15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Yaravuze ati: “Biratangaje kubona umuntu ukomoka ahantu horoheje abasha kuzamurwa

agahabwa icyubahiro gikomeye nk’iki.” 235

Kaluvini yinjiye mu murimo we atuje kandi amagambo ye yari nk’igitonyanga kigwa ngo

gitose ubutaka. Yari yaravuye i Paris none ubu bwo yari yibereye mu mujyi wo mu ntara aho

yari arinzwe n’igikomangomakazi Marigarita wakundaga ubutumwa bwiza maze yongera

uko yarindaga abari barabuyobotse. Kaluvini yari akiri umusore muto, w’umugwaneza kandi

udaharanira ibyubahiro. Yatangiye umurimo we yigishiriza abantu mu ngo zabo. Yasomaga

Bibiliya kandi agasobanura ukuri kw’agakiza akikijwe n’abagize umuryango. Abumvaga

ubwo butumwa bajyaniraga abandi iyo nkuru nziza, maze bidatinze uwo mwigisha ava mu

mujyi mukuru ajya mu mijyi mito no mu midugudu ihazengurutse. Ntaho yahezwaga haba

mu ngo z’abakomeye cyangwa mu tururi tw’abakene; agakomeza urugendo ashinga urufatiro

rw’amatorero yagombaga kuvamo abahamya b’ukuri batagira ubwoba.

Nyuma y’amezi make yagarutse i Paris. Aho i Paris hari impaka zidasanzwe mu itsinda

ry’abahanga n’abigisha bakomeye. Kwiga indimi za kera byari byaratumye abantu biga

Bibiliya kandi benshi abo imitima yabo itari yaracengewe n’ukuri kwayo bakujyagaho impaka

babishishikariye ndetse bakanahangana n’ibirangirire byari bishyigikiye inyigisho z’i Roma.

Nubwo Kaluvini yari ashoboye kurwana urugamba mu by’iyobokamana, yari afite umurimo

ukomeye yagombaga kurangiza warutaga cyane uw’abo banyabwenge bagiraga urusaku.

Intekerezo z’abantu zari zakangutse, maze icyo kiba igihe cyo kubamenyesha ukuri. Mu gihe

ibyumba byo muri za kaminuza byari byuzuwemo n’urusaku ruvuye ku mpaka mu

by’iyobokamana, Kaluvini we yagendaga ava ku nzu ajya ku yindi, yigisha abantu Bibiliya

akababwira ibya Kristo wabambwe.

Mu buntu bw’Imana, abatuye umujyi wa Paris bagombaga kugezwaho irindi rarika ngo

bemere ubutumwa bwiza. Irarika rya Lefevre na Farel ryari ryarirengagijwe, ariko ubutumwa

bwagombaga kongera kubwirwa abantu bo mu nzego zose batuye uwo murwa munini. Kubwo

impamvu za politike, umwami yari atarajya ku ruhande rwa Roma mu buryo bwuzuye ngo

arwanye Ubugorozi. Igikomangomakazi Marigarita yakomeje kugira ibyiringiro ko

ubuporotesitanti buzatsinda mu Bufaransa. Yagambiriye ko ukwizera kuvuguruwe gukwiriye

kubwirizwa mu mujyi wa Paris. Mu gihe umwami atari ari muri uwo mujyi Marigarita

yategetse ko umuvugabutumwa w’Umuporotesitanti abwiriza mu nsengero zo mu mujyi.

Kubera ko abayobozi bakuru bashyizweho na Papa bahise babibuzanya, Marigarita

yafunguye imiryango y’ibwami. Yafashe inyubako imwe ayihindura urusengero, maze

batangariza abantu ko buri munsi, ku isaha runaka hari ikibwirizwa kizajya kibwirizwa kandi

abantu b’ingeri zose bararikiwe kuza gutega amatwi. Abantu batagira ingano baje kumva ibyo

bibwirizwa. Abantu buzuye mu rusengero ndetse no mu miryango yarwo. Buri munsi

hateraniraga abantu ibihumbi byinshi baba: ibikomangoma, abategetsi, abacamanza,

abacuruzi n’abanyabukorikori. Maze aho kugira ngo umwami abuzanye ibyo biterane,

ahubwo yategetse ko bafungura insengero ebyiri mu zo mu mujyi wa Paris. Nta kindi gihe

cyigeze kibaho ko umujyi wa Paris ukangurwa n’Ijambo ry’Imana bene ako kageni. Byasaga

157

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!