15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

gufata Luteri n’abayoboke be, ntiyite ku cyubahiro icyo ari cyo cyose baba bafite mu itorero

cyangwa mu butegetsi bwa Leta, uretse umwami w’abami wenyine. Abantu nk’abo akaba

yaragombaga kubatanga bagahanwa na Roma.

Aha rero niho hagaragarira umwuka nyakuri w’ubupapa. Nta kimenyetso na gito kiranga

ihame ry’ubukristo cyangwa icy’ubutabera busanzwe cyagaragaraga muri iyi nyandiko uko

yakabaye. Luteri yari kure y’i Roma; nta mahirwe yari yarigeze ahabwa yo kwisobanura

cyangwa kuburanira uruhande yari ahagazemo; nyamara mbere y’uko ibye bikurikiranwa,

yari yaramaze kugirwa umuntu wayobye, kandi muri uwo munsi, aramaganwa, araregwa,

acirwa urubanza, akatirwa ibihano kandi ibyo bikorwa byose abikorerwa n’uwiyitaga

umubyeyi uzira inenge, uruta abandi wenyine, umutware utibeshya mu itorero cyangwa muri

Leta!

Muri icyo gihe ubwo Luteri yari akeneye cyane kwitabwaho ndetse n’inama z’incuti

nyakuri, Imana mu buntu bwayo yohereje Melanchthon aza i Wittenberg. Yari akiri muto,

akicisha bugufi, agacisha make mu mikorere ye. Gutekereza neza kwa Melanchthon,

ubuhanga bwe buhanitse ndetse no kuba intyoza kwe bikomatanye no kugira imico itunganye

byatumye abantu muri rusange bamwemera kandi baramwubaha. Ntabwo ubuhanga bwe

bukomeye bwagaragaraga cyane nko kwiyoroshya kwe. Bidatinze yaje guhinduka

umuyoboke ubishishikariye w’ubutumwa bwiza, aba n’incuti magara ya Luteri ndetse

n’umushyigikiye w’agaciro kenshi bityo kwitonda kwe, ubugwaneza n’ubushishozi bye

bikuzuza ubutwari n’umurava bya Luteri. Gufatanya kwabo mu murimo byongeye imbaraga

Ubugorozi kandi byabereye Luteri isoko y’ubutwari bukomeye.

Umujyi wa Augsburg ni wo wari waratoranyijwe ngo ube ahantu Luteri yagombaga

gucirirwamo urubanza, bityo agenda n’amaguru yerekeza muri uwo mujyi. Abantu

bamugiriye ubwoba cyane. Byari byaravuzwe ku mugaragaro ko azafatirwa mu nzira akicwa,

bityo incuti ze zimwingigira kutishyira mu kaga. Bamusabye no kuba avuye i Wittenberg mu

gihe runaka maze akajya kwibera ahantu hatuje hamwe n’abifuzaga kumurinda. Ariko

ntiyigeze yemera kuva mu mwanya Imana yari yaramushyizemo. Yagombaga gukomeza

gushikama ku kuri adakebakeba atitaye ku miraba yamwisukagaho. Yaravuze ati: “Meze nka

Yeremiya, umuntu uteza amakimbirane no gutandukana; ariko uko ibikangisho byabo

birushaho kwiyongera ni ko n’ibyishimo byanjye byiyongera. . . Bamaze gukuraho icyubahiro

cyanjye no kumenyekana kwanjye. Icyo nsigaranye ni kimwe gusa; ni umubiri wanjye

w’impezamajyo: Nawo nibawutware; bityo ubuzima bwanjye bazabugira bugufi mu masaha

make gusa. Ariko ubugingo bwanjye bwo ntibashobora kubushyikira. Umuntu wifuza

kubwira ijambo rya Kristo abatuye isi, agomba guhora yiteguye gupfa igihe icyo ari cyo

cyose.” 95

Inkuru z’uko Luteri yageze Augsburg yashimishije cyane intumwa ya Papa. Uwitwaga

umuyobe wababujije amahwemo agahagurutsa isi yose noneho yasaga n’uri mu maboko

y’ubushobozi bwa Roma bityo intumwa ya Papa yiyemeza ko adakwiriye kumuva mu

92

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!