15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

maboko. Umugorozi Luteri yari yarananiwe kwishakira urwandiko rw’inzira rumurinda.

Incuti ze zamusabye kutajya imbere y’intumwa ya Papa adafite urwandiko rw’inzira maze izo

ncuti ubwazo zifata gahunda yo kurumusabira umwami w’abami. Intumwa ya Papa yari

yagambiriye ko bishobotse yahatira Luteri kwisubiraho kandi bitashoboka igatuma ajyanwa i

Roma kugira ngo agenzwe nk’uko Huse na Yoramu bagenjwe. Nicyo cyatumye iyo ntumwa

yifashisha abakozi bayo, yashishikariye gushuka Luteri ngo amwitabe atitwaje urwandiko

rw’inzira amwiringiza ko amufitiye impuhwe. Luteri yanze rwose gukora atyo.

Ntiyashoboraga kujya kwitaba intumwa ya Papa atarabona urwandiko rumusezeranya ko

arinzwe n’umwami w’abami.

Abayobozi b’itorero ry’i Roma bari biyemeje kugerageza kwigarurira Luteri bakoresheje

kumugaragariza ubugwaneza. Mu kiganiro yagiranye na we, ya ntumwa ya Papa yagaragaje

ko amufitiye urukundo rutangaje, ariko isaba Luteri ko yumvira ibyo ubutegetsi bw’itorero

bumubwira atazuyaje kandi akemera buri ngingo yose nta gitekerezo na kimwe atanze

cyangwa ngo agire ikibazo abaza. Mu gukora atyo, intumwa ya Papa yari yibeshye ku mico

y’umuntu yavuganaga nawe. Mu gisubizo cya Luteri, yagaragaje uko yubaha itorero, uko

yifuza ukuri, uko yiteguye kwisobanura kubyo aregwa byerekeranye n’inyigisho yigishije

ndetse no gushyikiriza amahame za kaminuza zimwe zikomeye ngo ziyafatire icyemezo.

Ariko muri uwo mwanya kandi yanenze cyane imikorere y’uwo mukaridinali wari watumwe

na Papa wamusabaga kwisubiraho atabanje kumwereka ikosa rye.

Igisubizo cyonyine yahawe ni iki ngo: “Isubireho, isubireho!” Umugorozi Luteri

yerekanye ko uruhande arimo rushyigikiwe na Bibiliya kandi avuga ashikamye ko atabasha

kureka ukuri. Ya ntumwa ya Papa ibonye idashoboye kwisobanura ku ngingo zivuzwe na

Luteri, yamucecekesheje amucyaha, amukankamira kandi akanamushyeshyenga avangamo

amagambo akuye mu miziririzo n’ibyavuzwe n’Abapadiri bakuru ntiyigere aha Luteri

umwanya wo kuvuga. Luteri abonye ko icyo kiganiro nigikomeza gityo kiri bube impfabusa,

amaherezo yasabye uburenganzira bwo gutanga igisubizo cye mu nyandiko.

Ubwo Luteri yandikiraga incuti ye yaravuze ati: “Mu gukora ntyo, urenganywa yunguka

mu buryo bubiri: ubwa mbere ibyanditswe bibasha gushyirwa imbere y’abandi nabo bakagira

icyo babivugaho. Icya kabiri, umuntu agira amahirwe yo gutsinda ubwoba, ndetse no kugera

ku mutimanama w’umunyagitugu wirata kandi uvuga nabi wabashaga kumurusha ubushobozi

akoresheje imvugo ye y’ubwirasi.” 96

Ku munsi w’ikiganiro-mpaka wakurikiyeho, Luteri yavuze ibitekerezo bye mu buryo

bwumvikana neza, bwahuranyije kandi burimo imbaraga kandi akabishyigikiza amagambo

yakuye mu Byanditswe byera. Amaze gusoma urwo rupapuro aranguruye, yaruhereje uwo

mukaridinali nyamara we arujugunya hasi n’umujinya mwinshi, avuga ko rwuzuyemo

amagambo y’amanjwe ndetse n’ibyo yakuye ahandi bidafite ireme. Noneho Luteri

yarahagurutse avugana n’uwo muyobozi mukuru w’idini w’umwibone, avuga ku migenzo

n’inyigisho by’itorero kandi asenya rwose ibyo uwo muyobozi yishingikirizagaho.

93

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!