15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Igice Cya 8 – Imbere y' Urukiko

Umwami mushya witwaga Charles wa gatanu yari yaragiye ku ngoma mu Budage maze

intumwa za Roma zihutira kuza kumuha impundu zigira ngo zimushyeshye bityo azakoreshe

imbaraga ze arwanye Ubugorozi. Ariko ku rundi ruhande, umutware umwe w’i Saxony wari

warafashije cyane Charles kugera ku ngoma, we yamugiriye inama yo kutagira icyo akora

kuri Luteri atabanje kumutega amatwi. Bityo umwami w’abami yagiye mu rungabangabo.

Nta kindi cyajyaga gushimisha abo ku ruhande rwa Papa uretse iteka ry’umwami w’abami

ryicisha Luteri. Umutware w’i Saxony we yari yaravuze ko nta muntu n’umwe, “yaba

umwami w’abami cyangwa undi wese wigeze yerekana ko inyandiko za Luteri ziri mu

makosa.” Ku bw’iyo mpamvu yasabye ko Maritini Luteri yahabwa urwandiko rw’inzira

rutuma arindwa kugira ngo ashobore kujya kwisobanura imbere y’urukiko rugizwe

n’abacamanza b’abahanga, b’inyangamugayo kandi badaca urwa kibera.” 111

Icyo gihe amashyaka yose yari ahanze amaso ku nama nkuru y’intara z’Ubudage yendaga

guteranira vuba mu mujyi wa Worms nyuma y’igihe gito umwami Charles yimitswe. Hari

hariho ibibazo bya politiki bikomeye ndetse n’izindi ngingo byagombaga kwigwa n’iyi nama

yari ihuriyemo abatware bose b’igihugu kuko yari incuro ya mbere ibikomangoma byo mu

Budage byari bigiye guhurira mu nama ifata ibyemezo n’umwami wabo wari ukiri muto. Mu

mpande zose z’icyo gihugu hari haturutse abanyacyubahiro bo mu itorero no mu butegetsi

bwa leta. Abatware ba rubanda, abavuka mu ngo z’abakomeye, abanyeshyari n’abayobozi

bakuru mu by’idini bose bahasesekaye mu isumbwe no gukomera kwabo. Abatware b’ingabo

z’ibwami n’ingabo zibaherekeje, intumwa zivuye mu bihugu by’amahanga kandi bya kure;

bose bateraniye i Worms. Nyamara muri iyo nama ngari, ingingo yari ishishikaje abantu cyane

yari umurimo w’Umugorozi w’i Saxony.

Mbere y’aho Charles yari yarabwiye igikomangoma cy’i Saxony kuzazana na Luteri mu

nama nkuru, amusezeranya kuzamurinda no kuzamuha umudendezo wo kuvugana n’abantu

babishoboye ku byerekeye ibibazo byakururaga impaka. Luteri yifuzaga cyane kwitaba

umwami w’abami. Icyo gihe ubuzima bwe bwari bumaze gucika intege cyane ariko yandikiye

igikomangoma ati: “Niba ntashobora kujya i Worms mfite amagara mazima, bazanjyanayo

ndwaye nk’uko ubu meze. Kuko niba umwami w’abami ampamagara, sinshobora

gushidikanya ko ari uguhamagara kw’Imana ubwayo. Niba bashaka kungirira nabi, ndetse ibi

birashoboka (kubera ko atari bo bibwirije kumpamagara), iki kibazo ngishyize mu maboko

y’Imana. Wa wundi warindiye abasore batatu mu itanura ry’umuriro aracyariho kandi ari ku

ngoma. Imana nibona atari ngombwa kundinda, ubuzima bwanjye ntacyo buvuze. Reka gusa

twe gutuma ubutumwa bwiza busuzugurwa n’inkozi z’ibibi, kandi nimutyo dusese amaraso

yacu kubw’ubutumwa bwiza, kuko dutinye inkozi z’ibibi zatsinda. Ntabwo ari ibyanjye

gufata umwanzuro niba kubaho kwanjye cyangwa gupfa bizagira uruhare rukomeye ku gakiza

k’abantu bose... Mubasha kwitega ko icyo ari cyo cyose cyambaho... uretse guhunga cyangwa

kwisubiraho. Sinshobora rwose guhunga no kwisubiraho.” _ 112

100

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!