15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Ubwo inkuru yakwiraga i Worms ko Luteri agomba kwitaba inama nkuru, abaturage baho

barivumbagatanyije. Aleyandere wari intumwa ya Papa akaba yari yashinzwe by’umwihariko

gukemura icyo kibazo, abonye bimeze bityo yarumiwe kandi ararakara cyane. Yabonaga ko

ingaruka yabyo izaba mbi cyane ku buyobozi bwa Papa. Gushakisha ibimenyetso mu rubanza

Papa yari yaramaze gukemura aciraho iteka Luteri byajyaga kuba ugusuzuguza ubutegetsi

bwa Papa. Ikindi kandi, yari azi ko ingingo zumvikana kandi zifite imbaraga za Luteri zibasha

gutwara benshi mu bikomangoma bakava ku ruhande rwa Papa. Kubw’iyo mpamvu, mu

buryo bwihutirwa cyane, yeretse umwami w’abami Charles ko adashimishishijwe rwose

n’uko Luteri yakwitaba inama nkuru i Worms. Icyo gihe urwandiko rutangaza ko Luteri

yaciwe mu itorero rwari rwashyizwe ahagaragara maze rufatanya no gusaba kw’intumwa ya

Papa bityo bituma umwami w’abami ava ku izima. Yandikiye wa mutware ko niba Luteri

atisubiyeho, agomba kuguma i Wittenberg.

Aleyandere atanejejwe n’iyi nsinzi, yakoresheje imbaraga zose n’uburyarya bwose yari

afite kugira ngo Luteri acirweho iteka. Yagaragaje kwihagararaho nk’ushyigikiye inzira

nziza, maze yumvisha icyo kibazo ibikomangoma, abayobozi bakuru mu idini ndetse n’abandi

bari bari muri iyo nama, arega umugorozi ubugambanyi, ubwigomeke, kuba ruharwa no

gutuka Imana.” Nyamara ubwira n’ubwuzu bwinshi byagaragajwe n’iyo ntumwa ya Papa

byahishuye neza umwuka wamukoreshaga. Abantu bose muri rusange babonye ko

“ikimukoresha cyane ari urwango no gushaka guhora kuruta ishyaka n’ubutungane.” 113

Umubare munini w’abari bagize iyo nama barushijeho kubona ko Luteri arengana.

Aleyandere yakubye kabiri ishaka yari afite maze ahatira umwami kuzuza inshingano yo

gushyira mu bikorwa amategeko ya Papa. Nyamara hakurikijwe amategeko y’Ubudage, ibi

ntibyashoboraga gukorwa ibikomangoma bitabyemeye, ariko umwami Charles arambiwe uko

gutitiriza yasabye intumwa ya Papa kuzana icyo kirego mu nama nkuru y’abategetsi

b’igihugu. “Wari umunsi ukomeye kuri iyo ntumwa ya papa. Iyo nama yari iteraniyemo

abantu benshi cyane kuko n’impamvu yayo yari ikomeye. Aleyandere yagombaga kuburanira

Roma yari yarabyaye amatorero yose kandi ikaba ari nayo yayategekaga.” Yagombaga

kuburanira ubutware bwa Petero imbere y’imbaga y’abakomeye b’aho Ubukristo

bwabarizwaga. “Aleyandere yari intyoza maze ahagurukana ishema muri iyo nteko. Mbere

y’uko Roma icirwaho iteka, Imana yemeye ko igaragara kandi ikaburanira imbere y’urukiko

rukomeye kuruta izindi ikoresheje umuntu ushoboye kuvuga cyane mu ntyoza zayo.” 114

Abantu bari bashyigikiye Luteri bategeranyije ubwoba ingaruka z’amagambo ya Aleyandere.

Ntabwo igikomangoma cy’i Saxony cyari kiri muri iyo nama ariko cyari cyohereje umwe mu

bajyanama bacyo kugira ngo baze kwandika ibyo intumwa ya Papa iri buvuge.

Aleyandere yahagurukanye imbaraga zose z’ubwenge n’ubutyoza yari afite kugira ngo

asenye ukuri. Yakurikiranyaga ibirego ashija Luteri ko ari umwanzi w’itorero na Leta,

umwanzi w’abazima n’abapfuye, umwanzi w’abayobozi bakuru b’itorero n’abihaye Imana,

umwanzi w’inama y’abepisikopi n’abakristo bose muri rusange. Yaravuze ati: “Mu makosa

ya Luteri harimo ibintu bihagije kugira ngo bitwikishe abantu ibihumbi ijana bayobye.”

101

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!