15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

nzi niba Papa atari we urwanya Kristo (antikristo) cyangwa niba ari intumwa ye, kuko ayo

mategeko abambisha Kristo kandi akamugaragaza uko atari.” 100 Nyamara, kugeza icyo gihe

Luteri yari agishyigikiye itorero Gatolika ry’i Roma, kandi nta gitekerezo cyo kwitandukanya

naryo yari afite.

Inyandiko z’umugorozi Luteri ndetse n’inyigisho ze byakwiraga mu bihugu byose

birangwamo ubukristo. Umurimo we wakwiriye mu Busuwisi n’Ubuholandi. Amakopi

y’inyandiko ze yagejejwe mu Bufaransa no muri Esipanye. Mu Bwongereza ho bakiriye

inyigisho ze nk’ijambo ry’ubugingo. Mu Bubiligi no mu Butariyani na ho hakwiriye uko kuri.

Abantu ibihumbi byinshi barakangukaga bakava mu iroro rimeze nk’urupfu bakinjira mu

byishimo n’ibyiringiro byo kugira imibereho yo kwizera.

Roma yarushijeho guhangayikishwa n’ibitero bya Luteri, bityo bamwe mu bamurwanyaga

n’ishyaka ryinshi ndetse n’intiti zigishaga muri kaminuza z’itorero Gatolika ziza gutangaza

ko umuntu uzabasha kwica uwo mupadiri wigometse nta cyaha azabarwaho. Umunsi umwe,

umuntu utazwi wari witwaje imbunda ntoya ayihishe mu mwambaro we yegereye Luteri maze

amubaza impamvu agenda wenyine. Luteri aramusubiza ati: “Ndi mu maboko y’Imana, ni Yo

mbaraga zanjye n’ingabo inkingira. Umuntu yabasha kuntwara iki?” 101

Wa muntu yumvise ayo magambo yagize ubwoba bwinshi maze ahunga nk’uwari imbere

y’abamarayika bo mu ijuru.

Roma yari ishishikajwe no kwica Luteri, ariko Imana ni yo yamurindaga. Inyigisho ze

zumvikanaga ahantu hose- haba mu ngo z’aboroheje, iz’abakomeye, mu bigo by’abihaye

Imana,...muri za kaminuza ndetse no mu ngoro z’abami;” kandi hirya no hino abantu

b’abanyacyubahiro barahagurukaga kugira ngo bamushyigikire. 102

Muri icyo gihe ubwo Luteri yasomaga ibyo Huse yanditse,ni bwo yavumbuye ko ukuri

gukomeye ko kugirwa intungane kubwo kwizera we ubwe yashakaga kwerereza no kwigisha,

kwari kwarakomeweho n’umugorozi w’i Boheme (Huse). Luteri yaravuze ati: “Twese, yaba

Pawulo, Augustine na njye ubwanjye, twabaye abayoboke ba Huse tutabizi!” Yakomeje agira

ati: “Imana Izamenyesha abatuye isi bose ko babwirijwe ukuri hakaba hashize ikinyejana,

nyamara bakaba baragutwitse!” 103

Mu byo yamenyesheje umwami w’abami n’abatware bo mu Budage ashyigikira

ivugururwa mu Bukristo, Luteri yanditse ibya Papa agira ati: “Ni ikintu kibabaje cyane

kubona umuntu wiyita umusimbura wa Kristo yigaragazaho gukomera n’icyubahiro bitagirwa

n’umwami w’abami uwo ari we wese. Mbese ibyo niko gusa na Yesu wari umukene cyangwa

na Petero wicishaga bugufi? Bavuga ko ari umutware w’isi! Nyamara Kristo uwo Papa

yiyitirira kuba umusimbura we, yarivugiye ati: “Ubwami bwanjye si ubw’iy’isi.” None se

ubutware bw’umusimbura bushobora kuruta ubwa shebuja?” 104

Yanditse ibya za kaminuza atya ati: “Ndatinya cyane ko za kaminuza zazaba imiryango

ya gihenomu nibaramuka badakoranye umuhati mu gusobanura Ibyanditswe Byera ndetse no

96

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!