15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Igice Cya 1 – Iherezo ry' Isi

«Uyu munsi nawe, iyo umenya ibyaguhesha amahoro! Ariko noneho bihishwe amaso

yawe. Kuko iminsi izaza, ubwo abanzi bawe bazakubakaho uruzitiro. Bazakugota,

bazakurinda cyane impande zose, kandi bazagutsembana n’abana bawe batuye muri wowe.

Ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi, kuko utamenye igihe wagenderewe. » Luka 19:42-

44.

Ubwo Yesu yari mu mpinga y’Umusozi w’imyelayo yitegereje Yerusalemu. Ibyo amaso

ye yabonaga muri uwo mujyi byari ibintu byiza kandi bituje. Hari mu bihe bya Pasika, bityo

Abisiraheli bari baraturutse impande zose baje kwizihiza uwo munsi mukuru w’ishyanga

ryabo. Hagati y’imirima n’ibiti by’imizabibu, ndetse n’uducuri dutoshye twari tudendejeho

amahema y’abo bagenzi, hari udusozi turinganiye, amazu meza arimbishijwe cyane ndetse

n’inkuta nini cyane zari zigose uwo murwa mukuru wa Isiraheli. Mu kwishongora kwabo,

abatuye i Siyoni basaga n’abavuga bati: “tumeze nk’umwamikazi kandi ntituzagira

ikitubabaza”; kubera rero igikundiro bari bafite, bibaraga nk’abari mu bwishingizi bw’ijuru;

nk’uko byari bimeze mu bihe bya kera igihe umutwe w’abaririmbyi b’i bwami waririmbaga

uti, « Umusozi wa Siyoni uri i kasikazi, uburebure bwawo ni wo byishimo by’isi yose, ni wo

rurembo rw’Umwami ukomeye.» Zaburi 48:2. Inyubako nziza cyane zari zigize ingoro

y’Imana zagaragaraga zose. Imirasire y’izuba rirenga yamurikaga ku rwererane rw’inkuta

z’uwo murwa zari zigizwe n’amabuye y’ubwoko bwa marubule maze ikabengeranira ku rugi

n’umunara bya zahabu. Ubwo «bwiza butagira inenge » ni bwo bwari ishema ry’ishyanga

ry’Abayuda. Ni nde Mwisiraheli wari kubyitegereza ngo abure gusabwa n’ibyishimo kandi

ngo ye kubitangarira! Ariko Yesu we yatekerezaga ku bindi bintu birenze ibyo. « Ageze hafi

abona umurwa arawuririra. » Luka 19:41.

Igihe abantu bose bari bishimiye ko yinjiye mu murwa afite ubutware, bazunguza

amashami y’imikindo, igihe indirimbo zo kuramya zaririmbanwaga umunezero zirangiraga

mu misozi maze abantu ibihumbi byinshi bagatangaza ko ari umwami, Umucunguzi w’isi we

yashenguwe n’agahinda k’ikubagahu kandi kadasanzwe. Umwana w’Imana, Uwo Abisiraheli

basezeranyijwe, nyir’ububasha bwanesheje urupfu kandi bwazuye abapfuye we yarariraga,

atarizwa n’agahinda gasanzwe, ahubwo afite intimba ikomeye, itabasha kwihanganirwa.

Nubwo yari azi akaga kamutegereje ntabwo yiririraga ubwe. Imbere ye yahabonaga

Getsemani, ahantu yari ategereje kubabarizwa bikomeye. Yarebaga kandi irembo ry’intama

ryari rimaze imyaka myinshi rinyuzwamo ibitambo, kandi na we akaba ari ryo yari

kuzanyuramo igihe yagombaga kumera “nk’umwana w’intama bajyana kubaga.” Yesaya

53:7..

Hafi aho hari Karuvali, ahabambirwaga abantu. Inzira Kristo yari hafi kunyuramo

yagombaga kubudikwaho n’umwijima uteye ubwoba mu gihe yari kwitangaho igitambo

cy’icyaha. Nyamara ntabwo gutekereza kuri ibyo bintu ari cyo cyamuteye kwijima mu maso

6

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!