15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Imbaga y’abantu yari iteraniye aho yayibwiye amagambo ya Kristo ati: “Amahoro abe

muri mwe.” Yakomeje agira ati: “Abacurabwenge, intiti n’abanditsi bakoze ibishoboka byose

ngo bigishe abantu uburyo bwo kubona ubugingo buhoraho nyamara ntibageze ku ntego.

Nyamara njyeweho ndababwira ubwo buryo:...Hari Uwo Imana yazuye mu bapfuye kugira

ngo arimbure urupfu, abe impongano y’icyaha kandi afunge amarembo y’ikuzimu; uwo ni

Umwami Yesu Kristo. Uyu ni wo murimo w’agakiza ...Kristo yaratsinze! Iyi ni inkuru

ishimishije; kandi twakijijwe n’umurimo yakoze ntabwo ari umurimo wacu ubwacu.

...Umwami wacu Yesu Kristo yaravuze ati, ‘Amahoro abe muri mwe; nimurebe ibiganza

byanjye.’ Ibyo ni ukuvuga ngo; ‘Yewe muntu, reba! Ni jye, jye jyenyine wakuyeho ibyaha

byawe, ndagucungura none ubu ufite amahoro. Ni ko Umwami avuga.’”

Yakomeje yerekana ko ukwizera nyakuri kuzagaragazwa n’imibereho itunganye.

Yaravuze ati: ” Kuva Imana yaradukijije, ni mutyo dushyire ibikorwa byacu kuri gahunda

kugira ngo bibashe kuba ibiyishimisha. Mbese waba ukize? Reka ibyo utunze bigirire abakene

akamaro. Mbese waba uri umukene? Reka ibyo ukorera umukire bimushimishe. Niba

umurimo wawe ari wowe wenyine ufitiye akamaro, umurimo wibwira ko ukorera Imana ni

ikinyoma.” 121

Abantu bamuteze amatwi batwawe rwose. Umutsima w’ubugingo wamanyaguriwe abo

bashonji. Kristo ni we wererejwe imbere yabo kandi arutishwa ba Papa, ibisonga byabo,

abami b’abami ndetse n’abami bose. Ntabwo Luteri yigeze abahishurira ko ari mu kaga.

Ntabwo yashatse ko bamutekerezaho cyangwa ko bamugirira impuhwe. Kubera Kristo

yariyibagiwe ubwe. Yihishe inyuma y’Uwabambwe i Karuvali agendereye gusa kwerekana

ko Yesu wenyine ari we Mucunguzi w’umunyabyaha.

Ubwo Luteri yakomezaga urugendo rwe, aho yanyuraga hose bamurebanaga amatsiko

menshi. Abantu benshi bazaga kumuzenguruka bazanywe no kumuburira iby’imigambi

abayoboke ba Roma bamufitiye. Bamwe baravugaga bati: “Bazagutwika bakugire ivu nk’uko

batwitse Huse.” Luteri yarabasubizaga: “Nubwo bacana umuriro mu nzira yose kuva i Worms

kugera Wittenberg, ndetse ibirimi byawo bikaba bigera ku ijuru, nzawunyuramo mu izina rya

Yesu-Umukiza, nzagera imbere yabo. Nzinjira mu mikaka y’iki gikoko maze nkure amenyo

yacyo mpamya Umwami Yesu Kristo.” 122

Inkuru ivuga ko ari hafi kugera i Worms yateye abantu ubwoba bwinshi. Incuti ze

zahindaga umushitsi kubwo umutekano we naho abanzi be bo bari batewe ubwoba n’uko

umurimo wabo utaragera ku ntego yawo. Hakoreshejwe imbaraga nyinshi cyane kugira ngo

bamwumvishe ko adakwiriye kwinjira muri uwo mujyi. Biteguwe n’abari mu ruhande rwa

Papa, bamugiriye inama yo kwemera ko yaruhukira mu nzu y’umusirikare w’incuti ye aho

bibwiraga ko ibibazo bikwiriye gukemurirwa aho mu bwumvikane. Incuti za Luteri zihatiye

kumutera ubwoba zimubwira ibyago bimutegereje. Umuhati wose bakoresheje wabaye

imfabusa. Luteri wari utaracika intege yaravuze ati: “Nubwo i Worms haba abadayimoni

bangana n’amategura y’ibisenge by’amazu yaho, uko byagenda kose nzahinjira.” 123

105

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!