15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Kaluvini yaravuze ati: “Sinzigera ngira inyigisho nemera muri izo nyigisho nshya zanyu.

Mbese mutekereza ko igihe nabayeho cyose nari mu makosa?” 233

Nyamara hari ibitekerezo byari byakangutse mu ntekerezo ze atashoboraga kwivanamo

ubwe. Ubwo yari wenyine mu cyumba cye, yatekereje ku magambo yabwiwe na mubyara we.

Umutima umwemeza icyaha waramuremereye, yibonaga ari imbere y’Umucamanza uzira

inenge kandi w’umunyakuri adafite umurengera. Kurengerwa n’abatagatifu, imirimo myiza

ndetse n’imihango y’idini byose nta bushobozi byari bifite bwo kumukiza icyaha. Nta kindi

kintu yabonaga imbere ye uretse kwiheba by’iteka ryose. Abanyabwenge b’ikirenga bo mu

itorero bageragezaga kumuhumuriza ariko bikaba iby’ubusa. Yitabaje kwatura ibyaha no

gusaba imbabazi (penitensiya) ariko ibyo nabyo biba iby’ubusa kuko ntibyashoboraga kunga

umutima n’Imana.

Ubwo yari akiri muri urwo rugamba rutagiraga icyo rugeraho, umunsi umwe Kaluvini

yagize amahirwe yo kugera ahantu abantu benshi bari bateraniye maze ahabonera uko

batwikaga uwo bitaga umuhakanyi. Yatangajwe cyane n’amahoro yagaragaraga mu maso

y’uwo muntu waziraga ukwizera kwe. Muri urwo rupfu rw’agashinyaguro ruteye ubwoba

ndetse no kuba yaciriweho iteka n’itorero mu buryo bukomeye, uwo wicwaga yerekanye

ukwizera n’ubutwari. Uwo munyeshuri wari ukiri muto yuzuye umubabaro maze

abigereranya na kwa kwiheba kwe n’umwijima wari umugose kandi mu mibereho ye

yarumviraga itorero adakebakeba. Yari azi ko abahakanyi bashingiye ukwizera kwabo kuri

Bibiliya. Yiyemeje kuyiga kugira ngo nabishobora abashe kuvumbura ibanga ry’ibyishimo

by’abo bicwaga.

Muri Bibiliya yasanzemo Kristo. Yavuganye ijwi rirenga ati: ” O Data! Igitambo cye nicyo

cyahosheje uburakari bwawe; amaraso ye niyo yanyogejeho imyanda; umusaraba we niwo

wagiweho n’umuvumo wanjye; urupfu rwe rwambereye icyiru. Twebwe ubwacu

twitekerereje iby’ubupfapfa byinshi bitagira akamaro, ariko washyize ijambo ryawe imbere

yanjye nk’itara kandi wakabakabye umutima wanjye kugira ngo mbashe kubona ko ibindi

byose nakora ari ibizira, uretse ibya Yesu byonyine.” 234

Kaluvini yari yarigishijwe ngo azabe umupadiri. Ubwo yari afite imyaka cumi n’ibiri gusa,

nibwo yatorewe kuba umuyobozi w’itorero rito kandi umusatsi we wari warogoshwe

n’umwepisikopi nk’uko biteganywa n’amabwiriza agenga itorero. Ntiyigeze asigwa ngo

yezwe cyangwa ngo akore inshingano z’umupadiri, ariko yabaye umwe mu bihaye Imana

batoranyijwe, akitirirwa umwanya yarimo kandi akawuhererwa agahimbazamusyi.

Amaze kubona ko atazigera aba umupadiri, yafashe igihe runaka cyo kwiga

iby’amategeko, ariko amaherezo aza kureka uwo mugambi maze yiyemeza kwegurira

imibereho ye kubwiriza ubutumwa bwiza. Ariko yashidikanyije kuba umwigisha ubwiririza

mu ruhame. Ubusanzwe yari umuntu ugira amagambo make, ariko yari aremerewe no kumva

inshingano ikomeye yahabwa n’uwo mwanya, kandi yari acyifuza cyane gushishikarira

kwiga. Nyamara amaherezo yaje kwemezwa n’uko incuti ze zamwingingaga zibishishikariye.

156

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!