Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge. Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri ryo muyobozi wihagije wo kwizera n’imikorere, maze uwo muyobozi utayobya bamusimbuza ihame ridashikamye kandi rihindagurika ry’uko biyumva n’amarangamutima yabo. Kubw’iki gikorwa cyo gushyira iruhande Bibiliya yo ifite ububasha bwo kuvumbura amakosa n’ibinyoma, Satani yafunguriwe inzira kugira ngo ayobore intekerezo uko ashaka. Umwe muri abo bahanuzi yavuze ko yabonekewe na marayika Gaburiyeri. Umunyeshuri wamuyobotse yaretse kwiga maze nawe avuga ko yahawe ubwenge n’Imana ubwayo kugira ngo asobanure ijambo ryayo. Hari abandi bantu bari basanzwe baratwawe n’ubwaka bifatanyije nabo. Imigenzereze y’abo bantu bafite amatwara maremare ntiyabuze guteza umuvurungano. Ibibwirizwa bya Luteri byari byarakanguye abantu hirya no hino bituma bumva ko ubugorozi bukenewe, none icyo gihe abantu bari basanzwe ari inyangamugayo bayobejwe n’ibyavugwaga n’abo bahanuzi bashya. Abayobozi b’izo nyigisho bagiye i Wittenberg maze ibyo bavugaga babibwira Melanchthon na bagenzi be. Baravuze bati: “Imana yadutumye kwigisha abantu. Twaganiriye n’Uhoraho, tuzi ibizaba. Mu magambo make turi intumwa n’abahanuzi kandi turabimenyesha na Luteri.” 171 Abagorozi baratangaye kandi bagwa mu rujijo. Bari bahuye n’ikintu batigeze bahura nacyo maze bayoberwa icyo bakora. Melanchthon yaravuze ati: “Aba bantu barimo imyuka idasanzwe, ariko se ni myuka ki?...Ku rundi ruhande ni mutyo twe kuzimya Mwuka w’Imana, ariko ku rundi ruhande twirinde kuyobywa n’umwuka wa Satani.” 172 Bidatinze imbuto zikomotse kuri izo nyigisho nshya zaragaragaye. Abantu bayobowe kwirengagiza Ijambo ry’Imana cyangwa bakarishyira ku ruhande burundu. Amashuri yabaye mu rujijo. Abanyeshuri banze amabwiriza yose, bareka amasomo yabo maze bava muri kaminuza. Ba bantu bibwiraga ko bashoboye kubyutsa no kuyobora umurimo w’ubugorozi nta kindi bagezeho uretse kuwugeza aharindimuka. Noneho abanyaroma bongeye kugarura icyizere maze bavugana insinzi bati: “Hasigaye urugamba rumwe gusa maze bose bakaba abacu. ” 173 Ubwo Luteri yumvaga ibyabaye ari i Wartbourg yavuganye agahinda ati: “Ibihe byose nabaga niteze ko Satani atazabura kuduteza iki cyorezo.” Yitegereje imico nyakuri y’abo biyitaga abahanuzi maze abona akaga kibasiye umurimo wo kwamamaza ukuri. Ntabwo kurwanywa na Papa cyangwa umwami w’abami byigeze bimuhangayikisha cyane kandi ngo bimuce intege nk’uko byamugendekeye icyo gihe. Mu bitwaga incuti z’ubugorozi havutse abanzi babwo ruharwa. Ukuri kwari kwaramuzaniye ibyishimo byinshi n’ihumure kwakoreshwaga mu guhembera umuvurungano no guteza urujijo mu itorero. Mu murimo w’ubugorozi, Luteri yari yarayobowe n’Umwuka w’Imana maze amukoresha ibirenze ibyo yibwiraga. Ntabwo yari yarigeze agambirira gufata imyanzuro nk’iyo yafashe cyangwa ngo ateze impinduka zikomeye nk’izo. Yari yarabaye igikoresho kiri mu maboko y’Imana nyiri ubushobozi butagerwa. Nyamara kandi yahindishwaga umushyitsi no kubona 130

Umwuka W'Imijyi Ibiri umusaruro uva mu murimo akora. Igihe kimwe yigeze kuvuga ati: “Ndamutse menye ko inyigisho nigisha zakomerekeje n’umuntu umwe, yaba ucishije bugufi cyangwa undi uwo ari we wese, (kandi ntizabikora kuko ari ubutumwa bwiza ubwabwo), nahitamo gupfa incuro cumi aho kubuhakana.” 174 Ubu noneho, umujyi wa Wittenberg ubwawo wari ihuriro ry’Ubugorozi, mu buryo bwihuse wajyaga mu maboko y’inyigisho z’ubwaka no kutumvira amategeko. Ntabwo inyigisho za Luteri ari zo zateje iyo mibereho ibabaje, ariko mu Budage hose, abanzi be barabimwitiriraga bakabimushinja. Rimwe na rimwe yabazanyaga agahinda ati: “Mbese ibi ni byo bishobora kuba iherezo ry’uyu murimo ukomeye w’ubugorozi?” 175 Ikindi gihe ubwo yakiranaga n’Imana asenga, yongeye kumva amahoro atashye mu mutima we. Yaravuze ati: “Uyu murimo si uwanjye, ahubwo ni uwawe Mana. Ntuzigera uwemerera kwanduzwa n’imyizerere y’imigenzo cyangwa ubwaka.” Ariko gutekereza ko akwiye kumara igihe kirekire yiturije mu gihe cy’akaga nk’ako byaramunaniye. Yiyemeje gusubira i Wittenberg. Adatindiganyije yahise afata urwo rugendo rurimo akaga. Yari yaraciwe muri ubwo bwami. Abanzi be bari bafite umudendezo wo kumwica kandi incuti ze zari zarabujijwe kumufasha cyangwa kumuha icumbi. Ubutegetsi bw’umwami w’abami bwafatiraga ibyemezo bikomereye abayoboke be. Ariko yabonye ko umurimo w’ubutumwa bwiza ubangamiwe maze mu izina ry’Umukiza afata urugendo ajya ku rugamba rwo kurwanira ukuri ashize ubwoba. Mu ibaruwa yoherereje igikomangoma, amaze kuvuga iby’umugambi we wo kuva i Wartbourg, Luteri yaravuze ati: “Nyakubahwa, ndifuza kubamenyesha ko ngiye i Wittenberg mfite uburinzi bukomeye kuruta ubw’ibikomangoma. Ntabwo ntekereza rwose ibyo gusaba gushyigikirwa nawe nyakubahwa kandi sinifuza rwose ko wandinda, ahubwo ni njye wifuza kukurinda. Ndamutse menye ko nyakubahwa ushobora cyangwa wifuza kundinda, ntabwo najya i Wittenberg. Nta nkota yashobora kwagura uyu murimo. Imana gusa niyo igomba gukora byose idafashijwe cyangwa se ngo umuntu agire icyo abikoraho. Umuntu ufite kwizera gushikamye niwe ushoboye kurinda. ” 176 Mu ibaruwa ya kabiri yanditse ari mu nzira yerekeje i Wittenberg, Luteri yongeyeho ati: “Niteguye kwihanganira kutitabwaho namwe nyakubahwa ndetse n’uburakari bw’isi yose. Mbese ntabwo abaturage b’i Wittenberg ari intama zanjye? Mbese Imana si yo yabanshinze? None se mu gihe bibaye ngombwa singomba kwitanga ngo mpfe ku bwabo? Ikindi kandi, ndatinya kubona imivurungano ikomeye mu Budage, izatuma Imana ihana igihugu cyacu. Yinjiye mu murimo we afite ukwigengesera no kwicisha bugufi ariko kandi afite kumaramaza no gushikama. Yaravuze ati: “Tugomba gukoresha Ijambo ry’Imana tugatsinda kandi tugasenya inyigisho zahawe intebe zikoresheje urugomo. Ntabwo nzakoresha imbaraga 131

Umwuka W'Imijyi Ibiri

ryo muyobozi wihagije wo kwizera n’imikorere, maze uwo muyobozi utayobya bamusimbuza

ihame ridashikamye kandi rihindagurika ry’uko biyumva n’amarangamutima yabo. Kubw’iki

gikorwa cyo gushyira iruhande Bibiliya yo ifite ububasha bwo kuvumbura amakosa

n’ibinyoma, Satani yafunguriwe inzira kugira ngo ayobore intekerezo uko ashaka.

Umwe muri abo bahanuzi yavuze ko yabonekewe na marayika Gaburiyeri. Umunyeshuri

wamuyobotse yaretse kwiga maze nawe avuga ko yahawe ubwenge n’Imana ubwayo kugira

ngo asobanure ijambo ryayo. Hari abandi bantu bari basanzwe baratwawe n’ubwaka

bifatanyije nabo. Imigenzereze y’abo bantu bafite amatwara maremare ntiyabuze guteza

umuvurungano. Ibibwirizwa bya Luteri byari byarakanguye abantu hirya no hino bituma

bumva ko ubugorozi bukenewe, none icyo gihe abantu bari basanzwe ari inyangamugayo

bayobejwe n’ibyavugwaga n’abo bahanuzi bashya.

Abayobozi b’izo nyigisho bagiye i Wittenberg maze ibyo bavugaga babibwira

Melanchthon na bagenzi be. Baravuze bati: “Imana yadutumye kwigisha abantu. Twaganiriye

n’Uhoraho, tuzi ibizaba. Mu magambo make turi intumwa n’abahanuzi kandi turabimenyesha

na Luteri.” 171

Abagorozi baratangaye kandi bagwa mu rujijo. Bari bahuye n’ikintu batigeze bahura

nacyo maze bayoberwa icyo bakora. Melanchthon yaravuze ati: “Aba bantu barimo imyuka

idasanzwe, ariko se ni myuka ki?...Ku rundi ruhande ni mutyo twe kuzimya Mwuka w’Imana,

ariko ku rundi ruhande twirinde kuyobywa n’umwuka wa Satani.” 172

Bidatinze imbuto zikomotse kuri izo nyigisho nshya zaragaragaye. Abantu bayobowe

kwirengagiza Ijambo ry’Imana cyangwa bakarishyira ku ruhande burundu. Amashuri yabaye

mu rujijo. Abanyeshuri banze amabwiriza yose, bareka amasomo yabo maze bava muri

kaminuza. Ba bantu bibwiraga ko bashoboye kubyutsa no kuyobora umurimo w’ubugorozi

nta kindi bagezeho uretse kuwugeza aharindimuka. Noneho abanyaroma bongeye kugarura

icyizere maze bavugana insinzi bati: “Hasigaye urugamba rumwe gusa maze bose bakaba

abacu. ” 173

Ubwo Luteri yumvaga ibyabaye ari i Wartbourg yavuganye agahinda ati: “Ibihe byose

nabaga niteze ko Satani atazabura kuduteza iki cyorezo.” Yitegereje imico nyakuri y’abo

biyitaga abahanuzi maze abona akaga kibasiye umurimo wo kwamamaza ukuri. Ntabwo

kurwanywa na Papa cyangwa umwami w’abami byigeze bimuhangayikisha cyane kandi ngo

bimuce intege nk’uko byamugendekeye icyo gihe. Mu bitwaga incuti z’ubugorozi havutse

abanzi babwo ruharwa. Ukuri kwari kwaramuzaniye ibyishimo byinshi n’ihumure

kwakoreshwaga mu guhembera umuvurungano no guteza urujijo mu itorero.

Mu murimo w’ubugorozi, Luteri yari yarayobowe n’Umwuka w’Imana maze amukoresha

ibirenze ibyo yibwiraga. Ntabwo yari yarigeze agambirira gufata imyanzuro nk’iyo yafashe

cyangwa ngo ateze impinduka zikomeye nk’izo. Yari yarabaye igikoresho kiri mu maboko

y’Imana nyiri ubushobozi butagerwa. Nyamara kandi yahindishwaga umushyitsi no kubona

130

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!