04.05.2013 Views

BBCGreatLakes.com – this material is subject to copy

BBCGreatLakes.com – this material is subject to copy

BBCGreatLakes.com – this material is subject to copy

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

BBCGreatLakes.com – this material is subject to copy-right

KWANDIKA INKURU IKORESHWA KURI RADIYO

ALLAN LITTLE (AL):

Ubwo nari umunyeshuli hano Edinburgh, hari gihe nigeze gutanga inyandiko nari

nanditse hutihuti ntiriwe mbanza gusubira mu ibyo nari nanditse. Umwarimu wanjye

yarayisomye maze ayinsubiza iherekejwe n’umurungo umwe yari yanditse

ntazibagirwa mu buzima bwanjye bwose, yagize ati “wanditse amagambo meza ariko

nta bintu byinshi wavuze.”

Ibyo byambereye isomo rya mbere rikomeye ryo kwandika inyandiko inononsoye

neza.

Isomo rya kabiri, umwe mu bayobozi banjye ba kera,yigeze kumbwira ko hari ikintu

yabonye ku banyamakuru yakoreshaga- abo yumvaga ko ari abanditse beza buri

munsi bazaga kubonana nawe bitwaje igitabo mu ntoki.

Ibyo bishobora kuba bigaragara ko ,kandi bishobora kuba ariko byumvikana, ariko

niba ushaka kuba umwadisi mwiza ugomba gusoma ibitabo, si gusoma ibinyamakuru

gusa.Kugira ngo ushobore gukoresha uru rurimi neza,ugomba kurukunda, ibyo bivuga

ko mu buzima bwawe bwa muri munsi ugomba gusoma no gusoma ibisigo, soma

buhoro, tekereza ukuntu umwanditsi yagoretse amagambo akurikije ibyifuzo bye.

Ijambo rikurikira ni rimwe mu magambo yamamaye cyane mu mateka

y’umikoreshereze y’indimi.

(IJAMBO RYA WINSTON CHURCHILL MU NTEKO NSHINGA MATEGEKO

KU TARIKI YA 4/06/1940

“Tuzakomeza tugende kugeza turangije. Tuzarwanira mu Bufaransa.Tuzarwanira mu

nzuzi no mu nyanja. Tuzarwana dufite icyizere cyinshi kandi tuzamuka hejuru mu

kirere. Uko bizagenda kwose tuzarwana ku kirwa cyacu.Tuzarwanira ku

nkengero.Tuzarwanira ku bibuga.Tuzarwanira mu misozi.Ntabwo tuzitanga.”

BBCGreatLakes.com – this material is subject to copy-right

AL: N’iki kidasanzwe muri iri jambo? Ni kuki gishimishije? Ed Murrow yavuze ko

Churchill yakoresheje ururimi rw’icyongereza maze urwohereza ku rugamba. Ariko

se, ni kuki amagambo ye yagize ingufu? Hano hari ikintu kimwe, yashoboye

kucengera gice cya kera cy’ururimi, agera ku ntimba ya “Anglo Saxon”, akoresheje

amagambo arobanuye. Biravugwa ko Churchill atigeze agaragaza ubushake bwo

gukunda Ikilatini cyangwa Ikigeriki ari mu ishuli.Jye ndumva ko amagambo magufi

kandi ayungurye yakoresheje yari asobanutse kubera atakoresheje amagambo

y’imvugo zikomeye.

Kandi Churchill yakundaga gukoresha amagambo y’umugemo umwe. “Tuzarwanira

mu mirima.Tuzarwanira mu misozi. Tuzakomeza kugeza turangije.” Ubu rero ihe

akazi ko gusubira mu nyandiko zawe za kera , maze ukoreshe gusa amagambo

y’umugemo umwe. Biraba ngombwa ko utekereza n’uburyo butandukanye na mbere

ku mikoreshereze y’ururimi. Biraba ngombwa ko utekereza uko utoranya amagambo

no kuyahuza. Biraba ngombwa ko ushakisha inzira zindi mu gokoresha ururimi

ariko ushaka kugera ku icyo wifuza.

Icya gatatu n’ukumenya icyo wandikira. Kwandikira Radiyo bitandukanye no

kwandikira televiziyo bitandukanye kandi no kwandikira ibinyamakuru. Kuri

televiziyo, inyandiko ntigomba kuvuga ibigaragzwa n’amashusho.Amagambo

agomba kunganira amashusho.Kuri radiyo,amagambo n’amajwi bigomba kujyana mu

gusobanura no gutanga ishusho y’uko ibintu byifashe. Tega amatwi inkuru yateguwe

na Mike Donkin k’ubuhizi bw’inyamaswa yitwa “seal” bukorwa n’Abainut bo muri

Canada.Umva amagambo akoresha muri iyo nyandiko ye ukuntu atanga ishusho

y’uko bikorwa.

(INKURUYATEGURIWE IKIGARO “TODAY” CYO KURI BBC RADIO 4

CYATEGUWE NA MIKE DONKIN KU TARIKI YA 13/03/1999. MIKE

DONKIN(MD)

Igihe cyo gufungura mu karere ka Arctic, imbwa za Isaac Gunterlak ziziritse ahantu

hakonje cyane. Ubwato(sled) bakoresha mu guhiga izo nyamaswa burakururwa na

(Skidoo) ariko Isaac na mugenzi we Teeman barakoresha ibikoresho gakondo.

BBCGreatLakes.com – this material is subject to copy-right

Isaac: Ibi nibyo bikoresho byonyine turibujyane. Ibyuma byo kubaga “seal”.Umutwe

w’icumu ukoze mu icyuma. Uko ukoze ntabwo bihinduka cyane.

MD:

N’imbunda irakururwa,mbere y’uko ubwato bukururwa ku ruzi rugizwe na barafu

hari urugendo rw’ibirometero mirongo itatu mbere yo kugera ku mazi.Kuri Isaac, ari

kuri ubwo bwato, ubuzima bw’iyo nyamaswa yo mwishyamba iboneka gusa muri

Arctic n’unkurutonde rw’ibyo umuntu ashaka guhaha.

ISAAC:

Izo nyamaswa zitwa “seal”, “walrus”, “polar bear” tugomba kubona ibiryo

tugaburira imiryango yacu n’abaturage.Aho tugiye haba harambuye umwaka wose,

hari umuhengeri ukomeye. Aho tugiye hose duzashobora kubona imyobo y’ izo

nyamaswa.

MD:

Imbere hari igihu gusa. Isaac arahamagara inyamaswa ashaka guhiga( aravugiriza),

aritegura.

ISAAC:

Hariya hari imwe

MD

Buretse gato

ISAAC:

Reka ngerageze

MD

N’ibyishimo nta gushidikanya

ISAAC:

Ngomba kuyitera icumu

BBCGreatLakes.com – this material is subject to copy-right

MD:

Ntabwo ari igikorwa cyoroshye.Umuhengeri ujyanye “seal” yapfuye maze uyigarura

ku nkengero,barafu irimo kugwa.

AL: Turi bwumve izindi ngero zo kwandika inkuru itegurirwa Radiyo.Izo ngero

nazikuye mu nkuru zanjye. Kuri buri nkuru ndagerageza kwerekana icyo nashakaga

kugeraho. Icyo nicyo kibazo nawe wagombaga kwibaza-n’iki nshaka gushyira mu

nkuru ndimo gutegura.?

Urugero, ese ndashaka kuvuga inkuru irambuye gusa,ivuga uko ibintu bikurikirana?

Cyangwa se ndashaka kugaragaza uko umwuka wifashe, igishobora kuba cyangwa

ubwoba buhari. Nshobora kuba nshaka gutangaza inkuru isesengura ibibazo.Niba uzi

neza ibigomba kuba bikubiye muri buri nteruro,byagufasha mu kwandika inkuru

yawe neza.

Ibyo nashakaga kugeraho mu nkuru ikurikira-nashakaga kuvuga ibyabaye,nkerekana

uko ibintu byifashe no gusesengura. Mu kwezi kwa gatandatu,2004,nakurikiranye

imihango y’isabukuru y’imyaka 60 y’intambara y’isi ya kabiri. Nyuma y’amezi

atandatu,mu gihe cya Noheli, Radiyo 4 ya BBC yansabye kuyitegurira inyandiko

igaragaza uko uwo munsi wizihijwe.

(BIVUYE MU KIGANIRO CYAHISE KURI BBC 4, CYATEGUWE NA ALLAN

LITTLE KU TARIKI 26/12/2004

AL: Imbunda zari i Normandy zarashwe mu mpera z’icyo cyumweru mu kwezi kwa

gatandatu,ntabwo zarashwe kubera uburakari ahubwo byari ibyishimo. Twabonye

abari mu ngabo mu myaka ya 1944,bongeye guhurira hamwe bwanyuma.Ntabwo

bashakaga kuvuga ibyo bakoze.Nta biganiro byo kwivuga ibigwi mu busore

bwabo.Abayobozi b’ibihugu by’Uburayi baje kubashimira , ariko bo ubwabo

ntibifuzaga gushimirwa; bari bafitiye agahinda bagenzi babo batashoboye kugera

aho,inshuti zabo basize inyuma mu butaka bw’Ubufaransa bamaze kububohoza.

BBCGreatLakes.com – this material is subject to copy-right

Nkatwe tutari twakavutse icyo gihe binjira kuri ubwo butaka mu imyaka myinshi

ishize,dushobora kuba twarabyiyumvishemo,twifatanije nabo ubwo twari kumwe

nabo.Aho I Normandy baje bafite urwibutso rw’inkengero zinyanyagiyemo imirambo

y’abagabo bari bakiri bato, abo barokotse nibo bari bafite akababaro k’iyo ntambara,

nibo bashakaga gushimira aho gushimirwa. Batambagiye muri ayo marimba

bacecetse.

MAN:

Ntabwo bazasaza,mu gihe twebe twasigaye turimo gukura. Imyaka bafite ntizatuma

basaza kandi ntabwo imyaka izabamagana.Uko bwije uko bukeye,tuzabibuka.

ALAN:

Umunyamakuru w’umunyamerika,Ernie Pile,yambutse uruzi ari kumwe n’ingabo

zagabye igitero.Mu nkuru yohereje ari ku nkengero z’uruzi, yavuze ko inkengero za

Normandy zirangwa n’akababaro.Yavuze ko hari ahantu h’ibirometero byinshi hari

hanyanyagiye umwanda .Ibyo n’ibikoresho by’abaguye mu mirwano badushakira

inzira yo kwinjira mu Burayi. Amasogisi,umuti w’inkweto,ibikoresho byo

kudoda,ibitabo bandikamo ibikorwa buri munsi,bibiriya.Izandiko za vuba zavuye

iwabo,ziriho aderese.

Icyakomeje gutangaza Pile n’uko abari mu ntambara bari bakiri bato cyane.Ibyo najye

nabibonye muri Irak ubwo nari kumwe n’abasirikare b’Amerika barwanira k’ubutaka

mu mujyi wa Baghdad ubwo bari bamaze gusenya igisanamu cya Saddam

Hussein.Hari umunsi nari mu cyumba cya Hotel Palestine ,idirishya rireba ku ruhande

rw’umugezi Tigris ryari rifunguye,nabonye abasirikare babiri b’abanyamerika

bategereje k’urugi rw’icyumba cyanje. Byagaragaraga ko bari bakiri bato.Abahungu,

bambaye imyambaro ya gisirikare y’abantu bakuru bitwaje imbunda zo mu bwoko

bwa M16. Umwe yagize ati“Nyakubahwa…twumvise ko ufite telefoni ya “satellite”

tumaze amezi ane tutaravugana n’iwacu”Byatangiye gutyo maze biba akamenyero,

nkajya mbaha telefoni yanjye bakayimarana iminota mike. Hafi buri munsi

bahamagaraga ba nyina.

BBCGreatLakes.com – this material is subject to copy-right

AL:

Andika interuro ngufi.Bara amagambo agize buri nteruro; niba interuro yawe irengeje

amagambo cumi n’atandatu ,bivuga ko interuro yawe ari ndende cyane. Mu nyandiko

ikurikira, muri rusange interuro igizwe n’amagambo cumi n’atanu.Interuro zimwe ni

ngufi cyane.Interuro imwe cyangwa cyangwa ebyiri ni ndende cyane.Nabikuye mu

nyandiko nandikiye I Kinshasa,umurwa mukuru wa Congo;hari mu cyumweru

inyeshyamba zafashe uwo ujmyi, maze zihirika ubutegetsi bw’igitugu bwa Mobutu

Sese Seko.Icyp nageragezaga gukora cyari kuvuga inkuru,kwerekana ishusho y’uko

ibintu byifashe,kwerekana umwuka w’imvururu waharangwaga muri iyo minsi.

INYANDIKO YO KURI BBC RADIYO 4: INKURU YATEGURIWE I KINSHASA

NA ALLAN LITTILE KU TARIKI 2/8/1997

Urugendo rurerure rwatangiriye mu burasirazuba rurarangiye, n’intambara irarangiye.

Uyu munsi najyanye n’inyeshyamba tugera ku ngoro y’ingoma ya Mobutu

yaranzwe na ruswa.Abasirikare bagenda ku murongo umwe bitonze,barushye,bumvira

amategeko, binjiye mu kigo cya gisirikare cya Chachi cyubatse ku musozi. Bavuye I

Kalemie,kure cyane ku nkengero z’ikiyaga Tanganyika banyura hagati y’icyo gihugu

kinini bagenda n’amagauru ku buryo buri muntu yabishoboye.Ni gake cyane barashe

imbunda zabo. Uburyo ubutegesti bwa Mobutu bwatereranye igihugu amaherezo

bigize icyo bikimarira.Igisirikare cyari cyarashegejwe cyane ku buryo kitashoboraga

kurwana. Hari ubwoba ko i Kishasa hari bumeneke maraso menshi ariko siko

byagenze. Iyi ntabwo yari intambara,yari imyivumbaganyo y’abaturage.Amizero yo

kubaho agenda n’amaguru yambutse amashyamba y’nzitane,yambuka imigezi, yinjira

muri uwu mujyi

Ubu rero hari ukwihorera.Mu muhanda uri mu nkengero z’umujyi,abantu barindwi

bakoraga mu nzego zishinzwe iperereza mu butegetsi bwa kera bishwe n’agatsiko

k’abantu.Imirambo yabo irunze hamwe ,bayimenyeho lisansi iraka umuriro.Jyewe

n’abaturage tuzi ibyo abanyeshuli bose biga, abahemukiwe nabo barihimura

bagahemuka. Ikirere cyose cyuzuye impumuro y’inyama yokeje ,udutsiko tw’abantu

turimo kuririmba indirimbo zo kwibohoza binyuze mu mwotsi.

BBCGreatLakes.com – this material is subject to copy-right

AL: Andi mategeko abiri akomeye,yombi afitanye isano-Gusobanura n’icyo wifuza .

Sobanura neza icyo urimo kugerageza kuvuga. Niba igiciro cy’ikintu gihanitse,vuga

uko gihanitse.Ntuvuge ngo kirahanitse cyane. Itondere gukoresha za ntera.Hashize

imyaka igera kuri mirongo itanu Norman Mailer yanditse igitabo cyitwa “The Naked

&The Dead” Muri icyo gitabo yanditse, Norman Miller yavuze ko yagitekerejeho

yumva ko ari igitabo cy’umusore. Yavuze ko muri icyo gitabo harimo amazina make

adahrekejwe na ntera. Mu nyandiko zawe,shakishamo amagambo wakoresheje

cyane,asa n’aharekeje andi, kuko iyo bigenze gutyo amagambo atakaza agaciro ko

kumenyekanisha icyo wifuza kuvuga.

Ibyo kandi bijyana no gukoresha inshobera mahanga.Ntukoreshe ijambo utazi neza

icyo rivuga. Ugomba kwandikira uguteze amatwi. Ugomba kwandika interuro

yumvikana nkaho arimo kuganira.Ushobora kuba uvugira kuri radiyo, uzi ko abantu

babariwa muri za miliyoni barimo kukumva ariko gerageza wishyiremo ko urimo

kuganira n’umuntu umwe ushobora kuba yicaye iruhande rwawe.Kandi uzirikane ko

ari inshuro imwe gusa abakumva bashobora gusobanukirwa icyo urimo

kubabwira.Ntabwo bashobora gusubira inyuma bakajya gusoma interuro batumvise

neza. N’ukuvuga rero ko iyo umaze kwandika, ongera usubire mu nyandiko yawe,

wongere uyisubiremo.Buri gihe iyo usubiyemo urayitunganya.Ntugerageze kutesha

agaciro igitekerezo ushaka gutanga. Muri uko gutanga igitekerezo cyawe,koresha

amagambo yumvikana, yoroshye gukurikira.

BIRARANGIYE.

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!