Kinyarwanda - PIH Model Online

Kinyarwanda - PIH Model Online Kinyarwanda - PIH Model Online

model.pih.org
from model.pih.org More from this publisher
21.02.2013 Views

Igice cya 9: Akato n’iheza bikorerwa abantu babana n’ubwandu bwa VIH/SIDA Igice cya 9: Akato n’iheza bikorerwa abantu babana n’ubwandu bwa VIH/SIDA Muri iki gice muzahugurwa ku kato n’iheza abantu babana na VIH/SIDA bahura nabyo. Muziga icyo akato n’iheza bivuga, uburyo bigira ingaruka ku baturage, ku bantu babana na VIH/SIDA, n’uburyo bigira ingaruka ku bantu bose muri rusange. Muzahugurwa uburyo mushobora kurwanya no kugabanya akato n’iheza mu baturage. Intego Ku musozo w’igice cya 9, muzaba muzi ibi bikurikira: a . b . c . d . e . f . Gusobanura no kumenya akato n’iheza icyo ari cyo. Kumenya impamvu zitera akato n’iheza. Gusobanura ingaruka z’akato n’iheza. Kwifatanya n’abantu babana na VIH bahabwa akato bakanavangurwa. Kumenya uko mugomba kwitwara imbere y’abantu babana na VIH n’uruhare imyitwarire yanyu igira mu murimo wanyu. Gukora urutonde rw’ingamba mushobora gufata ngo mugabanye akato n’iheza bishingiye kuri VIH/SIDA mu baturage. INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda 163

Igice cya 9: Akato n’iheza bikorerwa abantu babana n’ubwandu bwa VIH/SIDA

Igice cya 9: Akato n’iheza

bikorerwa abantu babana

n’ubwandu bwa VIH/SIDA

Muri iki gice muzahugurwa ku kato n’iheza abantu babana na VIH/SIDA

bahura nabyo. Muziga icyo akato n’iheza bivuga, uburyo bigira ingaruka

ku baturage, ku bantu babana na VIH/SIDA, n’uburyo bigira ingaruka ku

bantu bose muri rusange. Muzahugurwa uburyo mushobora kurwanya no

kugabanya akato n’iheza mu baturage.

Intego

Ku musozo w’igice cya 9, muzaba muzi ibi bikurikira:

a .

b .

c .

d .

e .

f .

Gusobanura no kumenya akato n’iheza icyo ari cyo.

Kumenya impamvu zitera akato n’iheza.

Gusobanura ingaruka z’akato n’iheza.

Kwifatanya n’abantu babana na VIH bahabwa akato

bakanavangurwa.

Kumenya uko mugomba kwitwara imbere y’abantu babana na

VIH n’uruhare imyitwarire yanyu igira mu murimo wanyu.

Gukora urutonde rw’ingamba mushobora gufata ngo mugabanye

akato n’iheza bishingiye kuri VIH/SIDA mu baturage.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda 163

164

Igice cya 9: Akato n’iheza bikorerwa abantu babana n’ubwandu bwa VIH/SIDA

Ingingo z’ingenzi

Akato ni imyitwarire itari myiza cyangwa ibitekerezo bitari

byiza ugira ku bandi kubera ko ukeka ko utandukanye nabo

mu buryo runaka (ibyo utekereza).

Iheza ni uburyo bwo gukorera umuntu ibintu bitari byiza

kubera ko utekereza ko atandukanye nawe mu buryo runaka

(ibyo ukora).

Rimwe na rimwe ntabwo abantu bavuga, bigishwa, birinda,

cyangwa bavura VIH bitewe n’akato n’iheza.

• Abaherekeza bashobora kugabanya akato n’iheza binyuze mu

kwigisha abaturage, kuba intangarugero, gufasha abantu,

kubitaho, no kubagezaho imiti ya VIH.

• Abaherekeza bakeneye kumenya imyitwarire yabo ubwabo

n’ibyiyumvo byabo imbere y’abantu babana na VIH.

Amagambo y’ingenzi

Iheza: gufata umuntu cyangwa itsinda ry’abantu mu buryo budakwiriye

kubera ko mutandukanye mu buryo runaka

Akato: kumwazwa cyangwa gusuzugurwa bishingiye ku kintu abantu

bemera ko kitemewe cyangwa babona ko gisuzuguje mu mibereho yabo

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda

Ingero z’iheza

Inkuru

Igice cya 9: Akato n’iheza bikorerwa abantu babana n’ubwandu bwa VIH/SIDA

Umaze ibyumweru bitari bike ubira ibyuya byinshi nijoro kandi urwaye

n’impiswi, ariko uratinya kujya kwa muganga kubera ko bashobora

kukubwira ko waba urwaye indwara ikomeye. Nyamara, nta ntege ufite ku

buryo hashize igihe utabasha gukora none umuryango wawe ntabwo ufite

ibiwutunga. Ufashe icyemezo cyo kujya kwa muganga kwivuza kugira ngo

umere neza maze ubashe no gusubira mu mirimo yawe ya buri munsi.

Ugeze kwa muganga, urasuzumwa maze muganga akubwira ko wanduye

VIH. Ugarutse mu rugo ubwira umuryango wawe ko urwaye VIH,

birabababaje cyane ndetse bagize n’ubwoba bwo kwandura VIH. Buri wese

mu muryango wawe, harimo n’abana bawe, baragutereranye. Bagutaye mu

rugo, usigaye wenyine.

Umuryango wawe wose uragusize, abaturanyi batangiye kukuvuga.

Barimo kwibaza impamvu umuryango wawe wagutereranye – barakeka

ko hari ikintu kitagenda neza. Abaturanyi babwiye abana babo kwirinda

kwegera inzu yawe. Iyo wigendera mu nzira, nta muntu n’umwe ukureba

kandi aho unyuze hose barakuvuga. Iyo ugiye ugana umuntu, ahita

aguhunga. Ufite agahinda n’ubwigunge.

Tekereza ari wowe uvugwa muri iyi nkuru. Ibaze impamvu abaturanyi

bavugwa muri iyi nkuru batakwikoza. Ibaze impamvu bashobora kuba

barabwiye abana babo kutakwegera. Tekereza uburyo umuntu yumva

amerewe iyo afashwe muri buriya buryo.

Ibyiyumvo byo gutereranwa n’ubwigunge birasanzwe mu bantu babana na

VIH/SIDA cyangwa n’izindi ndwara.

Hari igihe nawe byaba byarakubayeho ugatereranwa kandi ukumva wigunze?

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda 165

166

Igice cya 9: Akato n’iheza bikorerwa abantu babana n’ubwandu bwa VIH/SIDA

Kubera iki byabayeho?

Wumvaga umerewe ute abantu bose bagutereranye usigaye uri wenyine?

Ese hari isomo waba warabikuyemo ryahinduye ubuzima bwawe mu

buryo runaka?

Ni gute ibi bifite aho bihuriye n’umurimo wawe wo kuba umuherekeza?

Kumva utereranywe cyangwa wigunze bishobora kugira ingaruka ku

mibereho yawe ndetse no ku buzima bwawe. Niyo mpamvu ugomba

kubimenya igihe umurwayi afite ibyiyumvo nk’ibyo. Abaherekeza bagomba

kubaha abarwayi kandi bakabaha agaciro. Mugomba kumenya ingaruka

gufatwa nabi n’abandi bantu bishobora kugira ku barwayi banyu.

Mugomba kwishyira mu mwanya w’abarwayi.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda

Igice cya 9: Akato n’iheza bikorerwa abantu babana n’ubwandu bwa VIH/SIDA

Impamvu n’ingaruka by’akato n’iheza

Mariya

Uyu mugore ugaragara kuri iyi foto, yitwa Mariya, arimo kujya ku isoko.

Umugabo we aherutse kwisuzumisha asanga abana na VIH akaba yari

amaze igihe kinini arwaragurika. Abaturanyi bakeka ko yanduye VIH.

Murakeka bariya bantu bicaye ku ntebe bari gutekereza iki?

Kubera iki batekereza gutyo?

Murakeka Mariya ari gutekereza iki?

Murakeka Mariya yumva ameze ate muri ibi bihe?

Ibitekerezo nk’ibyo bigira izihe ngaruka ku bantu babana na VIH?

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda 167

168

Igice cya 9: Akato n’iheza bikorerwa abantu babana n’ubwandu bwa VIH/SIDA

Akato ni imyitwarire itari myiza cyangwa ibitekerezo bitari byiza

utekereza ku muntu kubera ko ukeka ko mutandukanye mu buryo

runaka. Akato ni ibyo utekereza ntabwo ari ibyo ukora.

Indaya, abakoresha ibiyobwabwenge, abakene, abantu bo mu madini

atandukanye, abantu batazi gusoma no kwandika bakunze guhura n’akato.

Abantu bamwe na bamwe batekereza ko abantu babana na VIH ari

abantu biyandarika kandi bagira imico mibi. Batekereza ko abantu

babana na VIH/SIDA nta gitangaje kuba bayirwaye. Batekereza ko abantu

babana na VIH/SIDA bagirana imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi

batandukanye. Abantu bamwe na bamwe batekereza ko abantu barwaye

VIH/SIDA bakoresha ibiyobyabwenge, baca inyuma abo bashakanye, ko

bavumwe, ko ari igihano cy’Imana. Abandi bantu batekereza ko abantu

babana na VIH/SIDA ari abakene cyangwa ko badakwiriye kujya mu

ishuri no mu nsengero. Ibi byose ni akato gashingiye kuri VIH/SIDA.

Ni gute akato kagira ingaruka ku bantu babana na VIH/SIDA no ku

baturanyi babo?

Akato gashobora gutuma abantu babana na VIH/SIDA, abavandimwe babo,

n’ababitaho bumva bafite ipfunwe, ikimwaro kandi banicira urubanza.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda

Igice cya 9: Akato n’iheza bikorerwa abantu babana n’ubwandu bwa VIH/SIDA

Ana

Kugira ibitekerezo bitari byiza ku matsinda y’abantu atandukanye bishobora

gutuma habaho iheza. Urugero, Ana ni umunyeshuri mu mwaka wa 4 kandi

niwe uba uwa mbere mu ishuri. Se umubyara aherutse gupfa azize SIDA

naho nyina na musaza we w’uruhinja babana na VIH.

Ni iki kigaragara kuri iyi foto?

Kubera iki bagenzi ba Ana bamufata muri buriya buryo?

Urakeka Ana yumva ameze ate?

Urakeka ari izihe ngaruka bizagira kuri Ana?

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda 169

170

Igice cya 9: Akato n’iheza bikorerwa abantu babana n’ubwandu bwa VIH/SIDA

Iheza ni uburyo ufata umuntu nabi cyangwa umukorera ibitari byiza kubera

ko utekereza ko atandukanye nawe mu buryo runaka. Iheza ni ibyo ukora si

ibyo utekereza.

Abantu bakorera iheza abantu babana na VIH/SIDA binyuze mu bikorwa byo

kubabwira amagambo abasesereza, kubatuka, cyangwa kubavugaho ibihuha.

Abantu bavangura ababana na VIH/SIDA binyuze mu kutabegera. Akenshi

ntabwo batuma umwana ubana na VIH/SIDA cyangwa umwana ufite

ababyeyi babana na VIH/SIDA ajya mu ishuri. Abantu bamwe na bamwe

banga kuvura abantu babana na VIH/SIDA. Abandi ntibatuma abantu

babana na VIH/SIDA bajya mu bikorwa bihuza abantu benshi by’imibanire

y’abantu nk’ubukwe cyangwa ikiriyo. Akenshi abantu banga guha akazi

abantu babana na VIH/SIDA. Abandi babakorera iheza banga kwicarana

nabo cyangwa kubakoraho.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda

Igice cya 9: Akato n’iheza bikorerwa abantu babana n’ubwandu bwa VIH/SIDA

Gutinya urupfu

Ni izihe mpamvu zitera akato n’iheza bishingiye kuri VIH/SIDA?

Hari impamvu nyinshi. Zirimo kudasobanukirwa, inkuru zitari ukuri

n’ubwoba byerekeranye n’uko VIH/SIDA yandura, ubwoba bw’urupfu

n’indwara, gucira abantu urubanza bishingiye ku muco n’ibitekerezo

bidafite aho bishingiye bivugwa ku bantu babana na VIH/SIDA.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda 171

172

Igice cya 9: Akato n’iheza bikorerwa abantu babana n’ubwandu bwa VIH/SIDA

Ingaruka z’akato n’iheza

Ni izihe ngaruka akato n’iheza bigira ku bantu babana na VIH/SIDA,

imiryango yabo n’abaturage muri rusange?

Hari ingaruka nyinshi. Abantu bamwe banga kwisuzumisha no kwivuza

kubera ko batinya gukorerwa akato n’iheza.

Bituma abantu batabwira abo bashakanye ko banduye VIH/SIDA kubera

gutinya guhabwa akato. Abantu bamwe na bamwe babana na VIH/SIDA

bava mu ishuri kubera gutinya guhabwa akato n’iheza. Akato n’iheza

bituma abantu babana na VIH/SIDA baba mu bwigunge n’agahinda. Akato

n’iheza bishobora kuganisha ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Bishobora

gutuma abashakanye batandukana.

Akato n’iheza bituma ikibazo cya VIH/SIDA kirushaho gukomera.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda

Igice cya 9: Akato n’iheza bikorerwa abantu babana n’ubwandu bwa VIH/SIDA

Inyungu zo kugabanya akato n’iheza

Ni izihe nyungu ziboneka mu kugabanya akato n’iheza mu bantu?

Hari inyungu nyinshi. Akato n’iheza byibasira abantu babana na VIH/

SIDA nibigabanuka, abantu benshi kurushaho bazisuzumisha VIH/SIDA.

Abantu benshi bazatinyuka kubwira abo bashakanye ko babana na VIH/

SIDA. Umubare w’abandura VIH/SIDA uzagabanuka.

Abantu babana na VIH/SIDA ntabwo bazakomeza kujya bagira agahinda

n’ubwigunge igihe akato n’iheza bakorerwa bizaba byagabanutse.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda 173

174

Igice cya 9: Akato n’iheza bikorerwa abantu babana n’ubwandu bwa VIH/SIDA

Kurwanya akato n’iheza

Nk’abaherekeza, muzakorana cyane n’abantu babana na VIH/SIDA.

Mugomba kumenya imyitwarire yanyu n’imitekerereze yerekeranye na

VIH/SIDA. Birashoboka ko namwe, kimwe n’abandi bantu benshi, mwaba

mwarigeze kugira ibitekerezo cyangwa ibikorwa by’akato ku bantu babana

na VIH/SIDA mu bihe byashize.

Ni ngombwa kubimenya. Kwimenya bizatuma mubasha guhangana n’ibi

bitekerezo n’ibyiyumvo maze ntibizongere kubaho mu bihe biri imbere.

Ni mu buhe buryo wowe ku giti cyawe cyangwa undi muntu uzi yaba

yarakoreye akato cyangwa iheza umuntu ubana na VIH/SIDA?

Nk’umuherekeza, ugomba kubaha abarwayi kandi ukabaha agaciro.

Muzakora ibikorwa byo kurwanya akato n’iheza mu ngo no mu baturage

aho muzakorera.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda

Igice cya 9: Akato n’iheza bikorerwa abantu babana n’ubwandu bwa VIH/SIDA

Kurwanya akato n’iheza

Ni gute wakumira akato n’iheza bikorerwa abantu babana na VIH/SIDA

n’izindi ndwara?

Menya imyitwarire yawe ku birebana n’akato n’iheza.

Hugura abaturage b’aho utuye kuri VIH/SIDA.

Tanga ibisobanuro by’ukuri ku binyoma bivugwa kuri VIH/SIDA.

Bwira abantu ibibi by’akato n’iheza.

Ba intangarugero mu kubaha no kwita ku bantu babana na VIH.

Fasha abantu babana na VIH/SIDA kugira uruhare mu biganiro

hamwe n’abandi baturage kuri VIH/SIDA, akato n’iheza kugira

ngo barusheho gusobanukirwa.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda 175

176

Igice cya 9: Akato n’iheza bikorerwa abantu babana n’ubwandu bwa VIH/SIDA

Igice cya 9, Inyigisho ya kane 4

Urugero rwo kuganiraho rwa mbere

Buri cyumweru uyu mugore ajya gusenga. Umunsi umwe yabyutse

yarembye ntiyabasha kujya gusenga. Abaturanyi be bose bakeka ko abana

na VIH. Amaherezo, yaje kujya kwa muganga maze atangira gufata imiti

ituma agarura imbaraga. Yongeye kubasha gusubira gusenga, ariko ubu

noneho iyo agiyeyo, nta n’umwe ushaka kwicara iruhande rwe. Buri wese

aramuhunga kubera ko afite VIH.

Ibibazo

1 .

2 .

3 .

4 .

5 .

Hari ikihe kibazo muri uru rugero rutanzwe?

Murakeka ari iyihe mpamvu buri muntu atinya kwicarana

n’uriya mugore?

Urakeka uriya mugore yumva ameze ate bitewe n’uko bamufata?

Ni iki wakora ngo ufashe uyu mugore?

Ni iki wakora ahangaha kugira ngo ugabanye iheza?

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda

Igice cya 9: Akato n’iheza bikorerwa abantu babana n’ubwandu bwa VIH/SIDA

Igice cya 9, Inyigisho ya kane 4

Urugero rwo kuganiraho rwa kabiri

Uyu mugore ari mu bitaro. Uyu muforomo yahawe inshingano zo

kumwitaho. Mu gihe yari arimo gusoma ifishi ye, uyu muforomo yaje

kumenya ko uyu mugore yanduye VIH. Umuforomo ntashaka kuvugisha

umurwayi cyangwa kumwegura igihe ashaka kubyuka. Icyo umuforomo

ari kumukorera ni ukumuha umuti gusa, ariko nabyo mbere yo

kubimukorera abanje kwambara uturinda ntoki (gants), no kwipfuka

umunwa (kwambara masque), mbere yo kumwegera.

Ibibazo

1 .

2 .

3 .

4 .

Ni ikihe kibazo mubona hano?

Ese umuforomo arimo kunena umurwayi? Mu buhe buryo?

Ese ni ngombwa ko umuforomo yambara gants na masque agiye

gutanga umuti?

VIH yandura ite?

5 . Ubonye ibi bikorewe umurwayi wawe wamusuye kwa muganga,

wakora iki?

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda 177

178

Igice cya 9: Akato n’iheza bikorerwa abantu babana n’ubwandu bwa VIH/SIDA

Igice cya 9, Inyigisho ya kane 4

Urugero rwo kuganiraho rwa gatatu

Uyu mugore ni umurwayi wawe. Umusura buri munsi ukamushyira

umuti. Umunsi umwe ugiye kumusura, umugabo we agushyira ku

ruhande maze akubaza impamvu umuha imiti buri munsi. Ashaka

kumenya niba umugore we afite VIH. Umubwiye ko ayifite kandi ko

akeneye imiti kugira ngo akomeze kugira ubuzima bwiza.

Umunsi ukurikiye ugarutse guha umuti wa murwayi, usanze umugabo we

arimo kumukubita. Umugabo arimo kumutonganya cyane asakuza, “Wa ndaya

we! Urwaye SIDA! Usambana n’abandi bagabo! Singushaka, singushaka!”

Ibibazo

1 .

2 .

3 .

4 .

5 .

Ni ikihe kibazo mubona hano?

Ni iki umuherekeza yari gukora igihe umugabo yamubazaga

uko umugore we ahagaze ku birebana na VIH?

Kubera iki ukeka ko umugore atigeze abwira umugabo uko

ahagaze ku birebana na VIH?

Ese urakeka koko ibi bijya bibaho mu buzima busanzwe?

Ukeka abantu batinya kwipimisha kubera ko baba banga ko

bafatwa nabi nyuma y’aho? Tanga ingero.

6 . Umuherekeza amaze kubona umugabo akubita umugore we,

yakwiye gukora iki?

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda

Igice cya 9: Akato n’iheza bikorerwa abantu babana n’ubwandu bwa VIH/SIDA

Inshingano z’umuherekeza

■ Guhugura abaturage kuri VIH/SIDA: uko ikwirakwira, uko

bayirinda, uko ivurwa, n’uko umuntu ubana na VIH akomeza

kugira ubuzima bwiza.

Menya imyitwarire yawe bwite ku birebana n’akato n’iheza.

■ Kosora inkuru zitari ukuri zivuga kuri VIH/SIDA n’ibindi

bitekerezo bitari ukuri.

Bwira abantu ingaruka z’akato n’iheza.

Ba intangarugero wubaha kandi wita ku bantu babana na VIH.

■ Fasha ababana na VIH kugira uruhare mu biganiro n’abaturage

birebana n’akato n’iheza bikomoka kuri VIH/SIDA kugira ngo

abantu barusheho kubisobanukirwa.

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda 179

180

Igice cya 9: Akato n’iheza bikorerwa abantu babana n’ubwandu bwa VIH/SIDA

Inyandiko n’ibibazo

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda

Igice cya 9: Akato n’iheza bikorerwa abantu babana n’ubwandu bwa VIH/SIDA

Inyandiko n’ibibazo

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda 181

182

Igice cya 9: Akato n’iheza bikorerwa abantu babana n’ubwandu bwa VIH/SIDA

Inyandiko n’ibibazo

INSHUTI MU BUZIMA Igitabo cy’Umuherekeza: Inyandiko ya kabiri y’ikinyarwanda

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!