15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

rwarakomeje rumara imyaka myinshi. Faransisiko yabaye hagati y’Abanyaroma n’ubugorozi,

akajya yihanganira uburakari bw’abapadiri ikindi gihe akabuhagarika. Berquin yafunzwe

inshuro eshatu afungishijwe n’abategetsi bo ku ruhande rwa Papa, ariko akajya afunguzwa

n’umwami kuko yamukundiraga ubuhanga bwe n’imico ye itunganye bigatuma yanga ko

arengana azira ubugome bw’abayobozi bakuru b’itorero.

Berquin yaburiwe inshuro nyinshi ibyerekeye akaga kari kamwugarije mu Bufaransa,

kandi bamugiraga inama yo kugera ikirenge mu cy’abari baraboneye umutekano mu guhunga

babyihitiyemo. Uwitwaga Erasime wagiraga amagambo make ariko akagendana n’ibihe ngo

arengere inyungu ze, nubwo yari umunyabwenge, ntabwo yabashije kugira ugukomera mu

mico mbonera bituma ubuzima n’icyubahiro bicishwa bugufi kubera ukuri. Yandikiye

Berquin ati : “Saba kujya guhagararira igihugu mu mahanga; jya mu Budage uzahakore

ingendo. Uzi neza Beda n’abandi nka we, ko ari igikoko gifite imitwe igihumbi, gicira

ubumara impande zose. Abanzi bawe ntibagira ingano. Nubwo umurimo wawe waba mwiza

kuruta uwa Yesu Kristo, ntibazakureka ngo ugende batakurimburanye ubugome bukomeye.

Ntiwishingikirize cyane ku kurindwa n’umwami. Mu bibaho byose, ntunshire mu kaga ndetse

n’ishami ryigisha iby’Iyobokamana.” 224

Ariko uko ibyago byarushagaho gukomera, ni ko ubutwari bwa Berquin nabwo

bwiyongeraga. Aho gukurikiza inama za politiki kandi zo kwirengera yahawe na Erasme,

Berquin yiyemeje gufata ingamba zikaze kurutaho. Ntiyibandaga gusa ku kurengera ukuri,

ahubwo yajyaga yamagana n’amakosa. Ikirego cy’ubuhakanyi yaregwaga n’abambari ba

Roma, yajyaga akibagerekaho ari bo. Abamurwanyaga babishishikariye cyane kandi

bamwanga urunuka bari abantu bize bafite impamyabumenyi z’ikirenga ndetse n’abapadiri

bo mu ishami ryigishaga iyobokamana muri Kaminuza nkuru y’i Paris, yari imwe mu bifite

ububasha buhanitse bw’itorero haba mu mujyi mukuru ndetse no ku gihugu cyose. Mu

nyandiko z’abo bahanga b’ikirenga Berquin yakuyemo ingingo cumi n’ebyiri yavugiye mu

ruhame ko “zinyuranyije na Bibiliya, kandi ko zirimo ubuyobe;” maze asaba umwami ko ari

we waca urubanza muri izo mpaka.

Umwami ntiyatindiganyije guhuza abo banyambaraga n’abo babavuguruzaga buzuye

ubwenge n’ubushishozi, maze anezezwa no kubona uburyo bwo gucisha bugufi ubwibone

bw’abo bapadiri birataga, bityo asaba abari mu ruhande rwa Roma gushyigikirisha Bibiliya

ibyo bemera. Bari bazi neza ko iyo ntwaro itagira icyo ibamarira. Gushyira abantu mu nzu

z’imbohe, kwica urubozo no gutwika ni zo ntwaro bari bazi gukoresha. Ubu noneho ibintu

byari bihindutse, bibonye bagiye kugwa mu rwobo bari bariringiye ko bazarohamo Berquin.

Barumiwe maze bashakishaka uburyo batoroka.

“Muri icyo gihe ishusho ya Bikira Mariya yari ku ruhande rw’inzira imwe yarangijwe

icibwa igice kimwe.” Habayeho imivurungano ikomeye mu mujyi. Abantu benshi

bahururiraga kureba iyo shusho maze bakarirana umubabaro. Umwami nawe byaramubabaje

cyane. Ayo yabaye amahirwe abapadiri bari babonye kugira ngo bisubize isura nziza, maze

153

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!