ku buryo

batinyaga kubukora, nta bushukanyi bukaze batinyaga gukora ndetse nta no kwiyoberanya

gukomeye gute batakoraga. Babaga bararahiriye kuba abakene no kwicisha bugufi iteka

ryose, kandi byari umugambi wabo wateguwe neza ko bazagera ku bukungu no gukomera

igihe birunduriye mu gikorwa cyo guhirika ubuporotesitanti no kongera kwimakaza ubutware

bwa Papa.

Iyo wababonaga nk’abagize uwo muryango wabo, babaga bambaye umwambaro

w’ubutungane, bagasura abari muri gereza ndetse no mu bitaro, bakita ku barwayi n’abakene

bakavuga ko batandukanye n’iby’isi, kandi bakitwaza izina rizira inenge rya Yesu wajyaga

166

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!