15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

amagambo menshi dukoresha dusenga amaze iki? Mbese ibitambaro bishashagirana bipfutse

umutwe, umutwe utagira umusatsi, amakanzu maremare kandi atatswe indabo, cyangwa

inkweto zitatswe izahabu ku misozo bimaze iki? . . . Imana ireba ku mutima kandi imitima

yacu iri kure yayo.” Yaravuze ati: “Kristo wabambwe ku musaraba ni we gitambo cy’ibyaha

by’abizera kugeza iteka ryose.” 154

Abantu benshi bumvise ayo magambo ntibayakiriye neza. Byari urucantege rukomeye

kuri bo kubwirwa ko urugendo runanije bakoze barukoreye ubusa. Ntabwo bashoboraga

gusobanukirwa n’imbabazi bahererwa ubuntu muri Kristo. Bari banyuzwe n’inzira ya kera

igana mu ijuru, iyo Roma yari yaraberetse. Banze guhangayikishwa no gushaka ikindi

cyarushaho kubabera cyiza. Byari biboroheye cyane kwiringira abapadiri na Papa mu

by’agakiza kabo aho gushaka gutungana k’umutima.

Nyamara hari irindi tsinda ryakiranye ibyishimo inkuru yo gucungurwa kubonerwa muri

Kristo. Ibyo Roma yabasabaga kubahiriza ntibyari byarabazaniye amahoro yo mu mutima,

maze mu kwizera, bemera ko amaraso y’Umukiza ari yo abezaho ibyaha byabo. Abangaba

basubiye iwabo bajya guhishurira abandi umucyo utangaje bari barakiriye. Uko ni ko ukuri

kwavaga mu mudugudu kukagera mu wundi, kukava mu mujyi kukajya mu wundi bityo

umubare w’abantu bazaga gusura ingoro ya Mariya uragabanyuka cyane. Hanabayeho

kugabanyuka kw’amaturo maze ingaruka iba kugabanyuka k’umushahara wa Zwingli wavaga

muri ayo maturo. Nyamara ibi byamuteye ibyishimo ubwo yabonaga ko imbaraga zo gukabya

mu myizerere no gutwarwa n’imigenzo zigenda zicika.

Abayobozi b’Itorero ntibaburaga kubona umurimo Zwingli yakoraga; ariko icyo gihe

barihanganye ntibawurogoya. Biringiraga ko bazamwigarurira akajya mu ruhande rwabo,

bashatse kumwigarurira bakoresheje kumusheshya ariko muri icyo gihe ukuri kwarimo

gucengera mu mitima y’abantu.

Imirimo Zwingli yakoreye i Einsiedeln yamuteguriye gukora umurimo wagutse kurutaho

kandi ni wo yaje kwinjiramo bidatinze. Amaze imyaka itatu i Einsiedeln yaje guhamagarwa

kujya gukora umurimo wo kubwiriza muri kiriziya nini cyane y’i Zurich. Zurich niwo wari

umujyi ukomeye cyane mu Busuwisi kandi ibyajyaga kuva aho byagombaga gukwira hose.

Nyamara kandi, abanyamadini bari bamutumiye i Zurich, bashakaga ko nta nyigisho nshya

zihigishwa bityo bibatera guha Zwingli amabwiriza ajyana n’inshingano yari imuzanye.

Baramubwiye bati: “Uzakore ibishoboka byose kugira ngo umugabane w’icyigisho

wigishijwe ugire umusaruro winjiza kandi ntukagire icyo usubiza inyuma. Uzashishikariza

abizera bose, waba uri kubwiririza kuri aritari cyangwa uri kwakira abicuza ibyaha, ko

bagomba gutanga icyacumi cyose n’ibindi basabwa, kandi bakerekanisha amaturo yabo

batanga ko bakunda itorero. Uzita cyane ku kongera inyungu zituruka ku barwayi, muri za

misa n’indi mihango yose ikorwa.” Abamuhaga amabwiriza bongeyeho bati: “Ku

byerekeranye no gutanga amasakaramentu, kubwiriza ndetse no kwita ku mukumbi, ibyo

nabyo ni inshingano y’umupadiri. Icyakora, kuri izo nshingano ushobora gukoresha

122

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!