15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Imiburo, kubinginga ndetse no kubacyaha binaniwe kugira icyo bigeraho, yaboherereje

impano iruta izindi zose zo mu ijuru, kandi si iyo mpano yonyine gusa, ahubwo yaboherereje

ijuru ryose binyuze muri iyo Mpano.

Umwana w’Imana ubwe yatumwe guhendahenda abaturage b’uwo mujyi banze kwihana.

Kristo ni we wari waravanye Isiraheli mu Misiri imeze nk’umuzabibu. Zaburi 80 :8. Ukuboko

kwe ni ko kwari kwarirukanye abapagani imbere y’uwo muzabibu. Yari yarawuteye “ku

musozi urumbuka cyane.” Uburinzi bwe bwo kuwitaho bwari bwarawubereye uruzitiro

rukomeye. Yari yaratumye abagaragu be kuwukorera. Yaratatse ati « Ikintu nari nkwiriye

gukorera uruzabibu rwanjye nasize ni ikihe ?” Yesaya 5:1-4. Nubwo igihe yari yiteze ko

ruzera inzabibu yasanze rwareze imbuto mbi, we ubwe yaje mu ruzabibu rwe afite ibyiringiro

bisabwe n’icyifuzo cy’uko rwazera imbuto, kugira ngo arebe ko rwagira amahirwe yo gukira

kurimbuka. Yahingiye uruzabibu rwe; yararukaragiye kandi ararusigasira. Ntiyigeze acogora

mu muhati we wo gukiza uruzabibu rwe yihingiye.

Umukiza ufite umucyo n’ikuzo yamaze imyaka itatu agendera mu bantu b’ishyanga rye

«akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu ”, ahumuriza abafite

intimba, ahesha umudendezo abari imbohe, ahumura impumyi, akiza ibirema bikagenda

n’ibiragi bikumva, ahumanura ababembe, azura abapfuye kandi akigisha abakene ubutumwa

bwiza. Ibyakozwe n’Intumwa 10:38; Luka 4 :18 ; Matayo 11 :5. Yahamagaranye impuhwe

abantu b’ingeri zose avuga ati : « Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange

ndabaruhura.» Matayo 11:28.

Nubwo yabagiriye ineza bakamwitura inabi, kandi kubakunda kwe bakabyitura

kumwanga (Zaburi 109 :5), yari yarakomeje umurimo we w’impuhwe adacogora. Ntiyigeze

asubiza inyuma umuntu wese wamusanze akeneye kugirirwa ubuntu. Umukiza wagendaga

ahantu hose atagira icumbi atahamo, kunegurwa ndetse n’ubukene bukabije bikaba ari byo

byari umunani we wa buri munsi. Yabereyeho gukemura ibibazo by’abantu no kuborohereza

imibabaro yabo, no kubingigira kwemera kwakira impano y’ubugingo. Impuhwe ze zabaga

zasuzuguwe n’abafite imitima yinangiye zabagarukagaho mu rukundo rwuje ibambe

rikomeye kandi rutarondoreka. Nyamara Abisiraheli bari barateye umugongo Incuti yabo

magara n’Umufasha wabo umwe rukumbi. Bari barahinyuye kwinginga guturutse ku rukundo

rwe, barasuzuguye inama ze kandi baragize urw’amenyo imiburo ye.

Igihe cy’ibyiringiro no kubabarirwa cyahitaga vuba vuba. Igikombe cy’uburakari

bw’Imana bwari bumaze igihe bwarakumiriwe cyari hafi kuzura. Igicu cyari cyaragiye

cyiyegeranya mu bihe babayemo by’ubuhakanyi no kwigomeka, icyo gihe kikaba cyari

cyijimishijwe n’akaga, cyari hafi yo gusandara kikisuka ku ishyanga ryari riciriweho iteka;

kandi Umwe rukumbi wagombaga kubakiza ako kaga kari kabasatiriye bari baramukerenseje,

baramupfobya, banga kumwakira, kandi bari hafi kumubamba.

Ubwo Kristo yari kumanikwa ku musaraba i Kaluvari, igihe Isiraheli yahawe cyo kuba

ishyanga rikunzwe kandi rihiriwe n’Imana cyari kuba kigeze ku iherezo. Gupfa k’umuntu

8

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!