15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Ubwo Luteri yari ageze i Worms, imbaga y’abantu benshi yaje ku marembo y’uwo mujyi.

Imbaga nk’iyo ntiyari yarigeze iteranira gusanganira n’umwami w’abami ubwe. Hari ubwoba

bwinshi cyane, kandi muri iyo mbaga y’abantu havaga ijwi rito ry’umuntu uririmba indirimbo

yo gushyingura nk’umuburo uri guhabwa Luteri kubera urwari rumutegereje. Ubwo yavaga

mu igare ryari rimutwaye, yaravuze ati: “Imana niyo izandengera.”

Ntabwo abayoboke ba Papa bari barizeye ko Luteri abasha guhangara kuboneka i Worms

maze kuhagera kwe kubuzuza ubwoba bwinshi. Umwami w’abami yahise atumiza

abajyanama be ngo barebe icyo bakora. Umwe mu bisonga bye bikomeye wari ukomeye ku

mahame y’ubupapa yaravuze ati: “Twamaze igihe kirekire tuvuga kuri iki kibazo.

Nyakubahwa icyo wakora ni uguhita wikiza uriya muntu. Mbese Sigismond ntiyatwikishije

Huse? Ntabwo turebwa no gutanga cyangwa kubahiriza urwandiko rw’inzira

rw’umuhakanyi.” Umwami w’abami arasubiza ati: “Oya, tugomba gukora ibyo

twasezeranye.” 124 Bityo hafashwe icyemezo ko Luteri yategwa amatwi.

Abo mu mujyi bose bari bafite amatsiko yo kubona uwo muntu w’akataraboneka maze

bidatinze abashyitsi benshi baje kumureba buzura aho yari acumbitse. Luteri yari atarakira

neza indwara yari aherutse kurwara; yari ananijwe n’urugendo yari amazemo ibyumweru

bibiri byuzuye. Yagombaga kwitegura uko yari kuzifata muri gahunda y’umunsi ukurikiyeho

bityo yari akeneye gutuza no kuruhuka. Ariko abantu benshi bifuzaga kumubona ku buryo

yari aruhutse amasaha make cyane ubwo abakomeye, abapadiri na rubanda bateraniye aho ari

bafite amatsiko. Muri abo bantu harimo benshi bo mu bakomeye bari barasabye umwami

w’abami ko habaho ivugurura ku bintu bibi bikorwa mu itorero kandi nk’uko Luteri abivuga,

“bari baraheshejwe umudendezo n’ubutumwa bwe.” 125 Abanzi kimwe n’incuti bose baje

kureba uwo mupadiri utagira ubwoba; ariko yabakiranye gutuza atajegajega, agasubizanya

bose ikinyabupfura n’ubwenge. Kwihangana kwe kwari gushikamye kurimo ubutwari. Mu

maso he hari hananutse hari ibimenyetso by’umunaniro n’uburwayi nyamara kandi

hagaragaraga ubugwaneza n’ibyishimo. Uburemere no kudakebakeba by’amagambo ye

byamuhaye imbaraga n’abanzi be batashoboraga gutsinda. Incuti ze n’abanzi be buzurwaga

no gutangara. Bamwe bemeraga ko akoreshwa n’imbaraga mvajuru, abandi bakavuga nk’uko

Abafarisayo bavugaga kuri Kristo bati: “Arimo dayimoni.”

Umunsi wakurikiyeho, Luteri yarahamagawe ngo aze imbere y’inama y’abategetsi

bakuru. Umusirikari mukuru w’ibwami yari yashyinzwe kumuzana mu cyumba cy’inama

ariko yahageze biruhanyije kuko ahantu hose mu nzira hari huzuye abantu bashakaga kureba

uwo mupadiri watinyutse kurwanya ubutegetsi bwa Papa.

Igihe Luteri yari agiye kwinjira ngo ajye imbere y’abamuciraga urubanza, umusirikare

mukuru wari ushaje wari warabaye intwari mu ntambara nyinshi, yamubwiranye ubwitonzi

ati: “Nyabusa Padiri, nyabusa padiri, ubu ugiye kunyura mu bikomeye yaba njye ubwanjye

cyangwa abandi basirikare bakuru bose batigeze banyuramo mu ntambara zisesa amaraso

106

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!