15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Mu kurangiza yerekanye agasuzuguro afitiye abayobotse ukwizera gushya agira ati: “Abo

bayoboke ba Luteri bose ni bantu ki? Ako gatsiko k’abigisha b’abanyagasuzuguro, abapadiri

bataye umurongo, abanyamategeko b’abaswa n’abakomeye bitesheje agaciro ndetse na

rubanda bayobeje bakabateshura inzira. Mbega uburyo abayoboke b’itorero Gatorika

babaruta haba mu bwinshi, mu bushobozi ndetse n’imbaraga! Icyemezo kirafatwa n’imbaga

nyamwinshi kiramurikira aboroheje, kibere umuburo abafata ibyemezo bahubutse,

abadashikamye kibatere gufata icyemezo kandi kiraha imbaraga abari bafite intege nke.” 115

Abaharaniye ukuri mu bihe byose byabayeho bagiye barwanishwa intwaro nk’izo. Ingingo

nk’izo ziracyakoreshwa mu kurwanya abantu bose batinyuka kuvuga inyigisho zumvikana

kandi zidakebakeba z’Ijambo ry’Imana zivuguruza ibinyoma byashinze umuzi. Abifuza idini

yogeye hose baravuga bati: “Abo babwiriza b’inyigisho nshya ni bantu ki? Ntabwo bize, ni

bake kandi ni n’abakene. Nyamara bavuga ko bafite ukuri kandi ko ari ubwoko bwatoranyijwe

n’Imana! Ntacyo bazi kandi barashutswe. Mbega ukuntu itorero ryacu rigizwe n’abantu

benshi kubarusha kandi rikabarusha n’ubushobozi! Mbega ukuntu muri twe hari abantu

benshi bakomeye kandi b’abahanga! Mbega uburyo uruhande rwacu rubarusha imbaraga!”

Ngizo imvugo zifite ijambo mu batuye isi, ariko ubu ntabwo ari izo gushingirwaho kuruta

uko byari bimeze mu gihe cya Luteri.

Ubugorozi ntibwarangiranye na Luteri nk’uko bamwe babitekereza. Bugomba gukomeza

gukorwa kugeza ku iherezo ry’amateka y’isi. Luteri yari afite umurimo ukomeye wo kugeza

ku bandi umucyo Imana yari yaramumurikishirije, nyamara ntiyahawe umucyo wose

wagombaga guhabwa abatuye isi. Kuva icyo gihe kugeza ubu, umucyo mushya wakomeje

kujya umurika ku Byanditswe Byera kandi ukuri gushya gukomeza kujya guhishurwa.

Imvugo y’intumwa ya Papa yatangaje cyane abagize inama nkuru y’abategetsi bakuru.

Luteri ntiyari ari aho ngo avuguruze iyo ntumwa ya Papa y’akataraboneka akoresheje ukuri

kumvikana kandi kwemeza imitima ko mu Ijambo ry’Imana. Nta muntu n’umwe wagerageje

kurengera umugorozi Luteri. Muri rusange hagaragaye umwuka utari uwo kumuciraho iteka

ndetse n’inyigisho yigishaga gusa ahubwo wari uwo kurandura ubuyobe bibaye bishobotse.

Roma yari yabonye uburyo bwiza bwo kurengera uruhande rwayo. Ibyo yashoboraga kuvuga

byose ngo yirengere byari byavuzwe, nyamara ibyo byasaga n’insinzi byari ikimenyetso cyo

gutsindwa. Kuva icyo gihe, itandukaniro hagati y’ukuri n’ikinyoma ryari kurushaho

kugaragara neza ubwo ukuri n’ibinyoma byari guhangana mu rugamba ku mugaragaro. Kuva

icyo gihe Roma ntiyari kuzagira umutekano nka mbere.

Nubwo umubare munini w’abari bateraniye muri iyo nama bari biteguye gutanga Luteri

ngo Roma imwihimureho; benshi muri bo babonye kandi bababazwa cyane n’ubuhenebere

bwari mu itorero, kandi bifuzaga ko havaho ibyababazaga Abadage byaterwaga no

gushayisha mu bibi n’umururumba wo kwirundanyaho ubutunzi byarangaga abayobozi

bakuru b’itorero. Intumwa ya Papa yari yerekanye igitugu cy’ubutegetsi bwa Papa mu buryo

bugaragara. Ubwo ni bwo Uhoraho yakoze ku mutima w’umwe mu bagize iyo nama

102

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!