15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

byamwongereye imbaraga bituma nyuma y’aho abasha gusubizanya ubwitonzi, yafashe

icyemezo kandi agifatanye ubwenge ndetse agaragaza n’icyubahiro byatangaje kandi bica

intege abamurwanyaga, ndetse bigacyaha agasuzuguro n’ubwibone byabo.

Bukeye bwaho, yagombaga kwitaba kugira ngo atange igisubizo cye giheruka. Igihe

yatekerezaga imbaraga zari zibumbiye hamwe ngo zirwanye ukuri, umutima we

waramusimbukaga. Kwizera kwe kwarahungabanye maze agira gutinya, ahinda umushyitsi

maze ubwoba bwinshi buramutaha. Akaga karushagaho kwiyongera imbere ye, abanzi be

basaga n’abenda gutsinda kandi imbaraga z’umwijima zisa n’izenda kunesha. Ibicu

by’umwijima byari bimugose kandi byasaga n’ibimutandukanyije n’Imana. Yumvaga

akeneye ibyiringiro ko Uhoraho nyiringabo azabana nawe. Muri ako gahinda, yubamye hasi

maze asuka amaganya no gutaka kwe bitagiraga umuntu wabashaga kubisobanukirwa uretse

Imana yonyine.

Yaringinze ati: “Ayi, Mana ishobora byose! Mana ihoraho! Mbega ukuntu isi ari ingome!

Dore yasamuye akanwa kayo ngo imire, kandi mfite ibyiringiro bike muri Wowe!. . . Niba

ngomba kwiringira imbaraga z’ab’iyi isi, urwanjye rwaba rwushe!. . . Isaha yanjye ya nyuma

irageze, namaze gucirwa urubanza. . . Mana!, Mana!. . . Mfasha ngo nsinde abanyabwenge

bose bo ku isi. Bikore Mana,.. Wowe wenyine;...kuko uyu atari umurimo wanjye, ahubwo ni

uwawe. Ntacyo mfite nakora aha, ntacyo mfite kuvugana n’abakomeye b’isi. . . Ariko

umurimo ni uwawe, . . . kandi ni umurimo utunganye kandi w’iteka ryose! Nyagasani,

mfasha! Mana ikiranuka kandi idahinduka! Siniringiye umuntu uwo ari we wese. . .

Iby’umuntu byose ntibyizerwa; ikimukomokaho cyose kiragwaguza. Wampisemo ngo nkore

uyu murimo. . . Mana mba iruhande, kubw’Umwana wawe ukunda Yesu Kristo, we

murengezi wanjye, ingabo inkingira n’igihome gikomeye.”130

Imana nyiri ubwenge bwose yatumye Luteri asobanukirwa n’akaga kamutegereje kugira

ngo atiringira imbaraga ze bwite kandi ngo agire amakenga ye kwishora mu kaga. Nyamara

gutinya umubabaro yari kugira, ubwoba bw’iyicarubozo cyangwa urupfu byasaga

nibimutegereje ntabwo ari byo byatumye ubwoba bwinshi bumutaha. Ahubwo yari ageze mu

gihe gikomeye cyane kandi yumvaga adafite imbaraga zihagije zo guhangana nacyo.

Umurimo w’ukuri wajyaga gutsindwa bitewe n’intege nke ze. Yakiranije Imana asenga

adaharanira umutekano we bwite ahubwo agamije insinzi y’Ubutumwa bwiza. Umubabaro

n’intambara byari mu mutima we byari bimeze nk’ibya Isiraheli muri rya joro ku nkengero

z’akagezi ari wenyine. Nk’uko byabaye kuri Isiraheli nawe yatsinze urwo rugamba rwo

gukirana n’Imana. Mu ntege nke ze, ukwizera kwe kwagundiriye Kristo we Murengezi

ukomeye. Yakomejwe n’ubwishingizi yahawe ko atazahagarara imbere y’urukiko wenyine.

Amahoro yagarutse mu bugingo bwe kandi ashimishwa n’uko yemerewe kwerereza Ijambo

ry’Imana imbere y’abategetsi b’ibihugu.

Intekerezo ze yakomeje kuzihanga Imana maze yitegura urugamba rwari rumuri imbere.

Yatekereje uko ari busubize, asesengura ibyanditswe mu nyandiko ze maze atoranya

108

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!