15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

ugusimbura ariko by’umwihariko mu kubwiriza. Ntabwo ugomba guha amasakaramentu

umuntu uwo ari we wese uretse abantu bakomeye, kandi ukabikora gusa igihe baguhamagaye;

ntabwo wemerewe gukora ibyo utabanje kurobanura abantu.”- 155

Zwingli yategeye amatwi ayo mabwiriza acecetse, maze amaze kuvuga ijambo ryo

gushima kubwo kuba yarubashywe agahamagarirwa kuza aho hantu hakomeye, yakurikijeho

kubasobanurira uburyo ateganya gukoresha. Yaravuze ati: “Abantu bamaze igihe kirekire

cyane bahishwa iby’imiberaho ya Yesu. Nzabwiriza cyane ubutumwa bwiza uko bwanditswe

na Matayo, . . .mbukura gusa mu Byanditswe Byera, mbisesengura, ngereranya umurongo

umwe n’uwundi, nshakisha uko nasobanukirwa mbiheshejwe no gusenga ubudasiba kandi

mbikuye ku mutima. Umurimo wanjye uzibanda ku cyubahiro cy’Imana, ku gusingiza

Umwana wayo w’ikinege, ku gakiza nyakuri k’abantu ndetse no kubakomereza mu kwizera

nyakuri.” 156

Nubwo bamwe muri abo bayobozi b’itorero batemeye gahunda ye kandi bagakora uko

bashoboye ngo bayimuteshureho, Zwingli ntiyatezutse. Yababwiye ko atagiye gutangiza

uburyo bushya, ko ahubwo agaruye uburyo bwa kera bwakoreshwaga n’itorero mu bihe bya

mbere byari bitunganye.

Abantu bari baratangiye gukangukira kwakira ukuri yigishaga, kandi abantu bazaga ari

benshi baje kumva uko abwiriza. Mu bazaga kumutega amatwi habagamo abantu benshi bari

bamaze igihe kirekire bararetse kujya gusenga. Umurimo we yawutangiye abumbura

Ubutumwa bwiza kandi agasoma anasobanurira abamuteze amatwi amateka yandikishijwe

avuga iby’imibereho, ibyigisho n’urupfu rwa Kristo. Nk’uko yabigenje ari i Einsiedeln, aho i

Zurich yahagaragarije ko Ijambo ry’Imana ari ryo muyobozi utibeshya kandi ko urupfu rwa

Kristo ari rwo gitambo cyonyine gihagije. Yaravuze ati: “Kuri Kristo gusa niho nifuza

kubayobora. Kuri Kristo we soko nyakuri y’agakiza.” 157

Abantu bo mu nzego zose bazaga kumva uwo mubwiriza, uhereye ku bategetsi,

abanyabwenge, ukageza ku banyamyuga na rubanda rwose. Bamutegeraga amatwi

bashishikaye. Ntabwo yavugaga iby’agakiza gatangirwa ubuntu gusa ahubwo yanamaganaga

nta mbebya ibibi no gusayisha byariho muri icyo gihe. Abantu benshi basohokaga muri

kiriziya basingiza Imana. Baravugaga bati: “Uyu mugabo abwiriza ukuri. Azatubera Mose

maze atuvane muri uyu mwijima wa Egiputa.” 158

Nyamara nubwo ku ikubitiro umurimo we wakiranywe ubwuzu bwinshi, nyuma y’igihe

runaka haje kuboneka abatamushyigikiye. Abapadiri bagiye umugambi wo kubangamira

umurimo we no kwamagana inyigisho ze. Bamwe bamuhaga urw’amenyo abandi

bakamukwena; abandi baramutukaga kandi bakamukangisha. Ariko Zwingli

yarabyihanganiye byose akavuga ati: “Niba twifuza kuzanira Yesu Kristo abanyabyaha, hari

ibintu byinshi tugomba kwima amaso.”- Ibid., b.8, ch.6.

123

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!