15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

ibihumbi byinshi bo mu bihugu byagengwaga na Papa, bari guhara ubuzima bwabo mu

ishyirwa mu bikorwa rya rya tegeko? Ibi byari kuba ari ukugambanira umurimo w’Ubutumwa

bwiza ndetse n’umudendezo w’ubukristo muri icyo gihe gikomeye.”- Wylie, b.9, ch.15.

Ahubwo bari kwemera “guhara byose, ndetse n’ibihugu byabo, amakamba yabo ndetse

n’ubuzima bwabo.” 193

Ibikomangoma byaravuze biti: “Nimutyo twange iri teka. Mu byerekeye gukurikiza

umutimanama, abenshi nta bushobozi bafite.” Intumwa zihagarariye abandi zaravuze ziti:

“Iteka ryaciwe mu 1526 ni ryo dukesha amahoro ubwami bwacu bufite: kurikuraho rero

byakuzuza Ubudage ibyago n’amacakubiri. Ntabwo inama y’abategetsi bakuru ifite

ubushobozi bwo kugira ikindi ikora uretse kurinda umudendezo mu by’idini kugeza igihe

Inama nkuru izateranira.” 194

Kurinda icyahungabanya umudendezo wo gukurikiza umutimanama ni inshingano

y’igihugu, ariko ubushobozi bwa Leta ntiburenga urubibi ngo bwivange mu byerekeye

imyizerere. Ubutegetsi bwa Leta bwose bwo ku isi bugerageza kugenga cyangwa

gushimangira ibigomba kubahirizwa mu myizerere bukoresheje ubushobozi bw’ubutegetsi

buba burenga ku ihame Abakristo bemera inkuru nziza baharaniye mu buryo bukomeye.

Abayoboke ba Papa biyemeje gusenya burundu icyo bitaga “kwinangira wihandagaje.”

Batangiriye mu guteza amacakubiri mu bari bashyigikiye Ubugorozi ndetse no gutera ubwoba

abantu bose batari barashyize ku mugaragaro ko babushyigikiye. Amaherezo abahagarariye

imijyi yigengaga bahamagariwe kujya imbere y’inama y’abategetsi bakuru maze babasaba

kuvuga niba bazubahiriza icyemezo cyafashwe. Basabye ko baba bahawe umwanya wo

kubitekerezaho nyamara biba iby’ubusa. Igihe bazanwaga ngo bagaragaze icyemezo cyabo,

hafi kimwe cya kabiri cyabo cyagiye ku ruhande rw’Abagorozi. Abataremeye guhara

umudendezo wabo wo gukurikiza umutimanama wabo ndetse n’uburenganzira bwo

kwitekerereza bari bazi ko icyemezo bafashe kibateje kuzajya banengwa, bagacirwaho iteka

ndetse bagatotezwa. Umwe muri izo ntumwa yaravuze ati: “Tugomba kwihakana ijambo

ry’Imana, bitaba ibyo ni tugatwikwa.” 195

Umwami Feridinandi wari uhagarariye Umwami w’abami muri iyo nama, yabonye ko iryo

teka rizateza amacakubiri akomeye niba batabashije kwemeza ibikomangoma kuryemera no

kurishyigikira. Bityo, yagerageje kubahendahenda azi neza ko gukoresha imbaraga ku bantu

nk’abo ahubwo byabatera kurushaho kumaramaza. Yasabye ibyo bikomangoma kwemera

iryo teka, abizeza ko kuryemera bizatuma Umwami w’abami abishimira cyane.” Ariko abo

bantu b’indahemuka bari bazi ubutegetsi bukomeye buruta ubw’abategetsi bo ku isi, maze

bituma basubiza batuje bati: “Tuzubaha umwami w’abami mu bintu byose bishobora kugira

uruhare mu gutuma amahoro aganza ndetse n’icyubahiro cy’Imana.” 196

Mu maso y’abagize Inama, amaherezo umwami yabwiye intumwa nkuru y’i Saxony

n’incuti ze ko iryo teka “rigiye kwandikwa nk’iteka ry’umwami w’abami,” kandi ko “inzira

imwe rukumbi basigaranye ari ukwemera ibyo abenshi bemeje.” Amaze kuvuga atyo asohoka

141

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!