IBYAHISHUWE NA KRISTO
Iki gitabo gisobanura igitabo cy'Ibyahishuwe cyo muri Bibiliya Yera, twagiteguye kubera ubukene bw'ibitabo bivuga Ku buhanuzi. giteguye igice Ku gice, umurongo Ku murongo aho bishoboka. hahirwa abasoma kandi bagasobanukirwa n'ubuhanuzi buheruka ubundi.
Iki gitabo gisobanura igitabo cy'Ibyahishuwe cyo muri Bibiliya Yera, twagiteguye kubera ubukene bw'ibitabo bivuga Ku buhanuzi. giteguye igice Ku gice, umurongo Ku murongo aho bishoboka. hahirwa abasoma kandi bagasobanukirwa n'ubuhanuzi buheruka ubundi.
Create successful ePaper yourself
Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.
“Ibyahishuwe na Yesu Kristo ibyo Imana yamuhereye, kugira ngo yereke
imbata ze ibikwiye kuzabaho vuba, agatuma Marayika we nawe
akabimenyesha imbata ye Yohana.”
(Ibyah 1:1)
Cyanditswe na:
Misiyoneri CYIZA Benjamin
MPAWENIMANA Rhamu
UWITONZE Leah
©2017
Gikosorwa n‘ikipe y‘abamisiyoneri b‘abapantekote biyemeje kuzamura
ibitabo bya Gikiristo, bikenewe mu murimo mu bihugu bya Afrika
y‘uburasirazuba (VPMSP-EAC)
- 1 -
“IBYAHISHUWE NA KRISTO” By CYIZA Benjamin under Supervision
of VPMSP EAC Copyright© VPMSP EAC/CYIZA BENJAMIN
Gicapwe bwa mbere na VPMSP EAC muri 2017
Muri
OMEGA STATIONARY
BULIISA, UGANDA
Ku burenganzira bwa VPMSP BOOK PUBLISHING TEAM
Ikorera:
KIBOGA-UGANDA
KIGALI-RWANDA
BULIISA-UGANDA
GAKUMIRO-UGANDA
KIBARE-UGANDA
Itegeko rihana umuntu wese, wandukura, ufotora cyangwa
agakoresha mu bundi buryo ibyanditse muri iki gitabo adafite
uburenganzira bw’umwanditsi.
Uretse aho byavuzwe ukundi, imirongo yose y’ibyanditswe yavuye
muri Bibiliya Yera yo muri 1993
Inyandiko za kiyahudi n’ibindi bitabo by’abahanga byarifashishijwe
ngo tubashe kugera ku ntego yacu yogucukumbura igitabo
“IBYAHISHUWE NA KRISTO” amarangamirongo yose yakoreshejwe
ahura nayo muri Bibiliya Yera yo mu 1993.
Gura ibindi bitabo byacu unyuze
aha:www.payhip.com/CYIZABENJAMIN
- 2 -
IBIRIMO
IBIRIMO ...................................................................................... - 3 -
GUSHIMIRA ................................................................................. - 5 -
ABO DUTUYE IKI GITABO ............................................................ - 6 -
AMAGAMBO ABANZA ....................................................................... 7
IGICE CYA 1: YESU YIYEREKA YOHANA ARAMUTUMA .................. 11
IGICE CYA 2: AMATORERO 7 YO MURI AZIYA ............................... 14
1. Urwandiko Rwandikiwe Itorero Ryo Muri Efeso ................................ 14
2. Urwandiko Rwandikiwe Ab’isimuruna .................................................. 17
3. Urwandiko Rwandikiwe Ab’ I Perugamo .............................................. 18
4. Urwandiko Rwandikiwe Ab’i Tuwatira .................................................. 21
5. Efeso mu gihe cya Yohana ....................................................................... 25
IGICE CYA 3: INZANDIKO ZANDIKIWE I SARUDI, FILADELIFIYA NA
LAWODEKIYA ............................................................................ ………27
1. Urwandiko Rwandikiwe Ab’i Sarudi ...................................................... 27
2. Urwandiko Rwandikiwe Ab’i Filaderifiya ............................................. 29
3. Urwandiko Rwandikiwe Ab’ I Lawodekiya ........................................... 32
4. Ibindi Kumatorero 7 Yo Muri Aziya ...................................................... 34
5. Kuzamurwa Kw’itorero Hagati Y’igice Cya 1-4 .................................. 38
IGICE CYA 4: INTEBE Y’IMANA Y’UBWAMI ..................................... 40
IGICE CYA 5: UMWANA W’INTAMA N’IGITABO ............................... 41
IGICE CYA 6: IBIMENYESTO 6 BIMENWA ....................................... 43
1. Ikimenyetso cya mbere kimenwa! ......................................................... 44
2. Ifarashi ya mbere yiruka .......................................................................... 44
3. Ifarashi ya 2 yiruka.................................................................................... 45
4. Ifarashi ya 3 yiruka.................................................................................... 45
5. Ifarashi ya 4 yiruka.................................................................................... 45
6. Ikimenyetso cya gatanu kimenwa! ....................................................... 46
7. Imyuka y’abahowe imana......................................................................... 46
8. Ikimenyetso cya gatandatu kimenwa! ................................................. 47
IGICE CYA 7: ABANTU B’IMANA BASHYIRWAHO IKIMENYETSO..... 49
9. Itorero Rihimbaza Imana Mu Ijuru........................................................ 50
10. Itandukaniro Ry’indirimbo Baririmbiye Yesu Mu Marembo Ya
Yerusalemu Niyo Baririmbye Mu Ijuru ................................................. 51
IGICE CYA 8: IKIMENYETSO CYA 7 KIMENWA ............................... 53
11. Impanda 4 za mbere zivuzwa .................................................................. 54
12. Ikizu gitangaza amashyano 3 ................................................................. 56
IGICE CYA 9: IMPANDA ZO HAGATI ............................................... 58
13. Impanda ya 5 ari naryo shyano rya mbere ......................................... 58
14. Impanda ya 6 ishyano rya 2 .................................................................... 60
15. 1/3 cy’abantu cyicwa ................................................................................ 60
IGICE CYA 10: YOHANA ACONSHOMERA AGATABO ....................... 62
16. Mbese Uyu Ni Muntu Ki Waje Mu Bwiza Bw’imana ? ....................... 63
IGICE CYA 11: IBY’ABAHAMYA 2 ................................................... 65
17. Abahamya nk’Amatorero 2 ...................................................................... 67
18. Ubusobanuro Bw’ibyahishuwe 11:3-4 ................................................... 68
19. Abahamya 2 nka Eliya na Enoki ............................................................ 70
20. Impanda ya 7 ishyano rya 3 .................................................................... 70
21. Gusobanura Ibyahishuwe 12 ................................................................... 72
22. Uburyo bwa kabiri bwo gusobanura ....................................................... 77
23. Ibyahishuwe igice cya 12 ......................................................................... 77
24. Umugore n’uruhinja ................................................................................... 77
25. Mikayire arwanya ikiyoka ........................................................................ 78
26. Ikiyoka gihiga wa mugore (12:13-17) ................................................... 79
- 3 -
IGICE CYA 13: INYAMASWA YAVUYE MU MAZI NO MU BUTAKA ..... 80
27. Inyamaswa yo mu Nyanja ........................................................................ 80
28. Inyamaswa Yo Mu Butaka ........................................................................ 83
IGICE CYA 14: UMWANA W’INTAMA N’ABO YACUNGUYE BARI KU
MUSOZI. ............................................................................................. 86
29. Ubutumwa Bw’abamarayika 3(14:6-13) ................................................ 88
30. Ibisobanuro Mu Byanditswe (Ibyahishuwe 14:12-13)....................... 89
31. Gusarura no kwenga Umusaruro w’Imana ........................................... 90
IGICE CYA 15: IBYAGO 7 BY’IMPERUKA (FINAL EXODUS) ...... 92
32. Inzabya 7 ...................................................................................................... 93
IGICE CYA 16: IBYAGO BY’IMPERUKA BITERA .............................. 93
33. Ibyago Cyangwa Inzabya 4 Za Mbere .................................................... 94
34. Izindi Nzabya 2 Guhanwa Kw’inyamaswa N’ikiyoka ........................ 95
35. Urwabya Rwa Nyuma ................................................................................. 97
36. Babuloni Isukwaho Umujinya W’imana ................................................ 97
IGICE CYA 17 : IBYA MARAYA UKOMEYE UHETWE N’INYAMASWA 98
37. Ibivugwa kuri babuloni ............................................................................. 98
IGICE CYA 18: IRIMBUKA RYA BABULONI ................................... 101
38. Irimbuka Rya Babuloni Ritangazwa .................................................... 101
39. Ibyo babuloni yirataga ............................................................................ 102
40. Kugwa Kwa Babuloni 18:20-24 ............................................................. 105
IGICE CYA 19: KUGARUKA KWA YESU ......................................... 107
41. Mu ijuru bishimira Irimbuka Rya Babuloni ...................................... 107
42. Uko Ubukwe Bwo Muri Isiraheli Bwakorwaga ................................... 109
43. Kugaruka Kwa Yesu ................................................................................. 111
44. Kumarwaho Kwa Anti-Kristo N’umuhanuzi W’ibinyoma .............. 113
45. Inshamake Y’igice Cya : 19 ................................................................... 113
46. Kristo Anesha Abami Bo Mu Isi (19:17-21) ....................................... 116
IGICE CYA 20: SATANI ABOHWA ABAKIRANUTSI BIMANA NA YESU
IMYAKA IGIHUMBI 117
47. Kubohwa Kwa Satani (20:1-3) N’ubwami Bw’imyaka 1000 .......... 118
48. Bigenda Gute Iyo Umuntu Apfuye ? ................................................... 121
49. Igihano Cya Nyuma Cya Satani (Ibyah 20 :7-10) ............................. 122
50. Urubanza rw’abanyabyaha b’ibihe byose (20 :11-15) ..................... 123
IGICE CYA 21: UBUZIMA BUHORAHO ITEKA (21:1-22:5) .............. 125
51. Ijuru Rishya N’isi Nshya (21:1-8) ......................................................... 126
52. Yerusalemu Nshya (21:9-22:5) .............................................................. 127
IGICE CYA 22: EDENI NSHYA, PARADIZO YANYAZWE IGARUKA (22:1-5)
........................................................................................................ 131
53. Ubuhamya Bwa Marayika Na Yohana .................................................. 132
54. Ubwe Na Yesu Cy’ibyahishuwe (22:6-21) ........................................... 132
55. Ubuhamya Bwa Marayika (22:6-7) ....................................................... 133
56. Ubuhamya Bwa Yohana (22:8-11) ........................................................ 133
57. Ubuhamya Bwa Yesu N’uko Yohana Yabwakiye 22:12-20 ............ 134
UMUGEREKA No. 1 ...................................................................... 136
UMUGEREKA No.2 ....................................................................... 137
IBITABO BYIFASHISHIJWE .......................................................... 138
IBINDI BITABO WASOMA ............................................................. 141
IBIJYANYE N’UBWANDITSI .......................................................... 142
- 4 -
GUSHIMIRA
Turashimira Imana yatubashishije kwandika iki gitabo.
Turashima Abantu bose bagize uruhare mu itegurwa ry‘iki gitabo,
ari mu buryo bw‘amasengesho n‘inkunga y‘amafaranga.
Turashimira Abamisiyoneri bose bagize uruhare mu kwegeranya
inkuru zose zanditse muri iki gitabo, ari abo mu Rwanda no mu
bihugu duhana imbibi ndetse n‘abaturuka mu muryango
mpuzamahanga w‘Abamisiyoneri IAM (International Accerelated
Missions) ku ruhare rwabo muri uyu murimo mugari wo
kongera ibitabo bishingiye ku byanditswe Byera, iwacu mu Rwanda
no mu bihugu duhana imbibi.
Turashimira abagize itsinda VPMSP EAC (Voluntary Pentecostal
Missionaries for Scriptures Progress in East Africa) ari abo mu
Rwanda no mu mahanga kubw‘umuhati bakoresha ngo ibitabo
bitegurwe neza mu ndimi za kavukire zo muri Afrika y‘uburasirazuba.
―Ubwanditsi, V.P.M.S.P EAC
- 5 -
ABO DUTUYE IKI GITABO
VPMSP EAC yishimiye gutura iki gitabo Abakristo bose muri rusange,
cyane cyane abasomyi ba Bibiliya n‘ibindi bitabo bya Gikiristo
biyishamikiyeho.
Umufasha wanjye nkunda cyane Mushikiwabo Dinah, Abashumba bose
b‘umukumbi w‘Imana mu Rwanda, Uganda, Kenya n‘Uburundi.
Iki gitabo kandi tugituye abantu bagize uruhare, ku buryo buziguye
n‘ubutaziguye mu itegurwa ryacyo, Imana ibahe imigisha myinshi.
— Umwanditsi, CYIZA Benjam
- 6 -
IBYAHISHUWE NA KRISTO
AMAGAMBO ABANZA
Mu bihe byashize iki gitabo cyari aka ya mvugo ngo ni amayobera akomeye
y‘ukwemera, nticyasomwaga kandi nticyakundwaga ku rugero gikunzwemo ubu
ku isi. Ibi byose byaterwaga nuko ntawahangaraga gusobanura ibiri muri iki
gitabo. Si iki gusa ahubwo n‘ibindi bitabo by‘ubuhanuzi nk‘igitabo cya Danyeri,
Ezekiyeri, Zekariya byagiye bikomerera abasomyi ba Bibiliya hirya no hino ku
isi. Iki gitabo ntago ari igitabo cyoroshye kugisobanura cyane ko cyateje impaka
nyinshi mu bahanga mu byanditswe, kuri ubu hariho ibitabo n‘inyandiko zivuga
ku byahishuwe zirenga 80 ku isi, nyamara ariko hariho uburyo bune gusa
bwahurijweho n‘abahanga mu kugisobanura ku isi. Icyoduhamya nuko
umusomyi wese azagira ubumenyi bwimbitse muri iki gitabo igihe azaba amaze
kugisoma.
VPMSP EAC, Ubwanditsi
7
IBYAHISHUWE NA KRISTO
INTANGIRIRO Y‟IGITABO
Igitabo cy‘ibyahishuwe cyanditswe muri 95 N.K hafi y‘ingoma ya Domisiyane
Umwe mu barenganije cyane Abakristo cyandikiwe amatorero 7 yo mu ntara za
Aziya, Iyi mijyi yahuzwaga n‘umuhanda nyabagendwa wa Aziya hagati
y‘umujyi umwe n‘uwundi harimo hagati y‘ibirometeronka 80 cyangwa 90 Aya
mabarwa akurikirana bitewe n‘igihe yagiye azira mu bwato bwavaga I Patisimosi
bujya muri EFESO.
Umurongo ugitangira ugaragaza rwose ko umwanditsi wacyo ari Yohana,
uhereye kandi mu kinyejana cya mbere kugeza uyu munsi, abanyeshuri ba
Bibiliya bemeza ko ari Yohana intumwa. Uretse wenda Luther na Zwingili,
nyamara hariho n‘abandi bavuga ko yaba ari undi Yohana nyamara ugasanga nta
cyanditswe kibashyigikira. Bamwe mu basaza b‘itorero nka Clement wo muri
Alexandria, Eusebius, Irenaeus, na Victorinus banditse ko Yohana intumwa
yajyanywe ku kirwa cy‘I Patimo, ku ngoma ya Domisiyane. Banditse kandi ko
reta yabohoye Yohana nyuma y‘urupfu rwa Domisiyane muri 96 N.Kmaze
akagaruka muri Efeso, ibi bituma abenshi mu basobanuzi ba bibiliya bavuga ko
iki gitabo cyanditswe hafi ya 95 N.Kcyangwa 96 N.K.
Nubwo aya mabarwa ari mu mvugo ya Gihanuzi, ArikoAbakristo bamwe bari
bakuze mu by‘Umwuka, abandi ari abana, Bamwe bagiraga kwizera abandi
ntako.Ibyahishuwe bigizwe n‘uruhererekane rw‘amayerekwa 4 yoherejwe
amatorero yari mu karengane muri yo muri Aziya.Intego y‘izi nzandiko yari
ugukomeza Abakristo no kubereka Intege nke zabo, No kubamenyesha koYesu
azagaruka gushyiraho iherezo ku mateka y‘isi kandi atazatsindwa.
Kugira ngo wumve igitabo cy‘ibyahishuwe ukwiye kwita ku busobanuro
bw‘ibimenyetso, amabara, amajwi kandi ukita ku mahuzamirongo aboneka mu
masezerano yombi, ariko cyane cyane isezerano rya kera.
IBIMENYETSO
‣ Imigabane :Ukutuzura
‣ 4:Isi
‣ 5:Igihano
‣ 6:Ikibi
‣ 7:Imana,Ijuru,cyuzuye
maso y‘Imana
mu
AMABARA
‣ Umweru:Kwera,cyejejwe
‣ Icyatsi kibisi:Ubuzima
‣ Icyatsi cyerurutse:Ubupfu
‣ Zahabu:Agaciro
‣ Umutuku:Icyaha
‣ Umukara :Inzara
8
IBYAHISHUWE NA KRISTO
‣ 10,12:Kuzura
AMAJWI
Yesu avuga ijwi rirenga rimeze nk‘iry‘impanda(1:10)
Marayila wari ufite ubutumwa bwiza (19:16)
Impanda zirindwi (8:7-12)
Abahowimana(6:9-10)
Ibizima n‘Abakuru (4:8-11)
Imiborogo(18:11)
Haleluya (19:1-6)
Guhinda kw‘inkuba(10:3)
Ijwi rimeze nk‘iry‘Umwana w‘Umuntu,rivuga nk‘amazi asuma(1:5)
Umugore uri ku bise (12:1-2)
ISEZERANO RYA KERA RIRIFASHISHWA
Icyi gitabo nticyakumwikana hatifashishijwe isezerano rya kera ,mu gihe harimo
ibishushanyo bituruka mu gitabo cyoKuva,
Zaburi,Yesaya,Yeremiya,Ezekieli,Danyeri na Zekariya ,Gifite ibigereranyo mu
isezerano rya kera ryose ukuyemo ibitabo bikurikira: Yosuwa,Rusi, 1
Ngoma,Ezira, Umubwiriza, Indirimbo za Salomo,Yona,Habakuki na Hagayi.
UMWANDITSI: YOHANA
Umwigishwa Yesu yakundaga (Yoh 21:20-24)
Umwe mu bahungu ba Zebedayo,Umuvandimwe wa Yakobo
We na Yakobo,biswe abana b‘Inkuba(Mariko 3:17)
Yamanje kuba umwigishwa wa Yohana Umubatiza
Yanditse ubutumwa bwiza bwa Yohana, Inzandiko eshatu, n‘ibyahishuwe
mu myaka ye y‘ubukure.
Azwi nk‘intuma y‘Urukundo, kuko urukundo rugaruka mu nzandiko ze
cyane.
Niwe wari uhagaze imbere y‘umusaraba wa Kristo, ubwo Yesu yabwira ga
nyina ati:῝Mubyeyi dore Umwana wawe, Mwana Dore nyoko.῎
Yari ari kumwe naYesu mu busitani bw‘I Getsimani ubwo Yesu
yafatwaga.
9
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Yari kumwe naYesu ku musozi, ubwo yihinduraga ukundi.
AHO BYABEREYE: I PATIMO
Patimo ni ikirwa cy‘ubugiriki cyiri mu Nyanja y‘ Umunyu, NihoYohana yabaga
muri 95 N.K, igihe yabona amayerekwa ajyanye n‘ibyahishuwe byari ku ngoma
ya Domitiane. Icyo kirwa cyari gifite uburebure bwa Km 16 ku bugari bwa Km
9.6 cyari ikirwa cyo guhaniraho abantu mu gihe cy‘abaroma, nicyo cyari igihano
cya nyuma gikomeye, byasaga naho umuntu yakoze ibyaha by‘indengakamere
maze, Leta y‘Abaroma igahitamo kumuca mu gihugu ikamuzana muri kino kirwa
cyari mu Nyanja rwagati. Habaga imibu myinshi kandi hari ku mwaro
w‘inyamaswa nini ziba mu mazi, bibwiraga rero ko nta wajya kuri iki kirwa ngo
azagaruke amahoro. Nyamara ariko Imana niho yahisemo guhishurira Yohana
ibyari byarahishwe cyera Kuva isi yaremwa.
AMAYEREKWA 4 YO MUBYAHISHUWE
Igitabo cy‘ibyahishuwe gikubiye mu mayerekwa 4 y‘ingenzi:
1) Yesu n‘abantu be hagati yo kuza kwa mbere n‘ukwa kabiri(1:9-3:22)
2) Yesu n‘ibigaragara kuza kwe(4:1-16-16:21)
3) Yesu n‘imijyi ibiri(17:1-21:8)
4) Yesu n‘umugeni mu buzima bw‘iteka (21:9-22:5)
10
IBYAHISHUWE NA KRISTO
IGICE CYA 1:
YESU YIYEREKA YOHANA ARAMUTUMA
“Witinya ndi uwa mbere kandi ndi uw’Imperuka, kandi ndi Uhoraho. Icyakora
nari narapfuye ariko none Mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z’urupfu
n’iz’ikuzimu, nuko wandike ibyo ubonye n’ibiriho n’ibiri bukurikireho bwa nyuma.”
(Ibyah 1:17-19)
Ishusho 1 Yesu yiyeretse Yohana ari hagati y’Ibitereko 7 by’amatabaza, ni byiza ko tuzirikana
ko Yesu agenzura kandi amenya ibikorerwa mu itorero mu bihe byose.
Y
ohana mu mu gitabo cy‘ibyahishuwe hamwe n‘amabaruwa yanditse,
yagaragazaga neza impamvu itumye yandika. Nko muri 1 Yohana (1Yoh
1:3-4) mu butumwa bwiza (Yoh 20:30-31)
Ibyahishuwe na Kristo: Niyo ntego y‘iki gitabo, ijambo ry‘icyongereza
Revelation, ritutuka mu kiratini “Levelatio” bisobanura guhishurwa, gushyirwa
ahagaragara, ni naryo “Apokalypsis” mu kigiriki, Yesu niwe wahishuye ibiri
muri iki gitabo (Mat 11:27;Yoh 1:18) Yesu yashakaga ko abagaragu be b‘imbata
11
IBYAHISHUWE NA KRISTO
bamenya ibyari bikwiye kuzabaho vuba. Hariho ibintu byinshi cyane igitabo cya
Danyeri gihuriyeho n‘icy‘Ibyahishuwe kuko byose bivuga ku minsi ya nyuma
n‘amateka y‘inyoko muntu n‘ubuhanuzi busoza ubundi, n‘amasezerano aruta
ayandi yose.
Yesu yamanje kubimenyesha Marayika we Gaburiyeri, na Danyeri ubutumwa
bwamugezeho buvuye kuri Gaburiyeri (Dan 8:16; 9:21-22; Luka 1:26-31) iyi ni
inshuro ya mbere mu byahishuwe tubonye marayika atumwa kuri Yohana mu
gihe iki gitabo kibonekamo gukora kw‘Abamarayika inshuro 67 zose. Inshuro 44
zose Yohana yakoresheje ijambo. ῝Nuko mbona῎…..(1:12-13; 4:1, 4; 5:1, 2,6, 11;
6:1, 2, 4, 5, 8, 9, 12; 7:1, 2, 9;8:2, 13; 9:1, 17; 10:1; 13:1, 3, 11;14:1, 6, 14; 15:1,
2, 5; 16:13; 17:3; 18:1; 19:11, 17, 19; 20:1, 4, 11, 12;
21:1, 2, 8). Iki gitabo gisezeranya amahirwe, umuntu wese usoma amagambo
yacyo, Hahirwa usoma amagambo y‟ubu buhanuzi, hahirwa n‟abayumva
bakitondera ibyanditswe, kuko igihe kiri bugufi. (Ibyah 1:3)
Iki gitabo cyandikiwe amatorero arindwi yo muri aziya, nyamara ariko gifite
ubusobanuro bwa gihanuzi mu mateka y‘itorero, kugeza rizamuwe. Yohana
atubwira muri make uko yabonye ibyo yanditse byose. Nyewe Yohana
musangiye amakuba n‟Ubwami no kwihanga biri muri Kristo Yesu nari ku
kirwa cy‟I Patimo, bampora ijambo ry‟Imana no guhamya kwa Yesu…..
(1:9) Yohana niwe ubwe uri kwibwira abo muri ariya matorero 7, bari basangiye
umubabaro waterwaga n‘akarengane kari gahari gaterwa no kwizera Yesu.
Nyamara ariko aravuga ko basangiye n‘ubwami, nta gushidikanya imvugo ya
Yohana iragaragaza ibyiringiro by‘ubwami bazaragwa na Kristo, bityo nubwo
butaraza akabubona nk‘uwabugabanye. (Luka 12:32; 22:29; 1 Tes 2:12; 14:22).
Nubwo hari abavuga ko Yohana yaba yaragiye I Patimo ngo ahabwe
ibyahishuwe gusa, sibyo ahubwo byari mu karengane, yakuwe muri Efeso
n‘abandi bakristo maze baberekeza ku kirwa cy‘I Patimo, babarishwa
gutunganya no gucukura amabuye muri 95 N.K. Patomo yari iri mu majyepfo
y‘uburengerazuba bwa Efeso. Yohana yarahagumye kugeza Domisiyane apfuye
muri 96 N.K, Maze Nerva yimye ingoma yemerera Yohana n‘abarenganywanaga
nawe kugaruka, niko kugaruka muri Efeso ariho yapfiriye azize izabukuru.
Ku munsi w‟umwami Imana yari mu mwuka maze yerekwa Kristo, uwari
warazamuwe abakuwemo ku musozi wa Elayono. Maze yumva ijwi rimutegeka
12
IBYAHISHUWE NA KRISTO
kwandika icyo yari agiye kubona cyose, ngo acyohereze kuri ya matorero 7 yo
muri Aziya nto. Dore uko ayo matorero yari akurikiranye.
Igitabo cyose byagombaga kohererezwa aya matorero, ntago ari aya mabaruwa
yayitiriwe gusa, yo mu gice cya 2 n‘icya 3. Ariko se ni ukubera iki Imana
yahisemo ariya matorero gusa ngo abe ariyo yohererezwa ariya mabaruwa? Ese
nuko yari makuru mu by‘umwuka, Woya ahubwo Imana niyo izi impamvu aya
matorero ariyo yandikiwe. Ariko na none iyo urwandiko rwasomwaga mu itorero
rimwe barwoherezaga n‘ahandi, kandi ikindi kuko aya matorero ariyo, yari hafi
y‘iki kirwa cya Patimo.
13
IBYAHISHUWE NA KRISTO
IGICE CYA 2:
AMATORERO 7 YO MURI AZIYA
Urwandiko Rwandikiwe Itorero Ryo Muri Efeso
“Ariko mfite icyo nkugaya nuko waretse urukundo rwawe rwa mbere, Nuko
ibuka aho wavuye ukagwa wihane.” (Ibyah 2:4)
Ishusho 2 Ibisigazwa by’Amatongo y’itorero rya Efeso aracyariho na magingo aya. Muri
Turukiya
Efeso: “icy’igikundiro”
E
feso ni umujyi wo mu bugiriki bwa cyera, wari mu burengerazuba bwa
aziya ntoya, ubu aho wahoze ni muri TURUKIYA, ubu niho hari
urusengero rw‘ikigirwamaga cyitwa Diyana. Ni ahantu h‘ingenzi mu
bukiristo bwa Cyera, Pawulo intumwa yarahabwirije na Yohana bivugwa ko
yahabaye. Itorero ryo muri Efeso ryashinzwe na Pawulo mu rugendo rwe rwa
gatatu rw‘ivugabutumwa. Itorero ryo muri Efeso kandi Pawulo yaryandikiye
14
IBYAHISHUWE NA KRISTO
ibaruwa, ndetse Timoteyo yahabereye umuyobozi, ubwo rero twavuga ko
inyandiko zivuga cyane kuri Efeso muri bibiliya ari:
1. Ibyakozwe n‘intumwa
2. Abefeso
3. 1 timoteyo, 2 Timoteyo
4. Urwandiko rwandikiwe marayika w‘itorero rya Efeso.
Tubona kandi ko Pawulo yabwirije muri Efeso (Ibyak 19:8-20) kugirango
twumve neza uru rwndiko reka turebere hamwe ubusobanuro bw‘amagambo
yakoreshejwe:
Abiyita Intumwa kandi ataribo : Intumwa z‘ibinyoma zagiye zirwanya
umurimo wa Pawulo impande zose, kandi bari bariho rwose mu gihe cye,
ndetse yavugaga ko zizakomeza no kubaho, nyamara muribo hariho Aba
bavaga mu idini y‘Abanikorayiti, yakomotse ku mugabo witwaga
Nikorawo umwe mu badiyakoni barindwi ba mbere (Ibyak 6:5) Izi ntumwa
zagerageje kubwiriza muri Efeso n‘ i Perugamo (6:15)
Baretse urukundo rwa mbere: Urukundo abizera bakundaga Kristo
bakimumenya n‘urukundo bakundaga bagenzi babo.
Imiti 3 kristo yahaye itorero
1. Kwibuka urukundo rwabo rwa mbere
2. Kwihana kureka urukundo rwa mbere
3. Gukora imirimo nk‘iya mbere
Ibihano niridakurikiza impuguro
Nzakura igitekerezo cy‟itabaza mu mwanya wacyo: bivuga ko itorero ridafite
urukundo, Ntacyo rimaze ndetse riba ryarapfuye mu maso ya Kristo. Rishobora
kuba rikora mu buryo busanzwe Imirimo yose igaragarira amaso y‘abantu,
nyamara ariko mu maso ya Kristo uzi ibihishwe byose, akabona ko ritakiriho.
Magingo aya Efeso itarakurikije impuguro za Kristo yarashenywe, nta torero
rihari nta n‘umugi.
Ibice bitatu biyigize:
Interuro isoza buri rwandiko
15
IBYAHISHUWE NA KRISTO
1. UNESHA: kunesha bigaragaza yuko Itorero riri mu ntambara, Yobu
nawe yavuze ko umuntu akiri mu isi, aba afashe igihe mu ntambara,
nyamara ariko Intumwa Yohana yaranditse ati:῝Kuko icyabyawe
n‟Imana cyose kinesha iby‟isi, kandi uku niko kunesha kwanesheje
iby‟isi, Ni ukwizera kwacu Ninde unesha iby‟isi keretse uwizera ko
Yesu kristo ari Umwana w‟Imana? (1Yohana 5:4-5)῎ Mu buzima
busanzwe abarushanwa bose, bongerwamo imbaraga no guterwa
ubwuzu n‘ibihembo bazabona, nicyo cyatumye Yesu asezeranya
ibihembo ku bazanesha bo mu itorero ryo muri Efeso n‘andi matorero
yo muri Aziya nto.
2. UFITE UGUTWI: Ni umuntu wumva ubutumwa nkuko buri maze
akabwumvira, aha Yesu yarimo abatandukanya n‘abumva amagambo
bakayasiga aho, abo yagereranije n‘umupfapfa wubatse inzu ye ku
musenyi. mbese ntibabihe agaciro, ka twibuke uko Imana yabwiye
Yesaya ku munsi Imana yamwerezaga kumutuma, yaramubwiye iti:
Genda ubwire ubu bwoko uti kumva muzajye mwumva riko mwe
kubimenya, kureba muzajye mureba ariko mwe kubyitegereza (Yes
6:9) aya magambo niyo Intumwa Pawulo yongeye kuvugaho ubwo
abayuda b‘I Roma bangaga kwakira ubutumwa bwiza. (Ibyak 28:26)
3. ICYO UMWUKA ABWIRA AMATORERO: Icyo Yesu avuga ku
matorero, Umwuka na none mu byanditswe witwa, Umwuka wa Kristo.
Itorero ryari mu gihe Imana ikoresha umwuka wayo ngo imenyekanishe
ubushake bwayo, bityo abari maso nibo bazajya bamenya ubwiru
bw‘Imana.
Azarya ku giti cy‘ubugingo kiri muri Paladiso y‘Imana: (Kubana iteka ubugingo
buhoraho n‘Imana) Paladizo ni ijambo ry‘Igiperesi risobanura ubusitani
(Garden).
16
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Urwandiko Rwandikiwe Ab‟isimuruna
Ariko ujye ukiranuka ugeze ku gupfa nanjye nzaguha ikamba
ry’ubugingo (Ibyah 2:10)
Ishusho 3 Amatongo y’ahahoze itorero rya Simuruna ya Kera.
Simuruna: “Umubavu”
S
imuruna wari umujyi wari mu burengerazuba bwa Aziya nto, ubu ikaba
yitwa IZMIR, muri TURUKIYA, uri ku mpera y‘inyanja ya Aegean yari
ituwe n‘abaturage 2.606.300 (mu ibarura ryakozwe muri 2007)
1. I SIMURUNA niho handikiwe ibaruwa ntoya, kandi nta mugayo
warimo, gusa kobabwiwe ko bari bagiye kugeragezwa iminsi 10.
2. Abiyita abayuda ariko ataribo ahubwo ari ab‟isinagogi ya Satani:
Abayuda b‘I SIMURUNA, batotezaga Abakristo, bakabateranya na
Leta, bamwe bagasubira inyuma. Ariko kandi akarengane k‘abakristo
ntitwakavuga ku ngoma ya Nero na Domisiyane gusa. Kuko uhereye ku
kurenganya Umwami Yesu Abayuda ntibahwemye, kurenganya
ab‘inzira ya Yesu. Bateye Intumwa Pawulo amabuye I Lusitira,
bamukubise inkoni 39 ibihe bitanu, ibihe bitatu bamukubita inga kandi
barenganyije n‘abandi bizera bose. Iyi niyo mpamvu yatumye Yesu
abita ab‘isinagogi ya Satani aho kuba isinagogi y‘Imana, Isinagogi yari
inzu yakiraga umubare muto w‘abayuda bakiga ibyanditswe,
17
IBYAHISHUWE NA KRISTO
amasinagogi yatangiye gukoreshwa ubwo Abisiraheri bari barajyanywe
mu bunyage. Abayuda ubwo barenganyaga abakristo bumvaga bafite
ishyaka ry‘Imana nyamara ariko barimo barwanya ubushake bwayo
bakoresheje imbaraga zabo.
3. Mugihe cya none abiyita abayuda ariko ataribo: ni abantu bose
biyitirira Kristo ariko Imirimo yabo n‘imbuto bera zikabihakana, baba
bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako (2 Tim 3:5)
Mu matorero arindwi SIMURUNA na FILADERIFIYA niyo
atarabonetsemo umugayo.
Unesha ntacyo azatwarwa n‟urupfu rwa kabiri: umuntu wabyawe
n‟umugore wese azasogongera ku rupfu rwa mbere arirwo rupfu rw‘umubiri
keretse Eliya na Enoki bazamuwe badapfuye, Urupfu rwa kabiri ni urupfu
rw‘Umwuka, Gutandukanywa n‘Imana iteka ryose.
Ijambo ry‘ingenzi cyane muri iyi Baruwa riboneka mu (Ibyah 2:10) ahanditswe
ngo ujye ukiranuka ugeze ku gupfa.
Urwandiko Rwandikiwe Ab‟ I Perugamo
Nzi aho uba ko ariho intebe y’ubwami bwa Satani iri, nyamara ugakomeza
izina ryanjye ntiwihakane kunyizera, ndetse no mu minsi ya Antipa Umugabo
wakiranukiraga kumpamya wiciwe iwanyu aho Satani aba. (Ibyah 2:13)
Ishusho 4 ibisigazwa by’amatongo y’ Itorero ry’I Perugamo, Aho intebe ya Satani yari iri.
18
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Perugamo: “Gushyingirwa, igihujwe n’ishyingirwa”
P
erugamo Ni umugi wa Aziya nto, uri mu majyaruguru ya SIMURUNA
(Izmir) wabaye umurwa mukuru wa Aziya nto mu kinyejana cya 2 nicya 3
Mbere ya Yesu wari ugizwe n‘ibigo by‘umuco, n‘isomero ryari irya kabiri
kuryo muri Alexandaria.
1. Ufite inkota ityaye ifite ubugi impande zombi (2:12): Imbaraga zo
gucira imanza no gutsinda abanzi be 19:15) mu byanditswe byera inkota
yasobanuwe nk‘ijambo ry‘Imana.
2. Intebe ya Satani (Simuruna yari Iy‘Abayuda naho Perugamo hari ah‘
Abapagani)
3. Umugabo wakiranukiraga ku kumpamya wiciwe iwanyu witwaga
Antipa: Umugabo witwa Aletas yavuze ko Antipa yari umukuru w‘itorero
ry‘I Perugamo warenganijwe, Ikindi gitabo kibona Antipa nk‘izina
ry‘Inyunge rivuga Anti=Urwanya Pa =Pope bityo bakaba bavuga ko ari
akarengane kagiriwe abarwanyaga inyigisho z‘I Roma. Nyamara ibi si
ukuri kuko yaba igihe Yohana yaherewe ubu butumwa ndetse kugeza
n‘igihe igitabo nyirizina cyandikiwe, ntihari hakabayeho ubupapa. Aho
ubupapa buziye abasobanuzi bahuza ibyahishuwe n‘amateka bahisemo
kubisobanura nk‘urwanya ubupapa n‘inyigisho zabwo. Urwanyapapa wese
yiswe Antipa bityo Antipa byafashwe nk‘istinda ry‘abantu barwanya
inyigisho z‘ubupapa.
4. Abakomeza inyigisho za Balamu: (Kubara 25) Zigereranywa n‘inyigisho
z‘Abanikorayiti.
Ibyarangaga inyigisho za Balamu n’Abanikorayiti.
Ubusambanyi
Kurya intonoraro(kurya ibyatekerejwe)
Bigishaga ko yesu yaje gukuraho amategeko
Izi nyigisho zavuye mu myizerere ya gipagani yavugaga ko
gusambana ari umuco wo kunezerwa mu buzima.
Inama Perugamo igirwa.
• Kwihana: Mu bihe byose inama y‘ingenzi ku munyabyaha ni
ukwihana, ukazibukira inzira z‘ibibi.
19
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Igihano izahanwa nitihana
Kubatikura inkota yo mu kanwa ke: Bivuga ko iyi nkota izagera ku bakurikiza
inyigisho za balamu n‘abarikorayi nk‘uko marayika yatangiye Balamu yitwaje
inkota nta kabuza ubwo yajyaga kuvuma Abisiraheri, nta kabuza n‘abakurikiza
inyigisho ze bagombaga guhanishwa inkota. (Kub 22:31; Ibyah 19:15)
Ingororano niryihana
Unesha nzamuha kuri Manu yahishwe muhe n‟ibuye ryera: Manu n‘ibuye ni
Ibimenyetso by‘Ubugingo buhoraho, Manu ku bisiraheri, Ibuye ku
banyamahanga. Kera Mose yategetswe n‘Uwiteka kubika urwabya rwa Manu mu
isanduku y‘isezerano ngo ibe ibihamya, bityo Abayuda bizera ko ubwo Yesu
azagaruka azatubura iyo Manu yarinzwe kwangirika akayisangira n‘abantu be.
Itegeko Uwiteka yategetse ni iri ngo …Urugero rwa Omeru rwa Manu
rubikirwe ab‟ibihe byanyu bizaza…. (Kuva 16:32-35; 35:2; Ibyah 19:9) Iyi
manu kandi ikazakoreshwa mu bukwe bw‘Umwana w‘Intama, Manu bivuga
UBUGINGO.
Unesha nzamuha ibuye ryera ryanditsweho izina rishya: Mu isi ya kera ya
gipagani, ibuye ryera ryari ikimenyetso cy‘ubutumire mu birori, mu makwe no
mu Manama. Kwandikwaho izina ritazwi n‟uwariwe wese keretse urihabwa:
Tuvuge ko iryo zina ari Kristo, bityo bivuga ko kujya mu ijuru ari iby‘abizera
Kristo gusa, nyamara kandi turamutse tugerageje gushakashaka iryo zina.
Ntibyatworohera rwose, kuko rizamenyekana mu gihe cyo guhishurwa
kw‘abanesheje.
20
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Urwandiko Rwandikiwe Ab‟i Tuwatira
“Nzi imirimo yawe n’urukundo rwawe no kwizera kwawe, no kugabura kwawe
no kwihangana kwawe, n’uburyo imirimo yawe ya nyuma iruta iya mbere kuba
myinshi.” (Ibyah 3:19)
Ishusho 5 Aho itorero ry’I Tuwatira ryahoze ubu hari amatongo.
Tuwatira: “Impumuro Nziza Y’igitambo”
T
uwatira iherereye mu km 160 mu burasirazuba bw‘amajyepfo ya
Perugamo wari umugi ukize mu gace ka Lidiya mu, gihe cy‘ingoma
y‘Abaroma uherereye mu gishanga hafi y‘umugezi wa Lukusi (Lycus)
wari umugi urimo inganda z‘imyenda, amabanki n‘ibindi bikorwa by‘iterambere.
Urwandiko kwandikiwe Tuwatira ni urwandiko rurerure muri 7 kandi
rwandikiwe umugi muto cyane:
Umwana w‟Imana: iri jambo riboneka inshuro imwe mu byahishuwe, mu
gihe riboneka inshuro 7 mu rwandiko rwa mbere rwa Yohana, n‘inshuro 8
mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana, rikaboneka kandi inshuro 32
mu isezerano rishya.
Amaso ameze nk‟ibirimi by‟Umuriro: bivuga ko Kristo areba kandi
akamenya byose, nkuko yarondoye ibyaha byabo n‘ingaruka zabyo.
21
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Ibirenge bimeze nk‟umuringa w‟Umuteke: Ibirenge bivuga gushobora
byose Kwa Kristo.
Ibyo Itorero Rishimwa:
Yesu kristo amenyera kure imigambi n‘imyitwarire yose hagati mu matorero yo
mu isi. Nicyo gituma dukwiye gukora umurimo w‘Imana tuzi neza ko Imana
iduhozaho ijisho igihe cyose haba hari ibyo Imana yatumenyesha tubaye maso,
ibyo idushimira cyangwa ibyo tugawa. Mu itorero ry‘ I Tuwatira Yesu
yabashimiye Imirimo, urukundo, Kwizera, Kugabura, Kwihangana, Imirimo
yabo ya nyuma yarutaga iya mbere. Tekereza Imana ije kugenzura amatorero
ya gikiristo yo muri iyi minsi, mbese aho agwije imirimo yatuma Kristo
ayashima, itorero ry‘I Tuwatira, ryagendaga ryongera imirimo, ryashimwe ko
Imirimo yabo ya nyuma yarutaga iya mbere. Ryari rigifite urukundo, Efeso
yabwiwe ko mu gihe itorero ryari kuba ritakaje urukundo, igitereko cy‘Itabaza
cyaryo cyagombaga gukurwaho. Mu gihe cya none kirangwa n‘ubwiyongere
bw‘amadini ya gikiristo, biragoye kubona rwa rukundo rwa kivandimwe
rugaragara mu bikorwa by‘intumwa, amadini agwiza urwango n‘amakimbirane
ahanini aterwa n‘ukudahuza kuboneka mu myizerere yayo. Nubwo bimeze bityo
ubugenzuzi bwa Kristo bwo ntibuhwema. Agenzura byose kugirango ubwo
azagaruka azahembe umuntu wese ibikwiranye n‘ibyo yakoze. (Ibyah 22:12)
Kwizera Mbese abizera baracyafite kwizera kunesha ibigeragezo, gukuraho
imisozi kugasenya ibihome? Uko ibyaha byo mu minsi ya nyuma byiyongeranya,
niko abizera barushaho gusayisha, kugendana n‘isi no kunywana nayo byatumye
benshi batakaza kwa kwizera bari bafite igihe bakizwaga. Yesu yibazaga niba
azagaruka kwizera kukiri mu isi, nyamara ariko haracyariho abantu Imana
bomatanye n‘Imana akaramata buzuye ukwizera n‘urukundo kandi biyemeje ko
bazarwana intambara nziza kandi bagakiranuka kugera ku gupfa. Kugabura
uhereye mu gihe cy‘intumwa ab‘itorero basangiraga ibyabo, uyu muco wari
warakomeje kandi n‘I Tuwatira wari uhari, iyo abizera barangwa no gusangira
urukundo ruriyongera, kandi iyo ubwo busabane bwongeweho gusenga, buzura
kwizera, kandi mu bihe by‘akaga bakabasha no kwihangana. Yesu ashimira
itorero kwihangana. Iki ni ikintu cy‘ingenzi mu buzima bw‘umukristo, ndetse
abihangana bagenewe ikamba ry‘ubugingo, uku ni ukwihangana gushingiye ku
byizerwa, kwemera ibyoroheje byo mu byanditswe aho gufata ibikomeye
by‘icyubahiro isi itanga, byashobora kukunyagisha ibihebuje kuruta ibindi
bizabonekana no guhishurwa kwa Kristo umwami n‘umukiza.
22
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Iby’itorero Ryagawaga
Kwemerera Yezeberi umuhanuzikazi w‘ibinyoma kwigisha intama za Kristo.
Mbere yuko tureba uko Yezeberi yongera kugaruka nk‘ikigereranyo
cy‘ubuhanuzi mu gitabo cy‘Ibyahishuwe reka tumanze turebe, Yezeberi uwo ari
we, n‘imirimo yakoze mu gihe cy‘ingoma y‘umwami w‘Abisiraheri Ahabu.
Yezeberi yari muntu ki?
Yezeberi yari Umukobwa wa Etibali umwami w‟abasidoni, niwe wazanye
gusenga Baali, na Ashera muri Isiraheri. Yashakanye na Ahabu umwami
w‟Abisiraheri I Samaliya (1 Abami 16:3-32) Yezeberi yishe abahanuzi
b‟Uwiteka mu gihe cya Eliya. Kandi kubera umutima we wari waratwawe
no Gusenga ibigirwamana ndetse akajya inama mbi na Ahabu maze
akicisha Naboti. Byaje gutuma apfa ahanuwe ku idirishya, maze amaraso
yimisha ku nzu no ku mafarashi hasi I Yezereri, maze imbwa zimurira aho
n‟amaraso ye zirayarigata nta wamuhambye kuko basanze hasigaye
igihanaga cye n‟ibiganza n‟ibirenge (2 Abami 9:30-37)
Iteraniro rya Baali ryari ikizira birenze urugero kuko nyuma yo kurya
ibyaterekerejwe, no kubyinira Baali igihe kirekire kugeza igihe
batagangariye. Hakiyongeraho no kumwambaza bamushimira ko ari Imana
y‟Ikirere, itanga imvura n‟izuba….n‟ibindi byinshi, iteraniro ryasozwaga no
Gusambana kw‟abaje bose, ngiyo impamvu ubwo Yehoramu umuhungu wa
Yezeberi yabazaga Yehu ko agenzwa n‟amahoro, yamushubije ati: “Mahoro
ki ubusambanyi n‟uburozi bwa Nyoko Yezeberi bukiri aho?”(2 Abami
9:22).
Mu gitabo cy‟ibyahishuwe rero Kristo yagereranije inyigisho z‟ibinyoma
zihenebereza abizera, nk‟ iz‟ Umuhanuzikazi Yezeberi yigishije Ab‟I
Samariya, azigereranya kandi n‟inyigisho za Nikorawo umwe mu
badiyakoni barindwi ba mbere b‟itorero ry‟I Yerusalemu, umunyantiyokiya
wahisemo gukomeza idini y‟Abayuda ariko kugirango agire abayoboke
ayivanga n‟iya Gikiristo, yamara inyigisho ze zazaniraga abantu
kudamarara.
Mu itorero ry‘I Tuwatira Yezeberi ni imvugo ya gihanuzi yerekezaga ku bigisha
b‘ibinyoma bigishaga inyigisho Yesu yise ubwiru bwa Satani. Dore inyigisho
Yesu yahamije ko zigishwaga I Tuwatira:
23
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Yiyitaga umuhanuzikazi, Avuga ko avuga iby‟Imana: abigisha bose
bahamya ko bavugira Imana, kandi ko ubutumwa babwiriza ari ubw‘ukuri,
kabone naho bwaba ari ubundi butumwa. Nyamara nibatavuga ibijyanye
n‘iryo jambo nta museke uzabatambikira.
Yigize umwigisha w‟abizera b‟ I Tuwatira: Aba bigisha bakwizaga izi
nyigisho mu bizera, bakazamamaza hose.
Yigishaga Gusambana: bigishaga ko gusambana Atari icyaha, kuko
bahamyaga ko Yesu yabagize abantu b‘umwuka. Bityo imibiri yabo ikaba
ntsa cyaha ibarwaho kuko yapfuye.
Kurya intonorano yigishaga ko Kristo Ataje yambaye umubiri, bityo ko
atihinduye umuntu. Iyi nyigisho Yohana intumwa yavuze ko ifitanye isano
nta Antikristo, bacengeraga mu bakristo bakigisha izi nyigisho.
Bigishaga ko Yesu Atari Umwana w‘Imana
Bigishaga ko Ubwo gukizwa bivuga kubohorwa kuby‘isi n‘umubiri, Ntaho
bihuriye nicyo umuntu yakoresha umubiri n‘uburyo yitwara.
Bigishaga ko Ubwo Yesu yazaga yamazeho ibyaha byose, ubwo rero
bakemeza ko nta cyaha bagira.
Bigishaga ko bahishuriwe uko kuri k‘ubwiru bw‘Imana gutyo.
N.B: Izi nyigisho bazitaga ubwiru, bashaka kuvuga ko Atari bose
bazisobanukiwe, ko ahubwo ari ihishurirwa rishya, nyamara Kristo we yazise
ubwiru bwa Satani. Muri iki gihe izi nyigisho zirigishwa hirya no hino mu
matorero, ni inyigisho zikundisha abantu ibyaha aho gukunda Imana, zishora
abantu mu bibahenebereza bikazabarimbuza. Abantu baba batagitinya ibyaha
namba, bakanezezwa n‘ubupagani bo ubwabo bise ubwiru bw‘agakiza.
Ibihano Bya Tuwatira
Abasambane be bazahembwa ibikwiranye nibyo bakoze: Ijambo
abasambane rirerekana abakurikira n‘abiyunze n‘izo nyigisho, bagombaga
guhabwa ibihano bikwiriye ibibi byabo.
Abana be, bigishijwe na Yezeberi bazicwa: kwakira izi nyigisho
byayoboraga ku rupfu kuko ibihembo by‘ibyaha ari urupfu.
Nzitura umuntu wese ibikwiranye n‟ibyo yakoze: Ku muntu wese muri
rusange Yesu asezeranya ubutabera, azahemba kandi ahane umuntu wese
ibikwiranye n‘ibyo yakoze.
24
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Ibihembo By’ab’ i Tuwatira
1. Yesu yashimiye abasigaye b‟ I Tuwatira abasaba gukomeza ibyo bafite
kugeza igihe azazira. Nubwo habaho ubuhenebere bumeze bute, Imana iba
igifite abasigaye batandujwe nabwo, bene abo Yesu yabasabye gukomeza
ukuri kw‘ubutumwa bwiza babwirijwe, kugeza igihe azazira.
2. Unesha azahabwa ubutware bwo gutwara amahanga yose: Mu gihe
cy‘ubwami bw‘imyaka igihumbi, Yesu azimana n‘abanesheje isi na Satani.
3. Inkoni y‟icyuma: Ubutware ntasubirwaho bwa Kristo n‘abanesheje.
4. Inyenyeri yo mu rutururu: Iboneka ijoro rigeze ku musozo, kare mu
museke. Balamu yahanuye ko Yesu ari inyenyeri yaka yo mu rubyaro rwa
Yakobo. abahinduriye benshi kuba abakiranutsi, bazaka nk‘inyenyeri yo
mu ruturuturu iteka ryose (Dan 12:3)
5. Iyo nyenyeri ni Kristo uzakuraho Ijoro ry‘Ibyaha akima ingoma y‘amahoro
mu bwami bw‘Imyaka 1000.
Efeso mu gihe cya Yohana
Efeso :Mu gihe Yohana yandikaga ibyahishuwe Efeso wari umugi uturiye
inyanja hari icyambu kihamaze Imyaka irenga 1000 hayoborwaga n‘Abamedi
n‘Abagiriki mbere y‘uko hayoborwa n‘Abaroma muri 133 M.K mu kinyejana
cya mbere cya Efeso yari Umujyi yari ituwe n‘abaturage 300000. Pawulo
yabwirije muri Efeso mu ngendo ze z‘Ivugabutumwa, by‘umwihariko mu
rugendo rwa 3 (Ibyak 19) ubutumwa bwageze ku ntego nubwo hari
ikigirwamana cyitwaga ARUTEMI (Diana) uhereye muri Efeso ubutumwa
bwageze mu ntara ya Roma yose, Pawulo yandikiye amatorero na Efeso kandi
yoherejeyo Timoteyo nk‘umushumba (1 Tim 1:3)
Igiti cy’ubugingo (u.7)
Interuro igiti cy‘ubugingo iboneka inshuro 11 muri Bibiliya ariko mu bitabo
bitatu gusa (Itang 2:9,3:22,24,imig 3:18 11:30 13:12 15:4) no mu byah
2:7,22:2,14,19) mu migani iyi nteruro isobanura “Isoko y‟umugisha w‟Imana”
mu itangiriro ―Igiti cy‘ubugingo‖ cyari mu ngobyi ya Edeni. Na none kikaba
kizaba muri Paladizo y‘Imana ubwo Imana izahindura byose bishya (Ibyah 2:7)
aho abizera bazishimira kurya ku mbuto z‘igiti cy‘ubugingo iteka ryose.
Balamu:
25
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Aboneka inshuro 60 muri Bibiliya agaragara nk‘umuntu wavanze ibintu, ibyaha
n‘ibyiza ntiyari umwisiraheri bishoboka ko yari Umwamoni Mwene Bewori w‘I
Petori hafi y‘uruzi rwa Ufurate yabayeho mu gihe Abisiraheli bari mu minsi ya
nyuma yo kuba mu butayu. Yabaye umuhanuzi wahanuye imigisha ku ngufu
akanahanura ibya Isiraheri mu gihe kizaza (Kuba 22:24) Balamu yashyize
Ibisitaza imbere y‘Abisiraheri ngo basambane kandi barye intonorano basenge
Baali.
26
IBYAHISHUWE NA KRISTO
IGICE CYA 3:
INZANDIKO ZANDIKIWE I SARUDI,
FILADELIFIYA NA LAWODEKIYA
Urwandiko Rwandikiwe Ab‟i Sarudi
Nzi imirimo yawe nuko ufite izina ry’uko uriho ariko ukaba uri intumbi
…….icyakora ufite amazina macye y’ab’I Sarudi batanduje imyenda yabo
nibo bazagendana nanjye bambaye imyenda yera kuko babibereye.
(Ibyah 3:1, 4)
S
Ishusho 6 Ibisigazwa bya Sarudi ya Kera muri Turukiya biracyahari, Yesu yavuze ko bari bafite
izina ry’uko bariho ariko ari intumbi.
arudi Ni umujyi wahoze muri Aziya nto mu burengezazuba bwa Turukiya
y‘ubu, mu majyaruguru ya Izmil ariyo Simuruna ya cyera, ubu ikaba yari
Kapital ya Lidia Kera mu gihe uru rwandiko rwandikwaga.
1. Inyenyeri ndwi Mu iyerekwa ribanza Yohana yabonye Yesu afite
inyenyeri zirindwi : zagereranywaga n‘abakuru b‘ayo matorero arindwi
(1: 20) bityo twahita tubonamo ubu busobanuro bukurikira
Inyenyeri 7= Abamarayila 7= Ni Abakuru b‘amatorero
Imyuka irindwi (hari ibitabo bivuga koyaba ari ivugwa muri Yesaya
(Yes 11:2)
27
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Umwuka w‘ubwenge
Umwuka w‘ubuhanga
Umwuka wo kujya inama
Umwuka w‘imbaraga
Umwuka wo kumenya Uwiteka
Umwuka wo kubaha Uwiteka
Umwuka w‘Uwiteka
Mugihe abandi basobanuye ko iyo myuka 7 ari
- Umwuka w‘ubuntu (Heb 10:29)
- Umwuka w‘Ubugingo (Abar 8:2,9)
- Umwuka uduhindura abana b‘Imana (Abar 8:15)
- Umwuka wo kwezwa (Rom 1:4)
- Umwuka wo kwinginga (Rom 8:26
- Uwuka w‘ukuri (Yoh 16:13)
- Umwuka uduhamiriza ko turi abana b‘Imana (Rom 8:16)
Itorero ry‘I Sarudi ntacyo Yesu yarishimye ndetse n‘iry‘I LAWODIKIYA
Ryibwiraga ko rigihagaze neza mu buryo bw‘Umwuka ariko Yesu we abona ko
ryamaze gupfa.
Inama itorero rigirwa
‣ Kwibuka aho ryavuye rikagwa
‣ Kubyuka
‣ Kubaha
‣ Kwihana
‣ Kwiyongeramo imbaraga
Ibihano Sarudi izahabwa n’idakurikiza inama
Gutungurwa (nzaza nk‘umujura, Kuza kwa Kristo )ibi ariko byasobanurwa nko
gusurwa n‘Imana mu buryo bwo guhana kuko Nyuma Sarudi yatewe n‘imitwe ya
Gisikare abantu baho baricwa.
Ibyo itorero rishimwa
Ryari rifite abantu bacye batanduje imyenda yabo
Ibyo itorero rizahembwa
- Kwambikwa Imyenda yera.
-Izina rye ntirizahanagurwa na hato mu gitabo cy‘ubugingo
28
IBYAHISHUWE NA KRISTO
-Kwaturira izina rye ku mbere ya Data n‘iry‘abamarayika be.
Urwandiko Rwandikiwe Ab‟i Filaderifiya
“Nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi ntawe
ubasha kurukinga, kuko ufite imbaraga nke, nyamara ukitondera ijambo ryanjye
ntiwihakane izina ryanjye” (Ibyah 3:8)
Ishusho 7 Ibisigazwa by’amatongo ya Filadelifiya hafi y’umugezi wa Darawa, biracyariho
n’ubu. Iri torero na Simuruna nta mugayo wayabonetseho.
Filaderifiya: “Umujyi w’urukundo rwa kivandimwe”
F
iladelifiya ni umujyi uri Perisilaviya hafi y‘umugezi wa Darawa(Dalaware)
ibarura ryakozwe muri 2008 ryagaragaje ko wari utuwe n‘abaturage
1447395 ni km 80 zo ku butaka uvuye I Sarudi, kubera iyo mpamvu
Filadelifiya yabaye umugi w‘ubucuruzi, ariko kandi n‘umujyi ubamo imitingito
cyane, nko mu 17 N.K, habaye umutingito watumye abaturage bava I Filadelifiya
bajya ahantu hizewe, habaye undi mutingito muri 1969, nyuma yubakwa
n‘ubufasha bwa Ampire yitwa ―Neo-caesaria‖ mbere gato yo kwandikwa
kw‘ibyahishuwe witwaga ―Flavia‖
Ufite urufunguzo rwa Dawidi (Yes 22:22) bivuga koYesu Kristo ariwe gusa
ufite urufunguzo rw‘ubwami bw‘ijuru kuko ariwe wera kandi w‘Ukuri. Mwibuke
isezerano ryamuvuzweho ko ubutware buzaba ku bitugu bye ndetse ko azaragiza
amahanga inkoni y‘icyuma. Abisirayeli babasha kumva icyokugira imfunguzo za
29
IBYAHISHUWE NA KRISTO
dawidi bivuga, kuko bari bazi neza ko Ubwami bwagombaga guhererekana mu
rubyaro rwa Dawidi, bukagera kuri Mesiya, ariwe Kristo.
Ibyo itorero rishimwa
- Ufite imbaraga nke ariko ukitondera ijambo ryanjye: iri torero ryari rifite
imbaraga nke zo kurwanya ikibi(imbaraga z‘ikibi)
- Abiyita abayuda ataribo: mu mujyi wa Filaderifiya harimo abayuda
bahamyaga ko aria bantu b‘Imana bashingiye ku mico amategeko ya Mose.
Nyamara Yesu avuga ko ataribo ahubwo abita ab‘Isinagogi ya Satani
nk‘ab‘I Simuruna, kuko barwanyaga kwamamara k‘ubuumwa bwiza.
- Urugi rukinguye : Pawulo yakoresheje iri jambo ashaka kuvuga irembo
ry‘ubutumwa bwiza (1 Kor 16:9) Abandi babona ko ari urugi rw‘ijuru,
basezeranijwe ko bagombaga kugororerwa kandi ko nta wabashaga
kubiburizamo (Ibyah 4:11)
- Abayuda bari barirukanye Abakristo mu masinagogi, nyamara Yesu
yavugaga ko ntacyababuza kujya mu ijuru ubwo yavugaga ko abashyize
imbere irembo rifunguye.
- Bazikubita imbere y‘Abakristo ibi bivuga neza ko amavi yose azapfukama
(Abef 2:10-11)
- Igihe cyo kugerageza bigiye kuza mu bihugu byose kugerageza abari mu isi
(Ab‘isi): Urebye ab‘ i Filadelifiya bo mu Kinyejana cya mbere bakijijwe
ibyago byabaye, ibi kandi bishobora kuvuga ko aho waba uri hose ku isi
Imana yakurinda Ibyago bije mu gihe cyawe. Ndetse nta kabuza
twabigereranya n‘igihe cy‘igeragezwa kinyura mu buzima bw‘abakristo.
Mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Abasobanura babona kandi ibitekerezo bibiri:
- 1. Kuzamurwa kw‘itorero mbere y‘umubabaro (Pre-tribulation rapture)
- 2. Kuzamurwa hagati mu gihe cy‘umubabaro (Midi-Tribulation Rpture)
- 2. Kurindwa kw‘itorero mu mubabaro rigatwarwa ryawuciyemo (Posttribulation
rapture) Yesu yarasenze ati : « Sinshaka ko ubakura mu isi
ahubwo ubarinde » (Yoh 17:15) Urundi rugero ni ukurindwa
kw‘Abisiraheli mu byago byabereye muri Egiputa ariko badakuwemo,
ahubwo bakavayo nyuma y‘ icyago cya nyuma. Muby‘ukuri muri ubu
buryo uko ari butatu ubusobanura neza kuzamurwa kw‘itorero ni ubwa
mbere buvuga ko itorero ritazanyura mu mubabaro ukabije. Ibi tubihamya
30
IBYAHISHUWE NA KRISTO
kuko nta jambo abakristo rigaragara mu gitabo cy‘ibyahishuwe, nyumwa
y‘amatorero 7 yo muri Aziya. Ibizaba muri icyo gihe byanditse mu
byahishuwe kandi nta nahamwe hagaragara ijambo, abakristo, cyangwa
itorero mu bice bivuga ku bizaba mu gihe cy‘umubabaro. Ubwo iyo ni
gihamya yuko itorero rizaba ryarazamuwe. (Soma ibijyanye n‘ibihe bya
nyuma mu gitabo Omega ku ngingo ivuga ku mubabaro ukabije.)
Iby’itorero rigawa
- Iri torero ntago ryagawe
Inama
- Komeza icyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe: gukomeza ikamba
bisa naho bikomeye ku itorero rifite intege nke, bityo bakaba babura
ingororano zabo nyuma yo kugwa mu byaha nkuko amwe mu yandi
matorero byayagendekeye, IKAMBA Ni ikimenyetso cyakoreshwaga
nk‘igihembo ku muntu watsinze mu mikino ya Olempic mu gihe cya
Pawulo, bityo abazanesha bazambikwa amakamba nkuko abatsindaga muri
iyo mikino bayambikwaga. Mu buryo bumwe cyangwa ubundi umukristo
atabaye maso yanyagwa ingororano ze, gukomeza inyigisho nzima
z‘ubutumwa bwiza, ni bwo buryo bwonyine bwo kurinda ingororano zacu
nk‘abizera. Kutita ku nyigisho nzima bituma tuneshwa bityo tukanyagwa
ibyo twibwiraga ko tuzagororerwa.
- Dore ndaza vuba: Kugaruka kwa Kristo guhora hafi ku ba Kristo
Ibihembo
- Kugirwa inkingi yo mu rusengero rw‟Imana: inkingi ni ikimenyetso cyo
kutajegajega, ibi ku bayuda bibukaga urusengero rwabo rwasenywe muri
70N.K no mu bindi bihe bitandukanye, bakanezezwa noneho kuzaba inkinki
zo mu rusengero rw‘Imana rwo mu Ijuru. Ibi kandi byari gutera Imbaraga
ab‘I Filaderifiya babaga mu mitingito ihoraho.
31
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Urwandiko Rwandikiwe Ab‟ I Lawodekiya
Nzi imirimo yawe yuko udakonje kandi ntubire iyaba warukonje cyangwa
wari ubize, none kuko uri akazuyazi udakonje ntubire ngiye kukuruka.
(Ibyah 3:15)
Ishusho 8 Ibisigazwa bya Lawodekiya igereranywa n’itorero rya none, yari akazuyazi kandi
yishingikirije ku butunzi, nyamara ibyo ntibyabashije kuyirokora.
Lawodekiya: “Urubanza”
L
awodekiya ni umwe mu mijyi itatu yari mu kibaya cy‘umugezi wa Lycus
River, I Korose, habaga ibimera bitohagiye cyane bityo byatumye haba
imiti myinshi (bagurishaga imiti, yari kandi mu gace ka Piligiya km 64
uvuye I Filadelifiya uyu mudugudu wahitaga uhura na Efeso ni ukuvuga ko Aya
matorero yari akoze ikintu cy‘uruziga ku buryo byoroheraga uwatwaraga izi
nzanindiko.
Lawodekiya yashinzwe na Antiokusi awita Lawodekiya arimo akuza umugore
we Lewodise. Ubu witwa ESKI-HISAR nyuma waje kuba umugi w‘ubucuruzi,
kandi wari umwe mu migi yari kize cyane ku isi. Mu gihe cy‘isezerano rishya
Lawodekiya yari agace k‘Amabanki bari indashyikirwa mu gukora imyenda
(Bayikuye mu bwoya) ikibazo cyabaga I Lowadekiya gusa ni amazi mabi.
Kimwe n‘indi migi yo muri aga kace Laodekiya yibasirwaga n‘umutingito muri
iki gihe aho yahoze hari amatongo ariko ni hafi y‘umujyi witwa Deniziri
32
IBYAHISHUWE NA KRISTO
(Denizli) Yesu yabandikiye urwandiko rwabasabaga kwihana no kwisubiraho,
kuko bari bafite ibyiringiro by‘ikinyoma.
- Yesu ati: “Uwiyita Amena, umugabo wo guhamya ukiranuka w‘ukuri,
inkomoko y‘ibyo Imana yaremye byose: ukurikije (Yes 65:16 na Yoh 1:2)
Izina Amena risobanurwa ngo ―Bibe bityo‖ Yesu yibwiye ab‘I Lawodekiya
nk‘ushobora byose, kandi akaba umuremyi wa byose.
- Kudakonja no kudashyuha (Akazuyazi): ab‘I Lawodekiya ntibari
bakomeye mu by‘Imana kandi ntibari n‘abapagani rwimbi ngo bigaragare
barimo hagati, muri icyo gihe Lawodekiya yari ituranye n‘imigi ibiri Kolose
na Hiyepolisi, byoroheye byoroheye ab‘I Lawodekiya kumva icyo Yesu
yari ashatse kubwira ab‘iri torero ryiyiringiraga kuko ryagiraga amazi
y‘akazuyazi, Isoko yavaga muri Hiyepolisi ari Amashyuza amazi nkaya
Agira umumaro wo kuvura amavunane no gutuma umubiri ugubwa neza,
Kolose ikagira amazi akonje kandi y‘urubogobogo Amara inyota kandi yo
gukoresha mu ngo mu gihe I Lawodekiya bagiraga amazi y‘akazuyazi
kandi abishye ndetse yanduye, Ijambo ry‘ikigiriki Kliaros ryakoreshejwe
bavuga ―Akazuyazi‖ rivuga na none ikidafite umumaro.
- Njyiye kukuruka: Bivuga ko Yesu azabacira urubanza akabarekera mu
gukiranuka no kwihaza kwabo (3:17) kimwe na Lawodekiya amatorero
amwe yiringira imirimo n‘ibikorwa byayo, akiyiringira ubwayo, akumva ko
afite imbaraga, akirengagiza ko ntacyo ashoboye adafite Kristo.
- Uravuga uti: “ Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe ntacyo
nkenye”: Iri torero ryari rifite ubutunzi rikibwira ko ryahoraho naho
ritakwita ku by‘Umwuka, ryari itorero ryinjiye cyane muby‘amafaranga
dore ko hari amabanki maze ryibagirwa iby‘Umwuka, ku buryo ubwo
umutingito wo muri 60 N.K wabaga ab‘I Lawodekiya bisaniye ibintu byose
badategereje ubufasha bwa Ampire n‘umwami w‘abami Nero wari ku
ngoma muri icyo gihe. Iri torero ni imbusane ya Simuruna yari ikenye mu
butunzi ariko Yesu akayita ko ari Umutunzi mu gihe Lawodekiya Yesu
yayise umutindi wo kubabarirwa, ndetse wambaye ubusa.
- Impumyi: Itorero ryagombaga kuba rifite amaso y‘Umwuka ariko Yesu
yabonye ari impumyi umujyi wa Leodekiya wari ikimenywabose kubera
ishuri ry‘ubuganga ryari rihari, bakoraga umuti w‘amaso (Usigwa ku maso)
ariko uwo muti ntiwigezeUbasha gukiza amaso yabo yomu buryo
bw‘umwuka.
- Kuko wibwira uti: iri torero ryaribeshyaga kubijyanye n‘imimerere yo mu
buryo bw‘Umwuka, kuko ryiyiringiye kandi Yesu aryita impumyi ndetse
33
IBYAHISHUWE NA KRISTO
ryambaye ubusa, Yesu aciraho iteka itorero ryose ryiringiye gukiranuka
kwaryo. Yaravuze ati: ―Mumenye yuko ubugingo bw‘umuntu butava mu
bwinshi bw‘ibintu atunze.‖
Inama itorero rigirwa
- Ungureho Izahabu yatunganirijwe mu ruganda: Yesu yagayaga
ubutunzi bwa Lawodekiya ijambo izahabu si amabuye nyirizina ahubwo Ni
ugukiranuka, kunyujijwe mu bigeragezo.
- Ungureho n‟imyenda yera : Imirimo y‘abera yo gukiranuka
- Umuti wo gusiga ku maso : Ijambo gusiga ku maso riboneka igihe Yesu
yakizaga uwavutse ari impumyi (Yoh 9:1-12) itorero ry‘I Laodekiya
ryibwiraga ko rifite amaso y‘Umwuka nyamara Yesu abona ko ryahumye
kera.
- Gira umwete wihane: Kwihana niyo Nama yanyuma Yesu yatanze kuri iri
torero, kandi ni nayo nama atanga ku mwizera wasubiye inyuma ku giti cye.
Mu mbabazi ze harimo kureshya abacitse intege ngo bongere bambikwe
imbaraga.
Ibindi Kumatorero 7 Yo Muri Aziya
Ishusho 9 Amatorero 7 yo muri Aziya ni ikigereranyo cy’itorero mu mateka yaryo, bityo
abenshi bahamya ko turi mu gihe itorero rigereranywa na Lawodekiya.
34
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Amatorero 7 yo muri aziya yakomejwe cyane n‘amasezerano yahawe nubwo
hariho imiruho n‘imihati, batekerejeko ari byiza bise ku iherezo ryabo
bazirikanaga ko umunsi umwe bazazukana imibiri mishya bagataha Yesusalemu
nshya, aho batazababara ukundi reka turebe hamwe muri macye amasezerano
bahawe:
ITORERO ISEZERANO IMIRONGO
1. Efeso Kurya ku giti cy‘ubugingo kiri
2:7;22:14
muri Paradizo y‘Imana
2. Simuruna Kutagira icyo utwarwa n‘urupfu 2:11;20:6
rwa kabiri
3. Perugamo Manu yahishwe
2:17
Ibuye ryanditsweho izina ritazwi
n‘uwariwe wese.
4. Tuwatira Ubutware bwo gutwara amahanga 2:26:20:4
Inyenyeri yo mu ruturuturu
5. Sarudi Kwambikwa imyenda year 3:4-5;19:4
6. Filadelifiya Azagirwa inkingi yo mu rusengero 3:12
rw‘Imana. Kandi azandikwaho
izina ry‘Imana n‘iry‘uruembo
rw‘Imana.
7. Lawodekiya Kwicarana na Kristo ku ntebe ye 3:21
Aya masezerano si umwihariko gusa ku matorero 7 yo muri Aziya ahubwo Ni
ubutumwa bw‘itorero mu binyejana byose kugeza Yesu agarutse. Hahirwa
uwumva amagambo y‘ubu buhanuzi (1:3) Izi ngororano n‘amasezerano byose
bisezeranywa natwe abizera bo mu minsi ya none. Buri butumwa busozwa
n‘ijambo ngo Ufite ugutwi niyumve icyo Umwuka abwira amatorero, aya
magambo ni ay‘abizera bose, bafite ishyaka kandi biyemeje gukomeza inyigisho
nzima z‘ubutumwa bwiza. Ni wowe kandi ni njye Kristo wazutse yarimo abwira.
Abenshi mu banyeshuri ba Bibiliya bagereranije Itorero rya Lewodekiya
n‘itorero ryo muri iyi minsi y‘imperuka. Ubukristo bugaragara nkubufite
ubutunzi bw‘isi ariko bwamaze gutakaza ubugingo buhoraho n‘urukundo
bakunda Kristo, nubwo bibabaje nibi nabyo n‘ukuri bamwe bitirirwa Kristo ariko
imirimo yabo n‘imbuto bera birabihakana.
35
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Aya mabaruwa 7 afite ubutware bwuzuye nk‘izindi nzandiko zose zo mu
isezerano rishya, amabaruwa yakirwaga n‘itorero kandi ubutumwa bugashyirwa
mu bikorwa aho bwakeenswaga, hakurikiragaho ibihano.
Ibi bivuga ko tutaterera iyo, ngo tuvuge ngo byarebaga ariya matorero ahubwo
mu buryo bwa gihanuzi n‘imbuzi ku matorero yose yitirirwa Kristo mu bihe
byose kugeza agarutse.
Aya mabaruwa ntakwiye gusomwa twirengagije ibice bisigaye
by‘ibyahishuwe, ndetse igice cya mbere n‘icya kabiri bitarimo igitabo cyose
cyaba cyaragize ubwiru impamvu nyamukuru cyanditswe na none ariko aya
mabaruwa asobanura ku buryo bwa gihanuzi amateka y‘ubukristo kugeza mu
minsi y‘imperuka. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ntibabonaga ibi ngibi
ariko umuntu yabihakana bigoye muri iyi minsi, kugirango tubyumve neza
rekatwerekane imbonerahamwe byibura igaragaza uko igice cya 2-3 bisobanurwa
mu buryo bw‘Amateka n‘ubuhanuzi (Historical-Prophetical interpretation)
tubonye ko byaba byiza tugaragaje uburyo abakoresha 1 muri byo babibona.
Uburyo butatu bwo gusobanura ibyahishuwe 2-3
I. Uburyo bwa gihanuzi (prophetical view)
Duhamya ko: Aya matorero 7 avugwa mu gice cya mbere n‘icya 2 atarabayeho
mu kinyejana cya mbere, ahubwo azabaho mu minsi ya nyuma.
IMPAMVU ZITANGWA
Ibyah 1:19 hagaragaza ko igitabo
cyose gikubiye hamwe. Igitabo cyose
ni ibyahishuwe ariko byo mu gihe
kizaza
Guhuza abamarayika n‘aya
matorero nk‘abayobozi bayo
bigaragaza ko Atari amatorero
asanzwe ahubwo ari Isiraheli mu
gihe cy‘umwami
Ntahandi Imana yigeze yita
abayobozi b‘amatorero,abamarayika
mu I.R
UKO TUBIHAKANA
Uyu murongo, ugaragaza ibintu mu buryo
butatu gusa si byose twemera ko ari
ubuhanuzi, nyamara ariko igice cya 1-2
twemeza ko ari ubuhanuzi bw‘itorero ku isi
Imana yahuje amatorero n‘abamarayika
nanone mu I.R(1 kor 11
Yohana yakoresheje ngo atsindagira ko aya
mabaruwa yaturutse mu ijuru
36
IBYAHISHUWE NA KRISTO
I. Uburyo bwamateka (historical view)
Duhamya ko: koko aya matorero yabayeho mu kinyejana cya mbere, kandi
ibyayaranze byagiye biranga n‘andi mu mateka rusange y‘itorero.
IMPAMVU ZITANGWA UKO TUBIHAKANA
Ubu nibwo buryo dusobanuramo Imana ntago yigeze yemeza ko izindi
n‘izindi nzandiko zo mu I.R nzandiko zo mu I.R ari ubuhanuzi nkuko
Igitabo cy‘ibyahishuwe
nticyemeza ku buryo
bw‘umwihariko ko ubutumwa
bw‘amatorero 7 ari ubuhanuzi
yabikoreye izo mu byahishuwe.
Ni ubuhanuzi byemezwa na Bibiliya
ndetse n‘inyanditse muri 2 na 3 ndeste
n‘amateka agaragaza ko ari ubuhanuzi
Uburyo Bw‟amateka N‟ubuhanuzi
Duhamya ko : Nibyo koko aya matorero 7 yariho mu kinyejana cya 1 kandi
ibyayaranze byaranze n‘andi matorero mu mateka rusange y‘itorero, ariko
ahishura amateka y‘itorero uhereye igihe Yohana yandikiye ibyahishuwe kugeza
ku kuzamurwa kw‘itorero.
IMPAMVU ZITANGWA
Hariho byinshi bihuriweho
hagati y‘ibihe 7 byaranze itorero mu
mateka n‘inzandiko z‘aya matorero
7 yo mu byahishuwe 2 na 3
Imana yemeje ko ibyahishuwe
byose ari ubuhanuzi (1:19) ubwo
rero gukuramo igice cya 2 na 3
byaba ari uguhinyura Imana.
Kujyanwa
kw‘itorero
ntikwabaho gutunguranye mu gihe
igice cya 2 n‘icya 3 bisobanura
amateka y‘itorero guhera mu
kinyejana cya I kugeza mucya 21
kuzamura
UKO TUBYEMEZA
Ni koko hariho byinshi bihuriweho
n‘inzandiko ndetse n‘amatorero 7 bityo
rero, ibi byagira ibisobanuro
byakwemerwa dore ko binahurije hamwe
ibivugwa mu mpande zombi.
(1:19) na (1:3) Havuga ko ibiri
bukurikireho ari ubuhanuzi kandi ni
igitabo cyose muri rusange.
Iyo uhuje aya matorero n‘amateka
yaranze itorero usanga, ari imvugo ya
gihanuzi yari ihishe amateka y‘itorero.
37
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Uku kugereranywa niko
kwifashishwaga n‘amatorero yo mu
burengerazuba bw‘isi.
Amatorero y‘iburengerazuba niyo
musingi w‘imiyoborere mu mateka.
Abemera ko ibyaya matorero bihura rwose n‘amateka ndetse n‘ubuhanuzi
bwagombaga kuranga amatorero mu bihe 7 byayo ndetse n‘Abakristo bo mu
matorero y‘iburengerazuba bagereranya amatorero yo mu gice cya 2 na 3
n‘iby‘amateka y‘itorero mu ruhando rw‘ibihe muri ubu buryo bukurikira:
Amateka Ya Gihanuzi Ku Itorero Ushingiye Kuri Ibyah 2 n‟icya 3
IMIRON ITORERO IKIGERERANYO IGIHE
GO
2:1-7 Efeso Igihe cy‘intumwa 33-64 N.K
2:8-11 Simuruna Igihe cy‘akarengane 64-313 N.K
2:12-17 Perugamo Kwivanga kw‘itorero 313-606 N.K
na Leta
2:18-29 Tuwatira Igihe cy‘ubukristo 606-1520 N.K
bw‘ikivange.
3:6-6 Sarudi Ivugurura
1520-1750 N.K
ry‘Abaporotestanti
3:7-13 Filaderifiya Igihe
1750 – 1900 N.K
cy‘abamisiyoneri
3:14-22 Lawodekiya Kujyanisha itorero 1900 N.K Kugeza
n‘igihe, ubukene Igihe cya none.
bukabije mu mwuka.
Kuzamurwa Kw‟itorero Hagati Y‟igice Cya 1-4
K
uzamurwa ku itorero mu buryo butunguranye, ntibyatinzweho cyane
n‘Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Cyane ko Yohana yandikiye
amatorero yari agabwe ari muri Aziya bityo ntibari kubibonamo
ubusobanuro Ku byagombaga gukurikiraho, bose bizeraga ko Yesu yagombaga
kuza vuba, adatinze. Yohana yahamije ibyo ati: ―Uhamya ibyo avuga ati: ndaza
vuba ―Amen Ngwino mwami Yesu‖
38
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Dufite impamvu nyinshi zituma duhamya ko kuzamurwa kw‘itorero kuri hagati
y‘igice cya 3-4, aribyo abemera ko itorero rizajyanwa ritanyuze mu mubabaro
bizera:
“Kuko witondeye ijambo ryo kwihangana kwanjye, nanjye nzakurinda igihe
cyo kugerageza kigiye kuza mu bihugu byose kugerageza abari mu isi.
(Ibyah 3:10)
1) Iyambere dufite isezerano ko itorero rizarindwa umubabaro (1Tes 4:13-
18; 5:9; 1Kor 15:51-58; Ibyah 3:10).
2) Iya 2 ubwo kujyanwa kw‘itorero kuvugwa mu isezerano ni ngombwa ko
kuba mbere y‘ibyago byo mu gihe cy‘umubabaro ukabije, ugomba
kubaho mbere yo kugaruka kwa Yesu.
3) Iya 3 nuko uburyo Bibiliya isobanura ibyo kujyanwa kw‘itorero no
kugaruka kwaYesu byemeranya n‘iyi ngingo.
4) Iya kane nta nahamwe tubona ko ibi byago byo mu gihe cy‘akarengane
bizagera ku bakristo yewe nta n‘ijambo itorero riboneka hagati y‘igice
cya 4-18 Nubwo bigararaga ko hazaba haribo abizera nyuma yo
kuzamurwa kw‘itorero ni ukuvuga mu gihe cy‘umubabaro ukabije
Yohana ntago yabise Abakristo ntanaho bahuriye n‘itorero.
5) Iya 5 Igihe cy‘umubabaro ni igihe cy‘Abayuda bazakizwamo ukurikije
(Yer 30:7) mu gihe cy‘Itorero Imana yafataga abayuda
n‘abanyamahanga Kimwe.
Ariko se niba kuzamurwa kw‘itorero kuzabaho mbere y‘umubabaro ukabije,
kukiYohana ntacyo yabivuzeho mbere yo gutangira igice cya 5 kivugwamo
iby‘ibimenyesto 7 bimenwa mu gice cya 6? Reba nawe nta cyo yabivuzeho
guhera mu gice cya 1-18 ndeste kugera ku garuka kwaYesu mu gice cya
19.Ariko ntibitangaje kuko Harimo ibindi bintu Imana yabujije Yohana
kuvugaho.
“Kandi guhinda guhinda kurindwi kw’inkuba kumaze kuvuga nari ngiye
kwandika nuko numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti:῝iby’uko guhinda
kurindwi kw’inkuba kuvuze ubizigame bibe ubwiru ntubyandike…..
(Ibyah 10:4)῎
Bityo n‘ibyo kuzamurwa kw‘itorere mbere y‘umubabaro byagizwe
ibangatwavuga rero koibyo dufite mu gitabo cy‘ibyahishuwe n‘ibyo Imana
yashimye ko tumenya, si Ibigomba kubaho byose.
39
IBYAHISHUWE NA KRISTO
IGICE CYA 4:
INTEBE Y’IMANA Y’UBWAMI
“Muri ako kanya mba mu Mwuka, nuko mbona intebe y’Ubwami iteretse mu
ijuru, Mbona n’uyicayeho.” (Ibyah 4:2)
Ishusho 10 Yesu amaze kwiyereka Yohana yagombaga kumwereka Imana data, kugirango
amenye inkomoko y’ubutumwa bwose yari ari guhabwa. Yabonye intebe y’Imana na gahunda yo
kuramya iba mu ijuru.
M
uri iki gice Yesu yashatse guhishurira Yohana intebe y‘Imana yo mu
ijuru, ategura kumwereka iby‘igitabo cyari mu kuboko kw‘Imana. Mu
ijuru hahoraho gahunda yo kuramya Imana. Bavuga iteka ko Imana
yera. Muri iki gice kigufi turasobanura aho iki gice gihurira n‘ubutumwa bwiza.
- Abakuru makumyabiri na bane: ni igishushanyo cy‘abigishwa
12wongeyeho imiryango 12 y‘Abisiraheli bahuriza hamwe
guhimbaza Imana Abandi bavuga yuko aba bakuru ari abatambyi ba
Isiraheri (1 Ngoma 24:4)
- Ibizima bine bigereranywa n‘uburyo Yesu yigaragaje mu butumwa bwiza
1. Matayo : Intare (Yesu mesiya w‘umuyuda intare yo mu muryango wa
Yuda)
2. Mariko : Ikimasa (Yesu nk‘umugaragu ,wikoreye imitwaro n‘igitambo
cy‘ibyaha)
40
IBYAHISHUWE NA KRISTO
3. Luka: Umuntu (Yesu ukomoka kuri Adamu yapfuye nk‘umukiranutsi.)
4. Yohana :Yesu ni Umwana w‘Imana wo mu ijuru utanga ubugingo
buhoraho (ikizu)
- Byari bigose intebe y‟Imana: kugota bigaragaza uburinzi, ikimenyetso cyo
kubaha.
- Byari bifite amaso imbere n‘inyuma: Ububasha bwo kutagira icyo uhishwa
bufitwe n‘Imana.
IGICE CYA 5:
UMWANA W’INTAMA N’IGITABO
“Mbonana iyicara kuri ya ntebe igitabo mu kuboko kw’Iburyo, cyanditswe
imbere n’inyuma kandi gifatanishijwe ibimenyetso birindwi by’ubushishi.
(Ibyah 5:1)
U
muzingo wo mu kinyejana cya mbere wabaga wandikishije intoki kuri
Papirusi, iyi mizingo ninayo yabanje kwandikwaho bimwe mu bitabo
bya Bibiliya.
- Umuzingo wanditseho imbere n‟inyuma: Ibi bigaragaza ko uyu muzingo
wari ubumbiyemo ibintu byinshi, Twibuke ibisate Mose yahawe n‘Imana
ku musozi Sinayi byariho amategeko (Kuva 22:15-16) Abaroma bitwazaga
imizingo nk‘ikimenyetso cy‘ubutware n‘ubushobozi bwabo. Ibyo rero
byavugaga ko Imana izaha ububasha bwayo Umwana w‘Intama
n‘ubushobozi bwo guca Imanza guhemba no guhana amahanga.
- Ibimenyetso 7: Bigaragaza ko icyo gitabo ko cyari cyuzuye mu maso
y‘Imana. Uyu ni umuzingo wo gucira abantu bose urubanza gutsindishiriza
abakiranutsi no gutsindisha abanyabyaha.
- Niba Imana ariyo yateguye uwo mugambi Yesu (Umwana w‘Intama niwe
uzawushyira mu bikorwa)
- Marayika ukomeye (ntazwi ashobora kuba ari GABURIYELI (Luka 1:1)
- Uwo mu ijuru cyangwa uwo mu isi cyangwa uw‘ikuzimu mu bamarayika
mu bantu no mu badayimoni. Cyangwa mu bamarayika, mu bantu bariho
n‘abapfuye ntawabashije kwakira ubutware bwo guciraho amahanga yose
iteka, kubw‘ ibyaha byabo.
41
IBYAHISHUWE NA KRISTO
- Yohana ararira: Yarijijwe n‘uko urubanza rw‘Imana rukiranutse rwari
rugiye kuburizwamo kubera ko ntawundi ubashije kwemera kubumbura cya
gitabo. Hariho abibwira ko kubumbura igitabo ari igikorwa cyo gucungura
umuntu Yesu, yakoze ariko ntago ariko bimeze.
Kubumbura umuzingo byagiraga ibyiciro bitatu:
ICYA 1 ICYA 2 ICYA 3
Kumena ibimenyetso Kubumbura igitabo Kureba ibirimo
Yohana yabonye Yumvishije impanda Yariye agatabo
ibimenyetso bimenwa zivuzwa
IBYAH 6-7 IBYAH 8-9 IBYAH 10
- Intare yo mu muryango wa Yuda igishyitsi cya Dawidi: nta hantu iyi
nteruro iboneka muri Bibiliya ariko tubona iyo byenda gusa, igihe yakobo
yahaga abana be umugisha (Itang 49:9) havuga ko Yuda ari nk‘icyana
cy‘intare…….Yesaya yise Mesiya ―Igishyitsi cya Yesayi‖ Yesayi `uwo yari
se wa Dawidi. Mu magambo macye iyi nteruro igaragaza Yesu mu gisekuru
cy‘inyokomuntu, igaragaza ko ari Mwene Dawidi mwene Yuda, kuko
Yuda yabyaye PERESI-HISIRONI-RAMU-AMINADABU-
NAHASHONI-SALUMONI-BOAZI-OBEDI-YESAYA-DAWIDI.
- Umwana w‟Intama watambwe: Yohana yabwiwe intare ariko abona
Umwana w‘Intama ibyo bigaragaraza kwicisha bugufi kwa Yesu Kristo,
Bisobanura Yesu Umwana w‘Intama witangiye abo mu isi kubw‘urupfu
rwe, ibyo byibutsa gutambwa kwa Kristo ku nyokomuntu.
- Amahembe arindwi: Amahembe asobanura ububasha cyangwa imbaraga
bityo rero amahembe arindwi bivuga ububasha bwuzuye bw‘Imana.
- Inzabya z‟izahabu zuzuye imibavu: Amasengesho y‘abera, Dawidi
yavuze ko amasengesho y‘abera azamuka nk‘imibavu imbere y‘Imana. (Zab
141:2;Ibyah 8:3-4)
- Indirimbo nshya: iyi ndirimbo igaragaza neza ko kubumbura igitabo Atari
igikorwa cyo gucungura umuntu kuko mu ijuru baririmbye ko ahubwo
impamvu itumye Yesu ahabwa ubwo butware ari uko yacunguriye Imana
abari mu isi bose…………῝Nuko baririmba indirimbo nshya bati: Ni
wowe ukwiriye kubumbura igitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije
kuko watambwe ugacungurira Imana abo mu miryango yose n‟indimi
42
IBYAHISHUWE NA KRISTO
-
zose no mu moko yose no mu mahanga yose, ubacunguje amaraso
yawe, ukabahindura kuba abami n‟abatambyi kandi bazima mu isi
(Ibyah 5:9-10)”
IGICE CYA 6:
IBIMENYESTO 6 BIMENWA
“Umwe muri ba bakuru, arambwira ati: “Wirira dore Intare yo mu muryango wa
Yuda, N’igishyitsi cya Dawidi aranesheje ngo abumbure igitabo amene ibimenyetso
birindwi bigifatanije”……Ni wowe ukwiye kwenda igitabo no kumena ibimenyetso
bigifatanije, kuko watambwe ugacungurira Imana abo mu miryango yose n’indimi
zose, no mu moko yose no mu mahanga yose ubacunguje amaraso yawe,
Ukabahindurira Imana yacu kuba abami n’abatambyi kandi bazima ku isi.” (Ibyah
5:5, 9-10)
Ishusho 11 Itorero nirimara kuzamurwa hazakurikiraho ibyago bikomeye by’abagendera ku
mafarashi, akarengane ka Antikristo, intambara, inzara n’urupfu, ni mu myaka 3 ½ ya mbere icyo
gihe abera n’itorero bazaba bari gupimirwa imirimo mu kirere.
43
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Ikimenyetso cya mbere kimenwa!
Ifarashi ya mbere yiruka
I
torero rizazamurwa hagati y‘igice cya 3 n‘icya 4 cy‘ibyahishuwe nkuko
twabisobanuye mu bice byabanje. Nyuma yaho Antikristo azatangira gukorera
ahagaragara, azababaza abatazemera kumuramya no gushyirwaho ikimenyetso cye.
Kubw‘iyo mpamvu hazameneka amaraso menshi, kuko Antikristo azica abatavuga
rumwe nawe bose, bamwe bazajugunyirwa imyamaswa zo mu ishyamba abandi
bazarenganywa kandi bicwe iyicwarubozo. Rupfu na Kuzimu bazaza ku ifarashi imwe
ya nyuma bazatwara abagiye barokoka ibyo byago! Nkuko abizera ko itorero
ritazasogongera ku mubabaro ukomeye bizera, muri icyo gihe itorero rizaba ryibereye
mu kirere bapimirwa imirimo imbere y‘intebe yera ya Kristo. Hariho abakristo
bazasigara kuko Yesu azaza batamwiteguye, bazahura n‘akaga gakomeye kuruta uko
byavugwa, bazaba bagomba kwicungura bakoresheje ayabo maraso. Kuko bahawe
igihe gihagije cyo kwizera Yesu, no kumutumbira nk‘ibanze ryo Kwizera ariko
ntibabyitaho kugeza igihe batunguriwe. Mbese kugirango urusheho kubyumva nibo ba
makobwa b‘abapfu, umukwe azaza batiteguye bakajya guhanjura amavuta bagaruka
bagasanga umukwe yafunze. Muri urwo rwego abatari maso bazahomba rwose ubukwe
bw‘Umwana w‘intama buzabera mu ijuru mu gice cya kabiri cy‘imyaka 7
y‘umubabaro ukabije no guhora inzigo y‘umujinya w‘Imana mu isi.
- Ijwi ry‘ikizima rimeze nk‘iry‘inkuba imbaraga no gukomera, ubundi ijwi
rya Kristo ryari rimeze nk‘impanda cyangwa nk‘amazi asuma (Iby
1:10,15)Yohana yumvishe guhinda 7 kw‘inkuba inyuma n‘intebe y‘Imana
(Ibyah 4:5) iri jwi ryavuzwe n‘ikizima kimeze nk‘intare, ijwi ryavuze ngo
―Ngwino‖
- Haza Ifarashi y‘igitare uwari uyicayeho Ahabwa umuheto: Guhabwa
ubutware bwo kujya mu ntambara.
- Ahabwa Ikamba: Igihembo cy‘insinzi.
Agenda anesha: Asezeranywa kunesha.
Uwari uyicayeho: Ni Anti-Kristo, nubwo iyi farashi ifite ibara nk‘iry‘iya
Kristo mu gice cya 19. Nta mpamvu yo kubihamya kuko Kristo ntago yaba ariwe
wamenaga ibimenyetso, na none ngo abe ari we, uvugwa.
Uko kuza kwa Yesu mbere y‘amafarashi nta handi kuvugwa, kandi kuko
bigagaragara ko aya mafarashi yirukaga mu isi, tukaba twabonye yuko
kuzamurwa kw‘itorero kuri hagati y‘igice cya 3 n‘icya 4 cy‘ibyahishuwe. Ntaho
Bibiliya ivuga ko Kristo azaza mu gihe cy‘umubabaro.
44
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Ni Anti-Kristo kubera ko azakora uko ashoboye ngo abantu babone ko ari
Kristo Kuboneka kwe ku ifarashi y‘igitare n‘uburyo bwe bwo kwiyoberanya,
azazana amahoro y‘ikinyoma agirango asengwe nka Kristo mu gice cya Mbere
cy‘Umubabaro ukabije. Kuko na Satani ubwe ajya yigira nka marayika
w‘Umucyo.
Ikimenyetso cya kabiri kimenwa!
Ifarashi ya 2 yiruka
- Ifarashi itukura: Amaraso, intambara bizakurikira ayo mahoro
y‘ikinyoma, mbese ni nk‘ibyakurikiye igihe cy‘ubutumwa bwiza mu
binyejana bya mbere, icyo cyakurikiwe n‘akarengane k‘Abakristo, kandi
n‘intambara zitandukanye zashojwe n‘iya kabiri y‘isi yose.
- Iri jwi ryavuzwe n‘ikizima gisa n‘ikimasa.
Ikimenyetso cya gatatu kimenwa!
Ifarashi ya 3 yiruka
- Ifarashi y‟umukara: isobanaura inzara
- Uyicaye yahawe urugero rw‘indatira mu ntoki ze, ibi ni ibipimisho
by‘imyaka byakoreshwaga kera.
- Ategekwa ibijyanye n‘ibiciro ariko amavuta na Vino byo bikomeza kuba
nk‘ibisanzwe.
Ikimenyetso cya kane kimenwa!
Ifarashi ya 4 yiruka
- Ifarashi igarutse yahamagawe n‟ikizima kimeze nk‟ikizu: ni ibara
ry‘amagupfwa, byasobanuraga ko nyuma ya Antikristo n‘intambara
zizamena amaraso menshi, ahanini mu buryo bw‘akarengane, inzara izatera
nkuko bigenda nyuma y‘ibihugu bivuye mu ntambara kandi ibyo byose
bizayobora abantu ku rupfu. Yewe nabatazicwa n‘ibyo bazicwa
n‘inyamaswa zo mu ishyamba.
- Rupfu: ahantu hose intambara yaciye n‘inzara hakurikiraho urupfu.
- Kuzimu (Hades) bisobanura imva, cyangwa aho abapfuye bateranirizwa.
Mu gihe cy‘abagiriki Hades banyitaga umwami w‘I kuzimu (King of
underworld) kuzimu rero yagendaga inyuma ya Rupfu kugirango amire
abapfuye bose. Ariko Yesu niwe ufite imfunguzo z‘urupfu na Kuzizmu
(1:18)
45
IBYAHISHUWE NA KRISTO
- Inkota, inzara, urupfu ibikoko byo mu isi: abatazicwa n‘imitwe
y‘abarwayi bazicwa n‘inzara izakurikiraho, abatishwe n‘inzara bishwe
n‘inyamaswa bagere kuri ¼ cy‘isi.
Ikimenyetso cya gatanu kimenwa!
“Umwana w’intama amennye ikimenyetso cya gatanu, mbona munsi y’igicaniro,
imyuka y’abishwe bahowe ijambo ry’imana n’ubuhamya bahamyaga. Batakana ijwi
rirenga bati: “Ayii Mwami wera w’ukuri!” Uzageza he kudaca amateka ngo uhorere
amaraso yamenwe. (Ibyah 6:10)
Ishusho 12 Gutaka kw’abahowe Imana kumvikanye mu ijuru basaba ubutabera no guhora
inzigo kw’Imana, ku barenganije abera, ariko igihe cyari kitaragera basabwe gutegereza.
Imyuka y’abahowe imana
- Imyuka y‟abishwe bahowe Imana itaka munsi y‟igicaniro cyo mu ijuru,
bishwe bazira ijambo ry‟Imana n‟ubuhamya bahamyaga: igicaniro mu
isezerano rya kera cya menwagwaho amaraso y‘igitambo (ubugingo) Kuva
29:12 Ibyah 4:7; 17:11) Bishatse kuvuga ko urupfu rw‘Abakristo mu gihe
cy‘akarengane rwagereranijwe n‘igitambo ku Mana. Pawulo yabivuzeho
mu mirongo ikurikira (Fil 2:17;2Tim 4:6) Mu binyejana byakurikiye
ubutumwa bwiza Abakristo baratotejwe baranicwa.Yesu yari yavuzeko nta
mugaragu uruta shebuja, aho yerekezaga ku rwango bari kuzanga
abakurikira inzira ye kandi abigishwa b‘ukuri bakwiye kwikorera
46
IBYAHISHUWE NA KRISTO
umusaraba (Mat 10:38;16:24) nyuma gato Pawulo yaranditse ati: “Icyakora
n’ubundi abashaka kujya bubaha Imana bari muri Kristo Yesu
bazarenganywa” (2 Tim 3:12) guhamya kwabo gukomeye kwatumye
bemera no gupfa, mu gihe umwana w‘Intamba yamenaga ikimenyetso cya
kane, gutaka kw‘abishwe bahorwa ijambo ry‘Imana n‘ubuhamya
bahamyaga kumvikanye mu ijuru.
- Kugeza igihe umubare w‟imbata bagenzi banyu z‟Imana uzuzurira:
Imana niyo izi umubare w‘abazapfa mu buryo bw‘igitambo Imana niyo
kandi izi umubare w‘abapagani bazahinduka mbere y‘iherezo rya byose.
Abahowe Imana basabaga ko Imana yaca imanza, ku mahanga n‘abami
n‘ab‘ubutware babishe urupfu n‘agashinyaguro babahora guhamya kwabo
gusa. Niki Imana yabashubije?
- Bahawe ibishura byera basabwa gutegereza igihe umubare w‟imbata
bagenzi babo z‟Imana uzuzurira: ibishura byera bivuga gukiranuka,
Imana yabambitse imyambaro ikwiriye guhamya kwabo, ariko ntiyakoze
icyo basabaga. Basabye guhorera amaraso yabo ariko Bambitswe
imyambaro basabwa Gutegereza igihe umubare w’abazapfa urupfu
nk’urwabo uzuzurira. Aha nk‘umukristo uhakura irihe somo? Gutegereza
ni ikintu cy‘ingenzi mu buzima bw‘Abizera, kandi mu gihe usenga usaba,
siko buri gihe uhabwa icyo usabye ahubwo uhabwa igikwiye kandi giciye
mu bushake bw‘Imana.
Ikimenyetso cya gatandatu kimenwa!
Umunsi ukomeye uhishurwa
Ikimenyetso kigaragara umunsi ukomeye w‘Imana n‘Umwana w‘Intama kigizwe
n‘ibintu biteye ubwoba bizaba mu isi mu gihe cy‘umubabaro ukabije, ibyo
bimenyetso bizagira ingaruka ku bintu bikurikira:
1. Izuba rizahinduka nk‟ikigunira: Mu isezerano rya kera kwambara
ikigunira byagaragazaga umubabaro, agahinda gupfusha ,n‘ikimenyesto
cyo kwihana ndeste no kwirabura .ibi kuba ku zuba bigaragara igihe
kidasanzwe cy‘umujinya w‘Imana ,Yesu ari ku musaraba izuba ryahindutse
ukundi haba ubwirakabiri: Yes: 50:3) (Yow 2:31)
2. Isi izahinda umushyitsi: Mu byanditswe Yesu azuka habayeho igishyitsi,
kuko Marayika w‘Uwiteka yari amanutse abirindura igitare acyicaraho
(Mat 28:2) uwo munsi wo kuzuka k‘Umwami ni w‘ingenzi mu isi no mu
47
IBYAHISHUWE NA KRISTO
ijuru, ibi rero bigaragaza agaciro umunsi wo guhora inzigo n‘umujinya
w‘Imana n‘Umwana w‘Intama uzaba ufite. Ahandi Ijambo umushyitsi
riboneka mu byahishuwe ni (8:5;11:13,19;16:18)
- Ukwezi kuzahinduka nk‟amaraso: N‘ikimenyetso kidasanzwe nk‘izuba
kuba umwijima (Yoweri 2:31) ibyo bigagaraza uburyo uwo munsi uzaba uteye
ubwoba.
- Inyenyeri zo mu ijuru zizagwa hasi: Mu byanditswe Yesaya yavuze
nk‘ibiri muri uyu murongo w‘ibyahishuwe
“Ingabo zo mu ijuru zizacikamo igikuba n’ijuru rizazingwa nk’umuzingo
w’impapuro, kandi ingabo zaryo zose zizaba nk’ikibabi cy’umuzabibu cyangwa
cy’umutini uko biraba bigahunguka.” (Yes 34:4)
mu bintu bigaragara ko bitashoboka ukurikije ubumenyi bw‘imibumbe
(Astrology)ariko kuri uwo munsi uteye ubwoba bizabaho, inyenyeri na none ni
ikimenyetso cy‘abamarayika, kuri uwo munsi abamarayika bazazimagiza isi
bamanuwe n‘itegeko ry‘Imana. Twamaze kubona ko ijuru rizazingwa, inyenyeri
nazo zikagwa kw’isi henshi mu byanditswe inyenyeri bisobanura abamarayika,
ubwo abari mu isi bazabyibonera imbona nkubone iyicaye kuri ya ntebe
n‘Umwana w‘Intama, uyu ni umunsi wo gucirwaho urubanza rwa nyuma, abantu
bazabona Imana bahemukiye iminsi y‘ubuzima bwabo bwose, bazifuza gukizwa,
ariko igihe kizaba cyararangiye. Bazibonera ko ibyo biringiraga bikababuza
kwizera Yesu byari ubusa gusa, byari nko kwiruka inyuma y‘umuyaga.
-Ibirwa byose bizakurwa abantu nabyo: Ibi bintu byose bishobora kuzaba
nta gishushanyo na kimwe kirimo nk‘uko byanditswe muri (Mat 13:8) Yesu
yavuze ko hazabaho ibyago byinshi bikazaba itangiriro ryo kuramukwa,
ntacyabuza ibi nabyo kuba cyangwa ngo tubifate nk‘ibigereranyo mu gihe muri
Egiputa ibyago byabo byari ibintu bifatika aho kuba ibigereranyo.
NB: Iyo igitabo cy‘ibyahishuwe kigeze aha, gisubika kumenwa
kw‘ibimenyetso ahubwo kikatuzanira urundi ruhande rw‘Abisiraheri
bashyirwaho ikimenyetso ngo batagerwaho n‘ibyago byo mu gihe cy‘umubabaro
ukabije.
48
IBYAHISHUWE NA KRISTO
IGICE CYA 7:
ABANTU B’IMANA BASHYIRWAHO
IKIMENYETSO
“Ntimubabaze isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti tutaramara gushyira
ikimenyetso mu ruhanga rw’imbata z’Imana yacu” (Ibyah 7:3)
M
uri iki gihe Imana izaba yiteguye kurekura ibyago byo u minsi
y‘imperuka ariko 144000 byqtoranijwe mu miryango y‘abisiraheri
bazaba bari mu isi muri icyo gihe bazashyirwaho ikimenyetso, ngo
batagerwaho n‘umujinya w‘Imana. Reka twigire hamwe iki gice.
- Imiyaga ine: Muri iki gice habonekamo abamarayika 4 Bari ku mfuruka
enye z‘isi bafashe imiyaga ine, umuyaga uvuga guhora cyangwa guhana
kw‘Imana mu buryo butandukanye, inzara, intambara, imitingito, indwara
n‘ibindi…..
Aba bamarayika bane bashyiriweho n‘Imana gusohoza umugambi wayo
wo huhana.
- Undi marayika uvuye iburasirazuba afite ikimenyetso cy‟Imana: iki
kimenyetso gitandukanye n‘ibiri mu byahishuwe 5. Umubabaro ukabije
unyuze mu miyaga ine uzaba ukwiriye kuza ku isi, ariko kandi mbere yuko
Imana isohoza urubanza ku isi, hari abo Igombaga gushyiraho ikimenyetso
ngo batagerwaho n‘umujinya wayo. Imana yohereje Marayika wavuze mu
ijwi rirenga ngo ntibabaze imbata z‘Imana isi n‘ubutaka n‘inyanja
atarashyira ikimenyetso ku ntore z‘Imana ziyitakira amanywa n‘ijoro.
- Gushyirwaho ikimenyetso: Kutandukanywa n‘abazagerwaho n‘igihano
cy‘Imana, muri Egiputa abisiraheli bategetswe gushyira amaraso ku
miryango ngo umurimbuzi atagira icyo abatwara, na none tubona ko mbere
yo kurimbuka kwa Yerusalemu, irimbuwe na Nebukadinezari, Ezekiyeli
yabonye Marayika wategetswe gushyira ikimenyetso ku banihiraga ibizira
byo mu murwa. (Ezek 9:34)
- 144000 uyu ni umubare w‘abisiraheri bazashyirwaho ikimenytso hagati mu
gihe cy‘umubabaro ukabije. Nyuma y‘Imyaka 3.5 ya mbere ngo
batagerwaho n‘ibyago byo mu minsi y‘imperuka. Birimo impanda 7, no
gusukwa k‘umujinya w‘Imana. Reka twibuke ko aba bashyizweho
49
IBYAHISHUWE NA KRISTO
ikimenyetso mbere y‘imenwa ry‘ikimenyetso cya 5. Abandi bavuga ko ari
abakristo 144000 bavuye mu isi mu gihe cy‘akarengane k‘Abakristo,
nyamara iki ni ikinyoma kuko Bibiliya igaragaza rwose ko ari abo mu
miryango 12 ya Isiraheri.
Igitekerezo rusange
Ni ukurindwa intore z‘Imana zo mu muryango wa Isiraheri, mbere ibyago Byo
guhana isi n‘abatizera, kurindwa akaga kazagera ku batizera, Abakristo bose
bakiye ikimenyetso cy‘Umwuka Wera nk‘ingwate ku byasezeranijwe, ariko aba
bo ni abisiraheri bazagera mu gihe cya nyuma isi igerwaho n‘umujinya w‘Imana,
bazarindwa ibizaba byose.
Itorero Rihimbaza Imana Mu Ijuru
“Hanyuma y’ibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu
mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose, bahagaze imbere yaya ntebe
n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye ibishura byera kandi bambaye amashami
y’imikindo mu ntoki zabo, bavuga ijwi rirenga bati : “Agakiza ni ak’Imana yacu
yicaye kuri ya ntebe n’ak’Umwana w’Intama.” (Ibyah 7:9-10)
Ishusho 13 Mu gihe Abisiraheri 144000 bazaba bashyirwaho ikimenyetso mu isi,
Abera n’itorero bazaba Bari imbere y’Umwana w’intama bavuye mu mahanga yose.
50
IBYAHISHUWE NA KRISTO
T
wibukiranye ko Yohana atabonye abashyizweho ikimenyetso ahubwo
yarabumvise yumva umubare wabo wari 144000, ahubwo abona….
- Abantu benshi umuntu atabasha kubara bo mu mahanga yose,
indimi zose n‟imiryango yose bahagaze imbere ya ya ntebe bafite
amashami y‟imikindo: Nta gushidikanya aba ni Abakristo bavuye mu isi
y‘imiruho n‘imihati Aburahamu yabwiwe n‘Imana ko azakomokwaho
n‘abangana n‘umusenyi wo kunyanja (Itang 22:17) nta wabara umusenyi
nta n‘uwabara aba bantu Yohana yabonye. Biratangaje ko Yohana
yababonye imbere y‘intebe y‘Imana aho ibizima, abakuru n‘ Abamarayika
bari muri (4:1)
- Bambaye amakanzu yera: (kejejwe ) bivuga gukiranuka
- Bafite amashami y‟imikindo: Amashami y‘imikindo cyari ikimenyetso
cy‘ibyishimo mu birori no mu marushanwa kandi Yesu ajya I Yerusalemu
bamwakiye bazunguza amashami y‘imikindo. Itorero n‘abera bazaba
banezerewe bishimiye ko bageze ku iherezo rya byose, ko bagiye guhabwa
ibyasezeranijwe iby Pawulo yavuze ko Abera nubwo bamaze guhamywa
neza ariko batari babihabwa ahubwo bari bategereje itorero ngo babihabwe.
(Heb 11:39)
Itandukaniro Ry’indirimbo Baririmbiye Yesu Mu Marembo Ya Yerusalemu
Niyo Baririmbye Mu Ijuru
Abo mwisi bararirimbye ngo: Abo mu ijuru bararirimbye ngo:
Hosana! Hahirwa uje mu izina Agakiza ni ak‘Imana yacu yicaye
ry‘Uwiteka.
kuri ya ntebe n‘ak‘Umwana
Hahirwa umwami wa Isiraheri! w‘Intama.
Iyi ndirimbo yaririmbwe Iyi ndirimbo izaririmbwa n‘itorero
n‘Abisiraheri ubwo Yesu yinjiraga n‘abera, bashima Imana yabakirije
nk‘imwami. Iyi ndirimbo iragaragaza muri Yesu Kristo, Umwana w‘Intama
yuko bari bamwiteguyemo Umwami w‘Imana.
wari kubakiza igitugu cy‘ingoma
y‘Abaroma.
Ibiranga Imana n‟Umwana w‟Intama Mu Ndirimbo
Zaririmbwe N‟abamarayika
Iya Yesu (Ibyah 5:12)
- Ubutware
- Ubutunzi
- Ubwenge
51
IBYAHISHUWE NA KRISTO
- Imbaraga
- Guhimbazwa
- Icyubahiro
- N‘ishimwe
Iy‟Imana
- Ubutware
- Ishimwe
- Ubwenge
- Imbaraga
- Guhimbazwa
- Icyubahiro
- Ishimwe
- Bari bavuye mu mibabaro: birumvikana ko ari Abakristo bari bavuye mu
isi, bameshe ibishura byabo (Ibyah 22:14). Yohana abona abisiraheri
bashyirwaho ikimenyetso ntago impanda zari zagatangajwe, kandi ntago
zari zakavugijwe. Kandi abagaragara mu Iyerekwa ni abanyamahanga bo
mu mpande enye z‘isi. Bivuze ko Yesu yashatse kwereka Yohana impande
zombi z‘abaragwa amasezerano. Bityo Yeretswe abisiraheri Barindwa
umubabaro, ariko anerekwa iherezo ry‘abanyamahanga bakiranutse. Ngo
bari bavuye muri urya mubabaro, ubwo Bibiliya itagaragaza ko itorero
rizanyuzwa mu mubabaro ndetse mu Byahishuwe hakaba hatabonekamo
ijambo abakristo cyangwa itorero mu bice bivuga ku mubabaro ahubwo
tukaba tubona ko itorero rizazamurwa mbere y‘umubabaro ukabije. Niyo
mpamvu duhamya ko itorero ryanyuze mu mibabaro yo mu isi ibihe
bitandukanye, ndetse n‘akarengane k‘abami babi Iyo ikaba ariyo mibabaro
bazaba bavuyemo.
Itandukaniro Hagati Y’abisiraheri
Bashyizweho Ikimenyesto
N’abantu Benshi Yohana Yabonye.
Ibyah 7:3-4
Isiraheli 144000
Yohana yumvise umubare wabo
ntiyababonye.
Bari 144000
Ikimenyetso cyashyizwe ku
mubare uzwi.
Bari bavuye muri Isiraheri
Ikimenyetso cyashyizwe ku
Ibyah 7:9-11
Abantu benshi
Yohana yarababonye
Batangira umubare
Aba bantu utabasha kubara
bejesheje amaraso ibishura byabo.
Bari bavuye mu moko yose
n‘amahanga yose
52
IBYAHISHUWE NA KRISTO
itorero rya Isiraheri
Ikimenyesto cy‘uburinzi
Mbere y‘impanda 7
n‘inzabya 7 z‘umujinya.
Bari mu isi.
ikimenyetso ku itorero ku isi
yose
Ikimenyetso
cyo
gucungurwa.
Nyuma y‘imibabaro
ikomeye
Bari mu ijuru
IGICE CYA 8: IKIMENYETSO CYA 7 KIMENWA
C
ya kimenyetso cyari kigijwe inyuma mu byanditswe kigiye
kumenwa: iki Ikimenyesto gitandukanye na bitandatu byamanje
Umwana w‘Intama amaze kukimena mu ijuru hazabaho ituze nk‘igice
cy‘isaha, aho baramya Imana ubudasiba ubu noneho bamaze 30, bigaragaza
ikintu kidasanzwe kandi giteye ubwoba cyari kigiye kubaho. Ubwo cyamenwaga
Yohana yibwiye ko Umwana w‘Intama agiye gusoma igitabo ariko mu cyimbo
cyabyo abona impanda enye za mbere zivuzwa.
- Mbona abamarayika 7 bahora bahagarara imbere y‟Imana bahabwa
impanda ndwi: Aba bamarayika 7 Bari bazwi uhereye cyera mu bayuda
n‘Abakristo nk‘abamarayika bakomeye abo ni Uriyeri, Rafayeri,
Raguweri, Mikayire, Sarakayeri, Gaburiyeli Remiyeli (Tobi12:15; 1
Enoki 20:2-8) ariko ntago amazina yabo aboneka mu byahishuwe
Gaburiyeli na Mikayire nibo bagarara mu byanditswe ko bahagararaga
imbere y‘intebe y‘Imana (Yuda 9; Luka 1:19) Nyamara ariko mu nyandiko
zisanzwe z‘abayuda wasangaga bavuga ayo mazina ko ari ay‘abamarayika
7 bajya bahagarara imbere y‘intebe y‘Imana. Byabonetse kandi mu
nyandiko za Enoki nkuko bivugwa n‘abahanga mu by‘isezerano rya kera.
- Haza marayika wundi ahagaze ku gicaniro afite icyotero ahabwa
imibavu ngo ayongere kumasengesho y‟abera: iki gicaniro ni cya
kindi Yohana yobonye mu 6:9-10 munsi yacyo hari imyuka y‘abera
itaka, uyu mu marayika yahawe imibavu ngo ayisuke ku masengesho.
Agisukaho imibavu ku gicaniro umwotsi w‘umubavu uzamuka mu
kuboko kwa marayika (bigaragaza igitambo cyemewe)
53
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Marayika afata umuriro avuye ku gicaniro uwusuka mu isi (Ezek 10:2-7)
Amasengesho y‘abera bo mu isi yongewe ku gutaka kw‘abohowe Imana
byemewe imbere y‘Imana maze Yemera guhora inzigo nkuko bari babisabiye
nicyo cyatumye umuriro wo mu gicaniro usukwa mu isi nk‘ikimenyesto
cy‘umujinya w‘Imana.
Amajwi avuga nk‟inkuba zihinda n‟imirabyo n‟igishyitsi: Aya majwi
agaragaza ikimenyetso cyo gukora kw‘Imana cyangwa ikimenyetso cy‘icubahiro
gikomeye cy‘Imana, Aya yahinze igihe Imana yasuraga abisiraheri ku musozi
Sinai (Kuva 19:16-19) byongeye kubaho inshuro 2 mu byahishuwe (11:19;
16:18)
Impanda 4 za mbere zivuzwa
Impanda ya mbere
Urubura, umuriro bivanze n‟amaraso bijugunywa mu isi, 1/3 cy‟isi kirashya
1/3 cy‟ibiti kirashya n‟ibyatsi bibisi birashya: ibi bisa n‘ibyo umuhanuzi
Yoweri yabonye 2:30 bisa kandi n‘ibyago byabaye muri Egiputa (Kuva 9:13-
35), ubusobanuro butangwa n‘ababihuza n‘ibisasu bya kirimbuzi
ntibwakoreshwa hano ngo bihure, Imana yaremye ibimera ku munsi wa gatatu,
yashobora no kurimbura 1/3 cyabyo kubera ibyaha byabantu birushijeho
kwiyongera. Ikindi gituma duhamya ko Ibiza n‘ibyago y mu iki gice
cy‘ibyahishuwe bizabaho, Atari ibigereranyo ni uko, ibi byago Imana yabiteje
abanyamisiri nkuko bigaragara mu gitabo cyo Kuva.
Impanda ya 2 ivuzwa
Ikimeze nk‟umusozi munini waka umuriro kijugunywa mu Nyanja 1//3
cy‟inyanja gihinduka amaraso 1/3 cy‟ibyaremwe bifite ubugingo byo mu
Nyanja birapfa 1/3 cy‟inkuge kirarimbuka: abantu bo mugihe cya Yohana
bari bamenyereye kuruka kw‘ibirunga, ndetse Hari icyari giherutse kuruka muri
79 N.K Gisenya umugi wa Pompei n‘indi migi ariko se ni ikihe kirunga gihera
mu kirere kikagera ku butaka?
Ijambo inyanja riri mu bucye riganisha ku Nyanja ya Mediterane, yari izwi
cyane ku ngoma y‘abaroma, aha ariko ni igishushanyo cy‘inyanja z‘isi. Amazi
guhinduka amaraso, bitewe n‘icyo cyago kizagwa nu Nyanja, ibinyabuzima
byose bipfa ndetse igihombo gikabije cy‘ibitwarwa mu mato kizabaho. Tekereza
nawe ukuntu isi izabyitwaramo igihe 1/3 cy‘ibiba mu Nyanja bizaba bireremba
54
IBYAHISHUWE NA KRISTO
hejuru y‘amazi? Inyanja n‘ubutaka ni ibice bibiri by‘ingenzi bihagarariye
ibyanditswe, uhereye mu irema. Bityo rero bigomba kugerwaho n‘urubanza
rw‘Imana rwo guhana abanyamahanga binangiye mu buzima bwabo bwose,
kandi bagakomeza kongera ibyaha ku bindi bikongereza umujinya w‘Imana.
Impanda ya 3 ivuzwa
Inyenyeri nini yitwa MURAVUMBA igwa kuri 1/3 cy‟inzuzi n‟amasoko
n‟imigezi, amazi asharira aba nka Apusinto abantu benshi bicwa nayo :
birashoboka ko ari wa muriro marayika yakuye ku gicaniro cyo mu ijuru mu gice
cya 5 iyo nyenyeri yitwa muravuma (ubusharire) twibuke ko mu mpanda ya
kabiri inyanja yahindutse amaraso none iyi mpanda nayo izakora ku migezi
n‘amasoko amazi akenerwa n‘abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi nabyo
bihinduka amaraso, Muri make ubwo inyanja izagerwaho n‘ibyago igahinduka
amaraso kandi ibiyibamo bigapfa, abantu bazahindukirira amasoko maze
bakoreshe amazi yayo, muri icyo gihe cy‘akaga nyamara ariko impanda ya gatatu
nivuzwa nta gushidikanya abantu bazabura epfo na ruguru, bicwe n‘inyota
abenshi bazanywa amaraso kuko nta kindi kintu kizaba gihari cyanyobwa.
Ibinyobwa byose biri ku isi bikorwa hifashishijwe amazi. Ibi bisa n‘ibyabaye
muri Egiputa ku ruzi rwa Nile n‘amasoko (Kuwa 7:14-24) niyo mpamvu tuvuga
tudashidikanya ko Imana izareka ibi byago bikaba ku isi, nk‘uko yaretse bikaba
kuri Egiputa yewe n‘I Sodomu ibishushanyo by‘ isi y‘Ibyaha mu buryo
bw‘Umwuka. (Ibyah 11:8) Ibi ni imbusane y‘ibyo Mose yakoze ubwo yahumura
amazi y‘I Mara (Kuva 7:15:23). Mbega uburyo ibi byago bizaba biteye ubwoba
mu gihe cyabyo. Nyamara nkuko Mubwirizabutumwa yabwiye Mukristo mu
gitabo cy‘umugenzi cyanditswe na Yohana Bunyan, ubu haracyariho amahirwe
ku batuye isi yo guhunga umujinya uzatera.
Impanda ya 4 ivuzwa
1/3 cy‟ukwezi 1/3 cy‟izuba 1/3 cy‟inyenyeri byijima ngo ntibivire isi:
Ntibitangaje na none ko Imana yaremye izuba ukwezi n‘inyenyeri mu (Itang 1:4-
19) izagabanya ibyo biva byose ku kigero cya 1/3 Imana yasezeranije Nowa ko
isi ikiriho buzajya bucya bukira. (Itang 8:22) biragaragara ko uyu azaba ari
umubabaro ukabije kuko Impanda ya mbere nivuzwa izindi nazo zizahita
zikurikiraho.Tekereza urumuri ruboneka ku isi rugabanijwe ku kigero cya 1/3
bizaba biteye ubwoba, kandi nta wakwifuza kubibona n‘amaso ye. Nyamara
55
IBYAHISHUWE NA KRISTO
ariko kubera ibyaha by‘abari mu isi ntibizabura kubaho bitegurira kugaruka Kwa
Kristo.
Ikizu gitangaza amashyano 3
Ibyavuzwe n‟ikizu cyagarutse kiringanije ijuru: twamaze kubona impanda
enye maze nyuma yazo haboneka ikizu kigurukira hejuru mu kirere kivuga ko ari
ishyano kubw‘amajwi y‘impanda zari bukurikireho ,ibyanditswe bya Kigiriki
,bivuga ko iki kizu gisobanura marayika, Abantu b‘Imana bazarindwa ibi byago
(7:3;9:4) imbere y‘Intebe y‘Imana kandi hari ikizima gisa n‘ikizu. Iki gisiga
kigurukira hejuru cyane cyitegeye isi, ibi bigaragaza uko Imana iri hejuru ya
byose kandi ari umugenzuzi wa byose. Imana yasezeranije Abisiraheri ko izajya
ibaramiza amababa nk‘ay‘ikizu. Impanda 4 za mbere ni zimara kuvuzwa,
hazabaho itangazo ariryo Yohana yumvise, ko ibigiye gukurikiraho bikomeye
kuruta ibishize, ni ―amashyano‖
Itandukaniro hagati y’ibyago byo mu
Byahishuwe n’ibyo mu gitabo cyo Kuva
Muri macye iyo urebye ibyago Imana yateje abanyegiputa usanga bifitanye isano
ya bugufi n‘ibyago bizabaho mu gihe cy‘umubabaro ukabije, bityo tukaba
twemera rwose ko Imana ishobora gugarura bino byago mu gihe cy‘ umubabaro,
aho kuba ibigereranyo nkuko bamwe mu basobanuzi mu bitabo bimwe babivuga.
Imana yateje ab‘Abanyagiputa ibyago Isiraheri irindiwe I Gosheni, nyamara
ariko yarimbuye ingabo za Egiputa Isiraheri yamaze kwambuka inyanja itukura.
Imana yarimbuye I Sodomu n‘I Gomora Loti yamaze gusohokamo, Yerusalemu
yarimbuwe muri 70 N.K, Abakristo bamaze guhungira mu misozi, harimo n‘I
Pera, dushingiye kuri izi ngero zose rero Imana izahana amahanga itorero
ryarakuwe mu isi. Kandi ibi byago by‘imperuka bizaba birenze uko byanditswe
kuko Yohana yakoresheje ibimenyetso. Reka turebe itandukaniro hagati y‘ibi
byago byo mu gihe cy‘umubabaro ukabije n‘ibyago byo muri Egiputa.
Ibyago byo mu Ibyahishuwe
Ku isi yose
Impanda ya 1: Urubura n‘umuriro
bivanze n‘amaraso kuri 1/3 cy‘isi
Impanda ya 2: ikimeze nk‘umusozi
waka umuriro kijugunya mu Nyanja
cyica 1/3 cy‘ibiba mu Nyanja.
Ibyago byo mu Kuva
Muri Egiputa
Icyago cya 7: Urubura
Uruzi rwa Nili ruhinduka amaraso.
56
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Impanda ya 3 :1/3 inyenyeriyitwa Icyago cya 1: Amasoko aba amaraso.
Muravumba igwa mu masoko
n‘Imigezi
Impanda ya 4:1/3cy‘ibiva byo ku ------------------------------------
Ijuru, bigabanya urumuri.
Impanda ya 5: Inzige Icyagi 8 :inzige
n‘abadayimoni
Impanda ya 6: 1/3 Abantu bazapfa Icyago 10:Abana b‘imfura bapfa
Impanda ya 7: iherezo ------------------------------------
Urwabya 1:ibisebe
Icyago 6:IBISEBE
Urwabya 2:Amaraso mu nyanja ------------------------------------
Urwabya 3:Amaraso mu migezi Icyago 1:Amaraso mu mariba
Urwabya 4:Izuba ryica abantu ------------------------------------
Urwabya 5: Umwijima mu bwami Icyago cya 9: Hacura umwijima
bwa Satani
Urwabya 6: Uruzi rwa ufurate Inyanja itukura ikama bambuka
rukama
Urwabya 7:Igishyitsi
Icyago 2:Ibikeri
------------------------------------ Icyago 3: Inda
------------------------------------ Icyago 4: Amasazi (Ibibugu)
------------------------------------ Icyago cya 5:Muryango
57
IBYAHISHUWE NA KRISTO
IGICE CYA 9:
IMPANDA ZO HAGATI
Impanda ya 5 ari naryo shyano rya mbere
M
u gihe cy‘umubabaro ukabije Imana izemerera abadayimoni kubabaza
abatizera n‘ububabare bwinshi kandi imyuka mibi yice 1/3 cy‘abantu
uyu mubabaro w‘akabura rugero uzabamo abadayimoni bateye
ubwoba bazakora igihe runaka cyategetswe kingana n‘amezi atanu.
Inyenyeri yaguye ivuye mu ijuru ifite imfunguzo z‟urwobo rw‟I kuzimu: ni
Marayika wahawe ubutware n‘Imana ngo akingurire imyuka mibi ibabaze abari
mu isi badafite ikimenyetso, Uyu marayika aboneka nanone mu byahishuwe 20:1
afungirana Satani ikuzimu ngo abera n‘itorero bimane na Kristo imyaka
igihumbi.
Umwotsi wavuye muri urwo rwobo wijimishije izuba n‟ukwezi: Umwotsi
usobanura Umwuka w‘ibinyoma uzabuza cyangwa uzabangamira umucyo
w‘ubutumwa bwiza.
Inzige zavuye mu rwobo zigahabwa ububasha nk‟ubwo Sikorupiyo
(Indyanishamurizo) zikoresha : abantu bo muri Bibiliya bari bamenyereye
ibyago by‘inzige amamiriyoni zazaga zikamara amezi atanu, Umubare gatanu
usobanura igihano yewe rwose icyago cya 8 muri Egiputa cyari inzige (Kuva
10:1-20) ariko izo ngize zo zababazaga ibimera ntizibabaze abantu. Mu murimo
wa Yesu mu isi yise sikorupiyo imyuka mibi, abadayioni mu mvugo yindi
by‘umwihariko bababaza abantu, babatesha umutwe, bababuza amahoro mu
buryo bwose. (Luka 10:19) Inzoka na Skorupiyo byari ibimenyetso
ndangabubasha cyo muri Egiputa
Kubabazwa amezi atanu: Umubare 5 uvuga igihano uyu mubare kandi ungana
n‘uwigihe inzige zajyaga zimara zitera mu minsi ya cyera.
Zimeze nk‟amafarashi yiteguriwe intambara: Bivugako zahawe ibikenewe
byose ngo zibashe kunesha.
Mu maso hasa n‟ah‟umuntu: Izo nzige zizagira ubwenge nk‘ubwabantu
cyangwa se zizaba inyamaswa Bantu tuziko imyuka mibi ikorera mu bantu
iby‘ubugome buruta n‘ubw‘inyamaswa zakora nti ntibitangaje rero ko iyo myuka
yakoresha abantu ibibi nk‘ibyo.
58
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Zifite umusatsi nk‟uwabagore: Abanyamafarashi ba cyera cyane muri Irani
y‘ubu baterekaga imisatsi maze igihe biruka igahuhwa n‘umuyaga, niyo mpamvu
Yohana yakoresheje iki kigereranyo.
Zari zifite amenyo nk‟ay‟intare: Ayo menyo acamo ibice umuhigo
bigaragaza imbaraga zo kurimbura. Izi nzige-bantu zizaba zifite.
Zari zambaye amakamba y‟izahabu: Ikamba yari ikimenyesto cy‘ubutsinzi
bivuga ko izo nzige zizagera ku ntego yazo.
Ibikingira igituza bisan‟ibyuma: Ibi bigaragaza uburinzi bukomeye zizaba
zifite, ingabo z‘abaroma zagiraga ingabo z‘umuringa, kuba rero izi ari icyuma
n‘ikigaragaza ububasha ntashyikirwa.
Guhinda nk‟ukw‟amagare akururwa n‟amafarashi menshi: Bigaragazako
zizaba ziserukiye intambara.
Imburi nk‟iza Skorupiyo : Mu busanzwe ntago inzige zijya zirya abantu
ariko, Ibi bigaragaza ko ari igihano cy‘Imana, Dukurikije ibitabo bisobanura
bihuza ibyahishuwe n‘ibiriho ubu nk‘ibisasu n‘ibindi bibaho mu minsi ya
none.Izi nzige bazihuje n‘ ibifaru by‘intambara, birasa imbere ,basobanura ko izi
nzige ari ibifaru by‘intambara, birasa imbere n‘inyuma,bikaba byarasa imyuka
ibabaza abantu aho kubica, gusa ntibyahura neza n‘ibyanditswe kuko izi nzige
zavuye I kuzimu kandi zibabaza abantu badafite ikimenyetso bose bivuga yuko
n‘abakoresha ibyo bifaru by‘intambara bari mu bazagerwaho n‘ako kaga.
Umwami wazo ni Abadoni, Apoluwoni: Abadoni ni uruheburayo mu gihe
Apolowoni bisobanura umurimbuzi, Abadoni risobanura
“Ukurimbuka῎(Destruction) ryakoreshejwe cyane mu kinyejana cya 7
nk‟ikuzimu Uyu ni Dayimoni ukomeye ikuzimu ariko ibitabo byinshi
byasobanuye ko ari Satani ubwe. (Archdemon), kuko nkuko abamarayika bagira
amapeti (Ranks) n‘ikuzimu ni uko. Uyu niwe ushobora kuba uvugwa mu (Ibyah
11:7) mu bisanzwe inzige ntizigira umwami ariko zitera zigabanyijwemo imitwe
(Imig 30:27) ibi bigaragaza ko ari ikimenyetso cy‘umujinya w‘Iteka ryaciwe
n‘Imana. Apolowoni Yohana ashobora kuba yararikoresheje ashaka kurihuza
n‘ikigirwamana cy‘Abagiriki cyitwaga Apolo. Muri iyi minsi abantu bazifuza
urupfu ariko ntibazarubona.
Ishyano rya mbere rirashize andi abiri araje !
59
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Impanda ya 6 ishyano rya 2
1/3 cy‟abantu cyicwa
Ijwi ryaturutse ku gicaniro : Iki gicaniro ni cya kindi cyabaga imbere y‘intebe
y‘Imana, ndetse imyuka y‘abishwe yagitakiraga munsi y‘Icyo gicaniro kimeze
nk‘icyo mu isezerano rya kera (Kuva 37:25 ; Kuva 38:2)
Abamarayika 4 ku ruzi rwa Ufurate : Aha ni abamarayika b‘umwijima
bayoboye igitero cya kabiri nyuma y‘icyayoboye n‘Apolowoni Bibiliya ivuga ko
Isiraheri yahanaga imbibi n‘uruzi rwa Ufurate (Yos 1 :4 2 Sam 8 :3) Hari ku
mpera za Ampire y‘abaroma igihe Yohana yandikiraga ibyahishuwe.
Umubare w‟abagenza amafarashi wari uduhumbagiza magana abiri
(200,000 ,000) umubare wabo Yohana yarawumvise.
Bari biteguye iyo saha n‟uwo munsi n‟uko kwezi n‟uwo mwaka :
Bisobanura ko byari mu mugambi w‘Imana uhereye mbere.
Mu kanwa kayo havagamo Umuriro, Umwotsi n‟amazuku : Uyu muriro
wabayeho no mu isezerano ryakera i Sodomu n‘i Gomora. Aya mazuku kandi ni
nk‘umuriro w‘ibirunga ntibitangaje ko Imana izarimbuza abatizera uyu muriro
kuko yanateguye n‘inyanja yaka umuriro n‘amazuku nk‘igihano giheruka ibindi
cy‘abatizera. Ukurikije ubusobanuro buhuza ibyahishuwe n‘ibiriho ubu wabona
ko izi ari za mbuna za rutura zitwika cyane. Nyamara ariko ntiduhakana rwose
ko ibizaba birenze ibitekerezwa n‘ubusobanuro twatanga muri iki gitabo.
Abasobanura ibyahishuwe babizuza n‘igihe turimo bavuga ko aya mafarashi
ari ibibunda bya rutura birasa imbere n‘inyuma abantu bakicwa n‘umuriro
n‘amazuku bibiturukamo.
Nubwo ishyano rya kabiri rirangiye ariko……abasigaye ntibigeze bihana,
imirimo y‟Intoki zabo ngo bareke gusenga abadayimoni, n‟ibishushanyo
byacuzwe mu izahabu no mu ifeza, nibyaremwe mu mabuye no mu biti
bitabasha kureba no kumva cyangwa kugenda, habe ngo bihane ubwicanyi
bwabo, cyangwa uburozi cyangwa ubusambanyi cyangwa ubujura. (Ibyah
9 :20-21)
60
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Kugirango turusheho kumva neza ibiri muri ibi byago by‘imperuka reka
twifashishe iki gishushanyo gikurikira :
61
IBYAHISHUWE NA KRISTO
IGICE CYA 10:
YOHANA ACONSHOMERA AGATABO
“Marayika nabonye ahagaze ku Nyanja no ku butaka amanika ukuboko kwe
kw’iburyo, agutunga mu ijuru, arahira ihoraho iteka ryose, yaremye ijuru n’ibirimo
n’isi n’ibiyirimo, n’inyanja n’ibiyirimo ati: “Ntihazabaho igihe ukundi.”
(Ibyah 10:5-6)
Ishusho 14 Kurya umuzingo ni ikimenyetso
cyo guhabwa ubutumwa Birakunezeza, ariko
ingaruka zabwo ni akarengane. Ezekiyeli na
Yeremiya nabo, bariye umuzingo. Ubaryohera
mu kanwa ariko munda urabasharirira.
Ishusho 15 Marayika yarahiye ko nta gihe
kizongera kubaho ukundi.
A
majwi y‘impanda zirindwi azarangiza urubanza rw‘Imana, kandi iryo
jambo riraryoshye ndetse rirasharira, ku bazagerwaho n‘urubanza bose
marayika ukomeye, ushobora kuba ari Gaburiyeli, cyangwa Mikayire
62
IBYAHISHUWE NA KRISTO
yamanutse avuga nk‘intare hakurikiraho guhinda kw‘Inkuba.
- Marayika ukomeye : Uyu mu marayika na none aboneka (5 :2) abaza
uwabumbura igitabo.
- Yambaye ibicu : bigarangaza icyubahiro cy‘ahantu Imana iri (Kuva
16 :10, Luka 3 :34)
- Umukororombya wari hejuru y‟umutwe we : bivuga wa mukororombya
ugose Intebe y‘Imana yari aje mu butware bw‘iyamtumye (Ibyah 4 :3)
- Mu maso nk‟ah‟izuba : mu gice cya mbere Yesu niwe wiyeretse Yohana
ngo amutume nkuko twabivuzeho afite mu maso nk‘ah‘izuba. Nyamara
ariko hano uyu mu marayika turabona rwose ko Ari Gaburiyeli kuko niwe
marayika ushinzwe ubutumwa.
- Ibirenge n‟inkingi z „umuriro : ibi bigaragaza aho Imana iri uhereye no
mu gihe cy‘Abisiraheli, bayobowe n‘inkingi y‘Umuriro, Mose Imana
yamuhamagariye mu Gihuru cyaka Nk‘umuriro. Kwa Manowa se wa
Samusoni Marayika Yazamukiye mu mwotsi w‘Umuriro (Kuva 13 :21)
- Ikirenge cy‟iburyo ku nyanja n‟ icy‟ibumoso ku butaka : ibice
by‘ingenzi bigaragaza cyangwa bihagarariye ibyaremwe. Bityo yashatse
kugaragaza neza ko ubutumwa azanye bureba ibyaremwe byose.
- Agatabo: Ni uburyo yakoresheje kugirango atandukanye igitabo cyari mu
kubuko kw ‗iburyo kw‘Imana n‘aka gatabo kandi.
Mbese Uyu Ni Muntu Ki Waje Mu Bwiza Bw’imana ?
Abanyeshuri ba Bibiliya Benshi bahuje uyu mumarayika na Yesu, bashingiye
kuburyo yiyeretse Yohana mugice cya 1 ariko ushingiye ku murongo wa 6,
marayika yarahiye Imana, Yesu nk‘umwe mu butatu ntiyari kurahira Imana
keretse kwirahira nkuko Imana ibigenza.
Uburyo bwiza bwo gusobanura bwagaragaje ko ari GABURIYELI kuko ariwe
ujya uhagarara Imbere y‘intebe y‘Imana (Luka 1 :19) Uyu mu marayika kandi
ahura na GABURIYELI wo muri Daniel (12 :7) aho yazamuye ukuboko
kw‘iburyo akarahira Imana.
Mu gitabo cya Danyeri aricyo Abahanga bita ibyahishuwe byo mu isezerano rya
Kera tubona Gaburiyeri arahira avuga rwose igihe Igice cya mbere
cy‘umubababaro ni ukuvuga imyaka 3 ½ ahabya uburebure bwacyo, kandi
mwibuke ko uyu mumarayika abonetse hasigaye kuvuzwa impanda ya karindwi.
63
IBYAHISHUWE NA KRISTO
None aravuze ati : ῝ Ntihazabaho igihe ukundi,῎(Ibyah 10 :6) bivuga ko ariwe
wavuze ibya kiriya gihe. Dore ko aje no mu gihe yasezeranije ko bizaba
birangiye. Muri Danyeli Yaravuze ati : « Nibamara kumenagura imbaraga
z‘abera…..bizaherako birangire ». Bwa mbere yarahiye ahagaze ku ruzi, none
ubu ahagaze ku nyanja n‘ubutaka, bigaragaza ubutware ubu butumwa yari afite
bufite ku byaremwe byose.
Gaburiyeli yavugishije abantu 4 muri Bibiliya yose.
1. Daniyeri (Dan 8 :16,9 :21)
2. Zekariya (Luka 1 :26)
3. Umwari mariya (Luka 1 :26)
4. Yohana (Ibyah 10)
- Ntihazabaho igihe ukundi (Bibiliya zitari iyitiriwe Umwami Yakobo
(King james Version) zivuga iyi nteruro mu buryo butandukanye ngo…
- Nta gukererwa kuzabaho : ibi bitwibutsa ibyo gutaka kw‘Imyuka y‘abera
yari munsi y‘igicaniro yabazaga itaka iti : « uzageza ryari kudaca amateka
ngo uhorere amaraso yacu yamenwe » bityo rero marayika afite igisubizo
aho avuga ati…Nta gukererwa kuzabaho, ntihazabaho igihe ukundi,
bivuze ko umujinya w‟Imana uzaba ugeze igihe cyawo.
- Marayika wa 7 navuza imbanda ubwiru bw‘Imana buzaba busohoye :
bivuga ko byose bizaba birangiye umubare 7 uvuga kuzura, ubwo noneho
iby‘amateka y‘inyoko muntu bizaba bigeze ku iherezo, ijambo birarangiye
riba inshuro 2 muri Bibiliya gusa.
1. Yesu ku musaraba (Yoh 19 :30)
2. Ibyah 16 :17)
- Agatabo karyohera mu kanwa gasharira mu nda : Ezekiyeri nawe
yahawe umuzingo ategekwa kuwurya…. «Mwana w‟umuntu haza inda
yawe n‟amara yawe uyuzuzemo uyu muzingo uyu muzingo nguhaye,
Nuko mpera ko ndawurya mu kanwa undyohera nk‟ubuki. (Ezek
3 :3 ) » Yeremiya nawe Yariye amagambo y‘Imana ubwo Imana
yamubwiraga iti : … « Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe (Yer
1 :9) » Maze Yeremiya nawe abihamya avuga ati : « Amagambo yawe
amaze kuboneka ndayarya, ambera umunezero n‟ibyishimo byo mu
mutima wanjye kuko, nitiriwe nitiriwe izina ryawe uwiteka Imana
nyiringabo (Yer 15 :16) » na Yohana ni uko ,kurya umuzingo ni
ikimenyetso cyo guhabwa ubutumwa n‘Imana, kuryohera ni ibyishimo byo
kwizerwa n‘Imana ikaguha ijambo cyangwa ikagutuma, gusharira
64
IBYAHISHUWE NA KRISTO
n‘imibabaro ushobora guterwa n‘ubutumwa Yohana yabwiwe ko akwiye
kongera guhanura ibyamoko menshi amahanga n‘ indimi n‘abami.
IGICE CYA 11:
IBY’ABAHAMYA 2
“Abo bahamya nibo biti bya Elayo bibiri n’ibitereko by’amatabaza bibiri
bihagarara imbere y’Umwami w’isi. (Ibyah 11:4)
Ishusho 16 Abahamya babiri bamwe bemeza ko ari Eliya na Enoki, mu gihe abandi bahamya
yuko ari amatsinda azakomera ku guhamya Imana kugeza ku gupfa mu minsi ya nyuma.
Y
ohana yanditse ibiri muri iki gice asa nukomereza ku bivugwa mu gice
cya 10 :1 Iki ni gice gikomeye cyane gusobanura bityo rero abanyeshuri
ba Bibiliya batanze ubusobanuro bwinshi cyane. Akajambo
nuko…..karagaragaza ko iri ari iyerekwa rigikomeza amaze kwakira agatabo,
ndetse akabwirwa ko akwiye kongera guhanura. (10 :8-11) nyuma Yohana
65
IBYAHISHUWE NA KRISTO
yasabwe gukora igikorwa cy‘ubuhanuzi nkuko abamubanjirije nabo bagikoze.
(Yes 20 :2-5 ; Ezek. 12:1-17; 40; Zek. 2) kugera urusengero bishobora kuba
bigaragaza ko ari urw‘Imana, ndetse ko Imana iruzi nubwo ari mu gihe
cy‘umubabaro.
Ni hake mu byanditswe, kugera urusengero bivuga kurindwa (Yer. 31:39; Ezek.
40:2—43:12; Zek. 1:16; 2:1-8)
Ibyo kugera urusengero :Yohana yari akiri aho yaboneye Ibyo mu gice
cya cumi, maze ahabwa urubingo ngo agere urusengero, muri Ezekiyeli
nawe yategetswe kugera urusengero (Ezek 40 :48) uru rusengero
ntitwaruhuza n‘urw‘i Yerusaremu mu busanzwe kuko Abaroma
barushenye muri 70 N.K Yohana yongera kuvuga iby‘urusengero
nk‘umugeni w‘Umwana w‘Intama (Ibyah 21 :9-10) avuga kandi ibya
Yerusaremu nshya izamanuka iva mu ijuru (ibyah 21)iby‘urusengero
bigereranywa n‘itorero rya Kristo ritarambikwa ubwiza n‘icyubahiro, mu
gihe mu gice cya 21 itorero rizaba ryambitswe ubwo bwiza, Pawulo
yigishije ko itorero ari urusengero rw‘Imana (2.Kor 6 :16) Abef 2 :21) na
Petero abigereranya n‘ubutambyi (1 Pet 2 :5-9) ijambo ‗naos‟ ry‘ikigiriki
ryakoreshejwe risobanura urusengero- nyubako (Temple building )ibi
bitwereka ko itorero ari urusengero rw‘Imana.
- Yohana ahabwa urubingo ngo agere : Yahawe urubingo uwarumuhaye
ntazwi yewe niba yararugeze cyangwa atararugeze ntibizwi icyo tuzi nuko
uru rusengero ari ishusho y‘itorero mbere yo gushyirwa mu bwiza,
rwongera kugaruka na none (21 :9) aho bagaragaza neza ingero zarwo mu
byahishuwe 21.
- Kugerwa k‟urusengero : ntidushobora kwirengagiza ubusobanuro buvuga
ko uru rushobora kuba ari urusengero ruzaba ruriho na none mu gihe
cy‘umubabaro, ruzasimburwa n‘urwo mu bwami bw‘imyaka 1000. (Ezek
40) kugerwa bizaba ari ikimenyetso cy‘uburinzi. Abenshi bavuga ko
abisiraheri aribo bazaba bari mu rusengero imbere mu gihe urugo
ruzanyukwa n‘abanyamahanga, mu gice cya kabiri cy‘umubabaro ukabije.
- Bazamara amezi 42 : Igice cya kabiri cy‘umubabaro ukabije cyane ko ari
igihe abanyamahanga bazarenganya cyane Abisiraheri.
Ubusobanuro bwa 11 :1-2
Urusengero n‘umurwa wera Abisiraheri
Abasengeramo Abisiraheri mu gice cya kabiri
cy‘Umubabaro ukabije. barinzwe mu
66
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Urugo rw‘urusengero
Kubara abasenga
Kutagera urugo
Kunyukanyuka umurwa wera
amezi 42
buryo bw‘umwuka
Abazacirwaho iteka
Kurindwa kw‘abizera
Kurwanywa n‘abizera cyangwa
umujinya w‘abantu ku bizera
Igihe cy‘umubabaro ukabije, no ku
bisiraheri.
Iby’abahamya babiri
- Iby‟Abahamya babiri : Abantu benshi babona aba bahamya babiri mu
buryo bukurikira dukurikije uko amashuri y‘ibitekerezo (School of thoughs)
abigaragaza :
1. Enoki na Eliya
2. Mose na Eliya
3. Petero na Pawulo
4. Amategeko n‘ubutumwa bwiza (Law & Gospel)
5. Amategeko n‘ubuhanuzi(Law and Prophets)
6. Isezerano rya cyera n‘irishya.
Twebwe dukurikije uburyo Yesu yasobanuye mu gice cya mbere. Yavuze ko
amatorero ari ibitereko by‘itabaza kandi aba bahamya nabo bakabagereranywa
nabyo. Tubona aba bahamya mu buryo bw‘amatorero (11:4)
Abahamya nk’Amatorero 2
- Abahamya 2: Mbere ka twibaze ni ukubera iki ari babiri gusa cyangwa
Abahamya? (Abahamya babiri) mu isezerano rya kera no mu bindi
byanditswe havuga ko ikintu cyemezwa ko ari ukuri nyuma yuko cyemejwe
n‘abahamya babiri (Guteg 17:6;19:15,Mat 18:16,Mat 26:60 ,2 Kor 13:1; 1
Tim 5;19 heb 10:28) ijambo ry‘ikigiriki ryakoreshejwe bavuga Abahamya,
rivuga guhamya Kristo kugeza kugeza ku gupfa kubwe. Nkuko byagenze
kuri bamwe mu kinyejana cya 2 yewe Antipa yiciwe, I Perugamo nawe ya
kiranukiraga guhamya Yesu. Muri ya matorero 7 yo muri Aziya Simuruna
na Filadelifiya niyo atarabonetseho umugayo akaba ari igishushanyo cy‘aya
turimo kuvuga azahamya Yesu ku banze kwihana, ababwire n‘iteka benda
gucirwaho. Mu gice cya nyuma cy‘umuabaro ukabije. Impamvu nuko igihe
cyose Imana yajyaga kurimbura abantu yamanzaga kubaburira ku byenda
67
IBYAHISHUWE NA KRISTO
kuba. Bityo rero duhamya tudashidikanya ko mu myaka 3 ½ ya nyuma
hazaba hariho abahamya Buzuye Imbaraga z‘Umwuka Wera, bo guhamiriza
amahanga iteka azacirwaho.
- Bazahanura iminsi 1260: Nkuko Yohana yategetswe guhanura ibyamoko
menshi (10:11) niko n‘itorero rizahanura mu ijambo ry‘Imana barwanya
ibyaha nk‘uko abahanuzi bo mu isezerano rya kera babigenzaga. Amatorero
7 yose siko ari hano ahubwo, ibitekerezo bibiri nibyo gusa byavuzweho,
uburyo bumwe bwo kugirango itorero rihamye rishize amanga mu buryo
bwa gihanuzi ni ukwambara ibigunira, bisobanura itorero ryicisha bugufi,
riborogera ibyaha byaryo, ibizira birikikije iri torero ni irinyambaraga.
Ibibyose bizaba mu gihe cy‘ imyaka 3 ½ ya nyuma y‘umubabaro ukabije.
- Ibitekerezo by‟amatabaza 2 bigaragara imbere y‟Imana y‟isi: ni
amatorero abiri abonekaho gukiranuka imbere y‘Imana.
- Ibiti 2 bya Elayo: mu iyerekwa rya Zakariya ibiti bibiri bya Elayo
byavugaga (Zerubabeli na Yosuwa) ubusanzwe amavuta ya Elayo niyo
akoreshwa mu bitereko bya matabaza, amavuta: Umwuka Wera nk‘uko
byanditswe ngo si kubw‘Imbaraga n‘amaboko ahubwo ni k‘ubw‘Umwuka
w‘Imana (Zek 4:6) itorero ry‘Imana rirahanura igihe cyose riyobowe
n‘umwuka.
Ubusobanuro Bw‟ibyahishuwe 11:3-4
1. Abahamya 2: Amatorero ashize amanga ahamya ukuri, ni amatsinda
y‘abantu bazakomeza guhamya ukuri. Si igice cy‘itorero ryo muri iyi
minsi kuko rizaba ryarazamuwe mbere y‘umubabaro. Birashoboka ko
bazaba ari ab‘isiraheri.
2. Guhanura: Kubwiriza ijambo ry‘Imana barwanya icyaha.
3. Bambaye ibigunira: Kwicisha bugufi no kwihana no kuririra ibyaha
4. Iminsi 1260: kubwiriza mu gihe cy‘umubabaro
5. Ibiti 2 bya Elayo: Guhambwa imbaraga n‘Imana (Umwuka Wera)
6. Ibitereko 2: Abantu b‘Imana(itorero)
- Umuriro wavaga mu kanwa kabo: Yohana yashakaga kuvuga gukomera
k‘umuriro w‘itorero ryo mu minsi y‘imperuka. Ijambo ry‘Imana ryazanaga
n‘umuriro mu isezerano rya kera mu gihe Imana yahanaga abanyabyaha
(Yer 5:14) uyu muriro w‘itorero uruta uwa bya byago byo mu mpanda ya 6
(9:18)
68
IBYAHISHUWE NA KRISTO
- Ushatse kubagirira nabi umuriro uva mu kanwa ugatwika abanzi
babo: ibi bimeze cyangwa bihuzwa n‘ubutware bwahawe abigishwa ko
icyo bazaboha kizabohwa mu isi no mu ijuru (Mat 18:18) uyu muriro
utwika abanzi babo ni urubanza abarwanya ubutumwa bwiza bazacirwaho,
Ni ugutsindwa no gucumitwa n‘ijambo ry‘ukuri rifite ubugi bwinshi mu
mitima y‘abanyabyaha. Igihe cyose abantu banze ubutumwa bwiza bapfa
mu buryo n‘Umwuka (Yoh 3:18).
- Ubushobozi bwo guhagarika imvura, guhindura amazi amaraso no
gutera ibyago byose: Ibi bimenyesto tubizi kuri Eriya yahagaritse imvura
(1 Abami 17:1) Mose yahinduye amazi amaraso (Kuva 7:12) n‘icyago cyo
ku mpanda ya 2 ( ibyah 8:8) tutiriwe tujya mu bigereranyo cyane itorero ryo
mu minsi ya nyuma rizagaragaza ko Imana yaryo ariyo ya Eliya na Mose,
bityo nkuko Farawo atatsinze Mose kandi Yezeberi ntatsinde Eliya kugeza
igihe Eriya yazamuriwe mu ijuru niko abo mu gihe cya nyuma barwanya
ubutumwa bwiza batazatsinda iryo torero.
- Kandi nibarangiza guhamya kwabo bazicwa n‟inyamaswa: mu gice cya
cumi Yohana yariye agatabo, mu kanwa uko niko niri torero rizaryoherwa
no kuba mu mbaraga za gihanuzi, ariko nyuma Inyamaswa izazamuka iyi
nyamaswa ni Anti-Kristo, ari nayo ivugwa mu gice cya 13, izabarwanya
ndetse ibice bivugako hazabaho n‘abandi bazahorwa Imana mu gihe cya
Anti-Kristo.
- Intumbi zayo zizarambarara Sodomu no muri Egiputa mu mvugo
y‟Umwuka: Sodomu ni umugi w‘akabarore mu byaha bitandukanye
by‘ubusambanyi n‘ubutinganyi, Egiputa nayo ni uko isobanura ubucakara
iyi si ishyira ku b‘itorero.
- Aho umwami wabo yahambwe: Ibi bigaragaza neza ko aba bahamya ari
itorero cyangwa itsinda ry‘abizera aha Yohana abigereranije bitewe n‘uko
nabo bahamya nabo ariho bazagwa, itorero ryose rigomba kwangwa no
kwicwa ariko kandi rigomba no kuzazuka no kuzamurwa mu ijuru.
- Imyaka 3 ½: uyu mubare ugaragaza ko urubanza ubwarwo rutuzuye ni
igihe ab‘isi bazaba bashinyagurira hejuru y‘akarengane ba bahamya aribo
bya biti bya Elayo.
- Umwuka w‟ubugingo ubazamo bazamuka mu ijuru: Uyu ni umuzuko
w‘abera bazahorwa Imana, cyangwa ikigereranyo cyo kujyanwa
kw‘Abazicwa bazira guhamya muri icyo gihe cya Antikristo nkuko
barenganijwe ku mugaragaro no kujyanwa bizaba bityo (Ibyak 1:9) ibi
bizasa no kuzamurwa kwa Eliya mu magare y‘Umuriro (2 Abami 2:11) ibi
69
IBYAHISHUWE NA KRISTO
bizabaho mbere yo kugaruka kwa Kristo (14:14-16) uyu niwo muzuko wa
mbere dukurikije (20:6)
- Igishyitsi cyinshi cyica abantu 7000 abasigaye bahimbaza Imana : bisa
ni iki gishyitsi ari ikiri mu kumenwa k‘urwabya rw‘umujinya rwa 7, Abantu
bose bazahimbaza Imana ibi bizasohoza rya jambo igihe amavi yose
azapfukama n‘indimi zose zikatura ko Yesu ari umwami (Fil 2:10-11)
Abahamya 2 nka Eliya na Enoki
Abasobanura bemeza ko aba bahamya babiri ari Eliya na Enoki bazagaruka,
bahamya ko ubwo batapfuye, bazaza guhamya Imana mu minsi iheruka,
bakicwa maze bakazuka nyuma y‘iminsi itatu. Ibi bihura n‘inyandiko
iboneka mu gitabo cyo mu nyandiko za Kiyahudi ―Ubutumwa bwa
Nikodemu‖ twayigarutseho mu gitabo ―Inkuru zitavuzwe zo mu buzima
Bwa Yesu‖ nkuko twatangiye tubigaragaza hariho amashuri menshi
y‘ibitekerezo kuri iyi ngingo. Iyo bimeze bityo umwizera akwiye
kubyemera nk‘ubumenyi, ariko tugategerezanya gusohora kwa byose
twihanganye.
Ubusobanuro Bw‟ibyah 11:7-13
Imirongo
Umurwa ukomeye, Sodoma
cyangwa Egiputa.
Aho umwami wabo
yabambwe.
Inyamaswa izamuka I
kuzimu.
Abakina ku mubyimba
Kuzuka no kuzamurwa
Ubusobanuro
Isi yanduye y‘Abarwanya Umurwa
Yera (abera)
Uburyo isi yanze Kristo mu mateka
Anti-Kristo, inyamaswa izava mu
mazi
Insinzi y‘akanya gato ku bantu
b‘Imana
Ingororano y‘Abarenganijwe bahorwa
Imana mu gihe cy‘umubabaro ukabije.
Impanda ya 7 ishyano rya 3
70
IBYAHISHUWE NA KRISTO
IGITEKEREZO FATIZO: Impanda ya 7 igaragaza ko Kristo ahawe ubutware
ku mugaragaro......Marayika wa 7 avuza impanda, mu ijuru havuga amajwi
arenga, ko Ubwami bw‟isi bubaye ubw‟Umwami wacu n‟ubwa Kristo we
kandi azahora ku ngoma iteka ryose. Ba bakuru makumyabiri na bane
bicara ku ntebe zabo imbere y‟Imana bikubita hasi bubamye baramya
Imana bati: Turagushimye mwami Imana ishoborabyose iriho kandi
yahozeho izahoraho, kuko wenze ubushobozi bwawe ukima (Ibyah 11:16-
17)….
Urusengero rufunguka n‟isanduka y‟isezerano: isanduku y‘isezerano
ry‘Imana na Isiraheri yabaga mu rusengero (Kuva 26:33) ibi bikagaragaza ko
izaba isohora isezerano ryayo n‘abayubaha. Maze habeho imirabyo n‘inkuba
nk‘igishyitsi n‘ikimenyetso cyo gukora kw‘Imana.
71
IBYAHISHUWE NA KRISTO
IGICE CYA 12:
IBIKORWA BYA SATANI UBWE
“Ikimenyetso gikomeye kiboneka mu ijuru, mbona umugore wambaye izuba,
ukwezi kwari munsi y’ibirenge bye, ku mutwe yambaye ikamba ry’inyenyeri 12
kandi yari atwite, nuko atakishwa no kuramukwa ababazwa n’ibise. Mu ijuru
haboneka ikindi kimenyetso, mbona ikiyoka kinini gitukura gifite imitwe irindwi
n’amahembe icumi no ku mitwe yacyo gifite ibisingo birindwi.”(Ibyah 12:1-3)
Ishusho 17 Mu bimenyetso by’umugore n’ikiyoka Yesu yashakaga gusobanurira Yohana uko
SataniYarwanije Isiraheri, Yesu n’itorero muri rusange!
Uburyo bwa mbere bwo
Gusobanura Ibyahishuwe 12
M
uri kino gice Imana yahishuriwe Yohana ibikorwa bya Satani ubwe
kugeza mu gihe cy‘umubabaro ukabije, yabikoreye kugirango
abasomyi bose bazumve neza imbaraga zizaba ziri inyuma ya byose
mu mateka kugeza icyo gihe. Ibi bigaragaza intambara hagati ya Satani n‘Imana
uhereye ku kugwa kwe, ndetse bigaragaza impamvu umurimo we ariwo uzatera
Anti-Kristo n‘umuhanuzi w‘ibinyoma gukora (13) reka muri ubu buryo bwa
mbere dusobanure iki gice umurongo ku murongo kugirango birusheho
kumvikana.
72
IBYAHISHUWE NA KRISTO
12.1: Ikimenyetso gikomeye kiboneka mu Ijuru: Yohana yakoresheje iri
jambo ikimenyetso mu kigiriki (Semion) inshuro nyinshi mu byahishuwe ariko
aha yavuze ko ari ikimenyetso gikomeye (Mega Semion) bivuga ku kintu
kidasanzwe cyari kigiye kwerekanwa.
Umugore wambaye izuba, ukwezi kwari munsi y‟ibirenge bye ku mutwe
yambaye ikamba ry‟inyenyeri 12: Benshi mu basobanuzi bavuze byinshi kuri
uyu mugore, bamwe bati yaba ari Mariya nyina wa Yesu Kristo, ibi ntibabyahura
cyane ko umugore azaba agihari mu gihe cy‘akarengane (12:13, 13:17)
Dushingiye ku bindi bigereranyo bishushanyo bigaragara mu byanditswe mu
isezerano rya cyera (Yes 54 :1-6,Yer 3 :20,Ezek 16 :8-14,Hos 2 :19-20) turabona
rwose ko uyu mugore ari Isiraheli nk‘ubwoko bw‘Imana uhereye cyera Imana
yagiye igereranya isiraheli n‘umugore yari yambaye ikamba (Gr.Stephanos)
ririho inyenyeri 12, mu byanditswe kandi harimo izindi ngero za Israheli
igereranywa n‘umugore waramukagwa (Yes 26 :17-18,Yer 4 :31 ;13 :21 ;Mika
4 :10 ;5 :3) mugore yabyaye Kristo (U.5)
Izuban‟ukwezi inyenyeri: Nta kabuza dukurikije za nzozi Yozefu yarose
(Intang 37:9) Yozefu arototera se yakobo na nyina Rasheri byadufasha kumva
ubusobanuro bwabyo.
« Yongera kurota izindi nzozi azirotorera bene se ati: ῝Nongeye ndota
izindi nzozi izuba n‟ukwezi n‟inyenyeri binyikubita imbere. Ubwo rero
izuba ryari Yakobo, Ukwezi ni Rasheri naho inyenyeri bari abana ba
Yakobo (7:5-8) ῎
12:2 Mu iyerekwa rya Yohana uyu mugore yari atwite atakishwa no
kuramukwa ababazwa n‟ibise: ibi bigaragaza umubabaro w‘ubutabwe bwa
Isiraheri mu myaka 400 y‘umwijima mbere yo kuza Kwa Kristo Kwa mbere.
12:3 Ikimenyetso cya kabiri cyari ikiyoka kinini gitukura, icyo Imana
yasobanuye neza ko ari Satani ku murongo wa 9 na (20:2) Ijambo ikiyoka
(Gr Drakon) riboneka inshuro 12 zose mu isezerano rishya kandi hose mu
byahishuwe ndetse n‘ahandi hose hose ryerekeza kuri Satani
(12 :3,4,7,9,13,16,17,13 :2,4,11 ;16 :13,20 :2)
1) Ikiyoka : ni Satani
2) gutukura kwayo : bisobanura kumena amaraso bisobanura ubugome
n‘ubwicanyi.
3) imitwe 7 n‟amahembe 10: ni amahanga 10 n‘ubutware, imbaraga
10(17 :12) Abami 10 bazategekera mbere mu butware bwe ariko Anti-
73
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Kristo naza hazavaho 3 hasigare ibisingo cyangwa amakamba 7
bigaragaza ubutware bwa giporitiki bazakorana mu gihe cy‘umubabaro
ukabije. Hariho abavuga ko amahembe arindwi byaba bivuga gusa
gukomera kw‘ikiyoka, bashingiye ko umubare 7 uvuga, kuzura
kw‘Imana.
- 12 :4 :1/3 Cy‟inyenyeri zo ku ijuru: nta kabuza aba ni abamarayika Satani
yateye kugomera Imana (12 :8,Dan 8 :10,Yuda 6 ;2Pet 2 :4) Imana
yarabirukanye ibajugunya mu isi ntibaba bacyongera kubona mu bwiza
bwayo, nubwo byagenze gutyo ariko ntibyabujije Satani kurwanya Isiraheri
ngo itabyara Yesu (12 :5,Mat 2 :13) iki nicya gihe Satani yakoresheje
Herode ngo yice umwana twibuke ko ibyo Satani akora byose biyobowe no
kuba yayobora ndetse agasengwa nk‘Imana ndetse n‘urwango k‘uwo Imana
yahitiriyemo kuzatwara ubwami. Satani yifuzaga kuyobora mbere yuko
yirukanwa mu ijuru»
- 12 :5 Abyara Umwana w‟umuhungu uzaragiza amahanga inkoni
y‟icyuma, Uwo mwana arasahurwa ajyanwa ku Mana : Guhera kuvuka
kwa Yesu kugeza apfuye Satani yamuhize inshuro nyinshi, ariko biba
iby‘Ubusa ntiyabashije kumuheza mu gituro ahubwo yazukanye insinzi
urupfu arutsinze azamurwa ku mana, Satani ntiyabasha kumurenganya ubu.
Ubu noneho Kristo azatwara amahanga y‘isi ayatwaje inkoni y‘icyuma.
Satani yaraneshejwe kandi iyo ibyo yagambiriye bibaye imfabusa, nyamara
ntacogora ahitamo gukoresha ubundi buryo.
- 12 :6 Uwo mugore ahungira mu butayu aho afite ahantu yiteguriwe
n‟Imana: Nubwo Satani atabashije kwivugana (wa mwana wa Isiraheri)
akagaruka ahiga wa mugore ariwe Isiraheli, Yohana yabonye ko isiraheli
ihungishirijwe mu butayu, aho yari afite ahantu yiteguriwe n‘Imana kugira
ngo bamugaburireyo kumara iminsi 1260 (Imyaka 3 ½ ) igice cya 2
cy‘umubabaro ukabije (U.14,12 :2-3 ;Mat 24 :16 ;Mar 13 :14) ubutayu ni
ahantu hitaruye ho kurindirwa gutorezwa no kugeragezwa, ijambo ngo
bamugaburireyo bivuga wenda abanyamahanga cyangwa Imana
n‘abamarayika bayo (Dan 12 :4)
N.B : Nubwo ubusobanuro bwakoreshwa n‘igihe itorero ryahungiraga I Pera mu
gihe cyo kurimbuka kwa Yerusalemu mu buryo bw‘amateka (Mar 13 :14) mu
74
IBYAHISHUWE NA KRISTO
kinyejana cya mbere muri 70 N.K, twizerako uyu murongo wari ukivuga no ku
bimenyetso mbere yo kugaruka kwa Yesu Kristo.
12 :7 Mu ijuru habaho intambara Mikayire arwanana n‟abamarayika be:
Uhereye cyera « Mikayire » ni Marayika ukomeye uhagarariye ingabo
z‘abamarayika b‘Imana (Yuda 10 :13,21 ; 12 :1) Mikayire yagumanye i Peti rye
mu bamarayika basigaye nkuko Satani yarihamanye mu bamarayika baguye
Yohana yabonye ko Mikayire n‘abamarayika be batabariye kurwana, yigeze
gutongana na Satani (Yuda 9)
12 :8 : Mu iyerekwa rya Yohana Satani yaratsinzwe muri iyo ntambara,
ntiyongeye kuboneka mu ijuru (20 :11 1 :1-2 ; Dan 2 :35, Zek 10 :10) Imana
ntizongera kumva ibirego bya Satani arega abizera.
12 :9 Imana iravuga ko icyo kiyoka ariyo ya nzoka ya cyera na Satani (Itang
3 :1-5, Luka 10 :16-19, Roma 16 ; 20) mu buryo bwo kumenyesha Yohana
inkuru ndende ishingiye ku mateka. Satani bivuga umunyabinyoma, Sekibi, se
w‘ibinyoma byose, we n‘abamarayika be barajugunywe bava mu bwiza
bw‘Imana ubutazabubona ukundi….
12 :10 : Yohana yumvise ijwi rirenga rivuga riti : Noneho agakiza karasohoye
gasohoranye n‘ubushobozi n‘ubwami bw‘Imana yacu, Iri jwi rimeze nkaho
ryavaga mu kanwa ka ba bahowe Imana (6 :10) nubwo Satani rero atakirega bene
data ariko arabarenganya ndetse abarwanya ijoro n‘umunsi nkuko ibizima bine
bihora biramya ijoro n‘umunsi (4 :8)
12 :11 Nabo bamuneshesheje amaraso y‟Umwana w‟Intama : Aha
haravuga abantu bazicwa mu myaka ya nyuma y‘umubabaro ukabije, muri iyi
ndirimbo baragaragaza ko urupfu rwa Yesu rwabahaye insinzi yo kunesha ku
buryo buhoraho, ndetse bamuneshesheje n‘ijambo ryo guhamya kwabo,
ntibakunda amagara yabo ntibanga no gupfa bivuze ko bazemera gucungurwa
n‘amaraso yabo maze bakanesha rwose, twibuke rya jambo ngo abari aba mbere
bazaba abanyuma. Abisiraheri bari aba mbere mu mugambi w‘Imana ariko
nyuma yo kwanga agakiza, agakiza kaje mu banyamahanga, kandi nibo bazafata
ikirere basanganiye Kristo mbere ndetse bazacira abisiraheli imanza, abisiraheri
bo rero bazarenganywa mu gihe cy‘Umubabaro mbere yo gucungurwa kwabo.
75
IBYAHISHUWE NA KRISTO
12 :12 Nuko wa Juru we nanamwe abaririmo nimwishimwe, naho wa si we
ugushije ishyano : Iyi ni indirimbo ikomeza isaba abo mu ijuru kwishima kandi
ko ab‘isi babonye ishyano kuko Satani yari amanutse ndetse aziko afite gito, mu
ijuru bashimishijwe nuko Satani atazongera kugaba igitero ariko mu isi ho
bazaba bagushije ishyano.
12 :13 Satani azabona ko Yesu yamucitse, Itorero naryo rizaba
ryaramucitse maze ahereko ahagurukire isiraheli uyu murongo uhwanye nuwa 6
Isiraheli izahungishirizwa mu butayu, nkuko babuhungishijwe Farawo mu
(Kuva 14 :5)
12 :14 Umugore ahabwa amababa abiri y‟ikizu kinini kugirango aguruke
ahungire mu butayu : abisiraheli bazahabwa ubufasha mva-juru Imana
yaramije abisiraheli amababa nk‘ayikizu ubwo yabakuraga muri Egiputa (Guteg
32 :11 ; Yes 40 ; 31) no muri icyo gihe Imana izakoresha imbaraga zayo
mukurinda no guhisha ubwoko bwayo.
12 :15 Icyo kiyoka gicira amazi ameze nk‟uruzi kugirango amutembane :
Satani nabona ko wa Mugore (Isiraheli) ahunze azohereza igisa n‘amazi, aha
twavuga ko ari umugenzi w‘ingabo za Gisirikare uzabahiga dukurikije
ibigereranyo byo muri (Yer 46 :7-8 ;47 :2-3) umwuzure muri Bibiliya ni
igishushanyo cy‘akarengane (Zab 18 :4,124 :2-4 ;Yes 43 :20 Satani nanone
ashobora kuzashukisha abisiraheli inyigisho z ‗ibinyoma cyane ko ayo mazi
azava mu kanwa ke.(U. 16)
12 :16 Ariko isi iramutabara imira uruzi cya kiyoka cyaciye : Abisiraheli
bakurikiwe n‘ingabo za Egiputa inyanja itukura yarabatabaye maze imira ingabo
za Egiputa (Kuva 15 :12) Nyuma yaho n‘ubutaka bwamize Kora, Datani, na
Abiramu. (Kub 16 :28-33, Kuteg 11 :6, Zab 106 :17) Dushingiye ibi byanditswe
Imana ishobora kuzakora igitangaza mu buryo bwayo igakiza abisiraheli.
12 :7 Ikiyoka kirakarira wa mugore kiragenda ngo kirwanye abo mu
rubyaro rwe basigaye bitondera amategeko y‟Imana kandi bafite guhamya
kwa Yesu : Satani azarakarira isiraheri kuko atazaba abashije kuyitsinda,
azagaruka arebe abasigaye batahunze bizera Kristo, birashoboka ko ari ba bandi
144000 bashyizweho ikimenyetso kuko tubabona mu nsinzi ku musozi Siyoni
mu gice cya 14. Ariko na none iyo ntambara Satani ntazayitsinda, kubera ayo
mateka yo kuneshwa kwe uhereye kera, azahitamo gukoresha izind mbaraga,
azahamagara Anti-Kristo n‘umuhanuzi w‘ibinyoma (13)
76
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Uburyo bwa kabiri bwo gusobanura
Ibyahishuwe igice cya 12
Umugore n’uruhinja
Mu gihe n‘imyaka Imana yabonye (yafashe) Abayisiraheri, nk‘umugore
n‘abakristo nk‘Umugeni. Cyangwa itorero Yesu nk‘umwami w‘iherezo
n‘itangira ryaryo na Satani nk‘inyamaswa mbi yarwanyije ibya muntu byose,
Kristo n‘abantu be bose bityo uyu murongo 11:15 ugaragaza itangiriro
cyangwa gukomeza kw‘intambara y‘Umwuka hagati ya Yesu n‘abantu be
n‘umwanzi wabo Satani.
- Umugore wambaye izuba: uyu niwe mukinyi w‘ibanze mu gitabo
cy‘ibyahishuwe (itorero) muri macye igitabo cy‘ ibyahishuwe cyibanda ku
bintu bitatu bikurikira:
1. Umugore : Itorero : igitekereko cy‘itabaza, igiti cya Elayo
2. Kristo : Umutwe w‘itorero kandi uribereye maso
3. Ikiyoka: Umwanzi urwanya itorero.
Uyu mugore nta kabuza kiliziya Gatorika ivuga ko ari ―Isugi
Mariya‖umwamikazi w‘ijuru ariko uyu si umugore mu buryo bugaragara ni
ikimenyesto cy‘itorero.
- Yari atwite atakishwa no kuramukwa :wakwibaza uyu mugore uwo
ariwe ariko igisubizo ni uko ni abacunguwe nk‘uko Imana ibabona
- Izuba n‘ukwezi n‘inyenyeri: Ibi bishobora gusobanurwa-
- Izuba :Isezerano rishya
- Ukwezi: Isezerano rya kera (igicucu)
Bishobora no kutagira igisobanuro rero dukurikije ko uriya mugore yari mu
kirere ntibitangaje rero ko izuba n‘ukwezi byabonekana nawe.
- Ikiyoka gitukura gifite imitwe 7 n‟amahembe 10: Aya makamba ni aya
cyami aho kuba gutsinda (ubutsinzi) nk‘iryo umugore yari yambaye ikindi
gifite ayo makamba mu byahishuwe ni inyamaswa yaturutse mu mazi ariyo
Anti-Kristo (ibyah 13:1; ibyah 19:12)
- Imitwe 7 : isobanura ubwenge bwuzuye
- Amahembe 10: Imbaraga ,Daniel yabonye inyamaswa y‘umutwe umwe
ariko ifite amahembe 10 (Dan 7:7,20)
77
IBYAHISHUWE NA KRISTO
- Iki kiyoka ninde? Iyi nzoka nta gushidikanya ni Satani nkuko ku murongo
wa 9 babivuga niwe wamanukanye na 1/3 cy‘abamarayika kandi ahangana
n‘umugore mu buryo bugaragara mu itangiriro (3:15) ndetse arwanya
itorero nk‘umugore mu buryo bw‘Umwuka.
- Ikiyoka gishobora kurya umwana uzavuka: ni Satani nyirizina ashaka kwica
Yesu nk‘umwana wari uvuye mu rubyaro rwa muntu.
- Waje aturutse mu rubyaro rwa Isiraheri (Abag 4:4) kandi niwe uzaragiza
amahanga inkoni y‘icyuma.
Mikayire arwanya ikiyoka
Igitekerezo fatizo
Mbere yuko Yesu agaruka Satani azatsindwa (yaratsinzwe) ibi bizanezeza ijuru
ariko bibaze isi (Byabaye igihe Satani yirukanwaga)
- Mikayire n‘ikiyoka: Iyi ntambara yabereye mu kirere. Mikayire yiswe
Marayika ukomeye (Yuda 9) Abanyeshuri ba Bibiliya bagereranije
Mikayire na Yesu, Bashingiye ku busobanuro bw‘izina rye.
- Mika :Usa,
- Yire: Imana
Muri iyi ntambara Satani yaratsinzwe, mbere ya Edeni biratangaje kuko bije
nyuma y‘impanda 6 zose, igitabo cy‘ibyahishuwe si cyanditse ku buryo
bw‘uruhererekane bw‘igihe ibirimo byabereye ahubwo icy‘ingenzi ni ubutumwa
burimo.
- Ijwi rirenga rivugira mu ijuru ko agakiza gasohoye: Ukurikije ibi bikurikira
byabayeho hagati y‘Umuntu Satani n‘itorero wamenya impamvu y‘iri jwi.
1. Kugwa Kwa muntu muri Edeni.
2. Guhamagarwa Kwa Isiraheri ngo izavukiremo Kristo.
3. Ubu buryo Satani yarwanije Yesu mu murimo we wo ku isi.
4. Yesu azamuka akicara ku ntebe yo mu ijuru.
5. Kurindwa kw‘abantu b‘Imana mu minsi ya nyuma y‘umubabaro.
6. Kristo ayoboza amahanga inkoni y‘Icyuma.
Nyuma y‘ibi rero nibwo ijwi ryavugiye mu ijuru ko agakiza gasohoye.
(Ibyah 12:10)
- Kuko umurezi wa bene data wabaregaga imbere imbere y‟Imana: Uwo
ni Satani mu byanditswe byera Yobu igice cya 1 n‘iya 2 habivugaho neza.
Ibi ntibivuga yuko Satani yajyaga imbere y‘Imana kuko amasengesho
y‘abera niyo ahora imbere y‘Imana.
78
IBYAHISHUWE NA KRISTO
- Bamutsindishirije-Amaraso y‘Umwana w‘Intama: n‘Ijambo ryo guhamya
kwabo.
- Ishime wa juru we, ugushije ishyano wasi we: Kujugunywa kwa Satani
mu isi bivuze ko ibirego bye bitazongera kuzamuka mu ijuru ukundi. Iyi ni
inkuru nziza ku bamarayika bose ariko isi yo igushije ishyano kubera
inyamaswa yo mu butaka n‘iyo mu mazi Satani azahamagara. (Anti-Kristo
n‘umuhanuzi w‘ibinyoma) Ndetse n‘ibindi bikorwa birangwa n‘ubugome
byinshi akora arwanya abera.
Ikiyoka gihiga wa mugore (12:13-17)
Igitekerezo fatizo
Satani ntazigera ashobora gusenya itorero, kuko byanditswe ngo itorero
ry‘Imana ryubatse ku rutare n‘amarembo y‘Ikuzimu ntazarishobora. Kuko
ririnzwe n‘ubutware bwo mu ijuru ariko azateza intambara nyinshi arwanya
abakomeza amategeko y‘Imana.
- Cya kiyoka gihiga wa mugore, ahabwa amababa ameze nk‟ay‟ikizu
ngo ahungire mu butayu amareyo igihe n‟ibihe n‟igice cy‟igihe: Aha
Satani abonye ko atagishoboye kurega abera ahiga itorero cyangwa Isiraheri
nka nyina wa Kristo Maze ahabwa amababa nk‘ay‘ikizu bivuga Imbaraga
z‘uburinzi bw‘Imana (Divine Protection )rimara igihe n‘ibihe n‘igice
cy‘igihe bingana naya minsi 1260 cyangwa amezi 42 nkuko twabibonye mu
bice byabanje (Ibyah 11:2;Dan 7:25;Dan 12:7)
- Iyi ni ya minsi y‘umubabaro ukomeye mbere yo kugaruka kwa Kristo.
- Ikiyoka gicira uruzi ngo rutembane wamugore, maze isi irasama irarumira,
ikiyoka kirakara gihiga abo mu rubyaro rwe basigaye bakurikiza amategeko
y‘Imana. Amazi cyangwa umwuzure bivuga ibigeragezo cyangwa
ukurimbura nibyo Satani azaba yifuza gukoresha ngo arimbure itorero, Ni
uburyo runaka abisiraheri bazapangirwa kugeragezwamo ngo barimbuke
ariko Imana igakinga ukuboko ikaburizamo. Iyo migambi ya Satani.
- Maze Satani abonye ko amwaye, azashaka abazaba bakiriho mu minsi ya
nyuma bacyubaha amategeko y‘Imana bagifite guhamya kwa Yesu. Abo ni
abisiraher nk‘itorero ryo mu minsi ya nyuma.
79
IBYAHISHUWE NA KRISTO
IGICE CYA 13:
INYAMASWA YAVUYE MU
MAZI NO MU BUTAKA
T
wibuke ko ubutware bw‘Ubwami bw‘isi bwabaye ubwa Yesu Kristo
(11:15) aha tugiye kuvuga kuri Politike mbi n‘idini ry‘Ikinyoma, byiswe
Anti-Kristo n‘umuhanuzi w‘Ibinyoma, cyangwa Inyamaswa yo mu nyanja
n‘iyo mu gitaka. Mu gice cyabanje twabonye Satani arwanya itorero ariko biba
iby‘ubusa maze ihiga abasigaye aribo torero ryo mu minsi ya nyuma kandi nabo
ntiyabashobora. nyuma noneho ahamagaye izindi nyamaswa zo kumufasha izo ni
inyamaswa yo mu mazi no mu butaka (Anti-Kristo n‘umuhanuzi w‘ibinyoma).
Inyamaswa yo mu Nyanja
(Water monster; Anti-kristo)
“Ngihagarara ku musenyi wo ku Nyanja, ngiye kubona mbona inyamaswa iva
mu Nyanja, ifite amahebe cumi n’imitwe irindwi, ku mahembe yayo hariho ibisingo
cumi, no ku mitwe yayo hari amazina yo gutuka Imana” (Ibyah 13:1)
Ishusho 18 Inyamaswa izava mu Nyanja ariwe Antikristo ariwe mutware
Uzava mu Bantu benshi.
80
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Igitekerezo fatizo
Uko ibihe byagiye biha ibindi Imana yabonaga Politike nk‘inyamaswa yavuye
mu mazi (Amazi=Abantu benshi) noneho rero mu gihe cy‘umubabaro ukabije,
iyi nyamaswa izagira imbaraga nyinshi irwaye Kristo yakire amaturo
y‘impongano ngo irwaye abantu b‘Imana. Ijambo Anti-Kristo Ni ijambo
ry‘inyunge risobanura Urwanya Kristo.
1. Anti:urwanya
2. Kristo: Kristo (uwasizwe).
Inyamaswa iva mu Nyanja, yari ifite imitwe irindwi n‘Amahembe icumi, yasaga
n‘ingwe, amajanja nk‘aya aruko, akanwa nk‘ak‘intare:
- Imitwe irindwi:Ubwenge bwuzuye
- Amahembe icumi: Imbaraga zishingiye ku bwami cyangwa ibihugu 10
- Amazina yo gutuka Imana: Kwishyira mu mwanya w‘Imana no kurwanya
Ijambo ryayo
- Yasaga n‟ingwe : Inyamujinya n‘uburakari bukabije
- Amajanja nk‟aya Aruko: ni inyamaswa igira imbaraga zitangaje cyane
mu maguru yayo kandi iba ahantu hose ahashyuha cyane n‘ahakonja cyane.
- Umunwa nk‟uw‟intare: iconshomera kandi yivuga biteye ubwoba.
- Cya kiyoka kiyiha imbaraga n‟intebe yacyo y‟ubwami n‟ubutware
bukomeye: Satani niwe ubwe uzaha Anti-Kristo cyangwa politike irwanya
abera b‘Imana intebe n‘ubutware, mu gihe cya Yohana iyi nyamaswa
bayigereranyaga na Roma, ariko ifite igisobanuro cy‘ubutegetsi bwose
burwanya Kristo, Satani rero azayiha intebe ye Ubwami n‘ubutware bwose.
- (?) Twibaze cyane aho ubuyobozi n‘ibikorwa bya Eliminati bigejeje isi
muri iyi minsi, kandi ikaba igizwe n‘aba Anti-Kristo muri Bibiliya, Yohana
yanditse ko no mu gihe cye amayoberane ya Satani yari yaratangiye gukora.
(1 Yoh 2:18,22 4:3 2 Yoh 1:7)
- Anti-Kristo hano agaragara nka Kristo wa Satani uje guhangana na Kristo
w‘Imana.
- Yasaga n‟iyakomeretse uruguma rwica ariko rurakira: aha iyi
nyamaswa irisanisha na Kristo, nyamara ariko Kristo wabambwe agapfa
kandi akazuka akanesha kandi agahora anesha ntaho yagereranirizwa
n‘Anti-Kristo.
- Abari mu isi bazayiramya, bayitangarira: bazava kuri Kristo ,bamutere
umugongo bikubite imbere ya Anti-Kristo maze bamuramye Yohana
yavuze ko Satani azayobya abari mu isi (11:9) mu gihe cya Pawulo Satani
yigaragazaga nka Marayika n‘umucyo (2 Kor 11:14)
81
IBYAHISHUWE NA KRISTO
- Agahembe kavuga ibikomeye, amazina yo gutuka Imana: mu gihe cya
Yohana Domitiane umwami w‘Abami w‘Abaroma yiyise Demius et Deus
bivuga umwami Imana, uko rero ni ugutuka Imana no kwishyira mu cyimbo
cy‘Imana. Mu gihe cya none papa bivuga Data wa twese cyangwa
Monsegneur bivuga, umuremyi wanjye ibyo ni ukwishyira mu mwanya
w‘Imana no kuyaka icyubahiro cyayo ,kandi yarirahiye ko itazagiha undi
Muri Daniel naho bavuga agahembe gafite akanwa kavuga ibikomeye (Dan
7:8) Ibisa bityo byagiye bikorwa n‘abategetsi b‘isi ariko Antikristo we
azakabya.
- Ibumburira akanwa kayo gutuka Imana n‟ahera hayo n‟ababa mu
ijuru mu mezi 42: Bibiliya ivuga ibya Anti-Kristo itya: ―Ni umubisha
wishyira hejuru y‘icyitwa Imana cyose cyangwa igisengwa kugirango
yicare mu rusengero rw‘Imana yiyerekane ko ari Imana (2 Tes 2:4) Aha ni
muri cya gihe cy‘akarengane n‘umubabaro ukabije, ariko n‘ubu Anti-Kristo
yatangiye gukora kuko abarwanya Imana n‘abishyira mu mwanya wayo
ndetse n‘amazina atuka Imana bigwiriye. Muri icyo gihe abenshi bazicwa
abandi bafungwa bazira guhamya Yesu.
- Umuntu wese izina rye ritanditse mu gitabo ubugingo azayiramya:
Igitabo cy‘ubugingo kiboneka mu Ibyah 3:5 ni nko kuvuga ubwenegihugu
bw‘Ijuru, abo bameze nk‘abisiraheli mu gihe cyo kwicwa kw‘abana
b‘imfura ba Egiputa ntacyo batwawe n‘imibabaro y‘ibyago kuko bari
bashyuzweho kuko bari bafite ikimenyetso cy‘amaraso y‘Umwana
w‘Imana.
- Uwo mwana w‘Intama ariwe Kristo, niwe wongeye gutambwa
kubw‘ibyaha abamwizeye bose baba babonye ubugingo, bahabwa
ubwenegihugu bw‘Ijuru, mu isi baba ari abashyitsi n‘abimukira kuko
biteguye gutaha wa mudugudu.
- Nihagira ujyana abandi ho iminyago, cyangwa Uwicisha abandi inkota
nawe azicishwa inkota: aha arimo aragagaraza akarengane kazaba ku
bizera mu gihe cy‘umubabaro, icyakora akavuga ko bazahorerwa kandi
bangwe n‘amahanga yose babahora izina rye (Mat 24:9)
82
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Inyamaswa Yo Mu Butaka
(Umuhanuzi W’ibinyoma)
“Nuko mbona indi nyamaswa izamuka iva mu butaka. Iyo yo yari ifite amahembe
abiri nk’ay’Umwana w’Intama, ivuga nk’ikiyoka.” (Ibyah 13:11)
Ishusho 19 inyamaswa yo mu Gitaka, Umuhanuzi w’ibinyoma. Antikristo azabona ko
yabashije kunesha ab’isi, ariko abantu b’Imana bo ntibazamwemera, nicyo kizatuma akorana
n’umuhanuzi w’ibinyoma ngo yishushanye nk’umunyedini azakora ibitangaza byinshi.
Igitekerezo fatizo
Mubihe byose Imana yagiye ibona inyamaswa yo mu butaka ariyo muhanuzi
w‘ibinyoma ariko mu gihe cy‘umubabaro ukabije iki kinyamaswa kizaba gifite
imbaraga zo kuzana abantu kuri Anti-Kristo.Ya Anti-Kristo igikora umuhanuzi
w‘ibinyoma azahatira abantu bose kuri Anti-Kristo, azakora ibimenyetso
n‘ibitangaza ngo ayobye n‘intore nimba bishoboka
Amahembe abiri nk‟ay‟Umwana w‟Intama, ivugank‟ikiyoka: uburyo
isa ni nka Kristo, ariko uburyo ivuga ni nka Satani. Rimwe na rimwe ijwi
rye rimera nk‘irya marayika w‘ umucyo .Yesu yavuze ko twirinda
abahanuzi b‘ibinyoma. Bazaza aho muri bambaye uruhu rw‘Intama ariko
ari amasega aryana (Mat 7:15) Anti-Kristo yananiwe kuyobya abakurikiye
Umwana w‘Intama, aherako asaba ubufasha umuhanuzi w‘ibinyoma ariyo
ya nyamaswa yavuye mu butaka.
83
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Iyi nyamaswa ni iyihe: Ni idini ryanduye uhereye cyera ryivanga na leta
y‘isi mu ifatanyabikorwa bitandukanye, Umwami Constatine yategetse
abantu bose gukizwa bose baza mu itorero kandi batihannye ibyaha
batinyaga itegeko ry‘umwami w‘abami. Insengero z‘abami b‘abami
ziciwemo Abakristo benshi mu gihe cy‘akarengane. Mu mateka idini
ry‘inyamaswa ryageze aho rihagararira isi nka Guverinoma ya Roma,
Mbese nkuko Umwuka wa Kristo uhesha Kristo icyubahiro, umuhanuzi
w‘ibinyoma nawe ahesha Anti-Kristo icyubahiro (Yoh 16:14)
Iyobesha abari mu isi ibimenyetso : Umuhanuzi w‘ibinyoma azayobesha
isi ibitangaza byinshi, kumanura umuriro uvuye mu ijuru (nka Eliya
)(1Abami 18:24-39)
Nubwo Abantu bazamanza kwanga ubuyobe bwa Anti-Kristo ariko nihaza
uyu muhanuzi bazibwira ko bakorera Imana.
Abazanga kuyiramya bazicwa: Buri gihe idini ry‘ikinyoma ryiringira
Imbaraga zaryo bwite, kandi n‘umuhanuzi w‘ibinyoma azicisha abazanga
kuramya Anti-Kristo ibi byabayeho mu karengane k‘Abakristo ariko
bizongera kubaho mu gihe cy‘umubabaro ukabije.
Itegeka bose aboroheje n‟abakomeje n‟abakomeye gushyirwaho
ikimenyetso: Mbese tugeze mu gihe icyo kimenyetso kizaziramo? Oya, ibi
bizaba mu gihe cy‘umubabaro ukabije, Abanyeshuri ba Bibiliya benshi
batinze ku mpamvu iki kimenyetso kizashyirwa ku gahanga no ku kiganza
cy‘iburyo, ibi ntago ari ibishushanyo byo ku mubiri (Tatuage) cyangwa se
bya bindi byakoreshwaga n‘abayuda bashyira amategeko mu guhanga no
ku kiganza cy‘iburyo (Mat 23:5) ahubwo Satani ashaka gushyira ku bantu
be ikimenyetso nkuko Umwana w‘Intama yabigenje (14:1) iki kimenyetso
kandi…
Ntawe uzemerwa kugura cyangwa kugurisha cyangwa gutunda
atagifite: sinzi ko byakorohera abantu kubaho, badahaha. Dushobora
kuvuga ko icyi cyaba ikimenyetso kitagaragara nkuko icyashyizwe kuri ba
bandi 144000 ariko na none iki cyaba ikindi kintu kuko umubare w‘ubutatu
ari 777 mu gihe uw‘inyamaswa ari 666. Izina Yesu mu kigiriki ringana na
888. Umubare 6 mu mibare ya gihanuzi uvuga ikibi, naho umubare 3
usobanura ubutatu. Ibi na none biragaragara ko uyu muntu azakorera mu
butatu bwa Gishitani.
I (irota) =10
H (ETA) =8
Ɛ (Sigma) =200
84
IBYAHISHUWE NA KRISTO
O (Omicron)=70
Y(Upsilion)=400
Ɛ(Sigma)=200
888
IRANIUS wo mu kinyejana cya 2 yateranije iyi mibare(666) ibyara izina rya
KAYIZARI NERO.
- Ni umubare : Si umubare wo mu ijuru ahubwo ni umubare w‘umuntu,
biratangaje kubona ungana na 666 mu gihe uw‘ubutatu ari 777 naho izina
rya Yesu riravuga 888, Reka twifashishe imbonerahamwe ikurikira mu
kubisonura :
IBINYOMA BYA SATANI YIGERERANYA N‟IMANA
Ukuri kw‟Imana
Ibinyoma by‟umwanzi
Ubutatu bw‘Imana
-Imana
-Umwana
-Umwuka Wera
Ubutatu bwa Satani
- Ikiyoka
- Inyamaswa yo mu mazi
- Inyamaswa yo mu butaka
Yesu Kristo(Intama)
- Anti-Kristo (Inyamaswa yo
mu Mazi)
Kuzuka kwa Yesu no kubambwa - Anti-Kristo n‘uruguma
rwakize
Ninde umeze nk‘Umwana - Ninde umeze nk‘Inyamaswa ?
w‘Intama?
Abera mu gitabo cy‘ubugingo - Abasengaga babeshya
(abasengaga)
cyangwa bashyeshyengwa
Umuriro uva mu ijuru
- Umuriro uva mu ijuru
Bashyizweho ikimenyetso cy‘izina
ry‘Umwana w‘Intama
YESU=IHZƐYƐ=888 666
- Bashyizweho izina rya ya
nyamaswa
NB: 666: Hariho ababihuza n‘amazina yanditse ku ngofero y‘abapapa ba kiriziya
Gatorika cyane cyane babivuga bashingiye ku karengane Kiriziya gatorika
yakoreye Abakristo.
85
IBYAHISHUWE NA KRISTO
IGICE CYA 14:
UMWANA W’INTAMA N’ABO
YACUNGUYE BARI KU MUSOZI.
Igitekerezo fatizo
M
u mayerekwa ane yo muri iki gitabo, ka tugaruke ku bisiraheri Yesu
yashyizeho ikimenyetso ba bandi 144000. maze marayika avuga
cyangwa atangaza iby‘urubanza no kugaruka kwa Yesu
n‘iby‘imisaruro ibiri, abakiranutsi n‘abakiranirwa. Mu by‘ukuri rero ibi bice
bibiri 14 na 15, ni ibice byeretswe Yohana kugirango amatorero ya Kristo
amenye iherezo rya byose n‘urubanza rw‘Imana nyuma y‘igihe cy‘umubabaro
ukabije. Biragaragara ko ari igihe Kristo azaba yanesheje ikibi, akima ubwami
maze akayoborera ku musozi Siyoni. Ni igice cy‘Ibyiringiro byinshi kigaragaza
ko nubwo mu gihe cy‘umubabaro hazabaho ibyago n‘amakuba menshi ndetse
n‘akarengane ariko nyuma, hariho kunesha no kwimana na Kristo. Igitabo
cy‘ibyahishuwe ntago gikurikiranya ibintu gishingiye ku matariki ibintu
bizabera. Iki gice usanga kivuga ibintu bizaba Yesu yaragarutse mu gihe
kugaruka kwe kuboneka mu bice cya 19.
Yohana yabonye umwana w‘Intama n‘abo yacunguye 144000 bari ku musozi
Siyoni, baririmba indirimbo nshya, aba ni ba bandi bashyizweho ikimenyetso mu
gihe cy‘Umubabaro (7:3; Zek 14:4-5)
Mbere yuko twinjira muri iki gice neza reka tumanze twibukiranye ibintu
by‘ingenzi (12:14-14:20)
Muri (12:1-4) Yohana yabonyemo ibintu 5 by‘ingenzi
1. Umugore wari ufite umwana w‘umuhungu (mu kirere)
2. Mikayire arwanya ikiyoka (mu kirere)
3. Ikiyoka kirwanya umugore (mu Isi)
4. Inyamaswa yavuye mu mazi (yabibonye ari mu isi)
5. Inyamaswa yavuye mu isi ( yabibonye ari mu isi)
Muri iki gice cya 14 Yohana abonyemo ibintu bine bitangaje bikurikira:
6. Umwana w‘Intama n‘abanesheje 144000 (mu ijuru)
7. Abamarayika batatu n‘ubutumwa 3 (mu kirere)
86
IBYAHISHUWE NA KRISTO
8. Umusaruro mwiza
9. Umusaruro mubi
- Ba bashyizweho ikimenyetso babonekanye na Kristo ku musozi Siyoni
Anti-Kristo n‘Umuhanuzi w‘Ibinyoma. Gushyirwaho ikimenyetso kwabo
kwashoboraga kubarinda umujinya w‘Imana ariko ntibibarinde umujinya
wa cya Kiyoka, birashoboka ko bazicwa bahowe Imana (13:15)
Nyamara ariko abenshi mu basobanuzi bahuriza hamwe ko 144000, batazapfa,
mu gihe cy‘umubabaro ukabije. Mu isi yo hambere ikimenyetso gishyizwe ku
muntu byari bifite ibintu bitanu bisobanuye:
1. Ni icya nyiracyo
2. Cyigengwaho
3. Gifite umutekano
4. Kigengwa na nyiracyo
5. Kirinzwe ngo kibe amahoro
- Baririmbye indirimbo nshya: indirimbo nshya mu isezerano rya kera
yabaga ari indirimbo y‘ishimwe ku bintu Imana yabaga ibakoreye uwo
mwanya. Urugero batsinze abanzi babo. Cyangwa se bashima Imana Kubyo
yaremye.( Zab 33:3;40:3;96:1; Yes 42:10)
- Abo nibo batandujwe n‟abagore, kuko ari abari: Iyi nteruro iragoye
kuyivugaho kuko iravuga ko batandujwe n‘abagore bivuga ko ari abagabo,
Hanyuma ikavuga ngo kuko ari abari cyangwa ―Amasugi‖ nkaho ari
Abagore byatumye ibi bisobanurwa nk‘ikimenyesto. Hariho ubusobanuro
bubiri butangwa, ntibashatse, cyangwa nimba barashatse ntibandujwe
n‘urushako rwabo. Nyamara ariko hariho abarekeshwa ubwami bw‘Imana
no gushaka. Bibiliya yitwa NIV, yakoresheje interuro ivuga ngo:"they kept
themselves pure" baririnze, bakomeje kutagira umugayo, cyangwa
ikizinga.
- Bacunguriwe kuba umuganura: Bivuga yuko umusaruro uri inyuma
batoranijwe mu isi mu bwoko bwa Isiraheri mu miryango 12, ngo babe
umuganura ku Mana.
- Ni abaziranenge: bishatse kuvuga mu myitwarire abizera Kristo mu isi
barezwa, ariko mu ijuru bahawe icyubahiro.
87
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Ubutumwa Bw‟abamarayika 3(14:6-13)
Igitekerezo fatizo
Ubutumwa bw‘abamarayika batatu bwagenwe abantu bo mu isi bamenyeshwa ko
igihe cyo guca Imanza gisohoye no kurimbuka kwa Babuloni ikomeye iyi ni
imvugo ya gihanuzi yavugaga kurimbuka kwa Babuloni mu gice cya 18, ariko
Umwuka asezeranya uburuhukiro ku bakristo bapfuye.
- Marayika wa mbere: Ni mwubahe Imana muyihimbaze kuko igihe cyo
guciramo abantu Imanza gisohoye, ubu si ubutumwa bwiza bwo
kwihanisha ibyaha bushingiye ku rupfu n‘izuka bya Kristo, ahubwo ni
ikindi gice kivuga gusa ku rubanza (2 Kor 2:14)
- Abera bo mu bihe byose bategereje gucibwa kw‘imanza zitabera z‘Imana,
noneho rero marayika arabitangaje ati:
Mwubahe Imana
Muyihimbaze
Kuko igihe cyo guciramo abantu imanza gisohoye.
- Marayika wa 2: Iraguye, iraguye Babuloni wa mudugudu ukomeye
wateretse amahanga inzoga ari zo ruba ry‟ubusambanyi bwayo: Turaza
kuvuga kuburyo burambuye ibya Babuloni ikomeye mu gihe cya 17-18-19
Wateretse amahanga inzoga aribwo busambanyi: nkuko ba bantu
144000 batiyanduje, hari n‘abandi biyandurishije ibinyoma bye,
ubusambanyi bwe.
- Ubusambanyi: Kuva mu nyigisho nzima, bakagendera mu nyigisho
z‘abantu banduye.
- Marayika wa 3: Umuntu naramya iyo nyamaswa agashyirwaho
ikimenyetso, azanywa ku nzoga ariyo mujinya w‘Imana, azababazwa
n‘umuriro n‘amazuku: Babandi banyweye ku nzoga ya Babuloni nibo
bazanywa no ku mujinya w‘Imana (Yer 25:15-17)
88
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Ibisobanuro Mu Byanditswe (Ibyahishuwe 14:12-13)
Igitekerezo fatizo
Kugaruka Kwa Kristo gutwara itorero (abera) bizaba nk‘uko Yesu yagiye nkuko
byanditswe mu butumwa bwiza, aha ni mu gishushanyo cy‘isarura.
Tumenye ibi:
- Usa n‘Umwana w‘Umuntu: Yesu mu byanditswe byera Yesu yigaragaza
nk‘Umwana w‘Intama , cyangwa Umwana w‘Umuntu ,nta kabuza rero uyu
ni we uje gusarura
- Ijambo Marayika wundi riza kenshi mu byahishuwe reka rero turebere
hamwe aho riboneka muri iki gice cya 14.
Imbonerahamwe yabamarayika mu gice cya 14
u.6 Marayika wundi aguruka Avuga ngo: Niwubahe Imana
aringanije ijuru
u.8 Marayika wa 2 Akurikiraho Avuga ngo: iraguye Babuloni
u.9 Marayika wa 3 akurikiraho Avuga ibihano by‘abashyizweho
ikimenyetso cy‘inyamaswa
u.15 Marayika wundi wavuye mu Ategeka gusarura isi
rusengero
u.17 Marayika wundi wavuye mu Afite umuhoro utyaye
rusengero
u.18 Marayika wavuye ku gicaniro Ategeka guteranya amaseri
y‘umuzabibu
Hahirwa abapfa bapfira mu mwami wabo: Ijwi ravugiye mu ijuru
rivuga aya magambo, birashoboka ko ari iry‘umwana w‘Intama (10:4;
18:4; 21:3) ryabwiye Yohana riti hahirwa abapfa bapfira mu mwami wabo.
Bishatse kuvuga ko abari mu mubabaro ukabije bahamagarirwaga
kwemera no gupfa, aho kuramya ya nyamaswa no gushyirwaho
ikimenyetso cyayo. Umwuka nawe akabihamya avuga ko Imirimo yabo
ijyanye nabo ibakurikiye.
Ahandi Marayika wundi byakoreshejwe
7:2 Marayika wavuye iburasirazuba: Yashyizeho ikimenyetso ku 144000
8:3 Wavuye ku gicaniro cyo mu ijuru: wamenye umuriro wo ku gicaniro mu isi.
89
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Gusarura no kwenga Umusaruro w’Imana
Iri ni iyerekwa riduha amakuru ya nyuma, mbere yuko inzabya 7 z‘umujinya
w‘Imana zimenwa, kandi ibyo Yohana yeretswe byaberaga ku isi. Nuko
mbona…... bivuga ko ari irindi yerekwa rishya
Mbona igicu cyera no ku gicu mbona uwicayeho usa n‟Umwana
w‟Umuntu: uwicaye kuri kino gicu nta gushidikanya ni Yesu Kristo, iyo
usomye uko Yohana abisobanura, ubona bisa rwose n‘uko Danyeri
yeretswe kugaruka kwa Yesu, aho avuga ati:…….Hanyuma ngitekereza
ibyo neretswe ibyo haza usa n‟Umwana w‟Umuntu aziye mu bicu byo
mu ijuru, aza umujyo umwe asanga wa Mukuru nyir‟ibihe byose
bamumugeza imbere. (Dan 7:13) yari yambaye ikamba ry‘insinzi
ry‘izahabu ( Gr Stephanos:ikamba ry‘insinzi)
Yari afite umuhoro mu ntoki ze: Mariko yaranditse ati Ariko imyaka
iyo yeze ayisaruza umuhoro we, kuko igihe cyo gusarura kiba gisohoye
(Mar 4:29) Yesu azaba yiteguye gusarura muri iki gihe. Marayika
azamubwira gusarura, nyamara ntago azabimutegeka, kuko amurusha
gukomera. Ahubwo azamubwira ko igihe cyategetswe kigeze. Isarura Yesu
yaravuze ngo ni imperuka y‘isi. Nyamara ariko azaba agiye gucira abantu
urubanza.
Ahuramo umuhoro wawe usarure: Birashoboka ko uru ari urubanza
ruzacirwa abazaba barangije igihe cy‘umubabaro ukabije, mbere yo
kwinjira mu bwami bw‘Imyaka 1000. Gusarura ni ikimenyetso
cy‘Urubanza rw‘ukuri rw‘Imana, dore uko Uwiteka yavuze kuri Babuloni
igihe kimwe……Umukobwa w‟I Babuloni ameze nk‟imbuga
ihurirwaho mu gihe cy‟isarura, hasigaye igihe gito igihe cy‟isarura rye
kikagera (Yer 51:33) Yesu nawe yahuje isarura n‟urubanza (Mat
13:30,39-42;49-50).
Umurongo wa 16 ugaragaza kurobanura abanyabyaha mu bakiranutsi. Marayika
wundi yari aje gusarura abasigaye, abatarizeye, ndetse abashyizweho
ikimenyetso cya ya nyamaswa, uwavuye ku gicaniro niwe wa wundi wamenye
umuriro (Imanza) mu isi mu gice cya 8:3, hano rero agiye gusohoza umujinya
w‘Imana ku banyabyaha, bisa naho agiye gukora icyo arya Masengesho
y‘abahowe Imana yasabaga (6:9-10)
- Nuko Marayika aca amaseri y‟imbuto ayasuka mu muvure mu nini
w‟umujinya w‟Imana: Iyi ni imvugo y‘Umwuka yakoreshejwe bashaka
90
IBYAHISHUWE NA KRISTO
gusobanura igihano cy‘abanyabyaha, aha noneho urubanza rw‘abanyabyaha
ruzaba rusohoye rwose.
- Amaraso yanganye na Stadiyoni nka 1600 iyi ni intera ndende ireshya niri
hagati y‘imijyi ibiri muyo Yesu yandikiye mu gice cya 2 n‘icya 3 ,kandi
n‘inkuburebure bwa Isiraheri uvuye mu majyepfo ukagera mu majyaruguru
(ku mpera muri macye iherezo ry‘abanyabyaha rizaba ribi cyane kuko ari
ugusohora k‘umujinya w‘Imana.
- Abamarayika bazabateraniriza gucirwa urubanza, amaseri azashyirwa mu
muvure, umuvure wo muri Bibiliya wabaga ufite umuyoboro aho umutobe
uca igihe bari kwenga, uko niko amaraso y‘abanyabyaha azakohoka kugeza
ubwo, ageze mu burebure bwa km 320. Bibiliya ivuga ko urugamba rwa
nyuma ruzabera I Yerusalemu hafi y‘ikibaya cya Yehoshafati (ikibaya cya
Kidironi kiri mu burasirazuba bwa Yerusalemu; Yow 3:12-14; Zek 14:4.
Ibyah 11:2) hazapfa abantu benshi, kugeza ubwo amaraso azadendera
ikibaya cyose.
- Muby‘ukuri tubona ko ibi byago bizarangiza Parestina yose, bimwe
bizabera I Yezereri, mu majyaruguru ya Isiraheri hitwa na none I Megido,
Imana naho izahicira abantu benshi (Yes 63:1-6) Amaraso azahera ku
kibaya cy‘I Yezereri, akomeze agere ku kibaya Cya Harodi no mu kibaya
cya Yorudani, agere no ku Nyanja ipfuye.
91
IBYAHISHUWE NA KRISTO
IGICE CYA15:
IBYAGO 7 BY’IMPERUKA
(FINAL EXODUS)
Igitekerezo fatizo
M
uri iki gice Yohana ari kuvuga ibyago bizasoza igihe cy‘umubabaro
ukabije, mu buryo bw‘urukurikirane iki gice kirakomeza iyerekwa ryo
mu gice cya 12. Iki gice kirimo ibice bibiri:
1. Abamarayika bafite inzabya 7
2. Abatabarutse baririmba insinzi.
Urwabya twaruhuza n‘igikombe cy‘umujinya w‘Imana, nkuko byagarutsweho
n‘abahanuzi mu isezerano rya kera. Ndetse no mu byahishuwe bigarukamo (14:8,
10)
Abanesheje barimo guhimbaza Imana, Uburyo bumwe bwo guhimbaza Kristo
kw‘abanesheje ni ukuririmba indirimbo y‘Umwana w‘Intama.
Ikimenyetso gikomeye gitangazwa: Yohana yabonye ikindi kimenyetso
gikomeye (12:1) iki kimenyetso cyateguzaga ibyago birindwi n‘abamarayika
barindwi babifite, kuko muribyo arimo umujinya w‘Imana ugerwaho, kuko
nyuma y‘ibi Satani azajugunywa mu Nyanja yaka umuriro n‘amazuku.
- Abanesheje baririmba indirimbo ku nkombe y‘inyanja y‘ibirahure: nkuko
abisiraheli bayirimbye mu (Kuva 15:19-20) basize Egiputa bagiye I Kanani
niko Abera bazayiririmba bataye isi y‘imiruko bagiye mu ijuru.
- Banesheje ya nyamaswa n‘igishushanyo cyayo.
- Inyamaswa :politike ihatira abantu kwanga Kristo (Anti-Kristo )
- Igishushanyo cyayo: Gahunda y‘idini ry‘ikinyoma rihatira abantu kureka
Kristo riyobowe riyobowe n‘umuhanuzi w‘ibinyoma (false prophet )
Abanesheje ni abazanyura muri aka karengane kandi bakavamo bataramije ya
nyamaswa.
- Baririmba indirimbo ya Mose: iri mu byanditswe (Kuva 15) iyi ni
indirimbo ni indirimbo y‘insinzi, Mose yaririmbye bamaze kuva muri
Egiputa, kandi abanyegiputa barohamye mu Nyanja itukura.
- Indirimbo y‟Umwana w‟Intama : Iri mu (Ibyah 15:3)
-
92
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Inzabya 7
Igitekerezo fatizo
Abamarayika bahora inzigo bazasuka ibyago bya nyuma ku isi, basohoka mu
rusengero rwo mu ijuru, aho ubwiza bw‘Imana bwari buri mu buryo butangaje.
- Urusengero rw‟ihema ryo guhamya: Muri Isiraheri niko ihema
ry‘ibonaniro ryitwaza (Kuva 32:15)
- Abamarayika 7: Ni bandi bahagarara imbere y‘Imana (ibyah 8:2) bambaye
amakanzu yera atanduye arabagirana n‘imishumi y‘izahabu mu bituza; muri
Isiraheri abatambyi bambaraga amakanzu y‘amabara (Kuva 36:8;39:2)
- Aho noneho rero ibyago 7 by‘imperuka biraje.
IGICE CYA 16: IBYAGO BY’IMPERUKA BITERA
“Numva ijwi rirenga rivugira muri rwa rusengero, ribwira abo bamarayika
barindwi riti: “Nimugende musuke mu isi izo nzabya ndwi z’umujinya w’Imana”
(Ibyah 16:1)
Ishusho 20 Inzabya 7 z’umujinya w’Imana Ni uguhora inzigo, ku banzi bayo, no gusohoza
umujinya wayo ku banyabyaha, izi nzabya zizasukwa mu myaka 3 ½ ya nyuma y’umubabaro
93
IBYAHISHUWE NA KRISTO
ukabije, Abera n’itorero (Umugeni) bazaba benda kumurikirwa Imana, no gutaha ubukwe
bw’Umwana w’Intama.”
Igitekerezofatizo
Muri iki gice turabona umunsi w‘umujinya w‘Imana usohora, igihe cyo guhora
inzigo gisohoye Anti-Kristo yitegura intambara ku munsi w‘Imana ikomeye,
wakwibaza icyo Yohana yatekereje uhereye ku mayerekwa yo muri 4:1 kuko
ibyo yabonye byose byerekeza ku kugaruka kwa Kristo, muri macye yabonye ibi
bikurikira:
1. Kuramya Imana mu ijuru (4:1-5:40
2. Itegura ry‘ibihe bya nyuma (kumerwa kw‘ibimenyetso 6:1-8:6)
3. Umubabaro ukabije w‘impanda 7(8:7-11:9)
4. Kuko Kristo azigarurira ubutware bwose (12:1-14-20)
5. Gute Kristo azigarurarura ubutware bwose (15:1-8)
Ibyago Cyangwa Inzabya 4 Za Mbere
Ibyago cyangwa inzabya enye za mbere zisa neza n‘impanda 4 za mbene,
twibuke ko ubwiza bw‘Imana bwuzuye urusengero rwo mu ijuru ku buryo
ntawabashije kwinjiramo kugeza igihe ibyago byarangiye, ntagushidikanya ijwi
ryatangije bino byago ni Ijambo ry‘Imana nyirizina.
Itegereze nawe iyo foto Imana iri yonyine mu rusengero, abamarayika bahawe
inzabya n‘ikizima bahagaze hanze ijwi ribategetse gusuka byose mu isi.
1. Icyago cya 1 Ibisebe ku bafite ikimeyetso cya ya nyamaswa: abanze
Kristo bakayobywa na Anti-Kristo bakiyiringira ubwabo bazagerwaho
n‘icyi cyago.
2. Icyago cya 2. Urwabya rwasutswe mu Nyanja ibirimo byose birapfa,
amazi ahinduka amaso nk‟ay‟intumbi: iki cyago ni kibaho ubuzima
buzaba buzasanaho buhagaze kuko nta mazi nta buzima bw‘ibikoko byo
Nyanja, ibirimo byose bizapfa, amazi ahinduka amaraso nk‘ay‘intumbi. ibi
bigaragaza ifoto y‘umunuko w‘ibikoko byo mu Nyanja uzazenguruka isi,
bizaba biteye ubwoba.
94
IBYAHISHUWE NA KRISTO
3. Icyago cya 3: Urwabya mu masoko ahinduka Amaraso: noneho amazi
abantu bari basigaranye azahinduka amaraso, bazayanywa kuko ariyo
matembabuzi azaba ahari, ntibanywa Peterori cyangwa ibiyikomokaho.
- Uri umukiranutsi bishe abera none ubahaye amaraso ngo ariyo
banywa: Marayika wahawe gusuka uru rwabya mu mazi niwe wiswe
Marayika w‘amazi, yabibonyemo gukiranuka kw‘Imana kuko yituye abantu
ibikwiranye n‘ibyo bakoze.
- Amateka yawe ni ay‟ukuri no gukiranuka:Iri jwi ryavuzwe n‘igicaniro,
iri rishobora kuba ari rya wa mu marayika na none wavugiye ku ihembe
ry‘igicaniro igihe impanda ya 6 yavuzwaga (9:13)
4. Icyago cya 4: Urwabya rwasutswe mu zuba rikicisha abantu icyakore
cyaryo: nubwo abahuza ibyahishuwe na Siansi bavuze ko yabaarinka aside
yasukwa mu zuba rikotsana, nta buryo bwo gusobanura aha bwa Siansi
(Scientificaly) twibuke ko impanda 4 za mbere zagize ingaruka ku
mibumbe yo mu kirere (8:12) no kubatuye isi aha izuba rihawe ubutware
bwo kubabaza abantu, Ab‘itorero Yohana yeretswe mu ijuru basezeranijwe
ko bitazabageraho (7:16) Nubwo ibi bizaba, abazarokoka bazaguma batuke
Imana, biringiye Anti-Kristo wabo, batuke n‘izina ryayo bange kwihana
nk‘uko Farawo nawe byamugendekeye kugeza ku kurimbuka kwe
n‘ingabo ze zose.
Izindi Nzabya 2 Guhanwa Kw’inyamaswa N’ikiyoka
Inzabya 2 zikurikira ziramenwa kuri Anti-Kristo n‘umuhanzi w‘ibinyoma
5. Urwabya rwa 5 ku ntebe ya Anti-Kristo: Muri macye bivuga ko inteko
y‘ubutegetsi n‘imbaraga bya Anti-Kristo bizagerwaho n‘umubabaro
ukabije twibuke ko ubu butware Anti-Kristo yabuhawe n‘ikiyoka
cyabuhaye n‘Umuhanuzi w‘ibinyoma (Satani)(13:2)
- intebe ya anti-kristo icura umwijima: uyu mwijima usobanurwa
n‘abanyeshuri ba Bibiliya nk‘igihe cy‘urujijo n‘akavuyo mu
mikorere ya Anti-Kristo nkuko Egiputa yacuze umwijima (Kuva
20:21)
6. ICYAGO CYA 6: Urwabya rwasutswe mu ruzi rwa UFURATE
,agakamira ngo inzira z‘abami b‘iburasirazuba yitegurwe ubwo impanda ya
gatandatu yavuzwaga abamarayika babi bari babohewe kuri uru ruzi rwa
95
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Ufurate (9:13-21) reka turebe icyo ibyanditswe bivuga ku ruzi rwa
UFURATE:
1. Yesaya yeretswe uruzi rwa UFURATE rukama Atari ukugirango ingabo
zambuke ahubwo ab‘Isiraheri batahutse (Yesaya 11:15)
2. Kugwa kwa Babuloni (Dan 5:30) kwabayeho bitewe nuko kuro yayobeje
uruzi rwa UFURATE Abanyamateka bavuga ko bakoresheje amabuye
manini basenya inkuta za Babuloni (ayo mabuye yavuye muri urwo ruzi)
3. Gukama kw‘inyanja mu Kuva, byari igitangaza cyo gukiza ubwoko
bw‘Imana mu gihe gukama k‘uruzi rwa Ufurate ari igitangaza cy‘imperuka
cyo kureka ingabo z‘iburasirazuba zirwanane n‘ inyamaswa.
4. Undi mugezi wakamye ku buryo bw‘igitangaza ni YORUDANI (Yos 3:14-
17)
Nuko mu kanwa ka cya kiyoka no mu kanwa ka ya nyamaswa no
mu kanwa ka wa muhanuzi w‟ibinyoma havamo imyuka isa
n‟iy‟ibikeri: izi nyamaswa eshatu nta gushidikanya ni ubutatu bwa
Satani, maze mu kanwa kabyo havamo imyuka 3 isa n‘ibikeri,
bitwibutsa cya cyago ibikeri (Kuva 8:1-13) gusa Bibiliya ivuga ko yari
imyuka y‘ibinyoma yo guhamagarira amahanga intambara yo ku munsi
ukomeye, Zekariya , Malaki) no muri (2 Petero 3:12)
Ibyanditswe bivuga ku munsi ukomeye w‘Imana ni ibi bikurikira:
i. Yesaya 16:6,9
ii. Ezek 13:5
iii. Yow 1:15;2:1,11;31;3:14
iv. Amosi 5:18-20
v. Obad 1:15
vi. Zefaniya 1:7,14
vii. Malaki 4:5
Mu isezerano rishya, uyu munsi witwa umunsi w‘umwami Yesu
- Ibyak 2:20
- 1Tes 5:2
- 1 Cor 1:8
- 2 Tes 2:2
- 1 Cor 5:5
- 2 Petero 3:10
- 2Cor 1:14
- Harimagedoni: Nyuma ya rya zina Abadoni rivuga umurimbuzi Yohana
avuze irindi, risobanura umusozi wa megido (Hari-Megido)
Mount of Megido, uyu musozi wari hasi y‘ikibaya cy‘I Yezereri mu
byanditswe (2 Ngoma 35:22) niho abanzi bacaga baza gutera Isiraheri
96
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Urwabya Rwa Nyuma
Babuloni Isukwaho Umujinya W‟imana
- Urwabya rwa nyuma rwasutswe mu kirere maze humvikana ijwi ngo
―Birarangiye” iri risa nijwi Yesu yavugiye ku musaraba mbere yo gupfa
(Yohana 13:30) Aha Imana yari iri kwivugira ko Birangiye ibyago byari biri
gusukwa mu isi.
- Habaho, imirabyo no guhinda kw‘inkuba nk‘ikimenyetso cy‘imbaraga
z‘Imana cyangwa gukora kwayo uku niko guhinda k‘umushyitsi kwa
nyuma kuzaba no kandi nta kundi kwabayeho gukomeye nkako mu isi, Mu
gice gikurikira turatangira gusobanura ibya Babuloni ikomeye.
Imbonerahamwe Y‟ibimenyetso 7, Impanda 7n‟ibyago 7
Ibyago Byo Mu Gihe Cy’umubabaro
Ibimenyetso (6) Impanda (8-9) Inzabya (16)
1. Anti-Kristo Urubura Ibisebe
2. Intambara Ikimeze nk‟Umusozi Inyanja iba
amaraso
3. Inzara Inyenyeri Muravumba Amasoko aba
amaraso
4. ¼ cy‟abantu gipfa Umwijima Izuba ryotsa
abantu
5. Iby‟Abahowe Imana Inzige Umwijima ku ntebe
ya Antikristo
6. Umutingito, Igishyitsi 1/3 cy‟abantu bapfa Urwabya
Ku ruzi rwa
Ufurate
7. Impanda ya 7 Inzabya 7 Umutingito,
Igishyitsi
97
IBYAHISHUWE NA KRISTO
IGICE CYA 17 :
IBYA MARAYA UKOMEYE UHETWE
N’INYAMASWA
« Mu ruhanga rwe afite izina ry’amayoberane ryanditswe ngo : « BABULONI
IKOMEYE NYINA W’ABAMARAYA, KANDI NYINA W’IBIZIRA BYO MU ISI. »
(Ibyah 17 :5)
Ishusho 21 Babuloni ya kera, yahindutse ikimenyetso cy’ubuhanuzi bw’idini ryivanze na
Politike, mu kurwanya abera b’Imana.
Igitekerezo Fatizo
I
cyi gice ni itangiriro ry‘imperuka rigufiya riri muri (17:1-20:8) ni naryo
twavuzeho mu gice cya 16, twibuke abagore babiri mu buryo buteye gutya
- Malaya ukomeye: idini na politike birwanya Imana
- Umugeni wa Kristo: Itorero.
Ibivugwa kuri babuloni
Uyu murwa, wa Babuloni, ugaragara nka Malaya w‘umusinzi wicaye hejuru ya
Anti-Kristo: Uyu ni uruvange rw‘idini na Politike byishyiriye hamwe kurwanya
98
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Imana n‘abakurikira Umwana w‘Intama dukurikije igitabo cy‘ibyahishuwe
cyanditswe na KENDEL H.Easley asobanura iyo nyamaswa nka Roma maze
imitwe 7 ikaba imisozi 7 yariho imigi ikurikira:
1. Aventina (Aventine)
2. Kayeriyani(Caelian)
3. Kapitoline(Capitoline)
4. Ekwiline(Equiline)
5. Palatine(Palantine)
6. Kwirirari (Quiliar)
7. Viminari (Vimirari)
Kubera ko Roma yagize uruhare mu kurenganya abakristo abasobanura
ibyahishuwe babihuza n‘amateka, bahita bagereranya iyi nyamaswa na Roma ya
Gikiristo (Ubugaturika) yihuje na Roma ya Gipagani ngo birwanye ubukristo
bw‘ukuri. Nubwo ubwo busobanuro buhuje n‘amateka ariko mu minsi
y‘imperuka Maraya ukomeye wicara ku mazi menshi ni Idini cyangwa amadini
y‘ibinyoma yihuje na Antikristo ngo barwanye abera bo mu minsi ya nyuma:
umurongo umwe mu munani cyangwa imirongo 50 muri 404 igize igitabo
cy‘ibyahishuwe usanga ivuga ku gihano cya Babuloni. Marayika umwe mu bari
bafite inzabya ndwi niwe uri kuvugana na Yohana iby‘ibihano bya Maraya
wicara ku mazi menshi (bisobanura abantu benshi bo mu mahanga yose)
Babuloni ya cyera yakoraga ku ruzi rwa UFURATE
- Abami bo mu isi basambanye nawe: uyu murwa wa Babuloni cyangwa iyi
maraya ni uruhurirane rw‘imico y‘ibizira birwanya Imana, agasuzuguro
ubwibone n‘ubwigenge, bihuzwa n‘uruvange rwa Politike n‘idini
y‘ibinyoma. mu isezerano rya kera Malaya byavuga kwivanga n‘andi
mahanga ku b‘Isiraheli.
- Abami mu isi bagasinda inzoga aribwo busambanyi bwe: uyu maraya
asezeranya abari mu isi ibyishimo by‘ isi n‘umubiri, kabarogesha iryo rari
ry‘ibizashira bakibagirwa Imana. Abami buzuye nawe, nubwo ibikorwa bye
ari ibizira.
- Yari ifite imitwe irindwi ni nabo bami 7 ibitabo bimwe bivuga ko ari aba
bakurikira; ibi bitabo biba bisobanura bishingiye ku mateka kuko aba ari
abami b‘abami bayoboye Roma ndetse barenganya abakristo cyane, ako
karengane kagumye mu mateka y‘abakristo ku buryo batekerezaga ko
Roma ariyo Anti-Kristo.
a. Julius
b. Angustus
99
IBYAHISHUWE NA KRISTO
c. Nero
d. Galba
e. Otho
f. Viterius
2) Ikindi gitabo kivuga 7 nko kuzura kw‘Imana bityo kuba abami 5 baraguye
bisobanura ko turi mu minsi y‘imperuka, uwa gatandatu arakora naho uwa
7 ni Anti Kristo.
3) Umwami yahagarariraga ubwami
Urugero: Umutwe w‘izahabu w‘igishushanyo kiri muri Danyeli ni Babuloni
ndeste ugasobanura na Nebukadinezari umwami waho (Dan 2:23)
Dushingiye ku byanditswe aba ni abami 5 barenganyaga abantu b‘Imana
cyangwa ubwami bwabo, ubwo bwami ni ubu bukurikira:
- Egiputa: Yagerageje kwica ubwoko bwatoranijwe no kubukoresha
uburetwa yica abana b‘imfura (Kuva 1) umugi w‘urugomo wari Memphis
(Hoseya +Yesaya)
- Siriya:Yasenye ubwami bw‘imiryango 10 ya Israheli 772 M.K (2 Abami
15) Umugi w‘urugomo wari Neneve
- Babuloni :Yasenye imiryango ibiri ya Isiraheri mu gihe cya Yeremiya na
Ezekieli (Yuda) itwika Yerusalemu muri 586 M.K (2 Abami 25)
Umujyi w‘urugomo wari Babuloni ku ruzi rwa UFURATE
- Ubuperesi: mu gihe cya Esiteri (460 M.K) Bashatse kurimbura abayuda
bose, bitewe na Hamani umugi w‘urugomo wari Perisepolisi (Shushani)
- Empire seluicide: Yari imwe mu gice cya Alexandre mukuru yayoborwaga
na ANTIOKUS IV EPIPHANE ariwe Bibiliya yita ikizira cy‘umurimbuzi
(168 B.C) Yica imihango y‘abayuda nkana umujyi w‘urugomo witwaga
ANTIOKUSI
- Ubwami cyangwa umwami wa 6 ni Roma yarenganyije Abakristo bo mu
kinyejana cya mbere, imiraba y‘akarengane yarakomeje igera mu kinyejana
cya 3 kugeza muri (312 N.K) Mu gihe cy‘umwami w‘Abami
KONSTATINE mukuru) Aho niho Roma yabereye Nkiristo.
- Umwami cyangwa ubwami bwa 7 ni ANTI-KRISTO uzaza kandi azamara
igihe gito iki gihe nicyo ya mezi 42 yavuzwe mu byahishuwe 13:5)
Aha kandi hatera urujijo ni uyu mwami wa 8 uje kandi mu iyerekwa harimo
imitwe irindwi uwa munani avuye he bivuga ngo azaza yomora ubwami
bwahozeho, urugero: Yohana umubatiza ni Eliya wagarutse afite ishusho
n‘imbaraga nk‘ibya Eliya.
100
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Amahembe 10: Imbaraga z‘ubwo bwami zivuga nanone ubwami bwa ya
maraya cya gishushanyo cyo muri Danyeli ndetse bigereranywa n‘ibihugu 10
biyoboye isi muri iyi minsi ya none.
IGICE CYA18:
IRIMBUKA RYA BABULONI
“Arangurura ijwi rirenga ati: “Iraguye, iraguye, Babuloni ikomeye! Ihindutse
icumbi ry’Abadayimoni aharindirwa imyuka mibi, n’ibisiga byose bihumanye kandi
byangwa.” (Ibyah 16:2)
Igitekerezo Fatizo
I
gihe uyu mugi uzaba urimbutse ariwo Babuloni ari nawo Malaya ukomeye,
izarimbukana n‘urutundo n‘iby‘ubucuruzi n‘umuco ubutazongera kubaho,
kuko byashyize abantu mu idini y‘ibinyoma yuzuye ibyaha.
Muri iki gice turakomeza iyerekwa rya Yohana yumvise kuruta ibyo yabonye
uretse umurongo wa 1, 4 na 21 iki gice kivuga kuby‘abamarayika 3
batandukanye bavuze kuri Babuloni n‘irimbuka ryayo.
Irimbuka Rya Babuloni Ritangazwa
Itangazo ry‘irimbuka rya Babuloni rirabwira n‘abantu b‘Imana
kuyisohokamo.
- Marayika ufite ubutware bukomeye: Birumvikana ko ari marayika
watumwe kurimbura Babuloni, abenshi bamarayika bavugaga ijwi rirenga
(Ibyah 5:2;17:7)
- Iraguye iraguye Babuloni: iyi nteruro iboneka no muri (14:8) ni imvugo
yakoreshejwe n‘umuhanuzi Yesaya (21:9) muri Yesaya yavugaga
kurimbuka kwa Babuloni n‘igihugu mu gihe mu byahishuwe bavuga
kurimbuka kwa Babuloni y‘imvugo y‘Umwuka yo mu minsi y‘imperuka.
- Ihindutse icumbi ry‟abadaimoni: abantu bo mubinyejana bya Cyera
bavugaga ko inzu z‘amatongo n‘ibidaturwa ziturwamo n‘abadayimoni,
101
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Yohana yabikoresheje mu buryo bw‘ikigereranyo, muri macye hazaba
umutarwe.
- Abami bo mu isi basambanaga nawo: Ibihugu, abatware n‘abami bavanze
nawo muri byose bakorera hamwe mu kurwanya abantu b‘Imana.
- Bwoko bwanjye Nimuwusohokemo: Humvikana irindi jwi rivugira mu
ijuru ngo ―Mubusohokemo bwoko bwanjye‖ Bamwe mu busobanuro
bavuga ko uwabivuze yari ―Yesu cyangwa Imana‖kuko byakoreshejwe mu
isezerano rya cyera Imana ibwira Abisirayeri Kuva muri Babuloni ya Cyera
(Yer 51:6,45) na Yes 48:20;52:12)Uhereye cyera abantu b‘Imana
basabwaga kutivanga n‘andi mahanga (2 Kor 6:14)
Ibyo babuloni yirataga
- Sindi umupfakazi: Babuloni yavuga ibi kuko amahanga yose yasambanaga
nayo, yabonaga ishagawe n‘amahanga! Mbega ukuntu babuloni ishagawe
mu minsi y‘imperuka. Ubutinganyi, gukuramo amada, ubusambanyi,
urugomo rukabije, kandi amwe mu madini yiyitirira Kristo agashyigikira
ibyo, ibihugu bikayoboka, ibyo byose bizatsembwaho umunsi wagenwe
kandi nta byirato Babuloni izasigarana.
- Nicara ndi umugabekazi: Igikomangomakazi cy‘isi, umurwa
w‘ikirangirire mu bihe byose.
- Nta gahinda nzagira: kuko nzi neza ko nzagira iherezo ryiza.
- Ibi bitekerezo by‘ibyirato bya Babuloni ni ubwibone gusa nkuko bivugwa
muri (Yes 47:7-9)
- Ibyago byawo byose bizabera umunsi umwe: Ibintu bidatekerezwa nibyo
bizaba kuri Babuloni nkuko Empire ya Babuloni yarimbuwe n‘abamedi
n‘abaperesi mu ijoro rimwe ubwo ijuru ryandikishaga urutoki iteka
baciriweho muri 539 na Babuloni izagwa ityo amanzaganya.
- Urupfu umuborogo n‘inzara: Bivuga ibyago bizagwirira abo muri icyo gihe
no gusenyuka kw‘inyubako z‘ibikomerezwa (17:16), n‘urwabya rwa 7 rusa
cyane n‘ibingibi.
Barira kubera irimbuka rya babuloni (18:9-19)
Abami n‟abatunzi n‟abatwara ibicuruzwa byabo mu mato bazaririra
Babuloni kubera igihombo cyayo: Aya maganya ameze nkayo Ezekieli
102
IBYAHISHUWE NA KRISTO
yaririye umwami w‘ I TIRO (Ezek 27) Muri iki gice baragaragaza amaganya
ndetse hari urutonde rw‘ibicuruzwa bitazongera kugurishwa.
- Abami bo mu isi: iyi nirya tsinda rya mbere ryaririye kurimbuka kwa
Babuloni, abo harimo ba bami icumi bavuzwe mu haruguru,
Basambanye….cyangwa babaye umubiri umwe na Babuloni… cyangwa
bihuje n‘idini y‘ibinyoma yo muri icyo gihe (13:13-14) Bahuje imbaraga
ngo bakorane ubwo bazabona gucumba k‘umwotsi wayo. Bavuge bati: ―Ni
ishyano ni ishyano! Mu isaha imwe igihano kikugezeho‖.
- Abatunzi bo mu isi nabo bazawuririra: Itsinda ry‘abacuruzi n‘abatunzi
naryo rizawuririra, mbere yuko twumva amagambo yabo dufite urutonde
runini rw‘ibyo batwaraga mu mato bagura banagurisha, barizwa n‘uko
ntawe uzongera kugura ibyo byose, n‘inguzanyo zabo zibemo ibihombo
gusa. Ububiko bw‘ibicuruzwa bimeze nk‘ibyinjizwaga (Imports) muri
Roma mu kinyejana cya 1 kandi I Babuloni nibyo byatunganywaga mu
nganda zaho kuburyo bwa bugezweho.
1. Ibyamabuye y’agaciro
i. Izahabu: yageraga I ROMA ivuye muri Espagne
ii. ifeza: nayo yageraga I Roma ivuye muri I Espanye igashira vuba,
iii. Amabuye y‟igiciro: yazaga aturutse mu Buhinde.
iv. Imaragarita: Yazaga iturutse mu Buhinde no ku kigobe cya Peresi,
bamwe mu bagore b‘abaroma bakoragamo imitako n‘ibifashi
by‘imisatsi.
2. Iby’imyenda
i. Imyenda y‟ibitare: yavaga muri Egiputa ihenze.
ii. Imyenda y‟imihengeri: yazanwaga n‘abanyabirwa.
iii. Imyenda y‟imihemba: yazaga i Roma ivuye mu Bushinwa ariko
yari ihenze cyane.
iv. Hariri: yari ihenze cyane si buri wese wabashaga kuyigura.
3. Ibikoze mu biti
i. Citron Wood: Igiti cyari gihenze cyabaga mu majyaruguru ya
Afrika.
ii. Amahembe y‟inzovu: Yavaga mu buhinde no muri Afrika muri
Cote d‘Ivoire.
iii. ibiti bihenda by‟igiciro ; habagamo imyerezi
103
IBYAHISHUWE NA KRISTO
4. Ibyacuzwe mu byuma
i. Umuringa: wakorwagamo ibitekerezo ibitereko by‘amatabaza.
ii. Icyuma: cyakorwagamo ibirwanisho, amacumu, imyambi n‘ibindi.
iii. Ibyaremywe mu ibuye ritwa marimari.
5. Iby’imibavu
i. Mudarasini: Yavaga muri Kenya ni ubwoko bw‘amavuta yo
kwisiga.
ii. Ibinzani: ni amavuta yatumizwaga mu buhinde yo koroshya
umusatsi.
iii. Imibavu: yarahendaga cyane yakoreshwaga mu by‘amadini no
mubijyanye n‘imihango yo guhamba.
iv. Amavuta y‟amadahano: yari amavuta ahenda cyane kandi yari
umuti (Mat 2:11)
v. Icyome: cyajyanaga n‘ishangi biva mu majyaruguru ya Arabiya.
6. Ibijyanye n’ibiribwa
i. Inzoga: yokorerwaga mu bihugu byegeranye na Mediterane Roma
yayikuraga muri Espagne.
ii. Amavuta ya Elayo: yifashishwaga mu guteka no gucana mu matara
yavaga muri Afurika, isiraheri na Espagne.
iii. Ifu y‟ingenzi: n‘ifu yakenerwaga mu buzima bwa buri munsi.
iv. Amasaka.
v. Ingano: Egiputa niyo yezaga ingano nyinshi ikazambutsa mu bihugu
byo haraguru ya Mediterane.
7. Ibijyanye N’inyamaswa
i. Amashyo: N‘inka n‘inyana zazo n‘amavuta y‘inka byazaga I Roma
bivuye muri Bugereki
ii. Imikumbi: yatumizwaga kugirango yongere amatungo yari
ahasanzwe.
iii. Amafarashi: amagare y‘Intambara yo kugendwaho no gukurura
imizigo.
iv. Amagare: yakurwaga n‘amafarashi mu buryo bwo kwikorera ibintu
byinshi.
8. Ibijyanye N’isoko Ry’abacakara
104
IBYAHISHUWE NA KRISTO
i. Imibiri y‟abantu: Abacakara bagurishwaga ku isoko nk‘uko
inyamaswa zigurishwa. mu ibarura ryabayeho hariho miriyoni 60
z‘abacakara muri Empire y‘abaroma muri icyo gihe.
ii.
Ubugingo bw‟abantu: Aba bantu ntibitaga ku mibiri y‘abacakara
gusa ahubwo babaguranaga n‘ubugingo bwabo, mu gice cyacu
ntibigikunze kubaho kubera amategeko arengera ikiremwamuntu.
Bazavuga bati: ῝Ni ishyano ni Ishyano, kuko mu isaha 1 ubutunzi bwinshi
bungana butyo burimbutse Iyi ni imvugo y‟Umwuka yagaragazaga
ikigereranyo cy‟imiborogo y‟abasambanaga na Babuloni bakadandazanya
nayo. Bari bararyohewe n‟urutundo rwayo.‖
- Ni uwuhe mudugudu umeze nk‟uyu nguyu? Iyi nteruro imeze
nkiyavuzwe ku mwami w‘I TIRO, muri (Ezek 27:32) bazaterwa agahinda no
kuyoyoka kw‘ibyo bari baragize indamu, bitere umukungu mu mitwe
nk‘ikimenyetso cy‘agahinda.
-Abatwaraga amato: Bazicwa n‘agahinda ntibazaba bakibona ibyo batunda
bagemurira inganda.
Uku niko kurimbuka kwa Babuloni no kugwa kwayo nkuko kwatangajwe na
marayika ngo iraguye mu nteruro zikurikira turarebera hamwe uko izatsembwa
nk‘ibuye rijugunywe mu Nyanja ikimenyetso cy‘ubuhanuzi bwo kurimbuka
kwayo.
Kugwa Kwa Babuloni 18:20-24
Igitekerezo fatizo
Kuberako Babuloni yarenganyaga abantu, Babuloni izarimbuka ishireho mu
gihe gito nk‘ibuye rijugunywe mu Nyanja rikibiramo (kurohama) Marayika
yakoze ikimenyetso cy‘ubuhanuzi agaragaza Kurimbuka kwa Babuloni, Yafashe
ikibuye kinini kimeze nk‟urutare akijugunya mu nyanja, aravuga ati: « Uko
niko Babuloni, umudugudu ukomeye uzatembagazwa kandi ntuzongera
Kuboneka ukundi. »
- Wa juru we namwe Abera n‟intumwa n‟abahanuzi nimuwishime
hejuru kuko Imana iwuciriyeho iteka ibahorera: ijwi rije nyuma
y‘iryasabaga ubwoko bw‘Imana gusohoka muri Babuloni noneho rirasaba
ijuru n‘abera kwishima kuko umurwa urimbutse uzize kwica abantu
b‘Imana, mbese ibiwubayeho bisa n‘ibyabaye kuri Babuloni ya cyera (Yer
51 :49)
105
IBYAHISHUWE NA KRISTO
- Marayika wundi aterura igitare kimeze nk‟urusyo akiroha mu nyanja:
Uyu marayika ni uwa gatatu muri iki gice mbere yo kuvuga yateruye igitare
akijugunya mu nyanja. Marayika yasutse mu isi umuriro wo mu gicaniro
cyo mu ijuru agaragaza itangira ry‘urubanza rukiranutse rw‘Imana. None
uyu ajugunye ibuye mu nyanja agaragaza irangizwa ry‘Amateka
(judgement) bihura neza n‘irimbuka rya Babuloni ya cyera (Yer 51 :59-
61 ;Yer 51 :64)
- Babuloni izajugunywa mu Nyanja ubutazagaruka, kubera amaraso
y‘intumwa n‘abahanuzi.
Politike mbi n‘idini y‘ikinyoma byivanze byishe abahanuzi n‘abera benshi mu
bihe gitandukanye ubu noneho kurimbuka kwabyo kuzaba gusohoye
Bazasogongera ku gikombe cy‘umujinya w‘Imana bacyiranguze.
106
IBYAHISHUWE NA KRISTO
IGICE CYA 19: KUGARUKA KWA YESU
“Mbona ijuru rikinguye kandi ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru. Uhetswe
nayo yitwa Uwokwizerwa kandi Uw’ukuri, niwe uca imanza zitabera akarwana
intambara zikwiye.” (Ibyah 19:11)
Ishusho 22 Dore arazana n’ibicu kandi amaso yose azamubona. (1:7) Imyaka 7 nishira Yesu
azagaruka, azatsinda Antikristo n’umuhanuzi w’ibinyoma mu ntambara ya Herimagedoni,
abahane kandi abohe Satani ngo yime ingoma y’imyaka 1000.
Mu ijuru bishimira Irimbuka Rya Babuloni
Y
ohana yanditse iri yerekwa ry‘ibizaba mbere yo kugaruka kwa Kristo,
yiteguye kwimana n‘itorero imyaka igihumbi, iki gice kigizwe n‘ingingo
2 z‘ingenzi:
1) kwishimira irimbuka rya Babuloni (1-10)
2) N‘ibikorwa bikikije kugaruka kwa Yesu (11-21)
Mu Ijuru Bishimira Kurimbuka Kwa Babuloni
Iki gice gisa n‘umwanzuro w‘ibyabanje (16 :17-18 :24) n‘ibijyanye no kugwa
kwa Babuloni Egiputa na Tiro byo mu minsi ya nyuma na Anti-Kristo ya
107
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Babuloni yari imaze kurimbuka bitera abo mu ijuru bose kwishima mu
byahishuwe hagiye humvikana amashimwe inshuro zitandukanye :
1. Ibizima bihora bishima Imana ubutaruhuka (4 :27,11)
2. Ibizima n‘abakuru bararirimbye igihe Umwana w‘Intama yakiraga igitabo
(5 :9-10,12-14)
3. Abari bavuye mu mibabaro baririmbye bahagaze imbere ya ntebe
(7 :10,12,15-17)
4. Ku mpanda ya 7 amajwi yumvikana mu ijuru ko agakiza kabaye aka Kristo
(11 :15-18 ;15 :3-4 ;16 :5-7)
Muri macye muri iki gice umurongo wa 1-5 ugaragaza ibyishimo byo kurimbuka
kwa Babuloni ariwe Maraya ukomeye, ubwo rero yari amaze gupfa umugeni
yagombaga kwishimira ubuzima bushya niyo mpamvu indirimbo yo mu
murongo wa 7 igaragaza ibyishimo ijuru ryari rifite byo kwakira umugeni no
gutaha ubukwe bw‘Umwana w‘Intama.
19 :1-2 Haleluya ya 1 : Bishimiraga kurimbuka kwa Babuloni (Maraya
ukomeye) maze baravuga ngo Haleluya (Imana ishimwe )riboneka inshuro 4
gusa mu byahishuwe ndetse ni mu (Byah 19 :1,3,4,6) nubwo hari ahandi
rigaragara muri Zaburi. Bari banejejwe no kurimbuka kw‘iby‘ubutunzi
bwarimbukiye muri Babuloni. Amateka y‘Imana ni ay‘ukuri, Babuloni mu buryo
bw‘Idini no mu buryo bw‘ubucuruzi izarimburwa ngo Imana ihore amaraso
y‘Imbata zayo (Isiraheri) 18:24) (Guteg 32:42-43; 2 Abami 9 :7)
19 :3-4 Haleluya ya 2 : umwotsi we uhora ucumba : igihe Imana yarimburaga
imigi y‘urugomo Sodomu na Gomora ndetse na Edomu aburahamu
yarahitegereje abona umwotsi waho ariwo ucumba (itang 19 :28 ;Yes 34 :10)
gucumba iteka ryose bivuga ko igihano cy‘abanzi b‘Imana ari icy‘iteka ryose
byanejeje abakuru 24 n‘ibizima nabo bashimishwa no kurimbuka kwa Babuloni.
19 :5-6 : Ijwi rifite ubutware ryumvikanye rivuye kuri ya ntebe y‘Imana
risaba abantu bose gushimira iri shimwe rimeze nk‘iryo tubona muri (Zab
113 :1 ;135 :1) maze iri jwi birashoboka ko ryari iry‘abamarayika n‘abagaragu
b‘Imana abakomeye n‘aboroheje bashimira Imana ko iri ku ngoma ,Ingoma z‘isi
zizaba zihangukiye muri ya Malaya ariwe Babuloni.Nukuri bizaba nkuko
byanditswe ngo : « Agasuzuguro k‟abantu kazacishwa bugufi n‟ubwibone
bw‟abantu bazashyirwa hasi ,uwo munsi Uwiteka niwe uzogezwa wenyine
kuko hazaba umunsi w‟Uwiteka wo gutungura iby ibona n‟ibigamika byose
n‟ikintu cyose cyishyira hejuru bizacishwa bugufi « (Yes 2 :11-12)
108
IBYAHISHUWE NA KRISTO
19:7-8 Haleluya ya 3: « Kuko ubukwe bw‘Umwana w‘Intama busohoye
n‘umugeni yiteguye ndetse ahawe kwambara umwenda wera utanduye. Iyi
ndirimbo yatangiriye mu murongo wa 6 irakomeza gusingiza Imana kuko
ubukwe bw‘Umwana w‘Intama busohoye, umugeni akaba yarateguriwe Umwana
w‘Intama nk‘umukwe, Imana yishe maraya umwotsi wo kurimbuka kwe uhora
ucumba none dore, Umugeni wa Kristo yinjiye mu bukwe yambaye gukiranuka
nk‘agatimba, yambaye imirimo yamuranze akiri mu isi, arabererewe! Umunezero
ibyishimo bitavugwa bizaba muri ubwo bukwe. Itorero rizaba noneho
rihagaranye na Kristo warikoye amaraso ku gisa n‘inyanja y‘ibirahure imbere
y‘Imana mu ijuru mu by‘ukuri uyu mugeni n‘itorero rya Kristo (3 :20 ;21 :2 ;Yoh
3 :29,2 Kor 11 :2) uyu mugeni ni itorero rizaba ryaramaze gupimirwa imirimo no
guhabwa ingororano, no gutunganywa ngo rimurikirwe Imana ritariho umugayo.
Ijambo (Gr. Gyne) ry‘ikigereki ryasobanuwe « umugore‖ nanone ryakoreshejwe
mu bice:
1. 12 : asobanura Isiraheli.
2. 17 : asobanura Babuloni (Maraya)
3. 19 : asobanura Itorero
Imana yigereranije n‘umugabo wa Isiraheli mu I.K (Yes 54 :6, Hos 2 :2 ; 16 :6)
Isiraheli yari umugore w‘inkundamugayo kandi wa Maraya mu I.K dukurikije
ibyanditswe. Uyu mugeni ntiyaba isiraheli, yewe cyangwa ngo igice kimwe kibe
Isiraheri ikindi itorero kuko umugeni azagarukana na Kristo ku isi igihe azaba
agarutse, ibi byose rero birashimangira ko uyu mugeni ari itorero.
Yesu Kristo uhereye cyera mu byanditswe yivuze nk‘umukwe (Mat 9 :15 ;
22 :2-14 ; 25 :1-13, Mar 2 :19-20, Luka 5 :34-35 ; Yoh 3 :29)
Uko Ubukwe Bwo Muri Isiraheli Bwakorwaga
Reka tugerageze kumva uko ubukwe bw‘Umwana w‘Intama buzaba bumeze
tubugereranije n‘uko ubukwe bwo mu gihe cya Yesu bwakorwaga. Hariho
ibikorwa 3 byabaga mu bukwe :
Icya 1 : mbere ababyeyi bahitagamo umugeni w‘umuhungu wabo ibi
byarabaye biracyaba kandi mu gihe cy‘itorero kuko Umwuka ahamagara
akanatoranya mubo mu isi bose ngo babe umugeni w‘Umwana w‘Intama.
Icya 2 : igihe cy‘ubukwe iyo cyageraga, umukwe yavaga mu rugo
akajyana n‘inshuti ze, akajya iwabo w‘ umugeni, maze umugeni
109
IBYAHISHUWE NA KRISTO
agaherekeza umukwe iwabo. umugeni ntiyabaga azi igihe ubukwe
buzabera. Ibi bigererenywa no kuzamurwa kw‘itorero Yesu azaza
ahagarare ku bicu yitegeye isi icumbi ry‘umugeni, maze itorero rihereko
rizamuke ikirere riherekeze umukwe iwabo mu ijuru bajye mu bukwe (Yoh
14 ; 1-2), Cyakora kuko rikwiye kubanza kurimbishwa, rizabanza
gupimirwa imirimo mu kirere, ndetse rihabwe ingororano, ryambikwe
amakamba, ngo rizamurikirwe Imana sebukwe, ritariho umugayo namba.
Icya 3 : Umukwe yakoreshaga ibirori n‘umugeni we n‘inshuti mu rugo rwe
bikamara iminsi bacyishimye barya banywa, ibi birori rero sibyo bivugwa
aha mu murongo wa 8. Haravugwa gusa uburyo umugeni ageze ku mukwe
yambaye imyenda itanduye, bivuze neza ko icyi ari igice cya 2 cy‘ubukwe
dushingiye ku kigereranyo cy‘ubukwe bwegereje ariko se w‘umukwe
(Imana) niyo yabiteguye niyo mpamvu y‘amashimwe rero (7-8) abandi
benshi bahuriza hamwe ko igice cya gatatu kizaba mu ntangiriro z‘ubwami
bw‘imyaka 1000. Aho Bibiliya ihamya neza ivuga kuri Siyoni mu gihe
cy‘Ubwami bw‘imyaka 1000 iti : «Kandi kuri uyu musozi, Uwiteka
nyiringabo azaharemera amahanga yose ibirori, ayabagire
ibibyibushye, ayatereke vino y‟umurera, ibibyibushye byuzuye
umusokoro na Vino y‟umurera imininnye neza. (Yes 25 :6) »
19 :9 Hahirwa abatorewe gutaha ubukwe bw‟Umwana w‟Intama
kandi ayo magambo ney‟ukuri kw‟Imana : Uyu marayika uvuze ibi
ameze nka wa wundi wahoze abwira Yohana ibijyanye na Babuloni (17 :1)
abatumirwa aha ni Abisiraheli bakiranukiye Imana, bazicarana n‘umugeni
n‘umukwe banezerewe yewe hazaba harimo abahowe Imana mu gihe
cy‘akarengane bazize guhamya kwa Yesu n‘ijambo ry‘Imana bahamyaga,
muri ibyo birori Itorero duharanira kuzabamo hazabamo intwari zanesheje
zose uzaba ari umunezero w‘akaburarugero.
19 :10 Nikubita hasi imbere y‟ibirenge bye kumuramya arambwira ati
ndi imbata mugenzi wawe : Yohana abonye ibyo Marayika yari
amuhishuriye kandi amenye ko ari ukuri kw‘Imana bitazabura gusohora,
aherako ashaka kumuramya, Marayika arabyanga kuko bitemewe rwose ko
abantu baramya abamarayika (Kor 2 :18) Imana abe ariyo usenga kuko
guhamya kwa Yesu ari Umwuka w‘ubuhanuzi, abahanuzi bose bahishura
Kristo buri wese nkuko kwizera kwe kuri ngo Imana Data wa twese
ishyirwe hejuru.
110
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Kugaruka Kwa Yesu
« Dore arazana n’ibicu Kandi amaso yose azamureba, ndetse
n’abamucumise nabo bazamureba, kandi amoko yose yo mu isi
azamuborogera na none, Amen ! (Ibyah 19 :11) »
Kugaruka kwa Yesu kwari gutegerejwe kuzaba gusohoye rwose ni kimwe mu
bintu birindwi Yohana yari yiteze kandi afite amatsiko yo kubona ibyo ni :
Kugaruka kwa Yesu.
gufatwa kwa Satani.
kubohwa kwa Satani.
ingoma imyaka 1000.
iherezo rya Satani.
urubanza rw‘abanyabyaha b‘ibihe byose.
ijuru rishya n‘isi nshya ririmo na Yerusalemu nshya.
Thomas umwe mu banditsi abona Kuva ku kugaruka kwa Yesu nk‘urwabya rwa
7 mu by‘ukuri kugaruka kwa Yesu ni ingingo y‘ingenzi mu I.R, mu ipfa n‘izuka
Kristo yagaragaje insinzi kuri Satani n‘ikibi, Ariko izagaragazwa neza no kuza
kwe. Hatariho kugaruka kwa Yesu, gucungurwa kwaba kudashyitse.
19 :11 : Mbona ijuru rikinguye, mbona uwicaye ku ifarashi y‟umweru:
uyu ni Kristo wari uri kuri iyi farashi aho kuba Anti-Kristo (6 :2) Yohana yavuze
ko ari uwo kwizerwa kandi uw‘ukuri, Anti-Kristo we ni umunyabinyoma uyobya
abari mu isi, Yirutse ku ifarashi bwa mbere abantu biringira amahoro, nyamara
bayategereje babona intambara inzara n‘urupfu. (Soma ibijyanye no kwiruka
kw‘amafarashi 4 mu gice cya 6) ndetse yishe isezerano ry‘Abisiraheli, ubu Yesu
azava mu ijuru amaso yose azamubona aje guciraho iteka Anti-Kristo no
kurwana nawe ku isi. Yesaya yabihanuye avuga ati : « ….azanezezwa no
kubaha Uwiteka ntace Imanza z‟ibyo yeretswe gusa kandi ntazumva
urw‟umwe. Ahubwo azacira abakene Imanza zitabera n‟abagwaneza
azabategekesha ukuri, Kandi isi azayikubita inkoni yo mu kanwa ke
n‟abanyabyaha azabicisha umwuka unyura mu minwa ye, Gukiranuka
kuzaba umushumi akenyeza kandi umurava uzaba umushumi wo mu
rukenyerero rwe. (Yes 11 :3-5) »
111
IBYAHISHUWE NA KRISTO
19 :2 Amaso ye yasaga n‟ ibirimi byumuriro ku mutwe afite ibisingo byinshi
kandi afite izina ntazwi n‟umuntu wese keretse we: kureba agahinguranya no
kumenya bose kwe bigaragazwa n‘amaso ye, amakamba menshi bisobanura
kuyobora amahanga menshi,Yesu Kristo wanze kwakira ikamba ryo gutwara
ibintu byose abihawe n‘ubushukanyi amugerageza ubu mu butsinzi bwe yahawe
amakamba menshi (Mat 4 :10) izina ryanditswe kuri we ntiryamenywe na
Yohana icyakora wenda rizamenywa Yesu agarutse n‘abanesheje bazahabwa
ibuye ririho izina ritazwi n‘umuntu wese keretse (2 :17)
19 :13 Yambaye umwenda winitswe mu maraso kandi yitwa Jambo
ry‟Imana : aya maraso ntago ari ajyanye no gucungura ahubwo n‘ayabanzi be
azaba amaze gukora mu gihe cy‘umubabaro ukabije (SOMA Yes 63 :2-3) muri
iki gice Yohana arabona Yesu nk‘uwiteguriye intambara n‘umucamanza. Niwe
Jambo ry‘Imana (Yoh 1 ; 1, Yes 49 :2)
19 :14-15 Ingabo mu ijuru ziramukurikira zihetswe n‟amafarashi y‟imyeru
zambaye : azazana n‘ingabo z‘abamarayika (Mat 13 :41 ; 6 :27 ; 24 :30-31 ; Mar
8 :38 ; Luka 9 :26 ; 2Tes 1 ; 7)
Izi ngabo zo mu ijuru zimeze nkaho ari abantu, yewe zambaye imyenda nk‘iya
wa mugeni (u.8) nta nkota kuko zambaye imibiri idapfa kandi idakomereka,
ntibigaragara ko zifasha Mesiya ahubwo azatsindisha abanzi be ijambo ryo mu
kanwa ke. Yesu azagarukana n‘Ingabo (Abamarayika) Nyamara kandi
azagarukana n‘Umugeni, nawe azaba yambaye umubiri nkuwa Kristo,
ntibyoroheye Yohana kubisobanura, ariko Yesu azaba aje kwimana n‘abera
n‘umugeni (Itorero) mu bwami bw‘Imyaka 1000.
19 :16-21 : Yesu yari yambaye ikanzu yanditseho umwami w‟Abami
n‟umutware utwara abatware : iri ni izina abategeka b‘i Buperesi biyitaga
ariko urikwiriye ni Yesu gusa (Ezira 7 :12) Icyo gihe abantu benshi bazaba bari
ku isi bazabona Yesu agarutse (Mat 24 :30) Dore urutonde rw‘ibyanditswe
rurushaho kubisobanura neza.
- Guteg 30 :3
- Zab 2
- Yes 63 :1-6
- Dan 2 :44-
45 ,7 :13-14
- Mat 24-25
- Mar 13
- Ibyak 1 :11
- Rom 11 :26
- 1Abates
3 :13,5 :1-4
- 2Tes 1 :7-2 :11
112
- 2Pet 2 :1-3 :17
- Yuda 14-15
- Ibyah 1 :7 ;
19 :11-21
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Turibuka Yesu aza i Yerusalemu ahetswe n‘icyana cy‘indogobe aje gupfa aho
kwima ariko noneho aje n‘ifarashi aje kwima ingoma mu gihe cy‘imyaka 1000.
Kumarwaho Kwa Anti-Kristo N’umuhanuzi W’ibinyoma
Marayika uhagaze mu zuba azatangira kwegeranya ibisiga abikoraniriza kurya
ibyo kurya byinshi, nta kabuza ni abazaba biciwe muri ya ntambara yo ku musozi
wa Megido (16 :16) iyi ni insinzi y‘Imana ku banzi bayo, nta kabuza Yohana
yakoresheje ubuhanuzi bwo muri Ezek 34 :4,17 :20 ngo yumvikanishe uko
Herimagedoni izaba imeze. Kristo ubwe azafata mpiri Anti-Kristo n‘umuhanuzi
w‘ibinyoma abajugunye mu nyanja yaka umuriro n‘amazuku, maze abandi bose
bari baje muri iyo ntambara Kristo abicisha ijambo ryo mu kanwa ke (inkota)
icyakora Satani we ntazicwa rwose azahita abohwa imyaka 1000, kugirango
Yesu Kristo yimane n‘abera n‘umugeni imyaka 1000. Ibisiga bizahaga rwose
intumbi z‘abanzi ba Kristo ntibazahambwa ahubwo ibisiga bizabarya bari ku
gasozi kuko nabo batahambye ba bahamya babiri. Ariko abazaba bariho bizeye
rwose kandi batarishwe n‘ibyabaye mu gihe cy‘umubabaro bazinjira mu bwami
bw‘Imyaka igihumbi bafite imibiri ipfa bazabyara bororoke bakwire mu isi mu
gihe cy‘ubwami bw‘imyaka 1000
Mbega urupfu rw‘abami cumi n‘ingabo zabo bazicwa rwose n‘ijambo rye,
abazaba basigaye batizera bazaba babasha wenda kwihana ariko ntibazabikora,
uko bazapfa ntibyabonwa uko byavugwa gusa bazicwa n‘Ijambo riva mu kanwa
ke, yaremesheje byose Ijambo, yanakuraho byose kubw‘Ijambo rye.
Inshamake Y‟igice Cya : 19
Mu Ijuru Bishimira Irimbuka Rya Babuloni
Igitekerezo fatizo
Hamwe na Haleluya zizaterwa mu ijuru, Yesu azagaruka kw‘isi nk‘umwami
wanesheje, ibisiga bizateranirizwa kurya inyama nyinshi z‘abami bo mu isi,
iz‘abatware, iz‘ingabo, iz‘ab‘ububasha, Kandi ubukwe bw‘Umwana w‘Intama
buzataha.
Ishimwe Ry’imana Kubwo Kurimbuka Kwa Baburoni
Nkuko amatsinda yose yaririye akabarogera Babuloni, mu ijuru ho habayeho
Haleluya 3 bishimira irimbuka rya Babuloni. Yohana aracyabona ibi ari mu
113
IBYAHISHUWE NA KRISTO
butayu. Yahoze yumva ijwi rya marayika avuga ko Babuloni irimbutse ariko
noneho ubu urumva amajwi y‘ibyishimo mu ijuru.
Haleluya ya 1: Iyi yavuzwe n‘ijwi rimeze nk‘iry‘abantu benshi, ntituzi niba
ari iry‘abamarayika cyangwa ari iry‘abantu gusa risa na ryajwi ry‘abanesheje
twabonye (ibyah 7:10-12)
―Agakiza n‘icyubahiro, n‘ubutware n‘iby‘Imana yacu kuko amateka yayo ari
ay‘ukuri no gukiranuka, yaciriyeho iteka maraya uwo ukomeye wanoneshaga
abari mu isi ubusambanyi bwe kandi imuhoye amaraso y‘imbata zayo‖
Haleluya ya 2: batera haleluya yindi abateye iya mbere nibo bateye n‘iya 2
―Umwotsi we uhora ucumba iteka ryose‖ Bavugaga ibya Babuloni yari yamaze
kugwa maze ba bakuru na bya bizima baravuga ngo bibe bityo, icyubahiro kibe
icy‘Imana)
Haleluya ya 3: Ubukwe bw‘Umwana w‘Intama Ubu noneho ubukwe
bw‘Umwana w‘Intama burasohoye, Yohana aravuga ati: ―Nuko numva… Bivuga
ko yinjiye mu rindi yerekwa cyangwa akandi gace, Yohana aravuga ibyo
kugaruka ku mugaragaro kwa Kristo, abona Yesu n‘umugeni we (19:6-10) maze
abona Yesu umwami wanesheje atsembaho ibibi byose (19:11-12) hanyuma
aciraho iteka ababayeho bose (20:11-15)
Haleluya ya 3: iri jwi rimeze nk‘irya ba Bantu 144000 twasobanuye mu gice
cya 7 na 14 abazashyirwaho ibimenyetso mu bize by‘umubabaro nibo rero
barimo gutangaza ubukwe bw‘Umwana w‘Intama. “Haleluya kuko umwami
Imana ari kungoma twishime tunezerwe tuyihimbaze kuko ubukwe
bw’Umwana w’Intama busohoye.Umugeni we akaba yiteguye kandi ahawe
kwambara umwenda w’igitare mwiza urabagirana utanduye”.
- Ubukwe bw‟Umwana w‟Intama: Bijyanye n‘umuzuko ndetse no kubaho
kw‘iteka ryose ry‘Abakristo n‘ukuri bimeze nk‘ikindi gishushanyo Yohana
yavuzeho “Umusaruro w‟isi” (14:14-16) niba ibi ari ukuri gusangira
n‘Umwana w‘Intama mu bukwe bizasohorera mu ijuru.kandi umugeni
akaba yiteguye :ibi bigaragaza imibereho yo kubaha Imana no kwezwa
abizera babagamo mbere yo gutaha kw‘itorero (Ibyah 12:17;14:12) Hahirwa
abatumiriwe ubukwe bw‘Umwana w‘Intama: Itorero ni umugeni wa Kristo,
abisiraheli bakaba abatumirwa muri ibyo birori dukurikije bamwe mu
basobanuzi mu gihe abandi bavuga ko abazazuka umuzuko wa mbere
114
IBYAHISHUWE NA KRISTO
cyangwa itorero bazaba abageni mu gihe abandi bose basigaye bazaba
abaherekeza.
Uwari Ku Ifarashi Y’umweru (19:11-16)
Kugaruka Kwa Yesu nk‘Umwami kuzuye ikuzo avuye mu ijuru aherekejwe
n‘abakiranutsi N‘ingabo z‘abamarayika.Yohana ubu noneho abonye icyubahiro
no gushyirwa hejuru bya Yesu yabonye ari I Patimo mu iyerekwa rya mbere ari
hagati yibitereko 7 by‘amatabaza. Byasobanuraga Yesu ugendera hagati
y‘itorero rye (1:9-20) mu rindi yerekwa Yesu yabonetse nk‘Umwana w‘Intama
wicaye ku ntebe bivuze Kristo ushimwa kandi usengwa mu gihe cyacu. (5:1-14)
aya mayerekwa yombi uko ari abiri atugejeje Ku iyerekwa rya KRISTO umwami
w‘icyubahiro wanesheje kugeza kumpera y‘ibihe.
Ifarashi y‘umweru uhetswe nayo yitwaga Uwo kwizerwa kandi w‘ukuri: Igihe
Yesu yagenze ku ndogobe ni rimwe ubwo yerekezaga I Yerusalemu (Yoh 12:12-
15) none ubu Yesu ari ku ifarashi y‘umweru ubundi zakundwaga kugendwagaho
n‘abakuru b‘Ingabo. Izina Yesu ntiryakoreshejwe muri iki gice ariko
hakoreshejwemo amazina nk‘umwami w‘Abami w‘umutware utwara Abatware,
mu ibaruwa wayandikiwe ab‘I LAODEKIYA Yesu yiyise uwo guhamya kandi
ukiranuka w‘ukuri. (3:14)
- Mu kinyejana cya mbere Umwami w‘abami Domitiane yari Inyangabirama
kandi w‘ibinyoma noneho ubu Kristo aragarutse guhora no guciraho iteka
za nyamaswa zose ibi rero bigaragaza ko ari uwo gukiranuka.
- Yambaye umwenda winitswe mu maraso: Bamwe bavuga ko aya maraso
ari aye ubwe, abandi bakarya ko ari ayabihaye Imana cyangwa se ari
ikimenyetso kigaragaza urupfu rwe rwo kumusaraba bigereranywa na none
n‘Umwana w‘Intama wabambwe (5:6) Nyamara Yesaya 63, haduhamiriza
ko ari amaraso y‘abanzi b‘Imana azaba yanesheje mu ntambara ya
Herimagedoni.
- Kandi ni jambo w‟Imana: nkuko yiswe uwo kwizerwa kandi w‘ukuri iyi
ni inshuro ya mbere yiswe iri zina ku buryo bwuzuye ,Yohana mu butumwa
amwita ―Jambo‖(gr. Logos) Yoh 1:1,14) mu mabaruwa ya Yohana yamwise
―Jambo ry‘Ubugingo ― mu irema tubona ko Imana yaremesheje ijambo
ryayo, iyo Imana yavugaga ngo ― Habeho‖ byahitaga bibaho nkuko ijambo
riri‖(Itang 1:3,6,9,11,14,20,26) ari Pawulo ndetse na Yohana bose
bigishaga ko Jambo yaremye byose Yesu niwe wasohoje ubushake
bw‘Imana mu bibaho byose.
115
IBYAHISHUWE NA KRISTO
- Ingabo zo mu ijuru ziramukurikira zambaye imyenda yera: Buri gihe
ingabo zo mu ijuru ziba ari indengakamere baba ari abamarayika (Kuva
33:2, Zab 68:17; 1Abami 22:19, Luka 2:13) mu butumwa bwiza Yesu
yavuze ko azagarukana n‘abamarayika mu isi (Mat 13:41), tudatinze izi ni
ingabo zo mu ijuru (Abamarayika) nyamara kandi azagarukana n‘umugeni
ngo yimane nawe mu bwami bw‘Imyaka 1000.
- Inkota ityaye: yasobanuwe mu gice cya mbere ni Ijambo ry‘Imana (1:16)
- Inkoni y‟Icyuma: Ikimenyetso cy‘ubutware bwa Kristo butavugirwamo.
(2:27) ikimenyetso cyo kuzayobora mu gihe kizaza amahanga yose.
- Yengesha ibirenge mu muvure w‟umujinya w‟Imana: twamaze kubona
ko umusaruro wa kabiri aribo banyabyaha bateranirijwe mu muvure, none
tumenye ko Kristo ariwe wengeshejemo ibirenge. Bivuga gusohoza Imanza
zitabera ku banyabyaha.
- Umwami w‟abami n‟ubutware utwara abatware: ahandi biboneka
(17:14) ahandi usanga aya mazina akoreshwa ku buryo butandukanye, aha
noneho aya mazina yose yanditse kuri Kristo nyirizina. Kayizari yiyitaga gr.
Basileus Kyrios (Umwami w‘Abami) Kristo ni Umwami uruta abami
babayeho mu bihe byose (u. 19)
Kristo Anesha Abami Bo Mu Isi (19:17-21)
Yesu mu kugaruka kwe ku nshuro ya kabiri azatsinda abamurwanyaga, ya
nyamaswa (Anti-Kristo) na wa muhanuzi w‘ibinyoma ndetse abajugunya mu
Nyanja yaka umuriro n‘amazuku.
- Marayika yahamagariye ibisiga kurya ibyo kurya byinshi Imana
ibigaburira: Hejuru twabonye ubukwe bw‘Umwana w‘Intama n‘Itorero,
ku rundi ruhande Marayika uhagaze mu zuba aratumira ibisiga ngo birye
Inyama z‘abami bazaba baciriweho iteka Bibiliya iravuga iti: “Dore
arazana n‟ibicu, kandi amaso yose azamubona n‟abacucumise n‟abari
mu isi yose bazaboroga nibamubona (Ibyah 1:7)”
- Aba bose bazateranira hamwe (abami bo mu isi bazateranira ahantu hamwe)
nibwo bazahura n‘uwicaye kuri ya Farashi y‘umweru (16:14,16;17:13-14)
Iyi niyo ntambara ya Herimagedoni.
- Ya nyamaswa n‘umuhanuzi bafatwa: mu magambo macye uko Anti-Kristo
n‘umuhanuzi w‘ibinyoma bazajugunywa mu muriro ubutazongera
kwibukwa.
116
IBYAHISHUWE NA KRISTO
IGICE CYA20:
SATANI ABOHWA ABAKIRANUTSI BIMANA NA
YESU IMYAKA IGIHUMBI
“Ufite umugabane wo kuzuka kwa mbere arahirwa urupfu rwa kabiri
ntirubasha kugira icyo rutwara abameze batyo ahubwo bazaba abatambyi
b’Imana na Kristo kandi bazimana nayo iyo myaka igihumbi” (Ibyah 20:6)
Ishusho 23 Satani azabohwa, kugirango Yesu yimane n’Abera n’itorero imyaka igihumbi.
M
uri iki gice Yohana yanditse iyerekwa ry‘ubwami bw‘imyaka 1000
bwa Kristo kugirango amenyeshe abasomyi ibyagombaga kubaho
nyuma yo kugaruka kwe. Tuzi neza kandi twemera rwose ko ubwami
bw‘Imyaka 1000 buzabera hano mu isi.
Hariho ibyanditswe byinshi bitugaragariza ko Yesu naza hazakurikiraho Ubwami
bw‘amahoro no gukiranuka muri Ibyo harimo : Zab 2 ;24 ;72 ;Yes 2 :9 ;6-7 ;11-
12 ;63 :1-6 ;65-65 ; Yer 23 :5-6 ;30 :8-11 ;Dan 2 :44 ;7 :13-14 ;Hos 3 :4-5 ;Amos
117
IBYAHISHUWE NA KRISTO
9 :77-25 ; Mika 4 :1-8 ;Zef 3 :14-20 ;Zek 8 :1-8 ;14 :1-9 ;Mat 19 :28 ;25 :31 -
46,Ibyah 15 :16-18,Rom 11 :25, Yuda 14-15,Ibyak 2 :25-28, Dukurikije rero ibi
byanditswe byose turabona ko igice cya 20 gifite ibintu bikurikira 19 tubona rero
ko Yesu nagaruka azahita atangiza ubwami bw‘Imyaka 1000 mu isi, hariho
abavuga ko ubwo bwami ari ubwami butwarira mu mitima y‘abizera, ibyo ni
ukuri mu gihe cya none Yesu yimye mu mitima y‘abamwizera mu buryo
bw‘Umwuka, ariko ibyo ntibisohoza rwose ibyanditswe tuzi yuko Yesu Kristo
azatwarisha amahanga yose inkoni y‘icyuma, mu gice cya 5 Yesu yakira igitabo
cyari mu kuboko kw‘Imana humvikanye indirimbo yahamyaga ko abo Yesu
yacunguye bazaba abami n‘abatambyi kandi bazima mu isi.
Kubohwa Kwa Satani (20:1-3) N‟ubwami Bw‟imyaka 1000
Birumvikana ko nyuma yo kujugunya Anti-Kristo n‘umuhanuzi w‘ibinyoma
(inyamazwa yavuye mu mazi no mu gitaka) mu nyanja yaka umuriro n‘amazuku
(19:20) Yesu azaba asigaje kurebana na Satani azategeka marayika kumuboha
ngo amare imyaka igihumbi, mu bice byabanje twabonye Imana yirukana Satani
mu ijuru (12:9) noneho rero muri iki gice Biragaragara ko Satani ari mu minsi ye
yanyuma. Marayika azahabwa urufunguzo rw‘ikuzimu ngo ajugunyemo Satani
n‘ubwo kumubohesha umunyururu, byaba ari ikigereranyo cyo kubohwa kwe
kuko Satani ikiremwa cy‘Umwuka ataboheshwa iminyururu igaragara. Yesu
yatsinze Satani ku musaraba (Luka 10 :18 ;12 :31 ;16 :11) kugeza mbere
y‘ubwami bw‘imyaka 1000, ndetse ubu Satani aridegembya arwanya abantu
b‘Imana n‘umurimo wayo (2 :13,3 :9 ; Abef 2 :2 ; 6 :10-18 ;1 Pet 5 :8) Aya
mazina ikiyoka ,inzoka ya kera (itang 3) umwanzi na Satani ni amazina Satani
yiswe mu bihe bitandukanye bya Bibiliya Yohana akaba yarayavuze yose ngo
abasomyi babashe gusobanukirwa.
Nta mpamvu yatuma dusobanura imyaka 1000 nk‘ikigereranyo cyangwa
ikimenyetso, indi mibare yose tuyisobanura mu buryo busanzwe cyane iyo mu
byahishuwe iyi rero ivuga igifungo cya Satani n‘uburebure bw‘umwami bwa
Kristo Moris umwanditsi yagize icyo avuga ahamya ko imyaka 1000 ari
ikimenyetso gusa agira ati « 1000 ni inkubwegatatu y‘10 twagiye tubibona
bikoreshwa mu byanditswe ,bivuga kuzura kw‘ibintu ubwo rero Satani azabohwa
igihe cyuzuye kigenwe –Leo Moris twakwibaza duti : niba 1000 ari ikimenyesto
,bite bya 7000 (11 :13) 12000(7 :5) cyangwa 144,000 (7 :4) nabyo ni ibimenyesto
118
IBYAHISHUWE NA KRISTO
niba 1000 ari ikimenyetso se bite bya mezi 5 ? (9:10) 42 (11:2) cyangwa iminsi
1260 kugirango tubone ubusobanuro buboneye ni uko twemera ko imibare
yakoreshejwe isobanura nk‘uko iri hatarimo ibimenyetso.
Marayika azafatanisha ibimenyetso umwobo w‘ikuzimu, ngo Satani adatoroka
igihano cye kibanziriza icya nyuma, Satani afite ibihano bitatu mu byanditswe:
1. Kwirukanwa mu ijuru.
2. Kubohwa no gufungwa imyaka 1000.
3. Kujugunywa mu nyanja yaka umuriro n‘amazuku.
Satani azahanwa kubera kuyobya abari mu isi. (13 :14 ;16 :13-14) nubwo Satani
ayobya amahanga uhereye isi yaremwa ariko mu gihe cy‘umubabaro azarushaho
kubayobya. Abatizera bose tubona ko bazicwa n‘inkota ivuye mu kanwa ka
Kristo (19 :21) twakwibaza turi mbese hazaba hasigaye bande mu isi, Hariho
abizera bazahamya Imana mu gihe cy‘umubabaro (Ab‘ishyanga rya Isiraheri)
tuzi neza ko itorero rizaba ryaratashye bityo rero aba ni abayisirayeri Pawulo
yavuze ko isiraheli ari nk‘igiti cya Elayo, mu gihe abanyamahanga bagereranijwe
n‘igiti cy‘umunzeze. kutizera gukiranuka kw‘Imana by‘Abisiraheri
byabahaguyeho amashami yabo, ariko kwizera kw‘abanyamahanga (Iminzenze)
bibomeka kuri iyo Elayo yari isigaye ari inkokore, ubwo rero amashami
y‘umwimerere azashibuka bizaba bisaba ko amashami y‘ingurukira aba
atakiriho, ningombwa ko itorero rizamurwa mbere yuko agakiza kinjira muri
Isiraheri, ibyo bizaba mbere y‘umubabaro maze abisiraheli bakizwe mu gihe
cy‘umubabaro ukabije, ubuzima buzarushaho kuba bwiza kandi burebure mu
gihe cy‘ubwami bw‘imyaka 1000 (Yes 65 :20) abaturage b‘isi baziyongera
by‘akaburarugero nkuko byari bimeze mbere y‘umwuzure. Abana bazavuka mu
bwami bw‘imyaka igihumbi bazashaka kwizera Kristo ngo bahabwe agakiza
ariko ntibabazabyitaho rwose ndetse nibo Satani azayobya. nyuma y‘ubwami
bw‘imyaka 1000 (20 :8-9) impamvu Imana itazahana Satani mbere yo kuyobya
na none abari mu isi biri mu bwiru bw‘Inama z‘Imana (1 :1)(4 :1) (Yes 55 :8)
(Mar 8 :31) abantu bazibonera rwose ko Satani ariwe wanduje isi kandi ariwe
wari nyirabayazana w‘ibyago n‘amakuba, nyamara bazabyibagirwa mu kanya
gato bakoranwe nawe nyuma yo Kuva mu gifungo cye abakoranye abakuye mu
mfuruka enye z‘isi Gogi na Magogi. Turaza gusobanura icyo imvugo Gogi na
Magogi isobanura mu bika bikurikira.
119
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Kuzuka Kw’abanyabyaha B’ibihe Byose N’abahowe Imana Mu Myaka 7
Y’umubabaro 20 :4-6
Yohana yabonye intebe z‘ubwami n‘abazicayeho kandi bahabwa ubucamanza
kugirango tubyumve neza reka twibuke ko Danyeri yabyeretswe kera maze
akandika ati :
« Nkomeza kwitegereza kugeza aho bashyiriyeho intebe z‟Ubwami haza
umukuru nyiribihe byose aricara imyambaro ye yereranaga nka Sheregi…..
(Dan 7 :9-10) Ndetse Yesu hari isezerano yahaye abamukurikiye « Ndababwiza
ukuri yuko mwebwe abankurikiye mu gihe cyo guhindura byose ngo bibe
bishya ubwo Umwana w‟Umuntu azicara ku ntebe y‟icyubahiro cye,
muzicara ku ntebe 12 mucire imiryango y‟abisiraheri imanza (Mat 9 :28)
Abari bicaye kuri izo ntebe ni bande ? Ni abakurikiye Kristo, twavuga tuti :
« ni abigishwa be gusa yabwiraga……. ? ni itorero se ? Muri rusange bamwe
bati : « ni abakuru 24 bazaba bahagarariye itorero mu rubanza rwa abisiraheri
uko byaba kose ntibitangaje ko itorero n‘intumwa 12 bacira abisi imanza Pawulo
yavuzeko tuzacira n‘abamarayika (Abadayimoni bayobye bayobejwe na Satani).
Nyuma Yohana yabonye abaciwe ibihanga bazira guhamya kwa Yesu n‘ijambo
ry‘Imana kandi ntibumviye Anti-Kristo yewe banze rwose no gushyirwaho
ikimenyetso cye bazuka ngo nabo bimane na Kristo imyaka 1000 ubwo tubonye
ko mubwami bw‘imyaka 1000 hazabayo abantu bakurikira :
1. Itorero (umugeni)
2. Abisiraheli bakijijwe, n‘abazutse biciwe mugihe cy‘umubabaro
3. N‘abantu basigaye wenda baticiwe mu ntambara ya Helimagedoni
ubunoneho abishwe kubera gutsindirwa mu nkiko z‘ab‘isi bakabarenganya
cyane Imana ibagize abacamanza.
4. Hariho abavugako ubwami bw‘imyaka igihumbi butazabaho ku isi ahubwo
ngo kwaba arikigereranyo cy‘umbwami bwo mu buzima bwabizera ariko
ibyo dufite impamvu zokubihakana 4 zose :
1. Yesu azaba ari mu isi nyuma yo kugaruka (19 :11-16)
2. Abera bazaba bakiri mu isi muri Yerusaremu n‘isi nshya kugeza nyuma
y‘ingoma ye 20 :9
3. Imana yasezeranije abizera ubwami bwo mwisi (5 :10)
120
IBYAHISHUWE NA KRISTO
4. Ubuhanuzi bwo mu isezerano rya kera bwemezako hazabo hazabo ubwami
bwimyaka igihumbi (2 Sam 7 :10-16, Zab 2 :8, Yes 65 :17-66 :24, Dan
7 :27)
Nyuma y‘umuzuko w‘abahowe Imana mu gihe cyakarengane hazabaho uwundi
muzuko ariko wo uzaba nyuma y‘ubwami bw‘imyaka 1000 abanyabyaha bibihe
byose bazazuka 20 :12-13 abakiranutsi bazazuka mu bihe bitandukanye mugihe
abanyabyaha bibihe byose bobazazukira umujyo umwe nyuma y‘ubwami
bw‘imyaka igihumbi (20 :12-13). Mu by‘ukuri tubonako Imana izazura abantu
cyangwa yazuye abantu muburyo bukurikira :
1. Imana yazuye Kristu aba imfura mubazutse (1 Kor15 :23)
2. Yazuye abera bamwe hafi y‘ i Yerusaremu ubwo Yesu yazukaga (Mat
27 :52-53)
3. Imana izazura Abakirisito mu gihe cyo kuzamurwa kw‘itorero (1Tes4 :13-
18)
4. Izazura Abahamya 2 mugihe cy‘umubabaro ukabije (11 :3,11)
5. Izazura Abahowe Imana mugihe cy‘umubabaro mbere imyaka 1000 ngo
yimane nabo (20 :4-5)
6. Izazura n‘abera bo mwisezerano rya kera ngo bimane mbere y‘imyaka
1000 ngo bimane (Yes 26 :19-21, Ezek37 :12-14)
7. Izazura abera bazapfa mugihe cy‘ubwami bw‘imyaka 1000(20 :12-13)
Icyakora abantu benshi mugusobanura ibijyanye n‘imizuko ntibigeze barushya
babitindaho babonyeko hariho imizuko ibiri. Umuzuko w‘abakiranutsi
n‘umuzuko w‘abanyabyaha ufite umugabane wo kuzuka kwambere arahirwa
ntacyo azatwarwa n‘urupfu rwa kabiri.
Bigenda Gute Iyo Umuntu Apfuye ?
Abera bo mwisezerano rya kera : mu bigaragara barapfaga bagahambwa
bagasanga Sekuruza Aburahamu, bose baruhukiraga ikuzimu ari
abakiranutsi n‘abanyabyaha. Bimuriwe muri Paradizo nyuma yo kuzukana
na Yesu, Bazitabana n‘itorero ubwo Yesu azazamura itorero, baciwe
urubanza rw‘Imirimo imbere y‘intebe yera ya Kristo mu kirere hamwe
n‘itorero. Bazatahana n‘itorero ubukwe bw‘Umwana w‘Intama,
bazagarukana na Kristo mu isi bahite bimana na Kristo mu bwami
bw‘imyaka 1000, nyuma bajye binjire mu ijuru rishya n‘isi nshya.
121
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Abakristo : Mubigaragara barapfa bagambwa ariko bahita bajya muri
Paradiso, Bose bazazuka mu gihe cyo kuzamurwa kw‘Itorero bazacirwa
imanza ku ntebe y‘Imanza ya Kristo (Ni mu gihe cyo gupimirwa imirimo,
nta rindi teka bazacirwaho), birashoboka mu myaka 3 ½ ya mbere bari mu
kirere bapimirwa imirimo, bajye mu bukwe bw‘umwana w‘intama,
bagarukane na Kristo kwimana nawe mu bwami bw‘imyaka 1000, bahite
binjira mu n‘ijuru n‘isi nshya.
Abera bishwe mu gihe cy‟akarengane : Mu bigaragara barapfa
bagahambwa, mu buryo bw‘Umwuka bajya muri Paradiso bazazuka Yesu
agarutse 1000, baciwe urubanza mu isi, bimane na kristo, nyuma babane
b‘abera bose mu isi nshya n‘ijuru rishya.
Abera bo mu gihe cy‟ubwami bw‟imyaka 1000 : Mu bigaragara hari
abazapfa bahambwe mu buryo bw‘Umwuka bazajyanwa muri Paradizo
bazazuka nyuma y‘ubwami bw‘imyaka 1000, baciwe imanza mu isi ku
ntebe nini yera, bazatsinda urubanza maze binjizwe mu ijuru rishya n‘isi
nshya.
Abanyabyaha b‟ibihe byose : Barapfa kandi bazakomeza gupfa
bagahambwa bajya, kandi bazakomeza kujya, nbi kuzimu bazazuka nyuma
y‘Ubwami bw‘imyaka 1000 bazacirwa imanza imbere ya ya ntebe nini
yera (20 :11) bazatsindwa n‘urubanza maze bajugunywe mu nyanja yaka
umuriro n‘amazuku Gehinomu.
Yohana ntago yavuze cyane ku bizaba mu bwami bw‘Imyaka 1000 ariko hariho
ibyanditswe byinshi bibuvugaho tubona mwisezerano rya kera ,bigaragara rwose
ko akigaruka hazahita hakurikiraho ubwami bw‘imyaka 1000.Ubwami
bw‘imyaka 1000 kandi buzaba ari ugusohora kw‘isezerano Imana yasezeranije
Aburahamu ko azagwiza urubyaro rwe bityo akomoka kuri aburahamu mu buryo
bw‘umubiri (Abisiraheli )n‘abakomoka kuriwe mu buryo bw‘Umwuka (Itorero)
bazabyara bororoke bangane n‘umusenyi wo ku nyanja n‘inyenyeri zo ku ijuru
,kandi isezerano yagiranye na Dawidi rizasohora (2 Sam 7 :10-16) kuko Imana
yavuze ko ukomoka mu muryango we azayobora amahanga iteka ryose .
Igihano Cya Nyuma Cya Satani (Ibyah 20 :7-10)
Imyaka 1000 nishira Satani azabohorwa azahita ajya na none kuyobya abo mu isi
Gogi na Magogi, Satani ni mubi nubwo azaba amaze imyaka 1000 yose atayobya
abantu ubwo azaba aciye ishumi azabica bicike kuko azahita ateranya abo mu
122
IBYAHISHUWE NA KRISTO
mpande enye z‘isi, umubare wabo uzaba nk‘umusenyi wo kunyanja. Bazaba
bateranijwe no kurwanya Yesu na none. Abantu bazongera bayobywe,
bigaragaza ko umutima w‘umuntu ari mubi rwose, utahindurwa n‘ikindi uretse
ubuntu bw‘Imana (Yer 17 :9) tekereza nawe uku kugoma kw‘Abantu bazaba
bamaze imyaka 1000 mu bwami butabamo intwaro, buyoborwa na Kristo
umwami w‘Amahoro. Muri iki gihe amahanga azatwarwa n‘amategeko mashya
ya Kristo, kandi uhereye cyera amategeko ntiyahindura umutima w‘ibyaha,
abantu bazahitamo kugomera Imana nyuma y‘ubwami bwa Kristo ubwo Satani
azaba abohowe. Ubwami buzaba ubw‘Amahoro rwose ubutaka buzera umwero
wabwo, Ahantu bazubaka amazu bayabemo, no kutumvira kose kuzajya
guhanishwa ibihano bishorewe n‘ineza, ariko nyuma abantu bazagoma, ibi rero
bivuzeko kubaho neza bidatanga umutima mwiza.
Gogi na Magogi biboneka na none Muri (Ezek 38 :3-6) Gogi yari umwami naho
Magogi hakaba igihugu, bityo aha birashaka kuvuga ko amahanga yo mu
mfuruka enye z‘isi n‘abami bayo bose bazakoranira kurwanya Yesu muri iyo
ntambara. (Ibindi kuri Gogi na Magogi Soma Ezek 38 :39) Iyi ntambara izabera
muri Palestina birashoboka ko ari mu kibaya cy‘I Yezereri mu majyaruguru ya
Isiraheli (Ezek 38 :11-16) ingabo zizaba zisatiriye umurwa ukundwa ariko
umuriro uzamanuka uhatwike ibyabo byibagirane n‘abandi bose bagomaga
Imana yabatwikishaga umuriro uvuye mu ijuru (Itang 19 :24 ; 2 Abami
1 :10,12 ; Ezek 38 :22 ; Luka 9 :54) maze nyuma Yesu azajugunya Satani muri
ya nyanja yaka umuriro n‘amazuku, asangemo Anti-Kristo n‘umuhanuzi
w‘ibinyoma, ngiryo iherezo ryo kugomera Imana kwa Satani n‘abamwiringiye
iteka ryose.
Urubanza rw’abanyabyaha b’ibihe byose (20 :11-15)
Yohana yabonye intebe nini yera n‘Imana yicaye kuri iyo ntebe nyuma yaho
abapfuye bose bo mu bihe byose barazuka, abakomeye aboroheje maze bose
bitabira umunsi w‘urubanza. Birashoboka ko iriya ntebe yari yicaweho n‘Imana
mu butatu kuko na Kristo ubwe Bibiliya ivuga ko azaca Imanza z‘abazima
n‘abapfuye (3 :21 ; 4 :2-3 ; Dan 7 :9-10 ; 2 Tim 4 :1) Yohana yabonye ijuru n‘isi
bihunga mu maso ye, bivuga ko ibishya bizaba byigiteguye kuza nkuko Petero
yabivuzeho (2 Pet 3 :7) kandi bigaragaza ubutware n‘igitinyiro cy‘ikirenga mu
guca imanza z‘ibihe byose. Aba bazaba bagiye gucibwa imanza ni abanyabyaha
b‘ibihe byose (U.5, Dan 12 :2) bazaba bavuye mu bwoko bwose
123
IBYAHISHUWE NA KRISTO
bw‘inyokomuntu ku isi « Abize n‘abatarize, abakomeye n‘aboroheje, abatunzi
n‘abakene, abanyacyaro n‘abanyamugi» maze bazane ibitabo bijyanye n‘ibyo
bakoze, bazane n‘igitabo cy‘ubugingo yewe birashoboka n‘uko igitabo
cy‘urwibutso nacyo kizabumburwa. Muri macye dore bimwe mu bitabo
bizabumburwa :
1. Igitabo cy‘ibyakozwe cyangwa igitabo cy‘imirimo (Guteg 32 :34 ; Zab
56 :8 ; Yes 65 :6 ; Dan 7 :10)
2. Igitabo cy‘ubugingo kizaba kirimo intore z‘Imana (3 :5 ; 13 :8 ; 17 :8 ;
Zab69 :28 ; Dan 12 :1 ; Luka 10 :20, Fil 4 ; 3)
3. Igitabo cy‘Urwibutso (Mal 3 :16)
Abanyabyaha bazacirwa imanza hakurikijwe ibyo bakoze, harimo no kuba
batarizeye Yesu (Yoh 6 :29) ubwo rero hazashingirwa kubyo bakoze bisa naho
hazabaho uburemere butandukanye bw‘ibihano nkuko hariho ingororano
zitandukanye z‘abakiranutsi (Mat 11 :20-24) nubwo bitagaragara muri iki gice
ariko hariho ibyanditswe byinshi bigaragaza ko umuntu wese azahembwa
ibikwiranye nibyo yakoze.
- Zaburi 62:12
- Yeremiya 17:10
- Matayo 25:31-32
- Abaroma 2:6
- Abaroma 14:10
- 1 A bakorinto 3:13-14
- 2 Abakorinto 5:10
- 1 Petero 1:17
Muri uru rubanza hazaba umucamanza ariko nta munyamategeko uzahaba ngo
arenganure uzaba afite uburenganzira bwo kwiregura, hazaba ibihano kandi
ntawe uzasaba kujurira, abantu bazabona ko ububi bwabo bubashyize mu
rubanza bazemera rwose ko umuriro ari igihano kibakwiriye imitima yabo
izibutswa ubugome bwabo, amahirwe bagize yo kwihana ariko bakayakerensa,
bazarira baboroge kandi ntawe uzabahoza, bazajugunywa mu nyanja yaka
umuriro n‘amazuku igihano nyamukuru gisoza ibindi cy‘abanzi b‘Imana.
Guhera icyo gite nta rupfu ruzabaho ukundi, kuko narwo ruzajugunywa mu
nyanja yaka umuriro n‘amazuku, amazina y‘abanyabyaha ntazaboneka mu gitabo
cy‘ubugingo namba. Hariho abavuga ko iki gihano gikomeye ndetse Imana izaba
yarengeye rwose guhanisha abantu umuriro utazima kandi ntibapfe kuko
hatazabaho urupfu ukundi ariko, « Iyaba twabonaga icyaha nkuko Imana
ikibona, twakumva neza impamvu i kuzimu hariho »
124
IBYAHISHUWE NA KRISTO
IGICE CYA 21:
UBUZIMA BUHORAHO ITEKA (21:1-22:5)
Nta kabuza ijuru rishya n‘isi nshya bizakurikira guhanwa kwa Satani
n‘abanyabyaha b‘ibihe byose Yohana yanditse iki gice atugaragariza iwabo
w‘abizera, ni urugo rushya rw‘umugeni wa Kristo Yesaya yaranditse ati: ῝Dore
ndarema ijuru rishya n’isi nshya, ibya kera ntibizibukwa kandi
ntibizatekerezwa, ahubwo nimunezerwe mujye mwishimira ibyo ndema, kuko
ndema I Yerusalemu ngo mpagire inyishimo. Nkarema abantu baho bakaba
umunezero, nzanezerwa I Yerusalemu nishimire abantu banjye, kandi ijwi ryo
kurira n’imiborogo ntirizumvikana ukundi (Yes 65:17-19)”Nyuma y‘itangiriro
ibiri mu isi byose byatangiye neza ariko bikaza kwanduzwa na Satani, azanye
icyaha, Imana izarema itangiriro ry‘Imibereho mishya. Reka twiyibutse
ibyaremwe mbere mu itangiriro n‘ibyo Imana izarema mw‘isi nshya, uko
byandujwe na Satani n‘uko Imana izabihindura byose bishya.
Itangiriro
Imana yaremye ijuru n‘isi
(1:10)
Imana yaremye izuba(1:16)
Imana yaremye inyanja (1:10)
Imana yaremye abantu
n‘ubutaka (3:14-17)
Urupfu rwinjiye mu mateka
yamuntu ni ingaruka z‘icyaha
(3:19)
Umuntu yirukanwe muri
paradizo mu busitani bwa
Eden (3:24)
Imiborogo n‘uburibwe bya
ratangiye (3:17)
Ibyahishuwe
Izarema ijuru rishya n‘isi nshya (21:1)
Nta zuba rizakenerwa kuko (21:23)
umwami Imana azabavira.
Nta joro rizabaho ukundi(21:25)
Nta Nyanja izabaho (21:1)
Nta rupfu ruzabaho ukundi (21:4)
Umuntu azagarurirwa bwa busitani
yanyazwe (22:14)
Nta miborogo
Nta kurira nta no kubabara kuzabaho
ukundi (21:4)
125
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Ijuru Rishya N‟isi Nshya (21:1-8)
Ibyo Yesaya yahanuye nibyo, Yohana nawe yabonaga ni ijuru rishya n‘isi
nshya kuko ibyakera bizaba bishize (21:1) impamvu Imana izakura isi n‘ijuru
bya none nuko, yaremye isi ngo ibe itunganirijwe abantu babemo bazira icyaha
ariko icyaha kikinjira urupfu rukaza, yewe ikirere nacyo cyigatwarirwamo
n‘imyuka mibi y‘uburyo bwinshi bityo rero Imana izahitamo kurema ibishya
rwose aho gukiranuka bizaba, uyu niwo mugisha wanyuma mumigisha Imana
yari yarageneye abantu mu irema, ni ukubana n‘abantu iteka, ryose isi izahinduka
itunganywe mu ntangiro z‘ubwami bw‘imyaka 1000, ariko nyuma yaho
izakurwaho burundu haremwe inshya. (Yes 65:17;66:22;Zab 102:25-26;Yes
51:6) muri iyi mirongo turabona ijuru rishya n‘isi nshya byaravuzwemo bimeze
kimwe rwose n‘ibyo tubona mu byahishuwe 21, ariko harimo itandukaniro kuko
nka Yesaya yaravuze ngo abantu bazapfa, mu gihe Yohana avuga ko nta rupfu
ruzabaho (Yes 65:17-20) (ibyah 21:14) Yesaya yavuze kandi ko ukwezi
kuzacana (Yes 66:22-23) ariko Yohana ati kandi urwo rurembo ntirugomba
kuvirwa n‘izuba cyangwa n‘ukwezi (21:33) Biragaragara ko Yesaya yakoresheje
ijambo ijuru rishya n‘isi nshya nyirizina nyamara kandi usanga bimwe bivuga ku
bwami bw‘Imyaka 1000, kuko byose ari ibikorwa bizaba bikurikiranye kandi
bifite byinshi bihuriyeho ntibyashoboka ko abantu bazajya bapfa mu isi nshya
kuko urupfu ruzaba rutakiriho, ntibyashoboka kandi ko hazava ukwezi kuko
Imana izatubera urumuri ruhoraho.
Yohana akomeza agira ati: “Anjyana ku musozi munini kandi muremure ndi
mu mwuka anyereka ururembo rwera Yerusalemu rumanuka ruva mu ijuru
ku mana (21:31) maze yumva ijwi rivuga ngo dore ihema ry’Imana riri hamwe
n’abantu kandi izaturana nabo (21:4) mu byanditswe twibonera rwose ko
Imana yifuzaga uhereye cyera guturana n‘abantu (Itang 3:8;17:7, Kuva
6:7,29:45;Lew 26:11-12; Kub 15:41; Guteg 29:13; 2 Sam 7:24; Yer 7:23; 11:4;
Ezek 11:20;34:24;Zek 2:10;2 Kor 6:17) Imana izaturana n‘abantu bayo,
bazanezerwa no kubana nayo iteka. Imana izagarura ubuturo bwayo mu isi ya
none. Imana yahamije ko guhindura byose bishya ari amagambo yo kwizerwa
kandi y‘ukuri (21:5)
Uwicaye kuri ya ntebe, niwe tangiriro kandi niwe herezo (Alufa na Omega) niwe
wavuze ko byose azabihindura bishya (21:5) none arasezeranya ko ufite inyota
azamuha ku buntu, ibi bigaragaza ubushobozi bwe mu guhaza kwifuza kwa bose
126
IBYAHISHUWE NA KRISTO
muri icyo gihe (Yes 55:1) Yoh 4:13-14) Yesu na none yakoresheje aya magambo
mu gihe yari ari mu murimo we hano ku isi (Yoh 4:13-14)
Unesha azaragwa byose na Yesu nkuko yabisezeranyije mu gice cya 2-3 ku
matorero 7 yo muri Aziya, Nyamara ariko abanyabwoba n‘abatizera n‘abakora
ibizira n‘abicanyi n‘abasambanyi n‘abarozi n‘abasenga ibishushanyo
n‘abanyabinyoma bose. Umugabane wabo uzaba mu Nyanja yaka umuriro
n‘amazuku ariyo rupfu rwa kabiri (21:8) byarabaye mu gice cya 20) Ibi n‘ibyaha
by‘abatizera b‘ibihe byose (1 Kor 6:9-10; Kol 5:19-21)
Yerusalemu Nshya (21:9-22:5)
Ishusho 24 Yerusalemu, bisobanura urufatiro w’amahoro, nyamara iyo mu isi yaranzwe
n’intambara, muri iki gihe Imana izasohoza Yerusalemu, Abisiraheri n’abanyamahanga bizeye
bategereje n’amatsiko menshi.
Nubwo Yohana yari yabonye Yerusalemu ariko byari muri macye Kuburyo
noneho Imana yashatse ko amenyaho byinshi, maze ituma umwe wo muri ba
bamarayika bari bafite za nzabya 7 zuzuye ibyago 7 by‘imperuka amutumirira
kumwereka umugeni w‘Umwana w‘Intama (21:9) maze Yohana ajyanwa na
marayika ku musozi munini kandi muremure amwereka ururembo rwera
Yerusalemu rumanuka ruva mu ijuru ku Mana (21:10) Aha twakwibaza mbese
Yerusalemu niwe mugeni marayika yavugaga? Oya ku murongo wa 2 bagaragaje
127
IBYAHISHUWE NA KRISTO
neza ko ari ikigereranyo cy‘ubwiza bwayo, imbonankubone yarayibonye ndetse
mu mirongo ikurikira aratubwira imiterere yayo. Rwararabagiranaga cyane
nkibuye ryitwa Yasipi ribonerana nk‘isarabwayi kandi rwari rufite ubwiza
bw‘Imana kuko yari muri rwo (Kuva 40:39, kub 9:15:23;Ezek 45:5;Yoh
12:4;Ibyak 26:13) Yasipi ryari ibuye ryiza ariko ntago ryahoranaga ubwiza
ubwiza, ariko iri ryo rizaba ryahawe ubwiza bubengerana, ridasaza cyangwa ngo
ritakaze Ubwiza Yasipi ishobora kuba ariyo Diyama mu gihe cya none.
Yerusalemu nshya yari ifite inkike nini ndende n‘amarembo 12 no ku
marembo hariho abamarayika 12 kandi handitsweho amazina y‘imiryango 12
y‘abana ba Israheli. Mbega umurwa uzaba ufite umutekano uzaba urinzwe
n‘abamarayika kuri buri rembo umwe umwe, ku marembo hazaba handitswemo
amazina y‘abisiraheli kuko Imana yavuze ko izahoza urwibutso rwa Isiraheli
imbere yayo. uyu mudugudu wari ufite imfatiro 12 bitwibutsa wa mudugudu
Aburahamu yari ategereje (Heb 11:10) ijambo urufatiro twarusobanura
nk‘ikimenyetso cyo kuramba, naho kuba hariho amazina y‘Intumwa 12
ntakabuza ni ikimenyetso cy‘itorero kuko itorero ryari rihagarariwe n‘intumwa
12b (Abef 2:20) mu gihe cya none ntibyatworohera kuvuga ngo ni izihe ntumwa
kuko no muri iki gihe Kristo aracyatuma abandi bantu batandukanye kuko
ibisarurwa ari byinshi ariko abasaruzi bo bakaba bacye, byaba byiza ariko tuvuze
ko ari intumwa 11 za Kristo wongeyeho intumwa yasimbuye Yuda ariyo
Matiyasi cyangwa mo kimwe, Pawulo nawe yatumwe na Kristo, mu gihe
Matiyasi byakozwe mu buryo bw‘ubufindo (ibyak 1:23)
Uku guhuzwa kw‘imiryango 12 ya Isiraheli n‘intumwa 12 bivuga ko isiraheli ya
Cyera n‘itorero bibumbiwe hamwe mu mugambi w‘Imana nkuko Umuhanga
mubya Bibiliya Leon Moris yabivuze.
Yerusalemu izagerwa hakoreshejwe urubingo rw‘izahabu ibi bitwibutsa
Ezekiyeri agera urusengero rwo mu bwami bw‘imyaka 1000 (Ezek 40:3) zahabu
ni ikigaragaza agaciro k‘amarembo n‘inkuta by‘uru rurembo, twibuke ko
ibikoresho by‘izahabu aribyo byabaga ahera cyane h‘urusengero n‘ihema
ry‘ibonaniro. Uyu mugi rero kugereshwa urubingo rw‘izahabu biratwereka rwose
ko wari umugi w‘igiciro kinini mu maso y‘Imana n‘abera bayo.
Urwo rurembo rwanganaga impande zose rufite ishusho ya kibe (Cube)
ururebeye imbere, bene imigi nk‘iyi ingana impande zose yabonekaga muri
Babuloni na Ninive. uburebure bw‘umurambararo bw‘uyu mugi bwari stadio
12000 Satadiyo rwari urugero rwa m 200 ubwo ni uburebure bwa m 2400000
128
IBYAHISHUWE NA KRISTO
cyangwa km 2400 hafi mile 1500. Mbese ni nk‘uburebure bwo Kuva Texas
kugera I Los Angeles imigi ibiri yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika,
dukurikije uko John Wisley babivuze mu gitabo cye gisobanura ibyahishuwe.
Uru rurembo rwaranganaga impande zose uru rurembo rwari rwubakishije
izahabu ariko inkike zarwo zari Yasipi. Twibwira ko icyo cyari igishushanyo cya
Yerusalemu igomba kuzamanuka ivuye mu ijuru Yohana yohana yagereranije
ubwiza bw‘ururembo akoresheje ubwoko bw‘amabuye yari ariho mu gihe cye.
Imfatiro zarimbishijwe amabuye y‘igiciro cyinshi, bityo byatumaga ubwiza
bw‘ururembo bwiyongera, ntitwabasha kuvuga ku mabuye yose avugwa na
Yohana ariko icyo duhamya ni uko yari amabuye y‘igiciro mu gihe cye. Ayo
mabuye ni aya akurikira:
1. Yasipi
2. Safiro
3. Kalukedoni
4. Simaragido
5. Sarudonikisi
6. Sarudiyo
7. Kilusorito
8. Beruro
9. Topazi
10. Kirusoparaso
11. Huwakinto
12. Ametusito
Imana yacu ifite ubwiza burengeranye, bityo rero yarateguriye abantu bayo
umugi mwiza by‘akaburarugero, twibuke ko ku myambaro y‘abatambyi bakuru
habagamo umwambaro wo mu gituza wo kungurisha Inama cyangwa guca
imanza, wabaga uhunzeho amabuye 12 nayo yari afite amazina akurikira (Kuva
28:15-17):
1) Odemu
2) Pitida
3) Bareketi
4) Nofekina
5) Safiro
6) Yoharomu
7) Leshemu
8) Shevo
9) Akirama
10) Tarushishi
11) Shoramu
12) Yasipi
Iby‘aya mabuye biratugaragariza ko hariho isano ya bugufi hagati y‘igihe
cy‘ubutambyi n‘imibereho yo muri Yerusalemu nshya. Abera bazajya babona
Imana igihe bashakiye Atari inshuro imwe mu mwaka nkuko byagendaga mu
gihe cy‘ubutambyi, tuzabana n‘Imana Data, tuzagumana na Yesu Kristo
129
IBYAHISHUWE NA KRISTO
tuzafashwa n‘Umwuka Wera, tuzishimira amahoro atavugwa.
Ishusho 25 ubwoko 12 buzaba butatse ururembo rwom ijuru,
Yerusalemu izamanuka ivuye ku Mana
Nta rusengero muri uwo murwa kuko Imana ubwayo izaba ihibereye, kandi
Imana yonyine n‘Umwana w‘Intama niko bazabera uwo murwa urusengero,
umurwa wose n‘isi yose n‘ijuru rishya bizaba byuzuye icyubahiro cy‘Imana
Ihema ry‘ibonaniro n‘urusengero byari igishushanyo cy‘ibizaba ariko muri
Yerusalemu nshya bizaba ari ukuri, Muri Yerusalemu hazabamo inzira
nyabagendwa yashigirijwe izahabu nziza isa n‘ibirahure bibonerana. Nta zuba
nta n‘ukwezi yewe nta n‘itabaza kuko Imana izahavira kandi Kristo azaturana
n‘abera be. Hari ubwo mu isi ujya ushaka umuntu ukamubura ugasanga yugariye,
yafunze ibiro bye kuko bugorobye, amarembo yaho yo ntazugarirwa ku manywa
kuko ijoro ritazahaba, abami bo mu isi bo mu isi bazajya bazana yo ubwiza
bwabo bazaneyo ubwiza n‘icyubahiro cy‘amahanga, murirwo ntihazinjiramo
ikintu kizira cyangwa gihumanya, cyangwa ukora ibizira akabeshya, hazaba
abanditswe mu gitabo cy‘ubugingo cy‘Umwana w‘Intama (21:21-27)
130
IBYAHISHUWE NA KRISTO
IGICE CYA 22:
EDENI NSHYA, PARADIZO YANYAZWE
IGARUKA (22:1-5)
Ishusho 26 Mu gitabo cy’itangiriro Satani yatunyaze, ubugingo adusigira urupfu atunyaga
ubusitani bwa Edeni, ariko ku iherezo Imana izasubiza ibintu nkuko byahoze, ndetse birenze Uko
byaremwe, abiringiye Uwiteka ibihe byose bazasubirana ubuzima bw’iteka.
N
ta gushidikanya iyo tuvuze paradizo cyangwa Edeni umuntu wese
atekerezanya agahinda ubusitani twanyazwe (Itang 2) icyakora twibwira
ko Yesu yahateguye mu buryo bw‘Umwuka hakaba uburuhukiro
rw‘abapfuye bizeye,…..(Paradizo) yabwiye cya gisambo ati:῝ Ndakubwira
ukuri yuko uyu munsi turi bubane muri paradizo (Luka 23:43)῎ Pawulo
yirata ibyo yeretswe yavuzwe ko azi umuntu wo muri Kristo Yesu wagiye mu
ijuru rya Gatatu akabona ibyo umuntu adakwiriye kuvuga (2 Kor 12:4) kugeza
ahangaha twabonaga Yerusalemu n‘ahantu hatatswe n‘amabuye y‘igiciro cyinshi
twakwibaza tuti: ―None abariyo bazajya barya iki?‖ Mbese nta busitani bwiza
bwo kwicaramo nta bimera se bitoshye n‘indabyo z‘amoko yose, nta biti se
by‘inganzamarumbo cyangwa ibiti by‘imbuto, Yohana arakomeza atumara
amatsiko muri iki gice. Agira ati: “Anyereka uruzi rw’amazi y’ubugingo
131
IBYAHISHUWE NA KRISTO
rubonerana nk’isarabwayi ruva ku ntebe y’Imana n’Umwana w’Intama “iyi
soko y’amazi Imana yayivuzeho kenshi (Yer2:12;17:13;Zab 36:9,Imig
10:11;13:14;14:27;16:22;Zek 14:8) mureke tutibwira ko uru ruzi ari nka rwa
rundirwo mu bwami bw‘imyaka 1000 (Ezek 47:1,9,12,Zek 14:8) kuko Yohana
yavuze ko rwaboneranaga nk‘isarabwayi kandi rwavaga ku ntebe y‘Imana
niy‘Umwana w‘Intama. Hakuryano hakuno hariho igiti cy‘ubugingo cyera
imbuto z‘uburyo 12 bumwe uko ukwezi gutashye, ibibabi byacyo byari ibyo
gukiza amahanga.
Ibiti byose dufite ku isi byera imbuto byibura amezi macye mu mwaka, ariko
icy‘ubugingo cyo kizajya cyera imbuto zitandukanye ngaruka kwezi. Ariko se
kuki bavuze na none ukwezi kandi bigagara ko nta gihe kizabaho ukundi (10:6)
ntihazabaho karendari ishingiye ku kwezi kandi, nta kwezi kuzaba kukiriho bityo
rero Yohana yabisobanuye mu buryo abantu babasha kubyumva. Nta muvumo
uzabahoukundi! Uyu muvumo uvugwa ni uwo Imana yavumye ibintu n‘abantu
mu iremwa (Zek 14:11, Mat 4:6) Abantu bazabo batikanga ikibi nta bwoba nta
no guhinda umushyitsi imbata z‘Imana zizayikorera mu munezero kandi
zizabona mu maso hayo, izina ryayo rizandikwa mu ruhanga rwazo. Bazahora ku
ngoma iteka nta joro rizabaho ntibazagomba kumurikirwa kuko umwami Imana
izabavira.
Ubuhamya Bwa Marayika Na Yohana
Ku gitabo Cy’ibyahishuwe (22:6-21)
Muri aka gace gasoza iki gitabo Yohana yishimiye kuvuga amagambo
yambwiwe n‘Imana no kutumenyesha ubuhamya bwa marayika ku kuri
kw‘ibyanditswe muri iki gitabo. Marayika yamubwiye ko Yesu aza vuba (6-7,
10, 12, 17, 19) bivuga yuko itorero risabwa guhora ryiteguye riri maso risenga
kandi rifite kwizera kutajegajega, mbere yuko dukomeza reka turebere hamwe
iby‘ingenzi bivugwa mu mirongo (22:6-21) tuyihuje n‘igice cya 1 cyose muri
macye basoza bahamya ibyatangiye bikivugwamo.
1) Inkomoko y‘ubuhanuzi : ibihe bizaza (1:1,22:6)
2) Intego y‘ubuhanuzi : ibihe bizaza (1:1;22:6)
3) Umuhuza mu buhanuzi : marayika (1:1;22:6;8;16)
4) Umwanditsi w‘ubuhanuzi : Yohana (1:1;4;9;22:8)
5) Ubudahangarwa bw‘umuhanuzi : ni ubw‘ukuri (1:3;22:6;7;9;10;18-19)
6) Igikoresho cy‘umuhanuzi : umuhanuzi (1:1;9-11;22:8;9;10)
7) Umuhanuzi yari muntu ki ?: Umugaragu w‘Imana(1:1;22:6)
132
IBYAHISHUWE NA KRISTO
8) Abarebwa n‘ubuhanuzi : Amatorero (1:3;11;22:16;18)
9) Abazahabwa umugisha n‘ubuhanuzi : abasoma amagambo n‘Abumvira
(1:3;22:7;12;14)
10) Ufashe ubu buhanuzi : Kristo (1:2;5;9;22:16;18;20)
11) Imana y‘ubuhanuzi : Alpha –Omega (1:5;7;22:12;13;16)
12) Ibyiringiro by‘ubuhanuzi :Yesu araza vuba (1:3;7;22:7;10;12;20)
Ubuhamya Bwa Marayika (22:6-7)
Iyo usomye iyi mirongo usanga imeze nk‘itangira iki gitabo ubwo ni ukuvuga
(ibyah 1:1-3) marayika arahamiriza Yohana ko ibyo amaze kubona bizabaho
vuba (4:17-22:5) kandi ko ibyo yabonye byose ari ibyo kwizerwa kandi by‘ukuri
(u.6, Dan 8:26)
Nta kindi gitabo muri Bibiliya gifite uburinzi gisezeranya amahirwe kubacyiga,
gihamya ukuri kwacyo nk‘ibyahishuwe. hariho abizera benshi baterera agati mu
ryinyo bavuga ko iki gitabo gikomeye kucyumva, nyamara izina ryacyo
rigaragaza rwose ko ari igitabo cyo kumenya, twibuke ko ibihishwe ari
iby‘Uwiteka Imana yacu ariko ibyahishuwe ni ibyacu n‘urubyaro rwacu iteka
(Guteg 29:28) kandi Imana igambiriye kutwereka ibihishwe by‘ubwenge
bukoresha uburyo bwinshi (Yobu 11:6) kuko ihishura ibihishwe by‘ahatagerwa
izi n‘ibyo mu mwijima umucyo ubana nayo (Dan 2:22) tujye iteka tumenya ko
Imana yacu ariyo Imana nyamana ni Umwami w‘abami kandi niyo ihishura
ibihishwe (Dan 2:47) Inshuro nyinshi muri iki gice havuga ko Yesu aza vuba, ni
ukugira ngo amatorero abe maso, ndetse ahore yiteguye kugaruka kwa Kristo,
kuza vuba kwa Kristo ntitwabishyira mu buryo bw‘igihe cyacu kuko mu ijuru
hatabayo igihe, kandi naza no kw‘isi ntihazabaho igihe ukundi. Iki gitabo gisoza
nkuko cyatangiye gisezeranya umugisha ku bantu bita kubyo cyigisha.
Nubwo iki gitabo kidahabwa agaciro muri Bibiliya yose kuko bigoye ku cyumva,
ariko nicyo gitabo cyirimo imigisha isumba iyindi muri Bibiliya yose. Buri
mwizera wese akwiye gukomeza kucyiza uko bukeye n‘uko bwije.
Ubuhamya Bwa Yohana (22:8-11)
133
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Yohana arahamya rwose ko iki gitabo ari icy‘ukuri avuga ati:῝Njyewe Yohana
numvise ibyo kandi ndabireba (22:8)” mu rukiko iyo abagabo batanzwe ku
mpande zose uregwa n‘urega ntibagire abahamya biboneye cyangwa ngo
biyumvire ibiregerwa bafatwa nk‘abagabo b‘ibinyoma nta gushidikanya Yohana
yari yarasomye rya Jambo rivuga ngo “Niwumva inkuru y‟Impuha
ntukayamaze” Yohana yashatse kuramya marayika ariko aramucyaha, ngo
Imana ariyo aramya, uyu ashobora kuba ari wa Mu marayika yashatse kuramya
mbere mu (19:10) Abantu bakwiye kuramya Imana gusa Atari abagaragu bayo,
kandi yaramubwiye ngo ni imbata ya bene se b‘abahanuzi. Yohana yasabwe ko
ibyo Muri iki gitabo atabigira ubwiru (1:11) mbese iki kitabo ntakibumbye kuko
ari iby‘ igihe kizaza vuba ku rundi ruhande yasabye Daniel kubumba igitabo
kuko byari iby‘igihe gishyize cyera. Hariho abatizera bibwirako bazabona andi
mahirwe yo kwihana wenda igiheYesu azaba yatwaye itorero, arikoYesu naza
abantu ntibazasha guhindura iherezo ryabo. abo baribo nibo bazaguma kubabo
iteka, Aho gutegereza amahirwe atazanabaho yo mu gihe kizaza wakwakira Yesu
uyu munsi (Mat 25:10) Heb 9:27)
Ni ibyigenzi ko ibyago bizatera isi byadutera kugenzura imikorere yacu ya buri
munsi, kuko hazaza iminsi bizaba bitagishoboka.
Ubuhamya Bwa Yesu N‟uko Yohana Yabwakiye 22:12-20
Yesu Kristo yasubiyemo isezerano rye ko aza vuba (u.7 1:3; 22:20) mu gihe nta
hamwe avuga umunsi cyangwa itariki, bivuga ko kuza kwa Kristo kwaba umunsi
uwariwo wose tutazi, gusa ariko ibimenyetso byatumenyesha ko uwo munsi
wegereje. Twibuke ariko ko yashyizeho ibimenyetso bizagaragaza kuza kwe,
Yesu asoza avuga ko hahirwa abamesa ibishura byabo mu maraso ye, ngo
bemererwe kwegera cya giti cy‘ubugingo bazabeho iteka ryose mu isi nshya
n‘ijuru rishya kandi bazajya binjira mu marembo ya Yerusalemu nshya. Yesu
ariko nyuma y‘imigisha aravuga abantu batazinjira bazaba hanze (hanze
y‘umugisha ni mu muvumo, hanze y‘ingororano ni mu gihano) ariho mu Nyanja
yaka umuriro n‘amazuku hazaba imbwa (mu gihe cya Yohana imbwa zabaga mu
mihana zirangwa n‘urusaku. mu gihe cya kera imbwa cyari ikintu cy‘akamaro
gake (Yes 56:10; Abami 8:13) uru rutonde rwavuzwe ruboneka no mu
byahishuwe 21:8.
Njyewe Yesu ntumye marayika wanjye guhamiriza mwebwe ibyo
kubw‘amatorero (22:16) nta handi muri Bibiliya Yesu avuga ahamya atya, ibi
134
IBYAHISHUWE NA KRISTO
bigaragaza uruhare runini Yesu yagize mu iyandikwa ry‘iki gitabo no guhamya
ubutware bwacyo (7:12) kubw‘amatorero bigaragara ko icyi gitabo ari icy‘itorero
ryose Atari icyo mu matorero 7 gusa. Yesu ni igishyitsi cya Dawidi bivuga ko
amukomokaho mu masano asanzwe. Umuhungu wa Dawidi, Salomo yubatse
Yerusalemu ya cyera ariko Kristo azubaka Yerusalemu nshya. Ni njye nyenyeri
yo mu ruturuturu, bivuze ko yashyizwe hejuru rwose n‘Imana agahabwa izina
riruta andi mazina twibuke ko:
“Umuzi cyangwa igishyitsi biba bihishwe mu butaka ntawe ubibona
nyamara ariko inyenyeri yo mu ruturuturu, iri hejuru kandi bose barayibona῎
Umwuka n‘umugeni barahamagara bati ngwino! Yesu aha arimo agaragaza
uburyo umugeni yifuza kugaruka kwe, kandi n‘Umwuka Wera ariwe mufasha we
nawe intero ni imwe kandi n‘undi wifuza kwakira umwami. Ufite inyota wese
nawe naze amwakire!
Yesu ubwe akomeza asaba kutongera no kugabanya ku byanditse muri iki gitabo
yaba kubacyigishaho, Abacyandikaho, n‘abagisobanura ndetse ubirengaho Imana
izamwongerera ku byago bikivugwamo. Mu by‘ukuri iki gitabo kirabumbuwe
ariko gifite uburinzi bukomeye, gifite kandi amasezerano menshi ku bizera.
Nimuze twese tugisome tugisobanukirwe tugifashishe abandi twishimire
imigisha yose ikirimo twebwe ubwacu n‘urubyaro rwacu. Uhamya ibyo avuga
ati: ―Yee ndaza vuba!‖
Amena ngwino mwami Yesu,
Ubuntu bw‟umwami wacu,
Yesu bubane namwe mwese.
Amen!
135
IBYAHISHUWE NA KRISTO
UMUGEREKA No. 1
UBURYO 4 BWO GUSOBANURA IBYAHISHUWE KU ISI
IZINA
UKO
BABIBONA
AMATEKA
YABYO
IBITABO
BIBIVUGWAHO
ABABIBONA Bavuga ko
NK‘IBIGERERA bivuga ku
NYO.
ntambara
Nk‘igitekerezo hagati y‘ikibi
cy‘ibyabaye
(Idealist)
n‘icyiza ,ko
ABABIBONA
NK‘IBYARANGI
YE (preterist )
ABABIFATA
NK‘AMATEKA
(Historicist)
ABABIBONA
NK‘IBIZAZA
(Futurist)
ibyanditswem
o ataribyo ari
ibishushanyo
Bavuga ko
byabayeho
byose mu gihe
cya Yohana
Bavuga ko
ari
igishushanyo
cy‘amateka
y‘itorero
Kuva
ritangiye
kugeza ubu
Bavuga ko
ibi bizaba
mbere na
nyuma yo
kugaruka kwa
Yesu
Alcosar,aspanis
h,Jesuit
yabigaragaje mu
1614 ubwo ni
(1Century)
Yehoyakimi
Friris
Fransiscan Monk
yabigaragaje mu
1200
Ibi bemezwa
cyane n‘abasaza
bose b‘itorero
J.Martry ,Raneus
(2 cent)Hiporitus
na Victorinus
(3 rd Century )
G.Beale,R.Calkins,P.Caring
ton
W.Hendrisken,M.kidle,W.
Miligan,Ps.Minear,M.Risi
D.E ,Aune ,W.Barclay,G.B
Caird ,R.H Charles,T.M
Ford,T.F Glason,W.Harigaton
H.Alford,
E.B.Eliot
M.Luther etc
J.Carvin,
G.R Beasley muray,I.T Berk
with
F.Bruce,J.N.Darby ,V.Eler
A.F
Johson,A.Kely.G.E.Lad
H.Lilje.L.Moris.R.H
mounce
J.D
Pentecost,C
136
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Ryrie,J.B.Smith.M.C.Teney
,R.L Thomas ,J.F Walvod ,etc
UMUGEREKA No.2
Abami B’abami Bayoboye Roma Mu Gihe Cy’isezerano Rishya.
1) Agustus 31 M.K-15n.K
2) Tiberiyo N.K 15-35
3) Gaius N.K 35-41
4) Kilawudiyo (Claudius) (N.K 41-54)
5) Nero (N.K 54-68)
6) Galba (N.K 68-69)
7) Otho (N.K 69)
8) Vitelliusi (N.K 69)
9) Vespasian (N.K 69- 79)
10) Titus (N.K 78-81)
11) Domisiyane (Domitian) (N.K 81-96)
12) Nerva (N.K 69-98)
137
IBYAHISHUWE NA KRISTO
IBITABO BYIFASHISHIJWE
Aldrich, Roy L. "The Divisionsof the First Resurrection." Bibliotheca Sacra128:510
(April-June 1971):117-19.
Alford, Henry. The Greek Testament. 4 vols. Cambridge: Deighton, Bell, and Co., 1884.
Allen, Kenneth W. "The Rebuilding and Destruction of Babylon." Bibliotheca Sacra
133:529 (January-March 1976):19-27.
Allis, Oswald T. Prophecy and the Church. Philadelphia: Presbyterian and Reformed
Publishing Co., 1964.
Aune, David E. Revelation 1—5.Word Biblical Commentary series. Dallas: Word Books,
1997._____. Revelation 6—16.Word Biblical Commentary series. Nashville: Thomas Nelson,
1998._____. Revelation 17—22. Word Biblical Commentary series. Nashville: Thomas
Nelson, 1998.
Bailey, Mark L., and Thomas L. Constable.The New Testament Explorer. Nashville: Word
Publishing Co., 1999. Reissued as Nelson's New Testament Survey. Nashville: Thomas Nelson
Publishers, 1999.
Bainton, Roland H. Here I Stand: A Life of Martin Luther. Nashville: Abingdon Press, 1950. Reprint
ed., New York: Mentor Books, 1955. Barclay, William. Letters to the Seven Churches. New York:
Abingdon Press, 1957.
The Revelation of John.2 vols.The Daily Study Bible series. 2nd ed. Edinburgh: Saint Andrew Press,
1964.
Barnhouse, Donald Gray. Messages to the Seven Churches. Philadelphia: Eternity Book Service,
1953.
Revelation: An Expository Commentary. Grand Rapids: Zondervan Publishing House, 1971.Baxter,
J. Sidlow. Awake My Heart. Grand Rapids: Zondervan Publishing House, 1960.Explore the Book. 6
vols. London: Marshall, Morgan & Scott, 1965.
Beale, Gregory K. The Book of Revelation: A Commentary on the Greek Text. The New
International Greek Testament Commentary series. Grand Rapids: Wm. B.
Beckwith, Isbon T. The Apocalypse of John. New York: Macmillan, 1922.
Beckwith, Roger T., and Wilfred Stott. This is The Day: The Biblical Doctrine of the
138
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Christian Sabbath in its Jewish and Early Christian Setting. Greenwood: S.C.:
Benedict, R. R. "The Use of Nikeoin the Letters to the Seven Chruches of Revelation."
Th.M. Thesis, Dallas Theological Seminary, 1966.
Berkouwer, G. C. The Return of Christ. Grand Rapids: Wm. B. Eerdmans Publishing Co.,
1972.
Betz, Harlan D. "The Nature of Rewards at the Judgment Seat of Christ." Th.M. Thesis,
Dallas Theological Seminary, 1974.
Blass, F., and A. Debrunner. A Greek Grammar of the New Testament and Other Early
Christian Literature. Translated and revised by Robert W. Funk. Chicago:
University of Chicago Press, 1961.
Bock, Darrell L. "Interpreting the Bible—How Texts Speak to Us." In Progressive
Dispensationalism, pp. 76-105. By Craig A. Blaising and Darrell L. Bock.
Wheaton: Victor Books, 1993.
Boring, M. Eugene.Revelation. Louisville: John Knox Press, 1989.
Brindle, Wayne A. "Biblical Evidence for the Imminence of the Rapture." Bibliotheca
Sacra158:630 (April-June 2001):138-51.
Broadbent, E. H. The Pilgrim Church. London: Pickering & Inglis, Ltd., 1931.
Brown, Raymond E. The Gospel According to John. Anchor Bible series. 2 vols. Garden
City, N.Y.: Doubleday, 1966.
Bruce, F. F. "The Revelation of John." In A New Testament Commentary, pp. 629-66.
Edited by G. C. D. Howley. London: Pickering & Inglis, 1969.
Brunk, M. J. "The Seven Churchesof Revelation Two and Three." Bibliotheca Sacra
126:503 (July-September 1969):240-46.
Bullinger, E. W. The Apocalypse or "The Day of the Lord." London: Eyre and
Spottiswodde, n.d.
139
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Bury, J. B.; S. A. Cools; and F. E. Adcock, Eds. The Cambridge Ancient History.12 vols.
2nd ed. Reprinted. Cambridge: University Press, 1928.
Caird, G. B. The Revelation of St. John the Divine. Harper's New Testament
Commentaries series. New York: Harper, 1966.
260 Dr. Constable's Notes on Revelation2016 Edition
Calvin, John. Institutes of the Christian Religion. The Library of Christian Classics series,
Volumes 20 and 21. Edited by John T. McNeill.Translated by Ford Lewis Battles.
Philadelphia: Westminster Press, 1960.
Carson, Donald A., and Douglas J. Moo.An Introduction to the New Testament. 1964.
Darby, John Nelson. Synopsis of the Books of the Bible. 5 vols. Revised ed. New York:
Loizeaux Brothers Publishers, 1942.
Davis, Dale Ralph. "The Relationship Betweenthe Seals, Trumpets, and Bowls in the
Book of Revelation." Journal of the Evangelical Theological Society16 (Summer
1973):149-58.
Davis, R. Dean. "The Heavenly Court Scene of Revelation 4-5." Ph.D. dissertation,
Andrews University, 1986.
2016 Edition Dr. Constable's Notes on Revelation 261
Dean, Robert L., Jr. "Chronological Issues in the Book of Revelation." Bibliotheca Sacra
168:670 (April-June 2011):217-26.
Deere, Jack S. "Premillennialism in Revelation 20:4-6." Bibliotheca Sacra135:537
(January-March 1978):58-73.
Deissmann, Adolf. Light from the Ancient East. Revised ed. Translated by Lionel R. M.
Strachen. Grand Rapids: Baker Book House, 1965.
Delitzsch, Franz. Biblical Commentary on the Psalms. 3 vols. Translated by Francis
Bolton.Biblical Commentary on the Old Testament.N.p.; reprint ed., Grand
140
IBYAHISHUWE NA KRISTO
Rapids: Wm. B. Eerdmans Publishing Co., n.d.
Dictionary of the Apostolic Church.Edited by James Hastings.1915 ed. S.v.
"Apocalypse," by Lewis A. Muirhead.
Abbott, George. 1950.A Manual Greek Lexicon of The New Testament. s.l. : Edinburgh:, 1950.
Benjamin, Miss. CYIZA. 2017.OMEGA IBY'IBIHE BYA NYUMA. KIGALI : V.P.M.S.P, 2017.
EASLEY, KENDELL H. 1998.Commentary on Revelation. New York : s.n., 1998.
Bibiliya Yera 1993
Dictionary of the Bible. Edited by James Hastings, 1910 ed. S.v. "Sword," by W. Emery
IBINDI BITABO WASOMA
1. Byose Ku Byakozwe N‘intumwa
2. Omega:Iby‘ibihe Bya Nyuma
3. Igitabo Cy‘itangiriro Ku Buryo Bucukumbuye
4. Ni Hehe Wifuza Kuba Nyuma Y‘urupfu?
5. Igihugu Nerekezamo
6. Inkuru Zitavuzwe Zo Mu Buzim Bwa Yesu
7. Abahanuzi N‘ubuhanuzi,Igice Cya 1, ―Abahanuzi
Bakuru‖
141
IBYAHISHUWE NA KRISTO
IBIJYANYE N‟UBWANDITSI
VPMSP EAC TEAM
CYIZA Benjamin ni Umuvugabutumwa w‘umunyamuhamagaro mu
itorero rya Pentekonte ryo mu Rwanda (ADEPR) Abarizwa muri Paruwasi
ya MESHERO mu Itorero ry‘Akarere ka GICUMBI. Ni umumisiyoneri,
mu muryango mpuzamahanga ushinzwe kugeza ubutumwa aho butaragera
ku isi. Yize ibijyanye na Missiology mu bihugu bisanzwe,
n‘iby‘Abayisiramu mu ishuri ry‘Ivugabutumwa n‘Amasengesho. (School
of Mission and Prayers) I Tororo-Uganda. Yabaye Umwarimu mu ishuri
ry‘abamisiyoneri SMN, SFMN (School of Missions and Naoth).
Mu masomo ye kandi yize no Gukora ubushakashatsi bushingiye kuri
Byanditswe byera, Na Kolowani. Akaba ari nayo mpamvu yatumye
yandika iki gitabo ―IBYAHISHUWE NA KRISTO” icyakora mu
mashuri ye yisumbuye ntiyize ibijyanjye na Bibiliya ahubwo
yakurikiranye iby‘icungamutungo. Ubu ni umunyeshuri mu kiciro cya
gatatu Masters muri Tewolojiya mu ishuri Worldwide Evangelical
Seminry (WWES-CANADA) Hariho abandi bamufashije mu gutegura
iki gitabo no mu kugikosora abo ni: ABAGIZE V.P.M.S.P abo ni:
Uwitonze Leah: Ni Umumisiyonerikazi wabaye umwanditsi
wungirije w‟iki gitabo yakoze ubushakashatsi bwimbitse
akoresheje ibitabo bitandukanye, kugirango tunoze ibyanditse
muri iki gitabo.
MPAWENIMANA Rhamu: Ni umwanditsi wungirije w‟iki Gitabo
Ntitwasoza tutagaragaje Ikipe y‟Abamisiyoneri, twabazaga ibibazo,
kandi bakadushishikariza no gukora uyu murimo mwiza, abo ni:
KEANGO Bernard-KENYA
AGORO Patricia-UGANDA
142
IBYAHISHUWE NA KRISTO
ARIONGO Patrick-UGANDA
MAGANDA Emmanuel-UGANDA
Rev.Pastor LOKAPEL Hodges-U.S.A
MPAWENIMANA Rhamu-RWANDA
TESILA Wafula-UGANDA
UWANZIGA Josiane-RWANDA
Pastor WAMBUA Tonny-KENYA
Imana ibahe bose imigisha, mu murimo mwiza bakora. Twiringiye ko
Imana izadufasha mu kwandika n‘ibindi bitabo bizajya bifasha abakristo mu
ngeri zitandukanye, mu gusobanukirwa n‘ibyanditswe.
Impamvu Yatumye Twandika Iki Gitabo N‟uko Wabona Kopi
Dufite abakozi b‘Imana mu mirimo n‘imihamagaro bitandukanye mu
Rwanda byibura 47% babasha gukoresha izindi ndimi basoma ibindi bitabo
bivuga kuri Bibiliya mu gihe 53% bakoresha ikinyarwanda gusa. Ni mu
gihe kandi ibitabo bivuga kuri Bibiliya biri mu Kinyarwanda bingana Na
20% gusa ugereranije nibiri mu zindi ndimi. Ubu bukene bw‘ibitabo
bwatumye tureba Kure, dutangira umurimo utoroshye wo kwandika iki
gitabo.
Wifuza kopi y‘iki gitabo, wifuza gutera inkunga icapwa ryacyo, cyangwa
ufite igitekerezo wadusangiza. Watubona kuri izi Adresse:
VOLUNTARY PENTECOSTAL MISSIONARIES FOR
SCRIPTURE PROGRESS (V.P.M.S.P)
KIGALI-RWANDA
Email:vpmspeac1@gmail.com
TEL:+250 785394070 /+256 787270989
Website: vpmspeac.simdif.com
143