15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Uwo muyobozi mukuru abonye ko imitekerereze ya Luteri itabasha kugishwa impaka, ni

uko abuze uko yifata avugana uburakari bwinshi cyane ati: “Isubireho! Niba utabikoze

ndakohereza i Roma ujye kwitaba abacamanza bashyiriweho kurangiza urubanza rwawe.

Ndaguca wowe ubwawe n’abakuyobotse bose, ndetse n’abantu bose bazagushyigikira igihe

icyo ari cyo cyose bazacibwa mu itorero.” Yarangije avugana ubwibone n’uburakari ati;

“Isubireho cyangwa we kuzongera kugaruka imbere yanjye.” 97

Luteri n’incuti ze bahise bava aho, muri ubwo buryo agaragaza yeruye ko atitezweho

kwisubiraho. Ibi ntabwo ari byo uwo mukaridinali yari yaragambiriye. Yari yishutse ko

kubwo gukoresha igitugu ari bubashe gukangisha Luteri maze akisubiraho. Noneho yari

asigaranye n’abari bamushyigikiye gusa maze akajya abarebana agahinda kenshi atewe no

kutagera ku migambi ye bimutunguye.

Umuhati Luteri yakoresheje icyo gihe ntiwabuze kugira ingaruka zishimishije. Inteko

y’abantu bari bateraniye aho bashoboye kugereranya abo bagabo bombi no kwifatira

umwanzuro ku mwuka buri wese yagaragaje ndetse n’imbaraga n’ukuri k’uruhande rwa buri

wese. Mbega uburyo itandukaniro ryari rinini! Luteri yari umuntu woroheje, wicishije bugufi,

ushikamye, wahagaze afite imbaraga y’Imana n’ukuri mu ruhande rwe. Intumwa ya Papa yo

yari yuzuye kwiyumvamo icyubahiro, kwishyira hejuru, ifite ubwibone, udashyira mu gaciro,

kandi nta n’ingingo n’imwe yavugaga ayikuye mu Byanditswe Byera, nyamara akavugana

ubukana asakuza ati: “Isubireho, cyangwa woherezwe i Roma ujye guhanwa!”

Nubwo Luteri yari yashoboye kubona urwandiko rw’inzira ahawe n’umwami w’abami,

abakomeye ku itorero ry’i Roma bacuraga umugambi mubisha wo kumufata ngo bamufunge.

Incuti ze zibonye ko bitakiri ngombwa kongera igihe cyo kuguma aho zamusabye ko akwiriye

gusubira i Wittenberg bidatinze kandi ko hakwiye kuba ubushishozi ngo iyo migambi ye

itamenyekana. Kubw’ibyo yavuye i Augsburg mu rukerera izuba ritararasa, agenda ku ifarashi

aherekezwa gusa n’uwo kumuyobora umucamanza yari yamuhaye. Yari afite ubwoba

bw’ibyamubaho, agenda mu ibanga aca mu tuyira twijimye kandi dutuje two muri uwo mujyi.

Abanzi be b’abagome babaga bari maso bacura imigambi yo kumwica. Mbese yabashaga

gusimbuka imitego bamuteze? Byari ibihe by’akababaro gakomeye no gusenga cyane.

Yageze ku rugi ruto rw’icyanzu cy’uruzitiro rw’umujyi, we n’uwari umuyoboye bakinguriwe

urwo rugi maze bacamo barasohoka nta mbogamizi. Bamaze kugera hanze aho bari bafite

umudendezo, barirutse cyane ku buryo ya ntumwa ya papa yamenye ko Luteri yagiye yamaze

kugera aho abamuhigaga batabasha kugera. Satani n’abakozi be baratsinzwe. Umuntu

bibwiraga ko ari mu maboko yabo yari yamaze kugenda, yacitse nk’inyoni icitse umutego.

Intumwa ya Papa imaze kumenya ko Luteri yabacitse yarumiwe kandi azabiranywa

n’uburakari. Yari yiteze ko azahabwa icyubahiro gikomeye kubw’ubucakura no kwiyemeza

yakoresheje akemura ikibazo cy’uwo wajujubije itorero; ariko ibyiringiro bye byabaye

iby’ubusa. Uburakari bwe yabugaragarije mu ibaruwa yandikiye Ferederiko wari

94

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!