15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

umusaruro uva mu murimo akora. Igihe kimwe yigeze kuvuga ati: “Ndamutse menye ko

inyigisho nigisha zakomerekeje n’umuntu umwe, yaba ucishije bugufi cyangwa undi uwo ari

we wese, (kandi ntizabikora kuko ari ubutumwa bwiza ubwabwo), nahitamo gupfa incuro

cumi aho kubuhakana.” 174

Ubu noneho, umujyi wa Wittenberg ubwawo wari ihuriro ry’Ubugorozi, mu buryo

bwihuse wajyaga mu maboko y’inyigisho z’ubwaka no kutumvira amategeko. Ntabwo

inyigisho za Luteri ari zo zateje iyo mibereho ibabaje, ariko mu Budage hose, abanzi be

barabimwitiriraga bakabimushinja. Rimwe na rimwe yabazanyaga agahinda ati: “Mbese ibi

ni byo bishobora kuba iherezo ry’uyu murimo ukomeye w’ubugorozi?” 175

Ikindi gihe ubwo yakiranaga n’Imana asenga, yongeye kumva amahoro atashye mu

mutima we. Yaravuze ati: “Uyu murimo si uwanjye, ahubwo ni uwawe Mana. Ntuzigera

uwemerera kwanduzwa n’imyizerere y’imigenzo cyangwa ubwaka.” Ariko gutekereza ko

akwiye kumara igihe kirekire yiturije mu gihe cy’akaga nk’ako byaramunaniye. Yiyemeje

gusubira i Wittenberg.

Adatindiganyije yahise afata urwo rugendo rurimo akaga. Yari yaraciwe muri ubwo

bwami. Abanzi be bari bafite umudendezo wo kumwica kandi incuti ze zari zarabujijwe

kumufasha cyangwa kumuha icumbi. Ubutegetsi bw’umwami w’abami bwafatiraga

ibyemezo bikomereye abayoboke be. Ariko yabonye ko umurimo w’ubutumwa bwiza

ubangamiwe maze mu izina ry’Umukiza afata urugendo ajya ku rugamba rwo kurwanira

ukuri ashize ubwoba.

Mu ibaruwa yoherereje igikomangoma, amaze kuvuga iby’umugambi we wo kuva i

Wartbourg, Luteri yaravuze ati: “Nyakubahwa, ndifuza kubamenyesha ko ngiye i Wittenberg

mfite uburinzi bukomeye kuruta ubw’ibikomangoma. Ntabwo ntekereza rwose ibyo gusaba

gushyigikirwa nawe nyakubahwa kandi sinifuza rwose ko wandinda, ahubwo ni njye wifuza

kukurinda. Ndamutse menye ko nyakubahwa ushobora cyangwa wifuza kundinda, ntabwo

najya i Wittenberg. Nta nkota yashobora kwagura uyu murimo. Imana gusa niyo igomba

gukora byose idafashijwe cyangwa se ngo umuntu agire icyo abikoraho. Umuntu ufite

kwizera gushikamye niwe ushoboye kurinda. ” 176

Mu ibaruwa ya kabiri yanditse ari mu nzira yerekeje i Wittenberg, Luteri yongeyeho ati:

“Niteguye kwihanganira kutitabwaho namwe nyakubahwa ndetse n’uburakari bw’isi yose.

Mbese ntabwo abaturage b’i Wittenberg ari intama zanjye? Mbese Imana si yo yabanshinze?

None se mu gihe bibaye ngombwa singomba kwitanga ngo mpfe ku bwabo? Ikindi kandi,

ndatinya kubona imivurungano ikomeye mu Budage, izatuma Imana ihana igihugu cyacu.

Yinjiye mu murimo we afite ukwigengesera no kwicisha bugufi ariko kandi afite

kumaramaza no gushikama. Yaravuze ati: “Tugomba gukoresha Ijambo ry’Imana tugatsinda

kandi tugasenya inyigisho zahawe intebe zikoresheje urugomo. Ntabwo nzakoresha imbaraga

131

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!