15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

amaso kandi atwaye urumuri rwaka mu maboko ye. Umwami w’Ubufaransa yagaragaye mu

“ishusho y’umuntu wihana.” 240 Uko yageraga imbere ya buri alitari, yarapfukamaga

akicisha bugufi, bidatewe n’ingeso mbi zahumanyije umutima we cyangwa amaraso

y’inzirakarengane yahindanyije ibiganza bye, ahubwo ari kubw’icyaha gikomeye cyane abo

ayobora bakoze bahangara kunenga Misa. Inyuma y’umwami hakurikiyeho umwamikazi

n’abanyacyubahiro bo mu butegetsi, nabo bakagenda babangikanye babiri babiri buri wese

atwaye urumuri rwaka.

Nk’umugabane umwe muri gahunda z’uwo munsi, umwami ubwe yagejeje ijambo ku

bakomeye bose bari mu cyumba kinini cy’ingoro ya musenyeri. Yahagaze imbere yabo afite

umubabaro ugaragara ku maso ye maze avuga amagambo akomeye yinubira icyaha, ubugome

ndetse n’umunsi w’umubabaro no gukorwa n’isoni” byagwiririye igihugu cyose. Bityo,

yabwiye abamwumvira bose kumufasha gukuraho burundu icyorezo cy’ubuyobe cyari

kigendereye gusenya Ubufaransa. Yaravuze ati: ” Mwa banyacyubahiro mwe, ndababwiza

ukuri nk’umwami wanyu, ndamutse menye ko kumwe mu maguru yanjye kwandujwe

cyangwa kwafashwe n’ubu bwandu bubi, nakubaha mukaguca. Ikigeretseho kandi , ndamutse

mbonye umwe mu bana banjye yagezweho n’ubwo bwandu, sinamubabarira. . . . Njye

ubwanjye namutanga akaba igitambo.” Yavuganaga ikiniga arira, maze abari aho bose baririra

icyarimwe batera hejuru bati : “Tuzaberaho kandi tunapfire itorero gatolika!” 241

Igihugu cyari cyaranze umucyo w’ubutumwa bwiza noneho cyinjiye mu mwijima

w’icuraburindi. Ubuntu “buhesha agakiza” bwarerekanwe; ariko nyuma yo kubona imbaraga

yabwo n’ubutungane bwabwo, nyuma yaho abantu benshi bakururiwe n’ubwiza bwabwo

mvajuru, nyuma y’uko imijyi n’imidugudu mito imurikiwe n’umucyo w’ubwo buntu,

Ubufaransa bwo bwabuteye umugongo maze buhitamo umwijima mu cyimbo cy’umucyo.

Ubwo bahabwaga impano mvajuru, bayisubije inyuma barayanga. Icyiza bari baracyise ikibi,

n’ikibi bacyita icyiza kugeza ubwo baguye mu mutego wo kwibeshya kw’imitima yabo.

Noneho nubwo bashobora kuba barizeraga ko mu gutoteza ubwoko bw’Imana bari gukora

umurimo wayo, nyamara uko kumaramaza kwabo nikwabagize intungane. Ku bushake

bwabo, bari baranze umucyo wajyaga kubarinda kwibeshya, ukababuza kwiyandurisha

amaraso.

Indahiro ikomeye yo gutsembaho ubuhakanyi yarahiriwe muri katederali nkuru, ari naho

nyuma y’ibinyejana bitatu byakurikiyeho, “Ikigirwamana cy’Ubwenge” cyagombaga

kuzimikirwa n’igihugu cyari cyaribagiwe Imana nzima. Bongeye gukora rwa rugendo

rw’umwiyereko maze abahagarariye Ubufaransa barahaguruka bajya gutangira umurimo bari

barahiriye gukora. “Hafi y’aho hari hashinzwe imambo zari gutwikirwaho Abakristo bamwe

b’Abaporotesitanti ari bazima, kandi hari hafashwe umugambi wo gukongeza umuriro mu

gihe umwami yari bube ari hafi kandi ko abari muri wa mwiyerekano bakwiriye kwihutishwa

kugira ngo bibonere uko abahakanyi bapfa.” 242

162

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!