15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

soko y’ukuri n’ubwenge mu by’iyobokamana. Kwishingikiriza ku mitekerereze ya kimuntu

biha ikuzo ubwenge bw’umuntu maze bikabuhindura ingingo nshingirwaho mu myizerere.

Gahunda y’imikorere y’itorero ry’i Roma yavugaga ko ubuyobozi bw’ikirenga bw’itorero

ryabo bufite inkomoko ku ruhererekane rutigera rusenyuka rwahereye ku ntumwa kandi

rutajya ruhinduka mu bihe byose, maze iha icyuho gukabya mu bibi k’uburyo bwose no

gusayisha bigatwikizwa ubutungane bw’inshingano yahawe intumwa.

Uguhishurirwa Münzer n’abambari be bavugaga ko bagize nta handi kwari kwaraturutse

uretse ku buyobe bw’imitekerereze kandi ingaruka zabyo zari izo gukuraho ubutware bwose

bwaba ubw’abantu cyangwa ubw’Imana. Ubukristo nyakuri bwakira Ijambo ry’Imana

nk’ububiko bukomeye burimo ukuri kwahumetswe kandi rikaba ari ryo gipimo

cy’amahishurwa yose.

Luteri amaze kuva i Wartbourg, nibwo yarangije umurimo wo gusobanura Isezerano

Rishya, maze bidatinze ubutumwa bwiza bugezwa ku baturage b’Ubudage mu rurimi rwabo.

Ubwo butumwa bwiza busobanuye mu Kidage bwakiranwe ibyishimo byinshi n’abantu bose

bakundaga ukuri, ariko bwasuzuguwe n’abahisemo imigenzo n’amategeko by’abantu.

Abapadiri batewe ubwoba n’uko rubanda rwa giseseka noneho ruzabasha kujya rujya

impaka nabo ku byerekeye Ijambo ry’Imana, kandi ko muri ubwo buryo ubumenyi bwabo

buke buzajya ahagaragara. Intwaro z’imitekerereze yabo ya kimuntu ntizari zifite imbaraga

yanesha inkota y’Umwuka. Roma yakoresheje ububasha bwayo bwose kugira ngo ibuze

ikwirakwizwa ry’Ibyanditswe; ariko amategeko akaze, gucira abantu ho iteka kubera ko

bitandukanyije n’inyigisho z’itorero ry’i Roma ndetse no kwica urw’agashinyaguro byose

byabaye imfabusa. Uko Roma yaciragaho iteka Bibiliya kandi ikabuzanya kuyisoma niko

abantu barushagaho gushaka kumenya icyo yigisha mu by’ukuri. Abantu bose bashoboraga

gusoma bari bashishikariye kwiyigisha Ijambo ry’Imana. Barayigendanaga ahantu hose,

bakayisoma, bakayisubiramo incuro nyinshi kandi ntibanyurwe batamaze kugira imirongo

imwe bafashe mu mutwe. Luteri abonye ubwuzu abantu bakiranye Isezerano Rishya, yahise

atangira gusobanura Isezerano rya Kera maze igice yabaga amaze kurangiza agahita agisohora

akacyoherereza abasomyi.

Inyandiko za Luteri zakirwaga mu buryo bumwe n’abantu bo mu mijyi kimwe n’abo mu

midugudugu mito. “Ibyo Luteri n’incuti ze bandikaga, abandi barabikwirakwizaga. Abapadiri

bamaze kubona ko kwigumira mu byo bakorera mu bigo byabo binyuranyije n’amategeko,

bifuje kureka ubwo buzima burangwa n’ubunebwe babayemo igihe kirekire bakabusimbuza

gukora, ariko kubera ko batari basobanukiwe ku buryo batabashaga kubwiriza Ijambo

ry’Imana, bagiye mu ntara zose bagasura imidugudu mito ndetse n’ingo z’aboroheje

bakahagurisha ibitabo bya Luteri n’incuti ze. Bidatinze Ubudage bwari bwuzuwe n’abo

babwiririshabutumwa ibitabo b’abanyamwete.” 182

Izo nyandiko ziganwe ubwuzu bwinshi cyane n’abakire, abakene, abanyabwenge

n’abaswa. Nijoro, mu ijwi riranguruye, abarimu bo ku mashuri yo mu midugudu

135

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!