15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Nta kintu abantu bagomba gukora uretse kuryumvira. Ntimuhohotere umutimanama wanjye

kuko womatanye kandi ukaba uboheranye n’Ibyanditswe Byera.” 143

Bongeye kumwoherereza izindi ntumwa yarabasubije ati: “Ndemera kureka urwandiko

rwanjye rw’inzira. Nshyize umubiri wanjye n’ubugingo bwanjye mu maboko y’umwami

w’abami, ariko ntibishoboka ko mwegurira Ijambo ry’Imana!” Yavuze ko afite ubushake bwo

kumvira umwanzuro inama rusange iri bufate ariko ibyo bikaba mu gihe gusa iyo nama

isabwe gufata umwanzuro ikurikije Ibyanditswe Byera. Yongeyeho ati: “Ku byerekeye

Ijambo ry’Imana no kwizera, buri Mukristo wese ni umucamanza mwiza nk’uko Papa ari,

nubwo Papa yaba ashyigikiwe n’inama nyinshi cyane.” 144

Ari incuti ze, ari n’abanzi be bose bageze aho bemera ko gukomeza kumwingingira

kwiyunga n’ubutegetsi bwa papa ntacyo bimaze.

Iyo umugorozi Luteri yemera n’ingingo imwe gusa, Satani n’ingabo ze baba baratsinze.

Ariko gushikama kwe kutadohoka kwari uburyo bwo guha itorero umudendezo no gutangira

ikindi igihe gishya kandi kirushijeho kuba cyiza. Ibyakozwe n’uyu mugabo umwe rukumbi,

watinyutse gutekereza no gukora mu nzira ye bwite mu byerekeye iyobokamana, byagombaga

kuzateza impinduka itorero ndetse n’isi yose, atari mu gihe cye gusa, ahubwo no mu bisekuru

byose byari kuzakurikiraho. Ugushikama kwe n’ubudahemuka bwe byari kuzakomeza abantu

bose bari kuzanyura mu bisa n’ibyo yanyuzemo kugeza ku iherezo ry’ibihe. Ubushobozi

n’igitinyiro by’Imana byaruse inama z’abantu ndetse birenga n’imbaraga ikomeye ya Satani.

Bidatinze Luteri aza guhabwa itegeko n’umwami w’abami ryo gusubira iwe, kandi yari

azi ko iryo tegeko rigiye guhita rikurikirwa no gucirwaho iteka. Ibiteye ubwoba byari bikikije

aho yanyuraga; ariko ubwo yavaga i Worms, umutima we wari wuzuye ibyishimo no

gushima. Yaravuze ati: “Satani ubwe niwe wari urinze igihome cya Papa; ariko Kristo

yaciyemo icyanzu bityo Satani yemera ko Kristo amurusha imbaraga.” 145

Amaze kugenda, yanashakaga ko gushikama kwe ku byo yizera bitafatwa nko kwigomeka,

bityo bituma Luteri yandikira umwami w’abami. Yaravuze ati: “Imana yo igenzura imitima,

imbere umugabo yuko niteguye kukubaha nimazeyo nyakubahwa mwami w’abami, haba mu

cyubahiro cyangwa mu gusuzugurwa, haba mu buzima cyangwa mu rupfu ariko ntagize ikindi

ndutisha Ijambo ry’Imana kuko ari ryo ribeshejeho umuntu. Mu bikorwa byose muri ubu

buzima bwa none, ubudahemuka bwanjye ntibuzanyeganyezwa, kuko kuko muri ubu buzima

inyungu cyangwa igihombo nta gaciro bifite ubigereranyije n’agakiza. Ariko mu birebana

n’inyungu z’iteka ryose, ntabwo Imana ishaka ko hagira umuntu wumvira undi kubera ko

kumvira nk’uko mu byerekeye iby’umwuka niko kuramya nyakuri, kandi nta wundi

kugenewe uretse Umuremyi wenyine.” 146

Ari mu rugendo ava i Worms, Luteri yakiriwe neza cyane kuruta uko yakiwe agezeyo.

Ibikomangoma byo mu itorero byakiriye uwo mupadiri waciwe mu itorero, kandi abayobozi

bo mu butegetsi bwa Leta bubashye uwo muntu wari wahawe akato n’umwami w’abami.

115

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!