15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Kurwanywa niwo mugabane w’abantu bose Imana igenda ikoresha kugira ngo bageze

ukuri kwihariye kureba abo mu bihe byabo. Mu gihe cya Luteri hari hariho ukuri kw’ingenzi

kugenewe ab’icyo gihe. Muri iki gihe naho, hari ukuri kugenewe itorero. Imana yo ikora

ibintu byose ikurikije ubushake bwayo, yagiye inezezwa no gucisha abantu mu bintu

bitandukanye ndetse no kubaha inshingano zihariye zirebana n’igihe barimo n’imibereho

bafite. Nibaha agaciro umucyo bahawe, bazabona imbere yabo ukuri kurushaho gusobanuka.

Nyamara muri iki gihe, abantu benshi ntibacyifuza ukuri kuruta uko byari biri ku bayoboke

ba Papa barwanyaga Luteri. Nyamara nk’uko byabaye mu bihe bya kera, haracyariho wa

mwuka wo kwemera inyigisho n’imigenzo by’abantu mu mwanya wo kwemera Ijambo

ry’Imana. Abantu bigisha ukuri gukwiriye iki gihe ntibagomba kwitega ko bazakirwa neza

kuruta uko byagendekeye abagorozi bo mu bihe byashize.

Intambara ikomeye hagati y’ukuri n’ikinyoma, hagati ya Kristo na Satani izarushaho

gukaza umurego kugeza ku iherezo ry’amateka y’isi.

Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Iyo muba ab’isi, ab’isi baba babakunze: ariko kuko

mutari ab’isi, ahubwo nabatoranyije mu b’isi, ni cyo gituma ab’isi babanga. Mwibuke ijambo

nababwiye nti: ‘Umugaragu ntaruta shebuja.’ Niba bandenganyije, namwe bazabarenganya,

niba bitondeye ijambo ryanjye, n’iryanyu naryo bazaryitondera.” Yohana 15:19, 20. Ku rundi

ruhande naho, Umwami wacu yavuze yeruye ati: “Muzabona ishyano abantu nibabavuga

neza; kuko ari ko ba sekuruza banyu bagenje abahanuzi b’ibinyoma.” Luka 6:26.

Muri iyi minsi, umwuka w’ab’isi ntugihuje n’umwuka wa Kristo kuruta uko byari bimeze

mu bihe bya kera, kandi ababwiriza Ijambo ry’Imana batarigoretse muri iki gihe, ntibashobora

kuzakiranwa ineza iruta iyagiriwe aba kera. Uburyo bwo kurwanya ukuri bushobora

guhindura isura, urwango rushobora kuba rutagaragara cyane bitewe n’uko ruhishwe cyane,

ariko kurwanywa biracyariho kandi bizakomeza kubaho kugeza ku iherezo ry’ibihe.

99

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!