15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

n’abaturage. Ibyo baharaniraga kubigeraho bakoresheje kurimbisha bikomeye kiriziya zabo,

kugira ibirori birimo gahunda ishyushye, no kwitegereza amashusho y’abatagatifu ndetse

n’amashusho y’ibitangaza.

Abadominikani b’i Bern babonaga ko nibabasha kwigarurira uwo munyeshuri ukiri muto

wari ufite impano zitangaje, byari kubazanira inyungu kandi bikabahesha icyubahiro. Kuba

yari umusore w’intarumikwa, kugira impano kamere yo kuba intyoza n’umwanditsi,

ubuhanga bwe muri muzika n’ubusizi byajyaga kubafasha cyane kubakururira abantu baza

mu materaniro yabo kandi bikabongerera inyungu kurusha ibyo bari basanzwe bakora.

Bakoreshaga ubucakura no kumushyeshya kugira ngo batume Zwingli yinjira mu kigo cyabo.

Igihe Luteri yari akiri umunyeshuri, we ubwe yari yarikingiraniye mu kumba cy’ikigo

cy’abihaye Imana, kandi yajyaga kuzimira burundu iyo ubuntu bw’Imana butahamukura.

Ntabwo Zwingli yemerewe guhura n’akaga nk’aka Luteri. Kubw’amahirwe, umubyeyi wa

Zwingli yaje kumenya imigambi w’abo bapadiri. Ntabwo yari agambiriye kwemerera

umuhungu we kuyoboka imibereho y’ubunebwe no kuba imburamukoro abapadiri babagamo.

Se yabonye ko kuzaba ingirakamaro kwa Zwingli mu gihe kizaza biri mu kaga, maze

amutegeka kugaruka imuhira atazuyaje.

Zwingli yumviye iryo tegeko ry’umubyeyi we, ariko uwo musore ntiyari kumara igihe

kirekire ashimishijwe no kuba muri icyo kibaya yavukiyemo maze bidatinze asubukura

amasomo ye ajya kwiga ahitwa i Basel. Aho niho Zwingli yumviye bwa mbere ubutumwa

bwiza bw’ubuntu Imana itanga nta kiguzi. Uwitwaga Wittembach, wari umwarimu wigishaga

indimi za kera, ubwo yigaga Ikigiriki n’Igiheburayo, yari yarabonye Ibyanditswe Byera maze

muri ubwo buryo imirasire y’umucyo w’Imana ibasha kumurika mu ntekerezo z’abanyeshuri

yigishaga. Uwo mwarimu yavuze ko muri ibyo Byanditswe hari ukuri kumaze igihe kirekire

cyane kandi gufite agaciro gakomeye bitagerwa karuta inyigisho zigishwa n’abahanga

n’abacurabwenge. Uko kuri kwari kumaze igihe kirekire kwavugaga ko urupfu rwa Kristo ari

rwo rwonyine nshungu y’umunyabyaha. Ayo magambo yabereye Zwingli nk’umwambi

w’umucyo ubanziriza umuseke.

Bidatinze Zwingli yahamagariwe kuva i Basel kugira ngo atangire umurimo we. Aho

yatangiriye ni muri paruwasi ya Alpine, itari kure y’aho yavukiye. Nk’uko umugorozi

mugenzi we yabivuze, ubwo yari amaze kwerezwa ubupadiri “yirunduriye mu bushakashatsi

bwo kumenya neza ukuri kw’Imana; kubera ko yari azi neza ko hari byinshi agomba kumenya

nk’umuntu waragijwe umukumbi wa Kristo.” 150

Uko yarushagaho kwiga Ibyanditswe Byera niko yarushagaho kubona itandukaniro riri

hagati y’ukuri kwabyo n’ubuyobe bwa Roma. Yiyeguriye kuyoborwa na Bibiliya yo Jambo

ry’Imana, kandi ikaba umuyobozi wenyine wihagije ndetse utabasha kwibeshya. Yabonye ko

Bibiliya igomba kwisobanura ubwayo. Ntiyigeraga ahangara kugerageza gusobanura

Ibyanditswe Byera kugira ngo ashyigikire inyigisho cyangwa ihame byabaye akamenyero mu

bwenge bw’abantu, ahubwo yabonaga ko ari inshingano ye gusesengura icyo ryigisha mu

120

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!