15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Ubwo yari muri uwo mutekano i Wartbourg, Luteri yamaze igihe yishimiye kubona

akanya ko kuruhuka amakimbirane. Ariko ntiyajyaga kunyurwa no kwigumira mu kiruhuko

gusa atuje. Kubera ko yari amenyereye ubuzima bwo gukora no kunyura mu makimbirane,

ntiyashoboraga kwihanganira kubaho ntacyo akora. Muri iyo minsi yo kuba wenyine,

imibereho y’itorero yamuzaga imbere maze akaboroga yihebye ati: “Mbega! Muri iyi minsi

ya nyuma y’umujinya w’Imana nta muntu n’umwe utinyutse guhaguruka ngo abe urukuta

imbere y’Uhoraho, bityo ngo akize Isiraheli.” 149

Yongeye kwitekerezaho maze atinya kuba yaregwa ubugwari kuko yahunze urugamba.

Yigayaga ubunebwe no kudamarara. Nyamara kandi buri munsi yakoraga ibirenze ibyo

umuntu umwe yabasha gukora. Ikaramu ye ntiyigeze ihwema kwandikishwa. Mu gihe abanzi

be bishyeshyaga bavuga ko bamucecekesheje, baje gutangazwa kandi bagwa ku kayubi ko

kubona igihamya gifatika cyerekana ko agikora. Impapuro nyinshi cyane zanditswe nawe

zakwirakwiraga mu Budage. Yanakoreye umurimo w’ingenzi cyane abo mu gihugu cye

asobanura Isezerano Rishya mu rurimi rw’Ikidage. Aho yari yihishe yahakomereje

kwamamaza ubutumwa bwiza no kwamagana ibyaha n’amakosa byakorwaga muri ibyo bihe,

abikora mu gihe kijya kungana n’umwaka.

Ntabwo rero kuba Imana yarakuye umugaragu wayo mu mibereho yo kubana n’abandi

bantu kwari ukurinda Luteri umujinya w’abanzi be gusa cyangwa kumuha igihe gituje kugira

ngo abashe gukora iyo mirimo y’ingirakamaro. Hari hariho ibindi byiza birusha ibyo agaciro

byagombaga kugerwaho. Mu kuba wenyine n’umwijima w’aho yari aruhukiye mu misozi,

Luteri yari atandukanyijwe n’ibyashoboraga kumushyigikira biboneka mu isi kandi akaba

arinzwe gusingizwa n’abantu. Uko ni ko yakize ubwibone no kwiyemera bikunze akenshi

guterwa no kugera ku nsinzi. Kubabazwa no gucishwa bugufi byamuteguriye kumanukana

umutuzo ako gacuri yari yazamuriwe huti huti.

Iyo abantu bishimiye umudendezo bazanirwa n’ukuri, usanga bagira umutima wo

gusingiza abantu Imana yakoresheje mu guca iminyururu y’ubuyobe n’imihango ya gipagani.

Satani aharanira kuyobya intekerezo z’abantu n’ibyo bakunda bakabikura ku Mana maze

bakabyerekeza ku bantu. Abatera kubaha abantu boroheje Imana ikoresha ariko bagasuzugura

ukuboko kw’Imana kubayobora mu byo bakora byose. Kenshi cyane abayobozi mu by’idini

bahabwa ikuzo kandi bakubahwa muri ubwo buryo, bibagirwa ko babikesha Imana, bityo

bikabatera kwiyiringira. Ingaruka ivamo ni uko bageraho bagashaka kuyobora intekerezo

n’imitima by’abantu baba biteguye kubahanga amaso ngo babayobore aho guhanga amaso

Ijambo ry’Imana. Akenshi umurimo w’ivugurura (ubugorozi) ugenda udindira bitewe n’uyu

mwuka uranga abashyigikiye uyu murimo. Imana yifuza kurinda umurimo w’ivugurura ako

kaga. Yifuzaga ko uwo murimo utashyirwaho ikimenyetso cy’umuntu ahubwo ugashyirwaho

icy’Imana. Abantu bari barahanze amaso yabo Luteri kuko ari we wasobanuraga ukuri. Bityo

yabaye akuwe hagati yabo kugira ngo amaso yose yerekezwe ku Mwanditsi uhoraho w’ukuri.

117

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!