15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

maze bamwingingira kudashyira ubuzima bwe mu kaga. Yarabasubije ati: “Abayoboke ba

Papa ntibifuza ko ngera i Worms, ahubwo bashaka ko nshirwaho iteka kandi ngapfa. Ariko

ntacyo bitwaye. Ntimunsabire ahubwo musabire Ijambo ry’Imana. Kristo azampa Mwuka we

kugira ngo mbashe gutsinda abo bakozi barwanira ikinyoma. Sinzigera nemera ibyabo kandi

nzabatsindisha urupfu rwanjye. Bari gukora hirya no hino i Worms bashaka uko bampatira

kwisubiraho, ariko dore kwisubiraho kwanjye uko ari ko: Nigeze mvuga ko Papa ari

umusimbura wa Kristo; ariko noneho ubu mvuze ko Papa ari umwanzi wa Kristo ahubwo ni

intumwa ya Satani.” 118

Ntabwo Luteri yajyaga gukora urwo rugendo rurimo akaga wenyine. Uretse intumwa

y’umwami, hari n’abandi bantu batatu b’incuti ze magara biyemeje kumuherekeza. Uwitwa

Melanchthon yifuje cyane kujyana nabo. Umutima we wari womatanye n’uwa Luteri bityo

yifuza kumukurikira byaba ngombwa bakajyana muri gereza cyangwa bagapfana. Nyamara

Luteri yanze kwinginga kwe. Iyo Luteri aza gupfa , ibyiringiro by’Ubugorozi byagombaga

kuzashingira kuri uwo bakoranaga wari ukiri umusore. Ubwo Luteri yasezeraga kuri

Melanchthon yaravuze ati: “Nindamuka ntagarutse maze abanzi banjye bakanyica,

uzakomeze kwigisha kandi uzashikame mu kuri. Kora mu cyimbo cyanjye...Wowe nurokoka,

urupfu rwanjye ntacyo ruzaba ruvuze.” 119

Abanyeshuri benshi n’abaturage bari bateranyijwe no kubona uko Luteri ari bugende

bagize agahinda kenshi. Imbaga y’abantu benshi bari barakozwe ku mutima n’ubutumwa

bwiza bamusezeyeho barira. Uko ni ko Umugorozi n’abamuherekeje bafashe urugendo bava

i Wittenberg.

Mu rugendo Luteri babonaga ko intekerezo z’abantu ziremerewe n’ubwoba. Mu mijyi

imwe, ntibigeze babacira akari urutega. Ubwo bahagararaga ngo bacumbike, umupadiri

wamukundaga yagaragaje ubwoba afite akoresheje kwereka Luteri igishushanyo

cy’umugorozi w’Umutaliyani wari warishwe azize kwizera kwe. Umunsi wakurikiyeho baje

kumenya ko inyandiko za Luteri zaciwe i Worms. Intumwa ziturutse i bwami zagendaga

zamamaza iteka ry’umwami w’abami kandi zikararikira abantu kuzana izo nyandiko zaciwe

bakazishyikiriza abacamanza. Wa muherekeza w’intwari aza gutinya ko Luteri atari bugirire

umutekano muri iyo nama bagiyemo kandi atekereje ko Luteri yabasha kugamburura ku

mwanzuro we, yamubajije niba acyifuza gukomeza urugendo. Luteri yaramusubije ati:

“Nubwo namaganwe mu mijyi yose, ndakomeza ngende.” 120

Ageze ahitwa Erfurt, yakiranwe icyubahiro. Yakikijwe n’imbaga y’abantu

yamwishimiraga, yanyuze mu nzira yari yaranyuzemo kenshi yitwaje isakoshi yakoreshaga

asabiriza. Yasuye aho yari yarabaye mu kigo cy’abihaye Imana kandi yibuka intambara

yanyuzemo mbere y’uko mu mutima we yakira ukuri kwakwiraga mu Budage hose muri icyo

gihe. Bamurarikiye kubwiriza kandi yari yarabibujijwe; ariko umuherekeza we yamuhaye

uruhusa rwo kubikora maze umupadiri wari warigeze kuba umukozi ukora imirimo y’agahato

kandi isuzuguritse mu kigo cy’abihaye Imana noneho ajya kuri aritari (uruhimbi).

104

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!