15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Muri icyo gihe, haje undi muntu kugira ngo ateze imbere umurimo w’ivugurura.

Uwitwaga Lusiyani yoherejwe i Zurich afite zimwe mu nyandiko za Luteri yoherezwa

n’umuntu wari utuye i Basel wakundaga ukwizera kuvuguruye. Uwo muntu yari yaratekereje

ko kugurisha ibyo bitabo bibasha kuba uburyo bukomeye bwo gukwirakwiza umucyo.

Yandikiye Zwingli ati: “Reba neza ko uyu mugabo afite ubushishozi n’ubushobozi bihagije;

niba bimeze bityo, umureke agende ava mu mujyi ajya mu wundi, ava mu mudugudu ajya mu

wundi, agende n’inzu ku yindi mu Basuwisi ahajyane inyandiko za Luteri, ariko

by’umwihariko ibyo yavuze ku Isengesho ry’Umukiza abyandikira abafite ubushake bwo

kuvuga ubutumwa. Uko bizarushaho kumenyekana, niko bizarushaho kugira abaguzi.” Uko

ni ko umucyo wabonye aho winjirira. 159

Mu gihe Imana itegura guca iminyururu y’ubujiji n’imigenzo ya gipagani nibwo Satani

akoresha imbaraga ze zose kugira ngo abundikirire abantu mu mwijima kandi akarushaho

gukaza ingoyi ibaboshye. Uko abantu bahagurukiraga impande zose babwira abantu

iby’imbabazi no kugirwa intungane kubw’amaraso ya Kristo, Roma yakajije umurego mu

gufungura isoko ryayo igurisha imbabazi aharangwa ubukristo hose.

Buri cyaha cyari gifite igiciro cyacyo, kandi abantu bahabwaga uburenganzira ntakumirwa

bwo gukora icyaha igihe bashyiraga umutungo uhagije mu isanduku y’itorero. Uko ni ko ayo

matsinda abiri y’imyigishirize yateraga imbere: rimwe rigatanga imbabazi z’ibyaha rihawe

amafaranga, naho irindi rikigisha iby’imbabazi zibonerwa muri Kristo. Roma igaha

uburenganzira icyaha kandi ikakigira isoko yo kwinjiza ubutunzi, naho abagorozi bo

bagaciraho icyaha iteka kandi bakerekana ko Kristo ariwe ukuraho ibyaha, akaba

n’umucunguzi.

Mu gihugu cy’Ubudage, icuruzwa ry’ibyemezo bihesha imbabazi z’ibyaha

(indurugensiya) ryari rishinzwe abapadiri b’Abadominikani kandi byari biyobowe n’umuntu

wari uzwi ho imico mibi witwaga Tetzel. Mu gihugu cy’Ubusuwisi, ubwo bucuruzi

bwahariwe Abafaransisiko bayobowe n’uwitwa Samusoni wari umupadiri w’Umutaliyani.

Samusoni yari yarakoreye itorero umurimo mwiza kuko yari yarabashije kwinjiza amafaranga

menshi ayakuye mu Budage no mu Busuwisi kugira ngo agwize umutungo wa Papa. Noneho

yambukanyije Ubusuwisi bwose, agacuza abaturage b’abakene uduke bungukaga, naho

abakire akabakuramo impano z’agaciro kenshi. Ariko impinduka ziturutse ku bugorozi zari

zaratangiye kwigaragariza mu kugabanyuka kw’ibyatangwaga nubwo zitashoboraga

guhagarika ubwo bucuruzi. Igihe Samusoni yari amaze igihe gito yinjiye mu Busuwisi maze

akagera mu mujyi wari hafi ya Einsiedeln ahazanye ibicuruzwa bye, Zwingli yari akiri i

Einsiedeln. Umugorozi Zwingli amaze kumenya ikimugenza yahise ahagurukira

kumuvuguruza. Abo bantu bombi ntibigeze bahura, ariko Zwingli yageze ku nsinzi

asobanurira abantu ibyo Samusoni agamije ku buryo byabaye ngombwa ko ava aho hantu

akajya ahandi.

124

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!