21.02.2013 Views

Kinyarwanda - PIH Model Online

Kinyarwanda - PIH Model Online

Kinyarwanda - PIH Model Online

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Igice cya 12: Imiti

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

y’igituntu n’ingaruka

ishobora gutera

Muri iki gice muzamenya imiti ivura indwara y’igituntu abarwayi bafata

n’ingaruka iyi miti ishobora gutera. Muziga kandi uburyo bwo kuganiriza

abaturage ku byerekeye akamaro k’imiti y’igituntu.

Intego

Ku musozo w’iki gice cya 12 muzaba mufite ubumenyi bukurikira:

a .

b .

c .

d .

e .

f .

g .

Gusobanura imiti y’ingenzi ikenewe ku barwayi barwaye

igituntu cyandura n’abarwaye igituntu gisinziriye.

Gusobanura icyo gufata imiti mu buryo buteganijwe

ubudasiba bisobanura n’akamaro ko gufata imiti y’igituntu.

Gusobanura icyo igituntu cy’igikatu bisobanura n’impamvu

ari ngombwa kubimenya.

Gusobanura ingorane zikunze kuvuka iyo umuntu arwaye

VIH n’igituntu.

Gusobanura akamaro k’abaherekeza mu kwita ku barwayi

bafata imiti y’igituntu.

Kumenya ingaruka ziterwa n’imiti zigomba kuvuzwa byihutirwa.

Kumenya ingaruka ku miti y’igituntu zitihutirwa zitagomba

kurenza icyumweru umurwayi atari yivuza.

h . Kumenya ingaruka rusange ziterwa n’imiti y’igituntu zitari

ngombwa kujyana kwa muganga.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda 225

226

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

Ingingo z’ingenzi

Abarwayi b’igituntu bagomba gufata imiti mu gihe cy’amezi

runaka kigenwa na muganga.

Igituntu ni ndwara ishobora kugira ubudahangarwa ku miti

iyo abarwayi batayifashe uko bikwiye, ni ngombwa rero ko

abarwayi badasiba gufata imiti n’umunsi n’umwe cyangwa

ngo bahagarike imiti mbere y’igihe cyateganijwe.

Abarwayi bashobora kugira ingaruka ku miti y’igituntu.

Buri munsi, abaherekeza bagomba kubaza abarwayi uko

bamerewe. Buri cyumweru, bagomba kubaza abarwayi niba

hari ingaruka baba bafite ku miti.

Igihe abarwayi bafite ingaruka zihutirwa, bagomba kwihutira

kujya kwa muganga.

Abarwayi niba badafite ingaruka zihutirwa, bagomba kujya

kwa muganga mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.

Amagambo y’ingenzi

Gufata imiti ubudasiba: gufata imiti uko byateganijwe; gukurikiza uko

muganga yabitegetse

Igituntu cy’igikatu: iyi ni indwara y’igituntu idakangwa imiti imwe

n’imwe biba ngombwa ko umurwayi ahabwa imiti y’ubwoko bwinshi

butandukanye

Ubudahangarwa: bivugwa iyo indwara ibashije kwiga amayeri yo

kurwanya imiti, indwara inesha imiti

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda

Imiti y’igituntu

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

Kimwe n’imiti igabanya ubukana, imiti y’igituntu igomba gufatanwa

ubushishozi. Bamwe mu barwayi baba bagomba gufata imiti myinshi

itandukanye buri munsi. rifampicin, isoniazid, ethambutol, pyrazinamide

na streptomycin ni imiti ikoreshwa mu kuvura igituntu.

Ntabwo

gifatanwa

n’amafunguro

(nibura amasaha

2 umaze kurya)

Rifampicin (R)

Mu magambo ahinnye rifampicin ni (R).

Ifatwa inshuro 1 ku munsi

Mu gitondo – 6:00

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda 227

228

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

Ntabwo

gifatanwa

n’amafunguro

(nibura amasaha

2 umaze kurya)

Isoniazid (H)

Ifatwa inshuro 1 ku munsi

Mu gitondo – 6:00

Mu magambo ahinnye isoniazid ni (H). Hari ubwoko 2 bw’ibinini by’umuti

wa isoniazid. Ibinini bipima mg 300 biba bifite umuti ukubye inshuro 3

uboneka mu binini bipima mg 100.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda

Ikinini gikomatanye:

Rifampicin + Isoniazid (RH)

Ntabwo

gifatanwa

n’amafunguro

(nibura amasaha

2 umaze kurya)

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

Ifatwa inshuro 1 ku munsi

Mu gitondo – 6:00

Rimwe na rimwe rifampicin na isoniazid biboneka mu kinini kimwe. Iki

ni “ikinini gikomatanye RH.” Hari ubwoko 2 butandukanye bw’ibinini

bikomatanye. Ibinini bigira mg 300/150 bifite umuti mwinshi muri byo

kurusha ibipima mg 150/100.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda 229

230

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

Ikinini gikomatanye:

Rifampicin + Isoniazid + Pyrazinamide (RHZ)

Ntabwo

gifatanwa

n’amafunguro

(nibura amasaha

2 nyuma yo kurya)

Ifatwa inshuro 1 ku munsi

Mu gitondo – 6:00

Bwira abahugurwa ko rimwe na rimwe rifampicin, isoniazid, ethambutol,

na pyrazinamide bishyirwa mu kinini kimwe. Iki ni “ikinini

gikomatanye RHEZ”. Mu magambo ahinnye cyandikwa RHEZ.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

Ikinini gikomatanye: Rifampicin + Isoniazid

+ Ethambutol + Pyrazinamide (RHEZ)

Ntabwo

gifatanwa

n’amafunguro

(nibura amasaha

2 umaze kurya)

Ifatwa inshuro 1 ku munsi

Mu gitondo – 6:00

Bwira abahugurwa ko rimwe na rimwe rifampicin, isoniazid,

ethambutol, na pyrazinamide bishyirwa mu kinini kimwe. Iki ni “ikinini

gikomatanye RHEZ”. Mu magambo ahinnye cyandikwa RHEZ.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda 231

232

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

Ikinini gikomatanye RHE

Rifampicin+ Isoniazid+Ethambutol

Ntabwo

gifatanwa

n’amafunguro

(nibura amasaha

2 umaze kurya)

Ifatwa inshuro 1 ku munsi

Mu gitondo – 6:00

Abarwayi b’igituntu gisinziriye nta bimenyetso bagaragaza. Ntabwo

bashobora kwanduza abandi bantu.

Abarwayi b’igituntu gisinziriye, cyane cyane abana bari munsi y’imyaka 6,

bakwiye gufata umuti wa isoniazid buri munsi mu gihe cy’amezi icyenda (9).

Ni inshingano zanyu nk’abaherekeza gukurikirana ko abarwayi banyu

bafata imiti uko bikwiye muri ayo mezi icyenda (9) yose.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda

Ntabwo

gifatanwa

n’amafunguro

(nibura amasaha

2 umaze kurya)

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

Ethambutol (E)

Ifatwa inshuro 1 ku munsi

Mu gitondo – 6:00

Mu nyuguti imwe ethambutol yandikwa gutya (E).

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda 233

234

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

Ntabwo

gifatanwa

n’amafunguro

(nibura amasaha

2 umaze kurya)

Pyrazinamide (Z)

Ifatwa inshuro 1 ku munsi

Mu gitondo – 6:00

Mu magambo ahinnye pyrazinamide ni (Z).

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda

Streptomycin (S)

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

Guterwa urushinge rumwe ku munsi

mu mezi abiri ya mbere

Mu gitondo – 6:00

Mu magambo ahinnye streptomycin ni (S). Rimwe na rimwe mu bihe

bidasanzwe abarwayi baterwa inshinge za streptomycin zo kubavura

igituntu.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda 235

236

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

Isoniazid (H)

Igituntu kitandura (gisinziriye)

Umuti ufatwa inshuro 1 ku munsi

Ifatwa mu gihe cy’amezi 9

Abarwayi barwaye igituntu kitandura nta bimenyetso bagaragaza. Ntabwo

babasha kwanduza abandi bantu.

Abarwayi b’igituntu kitandura bakwiye gufata umuti wa isoniazid

inshuro imwe ku munsi mu gihe cy’amezi atandatu. Ni inshingano zanyu

gukurikirana ko umurwayi afata imiti buri munsi muri ayo mezi 6.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda

Ukwezi 1

Ukwezi 2

Ukwezi 3

Ukwezi 4

Ukwezi 5

Ukwezi 6

Igituntu Cyandura

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

Abarwayi b’igituntu cyandura bafata imiti mu gihe cy’amezi 6.

Mu mezi 2 ya mbere, abarwayi bafata imiti y’ubwoko bune butandukanye

(rifampicin, isoniazid, ethambutol, na pyrazinamide.)

Mu mezi 4 ya nyuma, abarwayi bafata ubwoko 2 bw’imiti butandukanye

(rifampicin na isoniazid).

Rimwe na rimwe imiti y’igituntu ikomatanyirizwa hamwe kugira ngo

byorohere umurwayi gufata gufata ibinini bine (4) bitandukanye buri

munsi. Ubwoko bubiri cyangwa butatu bw’imiti bushobora gushyirwa mu

kinini kimwe. Iyo umurwayi afata imiti ikomatanye (rifampicin + isoniazid),

ni nk’aho n’ubundi aba afata imiti y’ubwoko bune (4) uretse ko amira ibinini

bitatu (3) bitandukanye gusa. Umuganga cyangwa umuforomo yandika

imiti umurwayi wawe afata kugira ngo bigufashe kuyibuka.

Imiti y’umurwayi ishobora gutandukana igihe afata imiti igabanya

ubukana hamwe n’iy’igituntu icyarimwe. Akenshi iyi miti irabangamirana.

Rimwe na rimwe, ibi byongera ingaruka ziterwa n’imiti. Ubundi, umuti

umwe hari igihe utuma undi udakora neza. Muganga niwe ufata icyemezo

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda 237

238

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

cy’umuti ukwiye ku barwayi ba VIH barwaye n’igituntu. Umuherekeza

agomba kuvugana na muganga kuri izi ngero kugira ngo asobanukirwe

n’ubwoko bw’umuti umurwayi agomba gufata n’inshuro agomba kuwufata.

Iyo umurwayi ahagaritse gufata imiti mbere y’igihe cyateganijwe, bivugwa

ko afata imiti nabi. Iyo umurwayi adafashe umuti uko bikwiye ubudasiba,

indwara y’igituntu ishobora kugaruka. Icyo gihe imiti ntacyo iba ikibashije

kugira icyo imarira umurwayi bityo umurwayi arongera akarwara.

Ubudahangarwa buvugwa iyo igituntu kinesheje imiti

Iyo igituntu kinesheje imiti, umuntu arwara igituntu cy’igikatu, igituntu

cy’igikatu ni indwara ikabije kuba mbi cyane. Iyo umuntu arwaye igituntu

cy’igikatu, abaganga bamwongera imiti myinshi y’ubundi bwoko. Igituntu

cy’igikatu gishobora kwandura mu buryo igituntu gisanzwe cyanduriramo.

Niyo mpamvu umurimo w’abaherekeza ari umurimo w’agaciro cyane.

Mugomba gufasha abarwayi gufata imiti buri munsi kugeza igihe

cyateganijwe, ibi bituma imiti y’igituntu ikomeza gukora neza kuri buri

murwayi wese.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

Abantu babana na VIH/SIDA bakunda kwibasirwa n’igituntu cy’igikatu

kurusha abandi barwayi basanzwe b’igituntu, bikaba bishatse kuvuga ko

imiti isanzwe ntacyo yabamarira. Niba umurwayi wawe akomeje gukorora

cyangwa kunanuka nyuma y’ukwezi kumwe atangiye gufata imiti y’igituntu,

agomba kujya kwa muganga kongera kwisuzumisha.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda 239

240

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

Kugenzura ibimenyetso by’ingaruka mbi

ku miti

Kimwe n’imiti igabanya ubukana, imiti y’igituntu nayo ishobora gutera

ingaruka mbi.

Zimwe mu ngaruka mbi ziba zigomba kwihutirwa kuvurwa.

Iyo umurwayi afite izo ngaruka, aba agomba kwihutira kwa

muganga.

Zimwe mu ngaruka ntabwo ziba zihutirwa. Iyo umurwayi afite

ingaruka zitihutirwa, yakwiye kujya kwa muganga mu gihe

kitarenze icyumweru.

Zimwe mu ngaruka z’imiti ni izisanzwe. Ntabwo ari ngombwa

ko umurwayi ajya kwa muganga igihe azifite.

Buri munsi, baza umurwayi wawe uko amerewe. Igihe umurwayi

wawe avuze ko yumva atameze neza, mubaze ikitagenda neza.

Niba ari ngombwa musabe kujya kwa muganga.

Buri cyumweru, baza niba afite ingaruka zihariye.

Reba urutonde rw’ibibazo ushobora kubaza ahanditse “Baza

Umurwayi.”

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda

Ingaruka zihutirwa

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

Guhumeka nabi Kuribwa mu gatuza

Amahumane Kuruka

Kumira ukababara Guhinduka umuhondo

Kubyimba amaso Kubyimba ururimi

Kutabona neza Gupfa amatwi

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda 241

242

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

Ingaruka Zihutirwa Baza Umurwayi

Guhumeka nabi cyangwa

kuribwa mu gatuza

Kubabara mu gatuza

Amahumane

Kuruka

Kumira ukababara

Guhinduka umuhondo

Kubyimba amaso

Kubyimba ururimi

Kutabona neza

Gupfa amatwi

Urahumeka nabi?

Urababara mu gatuza?

Hari amahumane waba ufite ku mubiri?

Ugira iseseme cyangwa uraruka?

Uramira ukababara?

Hari ubwo waba ubona uruhu rwawe

ruhindura ibara?

Amaso yawe yaba abyimbye?

Ururimi rwawe rwaba rubyimbye?

Hari ubwo ugira ikibazo cyo kureba?

Ubasha kureba nk’uko bisanzwe?

Ubasha kumva neza nk’uko byari bimeze

mbere?

Igihe umurwayi wawe afite ingaruka ku miti zihutirwa kuvuza, aba

agomba kwihutira kujya kwa muganga.

Iyo umurwayi akeneye ubufasha mu kugera kwa muganga, ugomba

kumufasha kugerayo uko ubishoboye.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda

Ingaruka zitihutirwa

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

Kuzungera Gucika intege

Kuribwa imikaya

Kokera cyangwa kugira ibinya

mu biganza no mu birenge

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda 243

244

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

Ingaruka Zitihutirwa Baza Umurwayi

Kudashaka kurya

Kuzungera

Gucika intege

Kuribwa imikaya

Kokera cyangwa kugira

ibinya mu biganza no mu

birenge

Ubasha kurya neza?

Wumva uzungera?

Wumva nta ntege ufite?

Uribwa imikaya/inyama z’umubiri?

Wumva mu biganza cyangwa mu

birenge hokera cyangwa harimo

ibinya?

Iyo umurwayi afite ingaruka zitihutirwa kuvuza, agomba kujya kwa

muganga kwivuza bitarenze icyumweru.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda

Ingaruka z’imiti zitihutirwa kuvuza

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

Imwe mu miti y’igituntu ishobora gutuma umuntu yihagarika inkari

z’umuhondo wijimye usa na n’ibara rya oranje. Ibi ni ibintu bibaho

umurwayi ntabwo aba agomba kujya kwa muganga igihe abibonye.

Ikindi kandi, imiti y’igituntu ituma imiti yo kuringaniza imbyaro idakora

neza. Abagore bashobora kandi bakwiye gukomeza gufata imiti iringaniza

imbyaro, ariko muganga ashobora guhindura uko igomba gufatwa.

Mugomba kwibutsa abarwayi banyu gusobanuza muganga igihe bafata

imiti yo kuringaniza imbyaro.

Abarwayi b’igituntu babana na VIH/SIDA

Abantu babana na VIH/SIDA bashobora kugira ingaruka mbi cyane ku

miti y’igituntu igihe bayifatana n’imiti igabanya ubukana. Genzura witonze

uburyo abarwayi bawe bafata imiti yombi iy’ubukana n’iy’igituntu bamerewe.

Umuntu ubana na VIH/SIDA ufata imiti igabanya ubukana maze agatangira

imiti y’igituntu ashobora kuremba mu minsi ya mbere. Ibi biterwa n’uko

ubushobozi bw’umubiri we bwo kurwanya indwara, ingabo irinda indwara

mu mubiri we, buba butangiye kugira ingufu zo kurwanya igituntu. Iyo

ubushobozi bw’umubiri buri kurwana n’igituntu, rimwe na rimwe umubiri

urangirika maze umurwayi akaba yagira ibimenyetso byisumbuyeho.

Iyo umurwayi afite ingaruka zihutirwa, nko guhumeka nabi, aba agomba

guhita ajya kwa muganga.

Iyo umurwayi afite ingaruka zitihutirwa, agomba kujya kwa muganga

kwivuza mu gihe kitarenze icyumweru.

Iyo umurwayi arembye ku buryo atabasha kugera kwa muganga, mufashe

kugera kwa muganga. Niba bidashoboka, jya kwa muganga ubimenyeshe

abaganga cyangwa abaforomo, maze bashake uburyo umurwayi yagera

kwa muganga.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda 245

246

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

Igice cya 12, Umwitozo wa 2

Udukino

Umuherekeza asuye umurwayi w’igituntu umaze amezi arenga

4 afata imiti y’igituntu. Umuherekeza arahageze asanga

umurwayi asa n’ufite agahinda.

Umuherekeza abajije umurwayi impamvu afite agahinda,

amusubije ko yumva ameze neza ko yifuza guhagarika

gukomeza gufata imiti. Ntabwo akunda ibinini ndetse rimwe na

rimwe ibinini bimutera isereri.

Umuherekeza agomba gusobanurira umurwayi impamvu

ari ngombwa gukomeza gufata imiti. Umuherekeza agomba

kugerageza kumva umurwayi akanamufasha.

Umuherekeza asuye umurwayi kugira ngo amuhe imiti

y’igituntu n’imiti igabanya ubukana. Umurwayi arwaye

igituntu na VIH/SIDA icyarimwe.

Umuherekeza abajije umurwayi ibibazo bitandukanye kugira

ngo amenye niba nta kibazo afite mu buzima busanzwe

cyangwa ku miti.

Umurwayi abwiye umuherekeza ko afite ikibazo cyo guhumeka nabi.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda

Inshingano z’umuherekeza

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

■ Kwitegereza abarwayi igihe bafata imiti buri munsi no

kubashishikariza gukomeza gufata imiti kuzageza igihe cyateganijwe.

■ Kubaza abarwayi, buri munsi, uko bamerewe. Buri cyumeru,

kubaza abarwayi niba hari ingaruka bafite ku miti.

■ Kureba ko nta ngaruka ku miti cyangwa kugubwa nabi n’imiti

y’igituntu abarwayi bagaragaza kugira ngo ubafashe kugera kwa

muganga ako kanya.

■ Kubwira abarwayi bafite ingaruka ku miti zitihutirwa kujya kwa

muganga mu gihe kitarenze icyumweru.

Guhumuriza abarwayi bagaragaje ingaruka ku miti zisanzwe zibaho.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda 247

248

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

Inyandiko n’ibibazo

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda

Inyandiko n’ibibazo

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda 249

250

Igice cya 12: Imiti y’igituntu n’ingaruka ishobora gutera

Inyandiko n’ibibazo

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!