15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

azatwitwaraho nk’Umukristo ukunda Imana kuruta ibintu byose, kandi duhamije ko, yaba we

ubwe kandi namwe mwese, twiteguye kumukunda kandi tukamwubaha kuko ari inshingano

yacu nyakuri kandi dusabwa n’amategeko.” 199

Abari bagize iyo nama barakangaranye. Abenshi muri bo baratangaye kandi batinyishwa

n’ubushizi bw’amanga bw’abo bahakanaga iryo tegeko. Ahazaza habagaragariraga ko hari

akaga kandi ko nta cyizere habaha. Amacakubiri, intambara ku kumeneka kw’amaraso

byasaga n’ibitazabura kubaho. Nyamara kubera ko abagorozi bari biringiye ko inzira bafashe

itunganye kandi no kuba bari bishingikirije ku maboko y’Ishoborabyose, bari “buzuye

ubutwari no gushikama.”

“Amahame yari akubiye muri iyo mvugo ikomeye yo guhakana ni yo pfundo

ry’Ubuporotesitanti. Uko guhakana kwarwanyije uburyo bubiri bwo gutesha umuntu agaciro

mu byerekeye kwizera: uburyo bwa mbere ni ukuvogera abacamanza ba leta, naho ubwa

kabiri bukaba ubutware itorero ryihaye. Mu mwanya w’uko gutesha agaciro mu buryo bubiri,

Ubuporotesitanti bushyira imbaraga yo gukurikiza umutimanama hejuru y’umucamanza

kandi ubutware bw’Ijambo ry’Imana bukaruta itorero rigaragara. Ku ikubitiro,

Ubuporotesitanti ntibwemera ubushobozi bwa Leta mu bijyanye n’ibya Mwuka kandi

bukavuga kimwe n’abahanuzi n’intumwa buti: “ Tugomba kubaha Imana aho kubaha abantu.”

Imbere y’ikamba ry’ubwami rya Charles wa V, ubuporotesitanti bwerereza ikamba rya Yesu

Kristo. Ariko buragenda bukagera kure kuko bucisha bugufi ihame rivuga ko inyigisho zose

za muntu zikwiriye gusimbura ibitangaza Imana yandikishije. 200” Ikindi kandi, abahakanaga

iryo teka bari barahamije uburenganzira bwabo bwo kuvuga bafite umudendezo ko bemera

ukuri. Ntabwo bagombaga kwizera no kumvira gusa, ahubwo bagombaga no kwigisha ibyo

Ijambo ry’Imana rivuga, ndetse bahakanye uburenganzira bw’umupadiri cyangwa

umucamanza bwo kubyivangamo. Uko kwivumbura kwabereye i Spires kwari igihamya

gikomeye cyo kurwanya kudaha abandi uburenganzira mu by’idini ndetse kwabaye no

kwemeza uburenganzira abantu bose bafite bwo kuramya Imana bakurikije uko

umutimanama wabo ubayobora.

Ubuhamya bwabo bwari bwamaze gutangwa. Bwanditswe mu ntekerezo z’abantu

ibihumbi byinshi kandi binandikwa mu bitabo byo mu ijuru aho nta muntu ufite ubushobozi

bwo kubusiba. Ubudage bwose bwari bwaremeye ubutumwa bwiza bwemeye ubwo

buhakanyi nk’uburyo bwo kugaragaza ukwizera kwabwo. Ahantu hose abantu babonaga

ubwo buhamya nk’isezerano ry’uko hagiye kubaho igihe cyiza kuruta ibyo bigeze bagira.

Umwe mu bikomangoma yabwiye abo Baporotesitanti b’i Spire ati: “Ndabasabira Imana

Ishoborabyose yabagiriye ubuntu kugira ngo mwature mufite imbaraga, mu mudendezo, nta

gutinya ngo ibakomereze muri uko gushikama kwa Gikristo kugeza ku munsi w’imperuka.”

201

Iyo nyuma yo kugera ku rwego rw’insinzi, Ubugorozi bugeraho bukaranzika kugira ngo

ab’isi babukunde, bwari kuba butatiye ubudahemuka ku Mana ndetse no kuri bwo ubwabwo

143

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!